Amasomo ya Misa:

  • Isomo rya mbere: 2 Matek 24, 17-25
  • Zaburi: Zab 89 (88), 4-5, 29-30, 31-32, 33-34.
  • Ivanjili: Luka 2,41-51

Inyigisho yo ku munsi twibuka Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya:

“Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we”. (Lk 2, 51)

Nyuma yo guhimbaza Umutima Mutagatifu wa Yezu, kuri uyu wa gatandatu, turazirikana Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Umutima Mutagatifu wa Yezu ni indatana n’uw’umubyeyi we, warinzwe icyaha. Ntbwo twakwibuka Umutima Mutagatifu wa Yezu ngo twibagirwe uw’umubyeyi we. Icyubahiro cyose duha umubyeyi Bikira Mariya agikesha Umwana we Yezu no kuba yaremeye ko ugushaka kw’Imana kuzurizwa muri we, akagira uruhare rugaragara mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu.

Kuri uyu wa gatandatu, Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru w’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Kiliziya irahimbaza umutima mutagatifu, umutima uzira icyaha n’ icyasha wa Bikira Mariya. Umutima wa Bikira Mariya ni umutima wuzuye Imana: Bikira mariya ni we wavugiweho aya magambo akomeye: “Wuzuye inema (wuje inema) uhorana n’Imana: Mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe” (Lk1, 28).

Bikira Mariya arangwa, kandi yaranzwe igihe cyose, n’umutima wumvira, umutima utuza, umutima utekereza ukabanza ugacengera byose, kandi ukagira ibanga rikomeye ry’Ubusabanira-Mana: “ Bikira Mariya yashyinguraga byose mu mutima”(Lk2, 51). Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya wakereye kubika, kubungabunga no kuzirikana amabanga y’Imana arebana n’icungurwa rya muntu.

Ivanjii yaduteguriwe uyu munsi ntabwo itwereka umutima wa Mariya gusa ahubwo iratwereka umutima warangaga muri rusange umuryango mutagatifu w’i Nazareti wari ugizwe na Yezu, Mariya na Yozefu. Iyi vanjii itwigisha imigenzo myiza iranga urugo rwakiriye Kristu.

  • Imigenzo myiza ivuka mu mutima mwiza wa Yezu, Mariya na Yozefu

Umutima wa Bikira Mariya, Yezu na Yozefu ntabwo washoboraga kwibagirwa isengesho ryaberaga mu Ihekaru buri Sabato kimwe n’iryaberaga i Yeruzalemu muri Hekalu. Bose barangwaga n’umutima wakira abandi. Bizeraga abaturanyi kandi nabo bakizerwa. Bitaga kukurangiza inshingano babazwa n’igihugu ndetse n’idini.

  • Yezu afite umwanya wa mbere mu mutima wa Mariya na Yozefu

Mariya na Yozefu bamuhozaga ku mutima bashaka ko akura neza mu bwenge no mu gihagararo imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Bari bazi ko bo ari ababyeyi ku bw’umubiri ariko ko Imana ariyo Se w’umwana mu by’ukuri. Kumubona ashishikajwe no kumenya iby’Imana byabateraga akanyamuneza. Bamushakiraga ubuzima bwiiza, nicyo gituma batajuyaje gukora urugendo rurerure basubira i Yeruzalemu bamushakisha.

  • Mariya na Yozefu bafite umwanya wa mbere mu mutima wa Yezu nyuma y’uwa Se wo mu ijuru

Itegeko rya kane mu mategeko icumi ya Musa risaba buri mwana kubaha ababyeyi be. Yezu yararyubahirije cyane: “Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira (Lk 2, 51a) . Yezu yageretseho n’akarusho ko kubumvisha uburemere bw’ibanga afitanye na Se wo mu ijuru, kubumvisha ko batagomba guhangayikishwa n’uko amugenera igihe kinini: “Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?” (Lk 2, 49b) . Dusabire ingo zacu kugira ngo zigire ku Rugo Rutagatifu rw’i Nazareti, kandi Umubyeyi Bikira Mariya akomeze kuzisabira.

