Amasomo tuzirikana:

  • 1 Bami 19, 9a.11-16
  • Zab 27(26), 7-8ab, 8c-9c, 13.14.
  • Mt 5, 27-32

Inyigisho ku Masomo Matagatifu

Iyi ni imwe muri za ngingo nterahirwe, Yezu Kristu yatangiriyeho inyigisho ye ku ku musozi, tumaze iminsi twumva. Nyuma yo kutubwira izo ngingo nterahirwe, yatangiye kugaruka ku mategeko y’Imana, ahamya ko ataje gukuraho, ahubwo ko yaje kuyanononsora.

Kuri uyu wa Gatanu w’Icyumweru cya 10 Gisanzwe, Umwaka wa Liturujiya A, Yezu Kristu aragaruka ku itegeko rya 6, rivuga ngo “Ntuzasambane”.

Iyo umutima wacu usukuye, ukeye, uba wegereye Imana ku buryo ushobora kuyibona. Yezu kristu rero arifuza ko umutima wacu twawurinda icyaha, twawurinda ikibi, kugira ngo tubashe gusabana n’Imana: Niyo mahirwe yacu.

1. Yezu Kristu aradusaba kwirinda icyaha dukomeje.

Yezu Kristu arifuza ko twakwirinda icyaha duhereye mu mutima wacu. Hari aho mu nyigisho ye, Yezu, avuga ku bihumanya umuntu, agira ati: “Koko rero, mu mutima niho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi, n’ubutukanyi. Ngibyo ibyanduza umuntu” (Mt 15, 19-20a).

  • Ureba umugore (cyangwa umugabo), akamwifuza mu mutima we, aba yayamusambanyije: “Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima” (Mt 6, 22-23a). Amaso yacu turasabwa kuyarinda ibitwanduriza umutima.
  • Yezu Kristu arifuza ko twarandura icyaha kitureshya  duhereye mu mizi yacyo, kuko umutima wacu ni wo utwegereza Imana. Iyo rero umutima wacu urarikiye ikibi, tuba twamaze gucumura. Icyaha cy’ubusambanyi gituruka ku irari ry’umubiri, naryo risemburwa n’irari ry’amaso. Icyo amaso areba nicyo gisembura irari mu mutima wacu, maze bikarangira umubiri wacu wose utujyanye mu cyaha.
  • Irari ry’ubusambanyi, riri mu ya mizi irindwi y’ibyaha (indi: ubute, uburakari, indanini, ishyari, ubugugu, ukwikuza). Yezu Kristu rero aradusaba kurandura uwo muzi w’icyaha mu mutima wacu, tukagira umutima ukeye kugira ngo ejo ubuzima bwacu bwose butazahononekarira.

2. Yezu kristu aradusaba kwigizayo icyatuma tugwa mu cyaha.

Yezu kristu ati: “Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro”(Mt 5, 29-30).

Aha Yezu arashaka kutwereka, uburemere n’ububi bw’icyaha. Aho kubura byose, twakwemera kubura rumwe mu ngingo zacu. Yezu kristu aratanga ingero z’ijisho n’ikiganza.

  • Ingingo zacu, Imana yaziduhaye, kugira ngo zidufashe kugira neza no gufasha Imana gutunganya isi, twita ku bindi biremwa, nyamara kubera ko icyaha kinjiye mu isi, byatumye muntu abangukirwa no gukora nabi aho gukora neza. Yezu kristu rero aranononsora ririya tegeko rya 6, atwereka uko twaharanira ubutungane, dutsinda igituma turirengaho, kuko byatugeza habi.
  • Yezu Kristu araturinda kurohama, no konona ubuzima bwacu. Mu kurinda amaso yacu, ibidafite shinge, bizadufasha kwirinda icyaha, bityo bizatuma tutajya kure y’Imana. Muri iyi ya none, ubusambanyi bwahawe intebe, aho abantu bakora n’amahano, umuntu ntatinye kwangiza igitambambuga! Bibabaza Yezu, kandi amaherezo yabyo ni ukurohwa mu nyenga y’umuriro.
  • Isi yarandavuye kugeza ubwo abantu basigaye babona ubusambanyi nk’igihembo cy’ubutwari cyangwa ikimenyetso cy’ubucuti. Abantu usanga badatinya kwambara ubusa ku gasozi, kureba filimi z’urukozasoni, kugeza aho ubutinganyi buhabwa intebe! Usanga amaso yacu aho kurangamira Imana, ibiganza byacu aho kubikoresha tugaragariza urukundo Yezu, utwiyereka mu baciye bugufi, ahubwo izo ngingo zacu twarazigize intwaro za sekibi.

3. Umuhanuzi Eliya araduha urugero rwo kwegera Imana.

Mu Isomo rya mbere, twumvise, ukuntu Imana irarika Eliya kugira ngo ahure na Yo: «Uhoraho aravuga ati “Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje”» (1 Bami 19, 11). Mu gihe Eliya yari yiteguye ko Imana imwigaragariza mu bimenyetso bikanganye nk’inkubi y’umuyaga, umutingito, umuriro…, Imana ntabwo yaje muri ibyo, ahubwo yaje mu kayaga gahuhera: «Noneho nyuma … haza akayaga gahuhera. Eliya akumvise yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti “Eliya, urakora iki hano?”» (1 Bami 19, 12b-13). Ibi biratwigisha ko Imana idusanga mu mutuzo, iyo twiteguye kuyegurira umutima wacu, twiteguye kwakira Roho Mutagatifu. Kariya kayaga gahuhera karashushanya Roho Mutagatifu. Ese twebwe dusanga Imana dute?

  • Twakire Roho Mutagatifu, tuyoborwe na We kandi tugengwe na We: Kwemera kuyoborwa no kugengwa na Roho w’Imana, nibyo bitugeza ku butungane nyakuri, bigatuma ingingo zacu tuzikoresha ibikorwa bya roho, tukirinda ibikorwa by’umubiri, bitubuza kuzagera ku murage w’Ubwami bw’imana: «Umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira (…) None rero, niba muyoborwa na Roho nta bwo mukigengwa n’amategeko (…). Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.» (Ga 5, 16-25)
  • Dushengerere Yezu Kristu mu Ukaristiya: Icyatuma amaso yacu tuyarinda, maze n’umutima wacu ukabona urumuri rutuma tudatwarwa n’irari ritujyana mu busambanyi, turasabwa gushengerera no kurangamira Yezu mu Ukaristiya. Umwitozo wo gushengerera ni urukingo rukamura irari ry’ubusambanyi, rukarisimbuza urukundo rukomoka kuri Yezu Kristu: «Mbahaye itegeko rishya: “Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze”» (Yh 13, 34). “Mu Ukaristiya hari ukunda abantu, ni Yezu Kristu, ni Umwana w’Imana; akunda abana be akabana na bo. Nimumusenge.” (Indirimbo D 40, mu gatabo k’umukristu). Iyo dushengera, Yezu Kristu ahashya, mu mutima wacu, ibyifuzo bibi n’irari bitujyana mu busambanyi. Aho kugira ngo tunogoremo amaso yacu, ahubwo tuyegurire Yezu Kristu, tumushengerera mu Ukaristiya.
  • Dukore ibikorwa by’urukundo n’impuhwe: Mu guhimbaza Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry”ukaristiya, muri uyu mwaka wa 2020, aho tutazashobora gutambagiza Yezu Kristu, bitewe no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), Papa Fransisko aradusaba kubisimbuza ibikorwa by’urukundo dukorera ba bandi Yezu Kristu yigaragarizamo. Ntituzashobora kujya muri za kiliziya, nyamara Tabernakulo Yezu ashaka ko tumusangamo ni abo bakene, abo barwayi, abo bafite ibibazo bitandukanye byakuruwe n’iki cyorezo cyugarije isi. Igikorwa cy’urukundo n’impuhwe tuzakorera abo ngabo rero, ni Yezu Kristu, tuzaba tukigiriye: «Ndababwira ukuri: “ibyo mwagiriye muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye”» (Mt 25, 40). Aho kugira ngo ibiganza byacu tubice, ahubwo tubyegurire ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, maze tugirire neza Yezu muri bagenzi bacu.

Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, turinde ibitagira shinge, maze umutima wacu uwugire nk’uwawe. Amina

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed