Inyigisho ku Masomo Matagatifu ya Misa yo ku Cyumweru cya 13 Gisanzwe (2 Bami 4, 8-11. 14-16a; Rom 6, 3-4
Kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2020, ni Icyumweru cya 13 mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya A, Imbangikane.
Ijambo ry’Imana twazirikanye, riradusaba kugirira neza abantu bose, tubigiriye Imana, kuko hari abantu Imana ishyira mu nzira zacu kugira ngo badufashe kuyakira no kuyitunganira. Yezu Kristu aradusaba kumukurikira, tukamukurikiza, kugira ngo tuzazukane na We, tuzagire ubugingo bw’iteka.
1. Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu Kristu aradusaba kurangwa n’ineza no kwakira neza abo Imana idutumaho, kuko uwakiriye neza uwo Imana itumye ni Imana ubwayo aba yakiriye: «Ubakiriye neza ni Jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi ; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri : ntazabura ingororano ye.» Mt 10, 40-42.
- Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi:
Mu Isomo rya mbere twazirikanye, twabonye ukuntu umuhanuzi Elisha yakiriwe neza n’urugo rw’umugore wari ukize, afite byose, ariko atarabona urubyaro, kandi umugabo we ashaje.
Nyamara umutima mwiza yakiranye umuhanuzi, nk’umuntu w’Imana, bimuzanira umugisha. Igihe abwiye umugabo we nawe arabyakira: Umugore abwira umugabo we ati «Nzi ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari
umuntu w’Imana. None tumwubakire icyumba gito hejuru y’inzu yacu ahategamye, tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara, maze naza kudusura ajye acumbikamo.» (2 bami 4, 9-10).
Iyo neza yagiriye umuhanuzi, kuko amubonamo “umuntu w’Imana”, Imana yarayimwituye nk’uko Yezu Kristu yabitwibukije. Imana yamugororeye imuha urubyaro: «Elisha aramubwira ati «Umwaka utaha nk’iki gihe, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.»(2 Bami 4, 16a).
- Uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane.
Umuhamagaro wacu twese ababatijwe ni uwo guharanira ubutungane: “Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5, 48). Uwo muhamagaro ni uwa buri muntu wese, kuko Imana, yaturemye mu ishusho yayo, kandi iduhamagarira gusa na Yo. Kwakira neza rero abari muri iyo nzira y’ubutungane, biduha natwe kurushaho kugira iyo nyota y’ubutungane, kandi ni yo soko y’amahirwe yacu: “Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa” (Mt 5, 6).
- Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri : ntazabura ingororano ye.
Yezu Kristu atwigaragariza by’umwihariko mu baciye bugufi, kandi ineza tubagaragarije, ni Yezu Kristu ubwe tuba tuyigaragarije. Ku munsi w’urubanza, niyo ngingo izaturengera: “Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye” (Mt 25, 40).
Kugirira neza abaciye bugufi no kubagirira impuhwe bizatugeza mu bugingo bw’iteka kuko, Yezu Kristu ubwe azabitwitura, aduhe ingororano y’ubugingo bw’iteka: “Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi muramfungurira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba” (Mt 25, 34b-36).
2. Gukurikira Yezu Kristu bidusaba kumukunda kuruta byose: “Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye”. (Mt 10, 37)
Gukunda Imana kuruta byose, niryo tegeko rya mbere kandi risumba ayandi yose. «“Uzakunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose”: iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere.» (Mt 22, 37-38). Gukurikira Yezu kristu rero bijyana no kumukunda kuruta ndetse n’ababyeyi n’abavandimwe.
3. Gukunda Yezu bidusaba gutwara umusaraba wacu no kwiyibagirwa tugahara ubugingo bwacu: “Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira azabuhorana” (Mt 10, 38-39).
- Isomo rya kabiri ryatwibukije ko Batisimu iduha kugira uruhare kuri Pasika ya Nyagasani Yezu, kandi ikaduha kugira ubugingo bw’iteka: «Koko rero ku bwa Batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.» (Rom 6, 4).
Gutwara umusaraba wacu, niko kwemera gupfa ku cyaha, tugahitamo gukurikira Yezu kristu mu nzira y’ubutungane. Ni ko kwemera guhara ubugingo bwacu, kugira ngo tubuhorane, mu kuzukana na Kristu.
- Batisimu idusaba gupfa ku cyaha, tukakira ubuzima bushya: “Bityo namwe mumenye ubwanyu ko mwapfuye ku cyaha, mukaba mubereyeho Imana muri KristuYezu”. (Rom 6, 11)
Muri Batisimu, “Tugirana amasezerano n’Imana ari yo: Kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza” (Reba Igitabo cy’umukristu, urupapuro rwa 176 ). Batisimu iduha kunga ubumwe na Kristu, tugahinduka ingingo nzima z’umubiri We ari wo Kiliziya. Biduha rero gusangira na We ubuzima bwe kuzageza mu bugingo bw’iteka.
Dusabe Nyagasani Yezu Kristu aduhe kumukunda kuruta byose.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi ya Zaza
Comments are closed