  • Dufite byinshi twakwigira ku mutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Mariya yaranzwe no kugira umutima muziranenge, umutima wubaha abantu ugatinya Imana. Akuzuye umutima wa Mariya kagasesekara ku munwa we ni ukwemera, ukwizera n’urukundo, ubwubahane, ubwitange, kworoshya no kwiyoroshya, gushima no gushimira abandi. Mbese za ngabire za Roho mutagatifu zose zakoraniye mu mutima wa Bikira Mariya uzira inenge, hiyongeraho: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata.

Tujye twibuka ko uyu mubyeyi yigombye u Rwanda rwacu akaza kurusura. Ntabwo yigeze arutererana mu byago byarugwiririye. Ntako atagize atuburira. Burya ikimushimisha ni uko twarangwa n’imigenzo myiza yo gusenga, kwicuza no guhinduka tugakurikira inzira nziza Umwana we ashaka ko ducamo.

Umutima wa Bikira Mariya ni umutima wababaye: Igihe Simewoni ahanuriye Bikira Mariya ibizababaza uwo mutima; igihe we na Yozefu bahungishaga Umwana Yezu, igihe Yezu yari yazimiye, igihe yahuraga na Yezu ahetse umusaraba, umutima we washenguwe n’intimba igihe Yezu yari ku musaraba, kuko yakomeje kuzuramo urukundo, atigeze acira urubanza abishi ba Yezu; igihe yakiraga umurambo wa Yezu mu maboko ye, ndetse n’igihe yawushyiraga mu mva. Ni umutima kandi washyinguye amabanga y’Imana: Mu mutima mutagatifu wa Bikira Mariya, ni ho hasohotsemo ukwemera, maze ukwemera kwe gusesekara hanze asubiza neza Imana ati: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bibe uko ubivuze” (Lk1, 38). Bikira Mariya yabwiwe na Elizabeti ngo: “Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba” (Lk 1,45)). Mu mutima wa Mariya hasohotsemo impuhwe n’urukundo, maze nyuma y’uko byisesa kuri Elizabeti ubwo asuwe n’uwo Mubyeyi, byaje kwisesa ku bari mu bukwe i Kana, igihe abasabira Divayi ishushanya ibyishimo (Yh 2, 5)!

Dutakambire uwo Mubyeyi uhora adusabira kugirango amasengesho yacu ayageze ku Mana, twemere kumunyuraho ngo duhure na Yezu kuko nawe yamunyuzeho ngo ahure natwe, kumwiyambaza bizatuma turushaho kugirira icyizere Imana Data nk’uko yabigenje akayumvira kandi bizaduha kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Nk’kuko twabibonye mu isomo rya mbere twirinde gutera umugongo Imana ngo tuyoboke ibigirwamana kuko byadukururira ibyago bikomeye biganisha mu rupfu kandi urupfu rwa burundu. Mu Ivanjili, Yezu Kristu nta kindi kimushishikaje atari ukuba mu bya Se ari nawe Data wacu.

Umutima Mutagatifu wa Bikira Mariya utubere isoko tuvomamo ubwiyoroshye, kumvira Imana n’abatuyobora mu byiza. Mubyeyi Bikira Mariya Ugira ibambe, duhakirwe kuri Yezu Kristu aduhe umutima muzima uhora usonzeye amabanga y’Imana, umutima usobetse ubutungane, ubuntu, ubumuntu n’ukuri. Mubyeyi, dusabire umutima usobanura iby’Ijuru. Naturinde umutima usobetse ubuyobe, ubuhakanyi, amaganya, urugomo, guhora n’ubugizi bwa nabi.

Umunsi mwiza w’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi ya Zaza

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed