Turamye Isakaramentu
Twiherewe na Yezu

Kuri uyu wa kane, tariki ya 11 kamena 2020, Kiliziya Gatolika irahimbaza, Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu, bita “Umunsi Mukuru w’Imana” (Fête-Dieu). Ni umunsi Kiliziya irangamira Yezu Kristu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

Uwo Munsi Mukuru, Kiliziya iwuhimbaza kuwa kane ukurikira Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ariko mu bihugu umunsi atari umunsi utegetswe, uhimbazwa ku cyumweru gikurikira icy’Ubutatu Butagatifu. Uwo munsi mukuru ni umunsi Mukuru Ukomeye, umunsi duhimbaza Yezu Kristu muzima mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

1. Inkomoko yo guhimbaza umunsi w’Isakaramentu Ritagatifu no kuritambaza

Umubiri n’Amaraso bya Kristu

Muri Kiliziya Gatolika, guhimbaza uwo munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, byatangiye mu kinyejana cya 13. Biturutse ku ihishurirwa Yezu yagiriye Mutagatifu Yuliyana Koruniyo (Julienne de Cornillon), akamubwira ko yifuza ko Kiliziya izajya ihimbaza Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu. Uwo munsi ukaba waremejwe muri Kiliziya Gatolika ku buryo budasubirwaho, kuwa 8 Nzeri 1264, na Papa Urbano wa 4 (Urbain IV), mu nyandiko ya Papa yasohotse kuwa 11 Kanama 1264 (Bulle Pontificale “Transiturus de hoc mundo”, du 11/ 8/ 1264).

Uwo munsi mukuru ukomeye, w’Isakaramentu Ritagatifu ry ‘Ukaristiya, wagiweho impaka cyane n’abahanga mu bya Tewolojiya biturutse ku buyobe bw’umuhanga mu bya Tewolojiya witwaga Berengeri w’Ituru (Belenger de Tours), wahakanaga ko Yezu ari mu Isakaramentu ry’Ukaristiya. Ubwo buyobe bwamaganywe Papa Lewo wa 9 (1002-1054). Nyuma za Konsili, iya Turu (1054) n’iya Roma (1059), nazo zavuguruje ubwo buyobe, zimusaba kwisubiraho agahamya ukwemera kuri Ukaristiya

Icyo kinyejana cya 13, ni igihe cyarumbutse imbuto nyinshi mu buyoboke bwo kurangamira Yezu kristu mu Ukaristiya, biturutse ku batagatifu b’icyo gihe, barimo Mutagatifu Fransisko wa Asizi (1181-1228), Mutagatifu Klara (1194-1253) na Mutagatifu Tomas iwa Akwini (1225-1274)

  • Mutagatifu Fransisko wa Asizi

Ukwemera kwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi kuri Ukaristiya Ntagatifu kugaragarira mu Rwandiko yoherereje Abakristu (Lettre aux Fidèles), aho yanditse iby’ingenzi ku Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, ku biranga ukwemera dukwiye kugirira iryo Sakaramentu nk’Isakaramentu rya Yezu Kristu. Mutagatifu Fransisko agaragaza umwanya ukomeye iryo Sakaramentu rifite.

  • Mutagatifu Klara

Mutagatifu Klara nawe yakunze kugaragazwa ku mashusho afite Ostenswari (ostensoir) mu kiganza, bigaragaza urukundo yakundaga Ukaristiya Ntagatifu, ndetse no gushengerera.

  • Mutagatifu Tomasi wa Akwini

Mutagatifu Tomasi wa Akwini yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibanga ry’Ukaristiya. Uburyo bwe bwo kuvuga ibintu ku buryo bwumvikana, kandi akabikora mu buryo umuntu asobanukirwa, biherekejwe n’ubuyoboke n’urukundo yagiriraga Ukaristiya, byatumye atanga inyigisho itomoye kuri Ukaristya. Tomasi wa Akwini, mu Gitambo cya Misa, buri munsi yasabanaga na Yezu mu Ukaristiya kandi mu nyandiko ze no mu nyigisho ze ntiyahwemye kuvuga kuri iryo banga rya Yezu mu Ukaristiya. Ndetse ni nawe wahimbye cya gisingizo cy’Ukaristiya kizwi nka « Rata Siyoni »

2. Papa Fransisko arahamagarira Abakristu Gatolika kubaho “ubuzima bushingiye kuri Ukaristiya” (Mener une Vie Eucharistique)

Papa Fransisko atanga umugisha w’Isakaramentu Ritagatifu

Nyirubutungane Papa Fransisko arahamagarira Abakristu Gatolika kubaho “ubuzima bushingiye kuri Ukaristiya”(Mener une Vie Eucharistique), mu gihe ibirori bisanzwe bikorwa byo gutambagiza Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, mu rwego rwo guha icyubahiro Yezu Kristu mu Ukaristiya, bitazashoboka kubera impamvu zo kurinda ubuzima.

Nyirubutungane Papa Fransisko yabikomojeho, mu gikorwa cyo kwakira Abakristu cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10 Kamena 2020, avuga ku munsi w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya wabaye uyu munsi kuwa kane mu bihugu bimwe na bimwe, mu bindi bihugu, harimo no muri Kiliziya y’u Rwanda, ukazahimbazwa ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020.

Abwira Abakristu bumva ururimi rw’Igitaliyani, Papa yavuze ko uburyo bwo kurenga iyo mbogamizi ari uko babaho bashingiye ubuzima bwabo kuri Ukaristiya, ni ukuvuga bakurikije Ukaristiya.

Papa Fransisko yibukije ko mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya Yezu Kristu arimo rwose, maze ararikira abakristu kumubona mu bakene, agira ati: “Hostiya yahinduwe mu Gitambo cya Misa, dusangamo Yezu Kristu, ubundi tumusanga muri Tabernakulo muri za kiliziya, ariko za tabernakulo za nyuma, ziri mu bari mu bubabare, abigunze bihebye no mu bakene”. Yezu ubwe yarabivuze (Mt 25, 34-40)

Sildenafil is not indicated for children under 18 years. cialis sales are primarily local and include pain, priapism and.

.

Papa yashimangiye uburyo Ukaristiya ari “Isoko y’imbaraga z’umukristu”, ati: « Ibitekerezo byanjye mbyerekeje ku bantu bashaje, ku rubyiruko, ku barwayi, no ku ngo zikirushinga

Gardening (digging) 3-5safety. Oral agents may act centrally as dopaminergic cialis.

. Ndabasaba bose kuvoma, muri Ukaristiya, imbaraga bakeneye kugira ngo bashobore kubaho muri ibi bihe bikomeye, buje imbaraga za gikristu »

Nyirubutungane Papa Fransisko, ku wa 10 Kamena 2020

Inyandiko zifashishijwe:

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed