INYIGISHO YO KUWA KANE W’ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA WA LITURUJIYA A MBANGIKANE (KUWA 25/06/2020).
1. Amasomo Matagatifu
- Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 24, 8-17).
- Zab 79 (78), 1, 2, 3, 4a.5, 8, 9.
- Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 7, 21-29).
2. Inyigisho
Yezu Kristu akuzwe bavandimwe! Kuri uyu munsi Yezu Kristu aje adusangana urukundo n’impuhwe kugira ngo ijambo rye atugezaho ritanga ubuzima, rikomeze ribudusenderezemo, ribudusesekazemo, bityo na twe tube ibikoresho byo guha abandi ubuzima Yezu abereye isoko.
Mu isomo rya mbere rero, Yezu aratwereka uburyo ububi bwa muntu, ubugome bwa muntu n’ubugomeramana bwe byanze bikunze bimuyobora mu kaga, mu byago mu makuba. Atari we wenyine ahubwo n’abe bose, cyangwa se n’igihugu cyose, cyane cyane iyo afite abo ahagarariye.
Twigeze rero kuzirikana uruhare rw’abahagarariye abandi mu kuyoboka Yezu Kristu cyangwa se mu kumutera umugongo. Mu masomo yo muri iki cyumweru ku wa kabiri, twabonye urugero rw’umwami Hezekiya uburyo we ukwemera kwe kwarwanye kuri Yeruzalemu ntiyafatwa, kubera ko yayobotse Uhoraho, yishyira mu biganza bye. Uyu munsi rero turabona ikinyuranyo cy’uyu mwami Yoyakini we wateye umugongo Uhoraho, maze ubwo bugomeramana bwe bugatuma Yeruzalemu n’igihugu cyose cya Yuda bifatwa n’umwami Nebukadinetsali, kandi na we ubwe akajyanwa bunyago n’abe bose, mbese bagaseba bikabije.
Nyagasani aratwereka rwose ko muri iri somo, igihe cyose tuzubaka ubuzima bwacu ku nabi, ku bugome, tugatera umugongo Nyagasani Yezu Kristu Nyirubuzima, tuzabona ishyano byanze bikunze. Ibyo Nyagasani Yezu ntabwo abitubwirira kudutera ubwoba, ahubwo ni ukudutera ubwira. Kugira ngo tuve aho twibeshya ko hari ubuzima ntabuhari.
Mu Ivanjili rero na ho nyine biragaragaramo, aho atubwira abantu babiri; umwe wubatse inzu ku rutare, undi akayubaka ku musenyi; Ukurikiza ijambo rye yubatse ku rutare, utarikurikiza yubatse ku musenyi. Uwo ku musenyi, bizasenyuka, uwo ku rutare nta cyo bizaba kabone n’aho byagenda gute. Inzu ye yubatse kuri Kristu Rutare ruzima rutayega, rutanyeganyezwa, rudashobora kugira ikirusenya. Yezu Kristu Mutegetsi na Nyagasani. Umuntu rero wubatse ku neza, ku rukundo, ku mahoro, ku butabera, ku kuri; Yezu Kristu Nzira Ukuri n’Ubugingo, wubatse kuri Kristu mu buzima bwe, aho kubaka ubuzima bwe ku manyanga. Ku bugome n’ibindi bibi byose, uwo muntu arahirwa. Ni byo Nyagasani Yezu atubwira. Uwo muntu atandukanye n’umwami Yoyakini wubatse ingoma ye ya Yuda ku bugome no kugomera Nyagasani, hanyuma ari umugi, ari igihugu, byose bigahura n’ibyago. Mu gihe uwubatse nyine ku neza nk’umwami Hezekiya ingoma ye yakomeye ntinyeganyezwe. Nyagasani rero Yezu Kristu aratuburira kuko adukunda. Kugira ngo kandi twoye kwibeshya ngo tuvuge ngo none se ko twabatijwe tugakomezwa, ubwo nyine twubatse ku rutare.” Icyo ashaka ni uko duhinduka. Ariya magambo ye tugomba kuyitondera cyane, akaza kudukura aho twibeshyaga ko turi heza kandi ntaho turi. “Umbwira wese ngo Nyagasani Nyagasani, si we uzinjira mu Ngoma y’ijuru, ahuhwo ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Benshi bazambwira uwo munsi bati ‘Nyagasani Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Nyagasani agakomeza avuga ati” Ubwo nzababwira nti ‘sinigeze mbamenya, nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe.”
Ntabwo rero bihagije guhabwa ayo masakramentu. Ndetse ntibihagije kugira ibikorwa byiza umuntu akora muri Kiliziya; gutegurira abana gukomezwa, kwinjira mu miryango iyi n’iyi ya action Gatolika, yewe ndetse ntibihagije no kuvuga ngo umuntu yihaye Imana niba nyine umutima we utarayihaye. Twibuke ko Yuda yari intumwa ya Yezu, akabana na we, akamuba iruhande kandi ibi byose bavuga hano na we yabikoze; yahanuye mu izina rya Yezu, yigishije mu izina rye. Yirukanye roho mbi mu izina rye, yakoze ibitangaza mu izina rye. Ariko umutima we ntiwigera ukunda Yezu Kristu. Ntiyigera areka Yezu Kristu ngo yigarurire umutima we. Ntiyatuma umutima we winjiramo urukundo, kugeza ubwo agambaniye uwamuhamagaye. Ibyo rero bishobora kubaho ku mukristu wese. Yezu Kristu yaduhamagariye kuba abakristu. Aho kugira ngo twinjire ahindure ubuzima bwacu, tube abakristu nyabo, ahubwo tukabaho tumugambanira. Dukora gusa ibyo yanga, cyangwa se rimwe na rimwe tunyaruka tukabikora tukabivanga n’ibikorwa byiza, ibyo bikorwa bibi bigashyira uburozi mu duke tuba twakoze, cyangwa se twanakora ibyiza bikaba bitavuye ku mu mutima ukunda Yezu Kristu, ahubwo yenda ari ukugira ngo abantu batubone, kugira ngo tumenyekane, kugira ngo(…) n’izindi mpamvu z’amafuti. Ni yo mpamvu nyine Yezu Kristu ashaka umutima wacu. Yezu arashaka umutima wawe.
Ntabwo bihagije nyine kuba umuntu yambaye yanigirije ibimenyetso byose bishobora kuba byerekana ukwemera kwe, cyangwa se umuryango arimo. Imiryango ya action Gatolika igira ibimenyetso imwe n’imwe, ikagira amabara yambara, bati “ Bariya bambara ririya bara ni Abarejiyo ba Mariya, cyangwa se ni Abakarisimatike cyangwa se ni abo mu miryango y’abihayimana ifite umudari, cyangwa se umusaraba, cyangwa se ikanzu runaka, ibyo byose niba ari iby’inyuma gusa, ntawe bizakiza. Yezu aratuburiye uyu munsi. Aramburiye nawe arakuburiye. Duhinduke tureke yinjire mu mitima yacu, ahindure ubuzima bwacu, tube abana koko ba Data uri mu Ijuru, abana ba Se wa Yezu Kristu. Ubuzima bwacu bube ubwe tube abe koko, tumwite Data tutamubeshyera, kubera ko yatubyayemo ineza. Yatubyayemo urukundo, amahoro ibyishimo bimukomokaho.
Roho wa Yezu rero atumanukireho adufashe kwinjira muri Yezu Kristu koko, cyangwa kureka Yezu Kristu agahindura umutima wacu akaduturamo. Ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya, ngwino Roho wa Yezu.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya udusabire; udusabire gusa na Yezu Kristu, udusabire kuba abana ba Data Uhoraho, udusabire gusendera Roho Mutagatifu; Roho wa Yezu, Roho wa Data.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi ya Zaza
Comments are closed