Nyirubutungane Papa Fransisko

Ku nshuro ya 4, Kiliziya Gatolika izahimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene, uzaba kuwa 15 Ugushyingo 2020, ku nsanganyamatsiko igira iti “Fungurira ikiganza cyawe umukene” (Sir 7, 32).

Kuri uyu munsi twibuka Mutagatifu Antoni wa Paduwa, kuwa 13 kamena 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje Ubutumwa bwa Papa buzazirikanwaho ku Munsi Mpuzamahanga w’Abakene muri uyu mwaka.

Ahereye kuri aya magambo dusanga mu gitabo cya Mwene Siraki: “No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama” (Sir 7, 32), Papa Fransisko aragaragaza ko “ubukene bufata amasura atandukanye mu bihe bitandukanye, maze akagaragaza ko dushobora kubonera Nyagasani Yezu Kristu mu bavandimwe bacu baciye bugufi.” (Mt 25, 40)

Nyirubutungane Papa aradusaba “Gufungura ibiganza byacu tugahereza kandi tugafasha abakene”, tukamenya kurekura kugira ngo tubaramire.

Ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko, bugenewe Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene, bukubiye muri numero zigera ku 10

  • Muri numero ya 5, Papa agaragaza ko “Gufungurira ikiganza umukene bigaragaza ko hari icyo twakora kugira ngo ubuzima bwongere kugira icyerekezo”
  • Muri numero ya 6, Papa agaragaza ko “Gufungurira ikiganza abakene ari ikimenyetso kigaragaza ko tubari hafi, ko twifatanyije nabo, kibagaragaza urukundo.”
  • Muri numero ya 7 y’ubutumwa bwe, Papa Fransisko agaragaza ko, iki cyorezo cyugarije isi cyaje gitunguranye, ariko ikiganza dufungurira umukene ntabwo kiza gitunguranye.  Kigaragaza uburyo tuzi abakene bacu, kandi twiteguye kubitaho. Ibikorwa by’impuhwe ntibitungurana, ahubwo ni umwitozo w’ubuzima bwacu bwa buri munsi.
  • Muri numero ya 8, Papa agaragaza ko “Gufungurira ikiganza umukene ari ubutumire ku nshingano y’uko tugomba kwitangira buri wese dusangiye gupfa no gukira.”
  • Mu ngingo ya 9, Papa agaragaza ko gufungurira ikiganza umukene bidusaba kutagenza nk’abishyirira ibiganza mu mufuka, bakirengagiza ubukene bwa bagenzi babo, kenshi na kenshi baba banafitemo uruhare.
  • Mu ngingo ya 10, Papa Fransisko arahera ku magambo ya Mwene siraki, aho agira ati: “Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana amaherezo yawe, bityo nta bwo uzigera ucumura” (Sir 7, 36), maze akagaragaza ko ubuzima bwacu bufite iherezo, tugomba gutegura; ariko kandi ko bunafite intego buri wese asabwa kwiha mu buzima bwe.

Mu gusoza Papa aturagiza Bikira Mariya, umubyeyi w’abakene, we wihanganiye ibibazo yahuye nabyo mu buzima, mu bubabare bwe, by’umwihariko igihe yafatanyaka na Yozefu, bagahungisha Umwana Yezu Herodi ashaka kumwica.

Papa ati: “Iyaba isengesho tunyuza kuri uwo mubyeyi w’abakene ryongeraga guhuriza hamwe abana be akunda, ndetse n’abantu bose babitaho mu izina rya Kristu. Isengesho rihindure ikiganza dufungurira umukene, kibe ikimenyetso cyo gusangira no kongera kubaka ubuvandimwe” (Reba numero ya 10 y’ubutumwa bwa Papa bugenewe Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene, mu gika cya nyuma).

1. Ishyirwaho ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene.

Umunsi mpuzamahanga w’Abakene washyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisko, mu gusoza umwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana (2015-2016)

Mu rwandiko rusoza iyi Yubile, yise “Impuhwe z’Imana n’ubutindahare bwa muntu” (Misericordia et misera), rwo kuwa 20 Ugushyingo 2016, muri numero yarwo ya 21, aho agira ati: “Tumurikiwe na Yubile y’abantu batereranywe mu mibereho ya muntu, mu gihe imiryango ya za kiliziya za katedrali na kiliziya zatoranyijwe ku isi yose ifunzwe, imiryango yiswe “imiryango y’impuhwe z’Imana”, nagize igitekerezo cy’uko ikimenyetso cya nyuma gifatika nk’imbuto y’uyu mwaka udasanzwe wa Yubilie, cyaba gushyiraho ihimbazwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene, wajya wizihizwa ku cyumweru cya 33 mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya”.

Mu gushyiraho uwo munsi, Papa Fransisko yifuzaga ko Impuhwe z’Imana zava mu magambo zikajya mu bikorwa.

2. Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya mbere (2017)

Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya mbere wabaye ku cyumweru cya 33, mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, tariki ya 19 Ugushyingo 2017 . Insanganyamatsiko yagiraga iti : « Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri » (1Yh 3, 18)

3. Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya kabiri (2018)

Mu mwaka wa 2018, Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene wabaye ku nshuro ya kabiri ku cyumweru cya 33, mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, tariki ya 18 Ugushyingo 2018

adverse events from oral drugs might consider these.of buy cialis online.

. Insanganyamatsiko yagiraga iti : « Umukene yaratabaje, Uhoraho aramwumva»: Zaburi 34 (33), 7

4. Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya gatatu (2019)

Umwaka ushize, kuwa 17 Ugushyingo 2019, Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene wabaye ku nshuro ya gatatu ku cyumweru cya 33 mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Insanganyamatsiko yagiraga iti : « Amizero y’abakene ntabwo azigera ahungabana», ishingiye ku magambo dusanga muri Zaburi : « Umukene we ntazibagirana burundu, cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke » (Zaburi 9, 19)

Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene, udusabire

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed