DUSABIRE INGO KUGERA KU BUTUNGANE ZIHARANIRA KWITAGATIFUZA

Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2020, Kiliziya iradusaba kwita ku Ngo no kuzisabira, nk’uko biri mu cyifuzo cya Papa[1]. Dukunze kugaragaza umwanya ukomeye urugo rufite mu buzima bw’abantu, ku buryo iyo urebye neza usanga urugo ari rwo rugira umuntu icyo ari cyo!

Imana yaremye muntu mu Ishusho yayo: «Imana iravuga iti “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu”» (Intg 1, 26a). Nuko, Imana imaze kurema umugabo, isanga atari byiza ko aba wenyine (Intg 2, 18a), maze yiyemeza “kumugenera umufasha bakwiranye” (Intg 2, 18b). Umugabo n’umugore, ibagira “umubiri umwe”(Intg 2, 24; Mt 19, 6), ibubakira urugo, ibaha umugisha, ibaha no kororoka, ibabwira iti: «Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose muyitegeke”» (Intg 1, 28a). Nguko uko Imana yahanze “urugo”, ikaruha umuhamagaro n’ubutumwa; bityo igasangiza muntu kuri Kamere yayo no ku butumwa bwayo.


[1] Reba Icyifuzo cya Papa cy’ukwezi kwa Nyakanga “Dusabire Ingo kugira ngo ziherekezwe n’urukundo, ubwubahane no kujya inama”: Icyifuzo cya Papa cya Nyakanga 2020 (www.diocesekibungo.com : 1 Nyakanga 2020)

1. Ubutagatifu ni umuhamagaro w’Urugo

Umuhamagaro wa muntu, muri rusange, ni uwo guharanira ubutungane (Mt 5, 48), kwitoza kwigana Imana (Ef 5, 1), nk’uko yaturemye mu ishusho ryayo (Intg 1, 26); muri make ni umuhamagaro w’ubutungane

cultural, ethnic and religious factors.are unaware of these treatments, and the dysfunction thus cialis no prescriptiion.

.

Kuva mu Isezerano rya Kera, Imana ntiyahwemye kwibutsa muntu uwo muhamagaro we, nk’uko yabitumye Musa ku muryango yihangiye, igira iti: «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: “Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane”» (Lev 19, 2).

Mu Isezerano Rishya, Yezu Kristu yemeza ko ataje “kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi” (Mt 5, 17), ariko kandi akagaragaza ko “ubutungane” bw’abamwemeye bugomba “gusumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi” (Mt 5, 20), nuko agashimangira atyo uwo muhamagaro wa muntu, agira ati “Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5, 48).

Ibyanditswe Bitagatifu ntibyahwemye kugaragaza ubutungane bw’urugo, mu kugereranya umubano w’abashakanye n’iyobera ry’umubano wa Kristu na Kiliziya ye (Ef 5, 21-31): “Iryo yobera rirakomeye, cyakora mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya” (Ef 5, 32).

Urugo rero rufite uwo muhamagaro w’ubutungane, ushyira ubutagatifu, kuko muntu ari rwo avomamo byose, kandi Imana ikaba yaramuremye ikamuha kuvukira mu rugo, kururererwamo, no kurukurirama. Nirwo rero muntu avomamo byose, ku buryo tutashidikanya kwemeza ko urugo ari igicumbi cy’ubutagatifu n’irerero ryabwo.

2. Urugo ni igicumbi cy’ubutagatifu

Tumaze kubona umuhamagaro wa muntu, ari nawo muhamagaro w’urugo, muntu avomamo byose, uhereye ku buzima ahabwa n’Imana binyuze ku mubano w’abashakanye, kugeza ku bimufasha kubungabunga ubwo buzima.

Ubutungane bw’urugo, n’Isakaramentu ryo gushyingirwa, bwashimangiwe n’Inama Nkuru (Konsili) ya Vatikani ya II, mu nyandiko yayo ivuga ku Iyogezabutumwa (Gaudium et Spes)[1], aho numero yayo ya 48 ifite umutwe ugira uti: “Ubutungane bw’Isakaramentu ry’ugushyingirwa n’bw’urugo” (Sainteté du mariage et de la famille).

Ubwo butungane bushingiye ku mubano w’ubuzima n’urukundo, Imana yahanganye muntu, ikimurema. Umubano ushingiye ku bumwe budatana bw’abashakanye, kandi ubwo bumwe bukaba bushingiye ku gushaka kw’Imana yabahuje, ikabagira umwe ku buryo budatana (Mt 19, 5-6)[2].

Mu Isezerano rya Kera, Imana yagiranye Isezerango n’umuryango wayo, nyamara ryagiye rirangwa n’ubuhemu bw’umuryango wa Israheli (Hoz 2, 14-25; Yer 3, 6-13; Ezk 16, 6-63, 23, Iz 54, 1-10 )[3].

Mu Isezerano Rishya, Yezu Kristu yashimangiye iryo Sezerano ry’Imana n’umuryango wayo, rishingiye ku rukundo n’ubudahemuka, yuzuza umugambi wo gucungura muntu, kandi avugurura uwo mubano w’Imana n’umuryango wayo, ushushanywa n’umubano w’abashakanye (Mt 9, 15; Mk 2, 19-20; Lk 5, 34-35; Jn 3, 29; 2 Kor 11, 2; Ef 5, 27, Hish 19, 7-8; 21, 2. 9.)


[1] Constitution Pastorale « Gaudium et Spes »: « Eglise dans le monde de ce temps » ; « Kiliziya mu isi y’iki gihe: Eglise »

[2] Muri nyandiko ya Konsili ya II, Gaudium et Spes, n⁰ 48, §1

[3] Muri nyandiko ya Konsili ya II, Gaudium et Spes, n⁰ 48, §2

  • Isengesho ry’urugo, inkingi y’ubutagatifu

Isengesho ni inkingi ikomeye urugo rwubakiraho. Ababyeyi bagomba gufasha abana gusenga kandi bakababera urugero rwiza. Isengesho ni inzira y’umukiro, igeza ku butungane, ikayobora ku butagagatifu. Mu Ivanjili, Yezu Kristu agaragaza agaciro k’isengesho rikorewe hamwe: “Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo”. Isengesho ry’urugo, iyo rifatanyijwe n’abarutuye, rituza Yezu mu rugo; kandi icyo basabye cyose baragihabwa.

  • Ijambo ry’Imana, urutare urugo rushingiraho

Ijambo ry’Imana mu rugo ni ingenzi, kandi urugo rwubakiye kuri ryo. Urugo rwubakiye ku Ijambo ry’Imana ni rwo Yezu Kristu ashima, agira ati: “Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye, kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya. Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro” (Lk 6, 47-48a). Kubakira urugo ku Ijambo, nibyo bishora kururinda ibibazo by’urudaca, usanga byugarije ingo, bishushanywa na ya “mvura, imivu, umwuzure, imiyaga…, bikoranira kuri iyo nzu, ariko ntitembe kuko iba yubatse ku rutare” (Mt 7, 25). Ababyeyi, ndetse n’abana mu Rugo, bakwiye gukurikiza za nama za Pawulo Mutagatifu, aho agira ati: “Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya, kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu” (Kol 3, 16).

3. Imigenzo myiza n’indangagaciro byageza urugo ku butungane.

  • Imyitwarire myiza ikwiye kuranga abashakanye

Mutagatifu Petero intumwa, agaragariza abashakanye imyitwarire myiza ikwiye kubaranga: «Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari ntacyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo, bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro. Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ugwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana. Ngiyo imirimbire y’abagore b’intungane, babayeho kera bizera Imana, kandi bakumvira abagabo babo (…) . Namwe bagabo ni uko: imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu. Ahasigaye nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi. Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize, ahubwo mwifurizanye umugisha, kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage. Koko rero, “Ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi mihire, agomba kurinda ururimi rwe kuvuga ikibi, n’umunwa we ntuvuge amagambo y’ibinyoma. Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire. Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi”. » (1 Pet 3, 1-5. 7-12). Mbese Mutagatifu Petero ararikira bose, kuba intungane mu migenzereze yabo: «Mube intungane migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane, kuko byanditswe ngo “Nimube intungane, kuko ndi intungane“» (1 Pet 1, 15-16)

  • Indangagaciro zikwiye guherekeza urugo

Pawulo Mutagatifu, mu Ibaruwa yandikiye Abanyefezi, agaragaza indangagaciro z’ubukristu, tutashidikanya kuvuga ko zibereye Urugo: “Ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, maze hamwe n’abatagatgifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.” (Ef 3, 14-19). Urugo ni igicumbi cy’indangagaciro ziboneye: “Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi, ubumenyi mubwongereho ubwizige, ubwizige mubwongereho ubudacogora, ubudacogora mubwongereho ubusabaniramana, ubusabaniramana mubwongereho umubano wa kivandimwe, umubano wa kivandimwe muwongereho urukundo” (2 Pet 1, 5-7). Urugo ni irerero n’irango ry’ubutagatifu: Kuba abantu bose bavukira kandi bagakuri mu rugo, ni naho harererwa ubutagatifu, kuko isuku igira isoko. Uburere butangwa mu rugo nibwo soko y’ubutungane bw’abatagatifu turata.

4. Ingero z’Ingo zaranzwe n’ubutagatifu

Nyuma y’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yezu, Mariya na yozefu, ndetse n’urugo Bikira Mariya avukamo rwa Yowakimu na Ana, hari ingero nyinshi z’abatagatifu zigaragaza agaciro k’urugo mu kwitagatifuza kwabo.

Dufite ingero, za hafi mu mateka, z’ingo zaranzwe n’ubutagatifu: Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu, avuka mu rugo rw’abatagatifu; ndetse na Mutagatifu Papa Yohani pawulo wa II…Mu bihe byo hambere, hari Mutagatifu Bazili w’ikirangirire (Basile le Grand 329-379) nawe avuka mu rugo rwaranzwe n’ubutagatifu : Nyirakuru yari Mutagatifu Makrina (Sainte macrine). Se umubyara ni Mutagatifu Bazili umukurambere (saint Basile l’Ancien), naho nyina ni Mutagatifu Emiliya (sainte Emmélie), abavandimwe be ni Mutagatgifu gerigori wa Nise (saint Grégoire de Nysse), na Mutagatifu Petero, umwepiskopi wa Sebaste (saint Pierre, évêque de Sébaste).

Ntitwabura kuvuga kandi Mutagatifu Monika, wagaragaje ubutungane mu kuba umugore w’intangarugero, mu gutagatifuza urugo rwe kugeza aho ageza Mutagatifu Agustini ku butagatifu. Ndetse na Mutagatifu Berinardo wafashije abavandimwe be bane, mushiki we, nyirarumwe na se umubyara, kwitagatifuza binjira mu buzima bwo kwiyegurira Imana.

Dukomeze gusabira ingo, kugira ngo ziharanire kwita ku muhamagaro wazo no gutagatifuza abazituye!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Paruwasi ya Zaza

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed