Uyu munsi mu Ivanjili, Yezu Kristu yagarutse ku myitwarire dukwiye kugira ngo Isengesho ritugirire akamaro: «Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimusaba». (Mt 6, 7-8.
) Isengesho ntabwo rihabwa agaciro n’ingano y’amagambo tuvuga, ahubwo rigira ireme bishingiye ku buryo umutima wacu twaweguriye Imana, no ku buryo twashyize amizero mu Mana Umubyeyi wacu.
1. Isengesho ryacu rigomba kuba rizira uburyarya.
Isengesho rizira uburyarya ni isengesho rijyana n’umutima wegukiye Imana, isengesho rijyana n’umutima wiyemeza guhinduka kandi wanga ikibi: “Mwebwe abakunda Uhoraho nimwange ikibi, kuko. Uhoraho amenya ubuzima bw’abayoboke be” [Zab 97 (96), 10ab. Imana izi neza icyo dukeneye, kuko ari umubyeyi udukunda, niyo mpamvu tugomba kuyisingiza no kuyishimira. Isengesho ryacu rero rigomba kurangwa n’ibi bikurikira:
- Umutima urangwa n’urukundo n’ubutungane: Isengesho ryacu rigomba kudukomezamo urukundo rw’Imana na bagenzi bacu, kandi rikadukuzamo inyota y’ubutungane: “Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho.” (Rm 12, 9)
- Umutima uzirikana Ijambo ry’Imana kandi ukora ugushaka kw’Imana: Isengesho ryacu rigomba gushingira ku Ijambo ry’imana kandi rikajyana no gukora ugushaka ku Imana mu buzima bwacu: “Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka'(…). Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare” (Mt 7, 21. 24)
- Umutima usingiza kandi ushimira Imana: Isengesho ryacu rigoma kurangwa no gusingiza Imana no kuyishimira, kuko itwitaho ikaduha ibyo dukeneye: “Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira Zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu” (Kol 3, 16c)
2. Urugero rw’Isengesho rya Dawe uri mu Ijuru
Yezu kristu araduha urugero rw’isengesho, isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru”, aho dusenga twita Imana umubyeyi wacu. Ibyo dusaba Imana bikubiye mu ngingo zirindwi tugiye kuzirikanaho. Mu isengesho, mujye musenga mugira muti:
- Dawe uri mu ijuru: Yezu Kristu yaduhishuriye ko Imana ari Data, ko ari umubyeyi udukunda, kandi uduha ibintu byiza kurusha ababyeyi bacu ba hano ku isi: “Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye? Cyangwa se, yamusaba ifi, akamuhereza inzoka? Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye?” (Mt 7, 9-11)
- Izina ryawe ryubahwe: Mu isengesho ryacu, tugomba kwibuka ko Izina ry’Imana ari Ritagatifu, ni izina rikwiye kubahwa no gusingizwa . Itegeko rya kabiri mu mategeko y’Imana ridusaba kuryubaha: “Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yaravuze izina rye mu bintu by’amanjwe.” (Ivug 5, 11; Iyim 20, 7)
- Ubwami bwawe nibuze: Mu isengesho ryacu tugomba guharanira ko Ingoma y’Imana yogera hose. Nibwo butumwa bwa Yezu hano ku isi, kandi ni bwo butumwa yaduhaye: “Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje…” (Mt 10, 7). Gusaba ko Ingoma y’Imana iza ku isi, bijyana n’ubutumwa bwo kuyogeza hose.
- Icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru: Isengesho ryacu rijyana n’uko dukora ugushaka kw’Imana. Gukora ugushaka kw’Imana bitugira abana b’Imana n’abavandimwe ba Yezu Kristu: “Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye na mama.” (Mt 12, 50; Mk 3, 35; )
- Ifunguro ridutunga uriduhe none: Mu isengesho ryacu dusaba ko Imana itubeshaho, ikaduha ifunguro ridutunga buri munsi. Iryo funguro si iry’umubiri gusa, ni n’irya roho. Tujye twibuka ko n’ifunguro rya roho ari ngombwa, kuko “haranditse ngo Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’Ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.” (Mt 4, 4)
- Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho: Isengesho ryacu rijyana no kubabarira abandi, kandi uko twifuza kubabarirwa tukababarira n’abandi: «Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. » (Mt 6, 14-15). Uko Imana itubabarira natwe tugomba kubabarira abandi (Mt 18, 20-35)
- Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi: Isngesho ryacu rituma Imana iturinda mu bishuko duhura nabyo mu buzima bwacu. Mu ntege nke zacu, ikibi kiratuganza, ariko tuzi ko Imna itadutererana, iyo tuyitabaje mu isengesho ryacu iradufasha, ibigirishije Roho wayo: “Bityo, ni ko Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugire. Kandi Nyir’ugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana” (Rom 8, 26-27)
3. Ibigwi bya Eliya bigaragaza uburyo Isengesho rye ryanyuze Imana
Twumvise Mwene Siraki atubwira ibigwi bya Eliya, tumaze iminsi tuzirikana ubutumwa yakoze. Twumvise uburyo Isengesho rye ryakiriwe, igihe asabira umwana wa wa mupfakazi w’i Saleputa, maze Imana ikazura uwo mwana wari wapfuye. Turibuka igihe ahiga n’abahanuzi ba cya kigirwamana Behari, n’uburyo Imana yumvise isengesho rye ikamanura umuriro igatwika igitambo, mu gihe abahanuzi ba Behari bari biriwe basenga ntibagire icyo baronka.
Mu Isengesho ryacu turangamire Imana n’umutima utaryarya nka Eliya, kandi tugenze nka Yezu, turangamira Imana Data, kandi dukora ugushaka kwayo, nka We.
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed