Amasomo Matagatifu ya Misa: Kuwa 3 w’Icyumweru cya 10 Gisanzwe, umwaka wa A Imbangikane (10 Kamena 2020)
- Isomo rya mbere: 1 Bami 18, 20-39
- Zaburi: Za 16(15), 1-2, 3ac. 4, 5. 8, 10a. 11
- Ivanjili Ntagatifu: Mt 5, 17-19
Inyigisho ku Masomo ya Misa
Bakristu bavandimwe, uyu munsi turakomeza kuzirikana Ijambo ry’Imana ridufasha kurushaho kunoza umubano wacu na Yo. Tumaze iminsi twumva amagorwa Eliya, ndetse n’umuryango wose wa Isiraheli wanyuzemo kubera amapfa yo kubura imvura, tukabona kandi ukuntu urukundo rw’Imana rwaherekeje Eliya muri ibyo byose, ndetse Imana ikagenda imwitaho kuko ari umugaragu n’umuvugizi wayo.
Uyu munsi rero aragaragaza ububasha bw’Imana, kandi akerurira umuryango w’Imana, ngo uhitemo gukorera Imana y’ukuri. Uyu munsi ni twebwe ahitishamo, kugira ngo twerurire Imana niba dushaka kuyikorera, cyangwa niba duhisemo gukorera ibigirwamana. Aratubwira ati: “Muzahereza he gucumbagirira ku maguru yombi? Niba Uhoraho ari We Mana, nimumukurikire; niba kandi ari Behali, abe ari we mukurikira!”. Ibyo Eliya yabivuze agira ngo acyahe umuryango w’Imana, kubera ko bahoraga bajarajara, rimwe bagasingiza Uhoraho, ubundi bakaramya ibigirwamana (Behali ni urugero rw’ikigirwamana basengaga). Eliya rero, kugira ngo abafashe guhitamo, yabahaye ikimenyetso, maze ararika abakorera Behali ngo bahige, kugira ngo agaragarize bose ko Imana, abereye umuhanuzi, ari Yo Mana y’ukuri: “Uhoraho ni we Mana!”
1. Uhoraho ni We Mana, nimumukurikire kandi mumukorere iteka ryose
Uhoraho ni We Mana mu ijuru no ku isi. Nta yindi mana iriho, ibindi ni ibigirwamana. Imana ni Yo yaremye byose ibivanye mu busa, kandi ni Yo Mana yonyine ikwiye gusengwa no kubahwa. Iryo ni ryo Tegeko rya mbere Imana yahaye Musa, igihe imuhishuriye amategeko 10 yayo: “Ni Jye Uhoraho Imana yawe, wagukuye mu mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. Nta mana zindi uzagira kereka jyewe” (Iyim 20, 2-3; Ivug 5, 6-7).
- Uyu munsi ni twebwe dusabwa guhitamo gukorera Imana yacu n’umutima umwe, tutajarajara, tutabangikanya Imana n’ibigirwamana, tudacumbagirira ku maguru yombi, ahubwo dusenge Imana tuzirikana ko “Uhoraho ari We Mana”. Ibigirwamana ni bya binyu byose, dusimbuza Imana, tukabyohoka inyuma tubyegurira umutima wacu, n’ubuzima bwacu. Ikintu cyose usimbuje Imana, ukaba aricyo uha umwanya w’ibanze mu buzima bwawe, kiba ari ikigirwamana: ibintu, ifaranga, amaraha,… Ubu ibigirwamana bidutwara umutima, si za behali, zibumbye musi zahabu, ahubwo ni iigirwamana tubumba mu bwenge bwacu, mu bitekerezo, mu mutima. Uyu munsi, umuhanuzi Eliya aratwereka ko Imana dukorera, ari Yo Mana nyakuri.
- Mu Isezerano rya kera, kenshi Imana yasubirishaga ibimenyetso bikanganye: inkuba, umuriro, umuyaga n’ibindi, nyamara yamenyesheje Eliya ko hari igihe iza mu kayaga gahuhera: “Uhoraho aravuga ati ‘Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho, dore Uhoraho araje. Ako kanya haza inkubi y’umuyaga, ariko Uhoraho ntiarimo…, nyma y’umuyaga haza umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyarimo, nyuma haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyarimo, noneho nyuma y’umuriro haza akayaga gahuhera, Eliya akumvise yipfuka igishura mu maso,maze arasohoka atangira kuganira n’Uhoraho(1Bami 19, 11-13). Ibyo ni ibimenyetso bigaragaza ubuhangange bw’Imana. Mu Isezerano rishya Imana, yahisemo gusubirisha ukwicisha bugufi k’Umwana wayo, mu kwigira umuntu kwa Yezu Kristu.
- Nimucyo rero tumukurikire kandi tumukorere iteka ryose, n’umutima wacu wose: “Uzakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi azaguhore ku mutima” (Ivug 6, 5-6).
2. Yezu Kristu ntiyaje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi, ahubwo yaje kuyononosora
Mu Ivanjili, Yezu Kristu arakomeza inyigisho ye, yatangiye ku musozi, atugaragariza ko Amategeko, Imana yaduhishuriye mu Isezerano rya kera, ataje kuyakuraho, ahubwo kuyanononsora, ati: “Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora”.
- Yezu Kristu ni We wujuje Isezerano ry’Imana ryo gukiza abantu, “Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, ikaba yarabudusesekajemo, ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose bwose. Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera, ngo izawuzuze ibihe bigeze; umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu” (Ef 1, 7-10)
- Ibyo abahanuzi bakoze, n’ibyo bavuze, byuzurijwe muri Yezu Kristu. Amategeko, Imana yahaye Musa, Yezu Kristu ni We waje kuyuzuza, ndetse n’ibyo abahanuzi bavuze, byuzurijwe muri We, yaba ibyo Musa yahanuye, Eliya, Yohani Batisita n’abandi bahanuzi. Yezu Kristu avuga isano afitanye na Se, kandi afite icyemezo kiruta icy’abo bahanuzi bamutegurije: “Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora ari byo bihamya ko Data yantumye. Kandi Data wantumye ni We ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye, kandi ntimwigeze mubona n’uko asa (…) . Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ariho musanga ubugingo bw’iteka nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho” (Yh 5, 36-37. 39).
- Uzajya akurikiza Amategeko y’Imana, akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. Gukurikiza Amategeko y’Imana, nicyo kizatugeza mu bugingo bw’iteka, kandi Yezu Kristu, waje kuyanononsora no kuyuzuza, yayabumbiye mu itegeko rimwe ryo gukunda Imana no gukukunda bagenzi bacu, maze uko twifuza kugirirwa, tukaba ari ko tugenzereza abandi: “Ibyo mwifuza ko babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo Amategeko n’Abahanuzi” (Mt 7, 12).
Dusabe Yezu Kristu aduhe gukurikiza amategeko y’Imana, yaje kuzuza no kunononsora, maze tumukomereho, ntacyo tumubangikanyije nacyo kuko ari We Mana yonyine.
Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, duhe kugukurikira no kugukurikiza!
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed