Abatagatifu Petero na Pawulo,
Intumwa za Yezu Kristu

Umunsi mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo Intumwa, ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya Gatolika, yashinzwe na Yezu Kristu akayishingira ku ntumwa, kuko abo Batagatifu Petero na Pawulo ari inkingi za Kiliziya, bakaba barakomeye ku kwemera kandi bakakwamamaza, kugeza aho bemera gupfira Yezu Kristu.

1. Yezu Kristu yashingiye Kiliziya ku Ntumwa

Kiliziya ya Yezu Kristu ni  “Kiliziya ni Imwe, Ntagatifu, Gatolika, kandi ishingiye ku Ntumwa.” Kuba Kiliziya ishingiye ku ntumwa ni imwe mu ngingo z’ibanze z’Indangakwemera ya Kiliziya Gatolika. Yezu Kristu ni We washinze Kiliziya, maze ayishingira ku ntumwa. Ubwe yabwiye Petero, igihe yari amaze guhamya ko Kristu ari Umwana w’Imana Nzima, ati: “Noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda” (Mt 16, 18).

Yezu kristu yahaye Intumwa ze ubutumwa, kandi azisezeranya kugumana na Kiliziya iminsi yose kugeza ku mpera z’isi, agira ati: “Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose

– depression(1) Alter Modifiable Risk Factors or Causes usa cialis.

. Dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 19-20)

2. Intumwa Petero na Pawulo ni Inkingi za Kiliziya

Intumwa Petero na Pawulo babaye inkingi za Kiliziya. Imana yabahaye ingabire zitandukanye, ariko zuzuzanya, mu butumwa bwabo: “Koko rero umwe, yamugize umutware w’abashinzwe kwamamaza ukwemera, undi imugira umusobanuzi w’ikirangirire w’amahame yari akeneye kumvikana

13Misconception of ED and the Importance ofCauses and Risk Factors tadalafil for sale.

. Petero yashinze Kiliziya y’Imana mu mponoke za Israheli, naho Pawulo aba umwigisha w’amahanga yari akeneye guhinduka abayoboke b’Imana. Bityo rero n’ubwo bahawe ingabire zitari zimwe, nyamara bakoranyirije hamwe umuryango umwe rukumbi wa Kristu; ibyo bituma bombi bagira icyubahiro gihwanye hano ku isi, n’aho bamariye gupfira Imana, bagororerwa ikamba rihwanye mu ngoma y’ijuru[1].


[1] Reba Interuro y’Isengesho rikuru ry’Ukaristiya yo ku munsi mukuru wa Petero na Pawulo mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, urupapuro rwa 709

Yezu Kristu yasezeranyije Petero kumugira urutare yubakiraho Kiliziya: “Nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru” (Mt 16, 18-19). Yezu Kristu, amaze gutora Pawulo, yamugize igikoresho cye ngo yamamaze Inkuru Nziza, maze amutumaho Ananiya, agira ati: “Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye” (Intu 9, 15-16)

3. Abatagatifu Petero na Pawulo babaye abahamya b’ukwemera

Abatagatifu Petero na Pawulo babaye abahamya b’ukwemera kugeza bapfiriye Yezu kristu. Bamamaje Inkuru Nziza, bigisha igihe n’imburagihe, mu ngendo za gitumwa bakoze, ndetse no mu mabaruwa banditse. Petero yanditse amabaruwa 2, naho Pawulo yandika amabaruwa agera kuri 13.

Bombi baranzwe no kugurumana urukundo bafitiye Kristu. N’ubwo umwe yigeze kumwihakana, undi akamutoteza, baranzwe n’ishyaka ryo kwamamaza ukwemera bari bamufitiye.

Petero bakunze kumwerekana afite imfunguzo mu ntoki, nk’uko Yezu Kristu yamubwiye ati: “Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru” (Mt 16, 19). Pawulo we bakamwerekana afite inkota mu ntoki, nk’umuntu wamamaje Ijambo ry’Imana, rya rindi rityaye « kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro » (Heb 4, 12).

Bombi baharaniye kuba indahemuka n’abahamya ba Yezu Kristu wabatoye kugeza aho bamupfiriye, bahowe ukwemera i Roma. Ku ngoma y’umwami Nero, Petero yarafashwe afungwa igihe kirekire, nyuma acirwa urwo gupfa, bamubamba ku musaraba. Aho we yasabye ko bamubamba bamucuritse, ahagana umwaka wa 64, yanga kwigereranya na Kristu Umukiza we. Pawulo nawe i Roma yahagiriye imibabaro myinshi, kandi ageze mu zabukuru; yamaze igihe kirekire mu buroko, nyuma akatirwa urwo gupfa, bamuca umutwe ahagana umwaka wa 67.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed