Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2020, turahimbaza Umunsi Mukuru ukomeye w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, utubwira ati: “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe njye nzabaruhura, nimwukorere umutwaro wanjye kandi mundebereho kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya. Muzamererwa neza mu mitima yanyu“. Nguwo umutima wakunze abantu kugeza ubwo ubapfira!
Ni umunsi mukuru ukomeye wahariwe, by’umwihariko, “Gusabira Ukwitagatifuzwa ry’Abapadiri“. Dukomeze gusaba ngo Nyagasani aduhe abapadiri beza kandi b’indahemuka, bizihiye Umutima wa Kristu. Yezu Kristu aratwereke Umutima We Mutagatifu, kugira ngo tuwurangamire, tumurebereho, kuko Umutima We Mutagatifu ugwa neza kandi woroshya. Kurangamira uwo Mutima We Mutagatifu biduha kumerwa neza no kugubwa neza mu mitima yacu. Uwo Mutima We Mutagatifu ni Isoko y’urukundo, isoko y’ineza n’umukiro wacu.
1. Umutima Mutagatifu wa Yezu ni isoko y’urukundo
Nta muntu utagira umutima, kandi ubusanzwe umutima w’umuntu ni wo soko y’ubumuntu bwe, ibyifuzo bye byose, imigenzo n’imigirire ye. N’umutima w’Imana rero ni Wo soko y’ubumana n’imigambi yayo yose. Mutagatifu Yohani mu Ibaruwa ye ya mbere, atubwira ko “Imana ari Urukundo” (1 Yh 4, 8), kandi ni Yo soko y’urukundo. Umutima w’Imana rero wuje urukundo rwayo. Urukundo rwayo, Imana yarugaragaje mu Mwana wayo: «Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu » (1 Yh 4, ). Yezu kristu ni We waduhishuri ye urukundo rw’Imana, atwereka Umutima we, Umutima w’imana idukunda.
2. Umutima Mutagatifu wa Yezu ni isoko y’ineza
Imana itugaragariza ineza yayo mu buzima bwacu, kandi iyo neza Yezu Kristu yarayigaragaje mu butumwa bwe bwa hano ku isi: «Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya Batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishje Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose kuko Imana yari kumwe na We.» (Intu 10, 38).
3. Umutima Mutagatifu wa Yezu ni isoko y’umukiro wacu.
Umutima Mutagatifu wa Yezu kristu ni isoko y’umukiro wacu, kubera ko yemeye kwitanga ngo dukire: «si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.» Yezu Kristu yitanzeho Igtambo kugira ngo dukire.
4. Turebere ku Mutima Mutagatifu wa Yezu kugira ngo tumererwe neza mu mitima yacu.
Indirimbo y’umuririmbyi wa Zaburi, iherekeza isomo rya mbere, yagize iti: «Mutima wanjye singiza Uhoraho, n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu! Mutima wanjye singiza Uhoraho, kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye! » Zab 103 (102), 1-2.
- Imitima yacu tuyegurire Yezu Kristu, kugira ngo aduhe kugira umutima nk’uwe, umutima urangwa n’urukundo. Mutagatifu yohani intumwa yabiturarikiye agira ati: “Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya“.
- Turangwe n’urukundo nk’urwo Yezu yadukunze, kuko Imana yadukunze kandi ikaba idusaba natwe gukundana: “Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana.”
- Dusange Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu, kugira ngo tuwuvomemo ineza, ukwicisha bugufi n’indi migenzo myiza yose: “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu ” (Mt 11, 28-30).
Umunsi mwiza ku biyambaza by’umwihariko uwo Mutima Mutagatifu wa Yezu, kandi bakawamamaza. Nimuze tuvome kuri iyo soko idakama y’ibyiza by’Imana, maze Yezu Kristu ahindure imitima yacu nk’Uwe!
Yezu Kristu ugira umutima utuza kandi woroshya, imitima yacu uyigire nk’uwawe!
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi ya Zaza
Comments are closed