AMASOMO MATAGATIFU YA MISA: Kuwa kabiri w’Icyumweru cya 10 Gisanzwe, umwaka wa A Imbangikane (9 Kamena 2020)

  • Isomo rya mbere: 1 Bami 17, 7-16
  • Zaburi iherekeza Isomo: Za 4, 2, 3, 4-5a, 7, 8-9b
  • Ivanjili Ntagatifu: Mt 5, 13-16

INYIGISHO KU MASOMO YA MISA: “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru” (Mt 5, 16)

Uyu munsi Yezu Kristu arakomeza inyigisho ye, yatangiye ku musozi, ari kumwe n’abigishwa be. Inyigisho ye, Yezu arayiduha akoresheje ibigereranyo by’umunyu n’urumuri. Ibyo bigereranyo byombi ni ibintu dusanzwe twifashisha mu buzima, kandi tuzi neza akamaro kabyo.

1. Muri umunyu w’isi:
  • Ibiryo bitarimo umunyu, kubirya ni amaburakindi. Kereka muganga yarabigukuyeho kubera uburwayi runaka, ariko n’abarwayi basigaye bashakirwa umunyu utagira ingaruka. Iyo mu rugo umunyu wabuze kubera amikoro, umuntu adashobora kuwubona, ikibazo kiravuka, kurya bikaba ari ukugira ngo umuntu adapfa, akabirya abihiwe. Bityo rero umunyu uryoshya amafunguro n’uyafata akayafata yishimye.
  • Kuba umunyu w’isi ni ugutuma ubuzima bugira icyanga kubera ibikorwa byiza bituma abantu bishimira ubuzima barimo. Muri iyi si hari byinshi byatuma abantu babihirwa n’ubuzima, ku buryo isi ikeneye abantu batuma haboneka uburyohe. Harimo ubukene, uburwayi, ibyorezo, n’ibindi byinshi. Umuntu yabirondora agakora urutonde rutarangira. Mvuze izi ngero kugira ngo twumve neza icyo dusabwa mu kuba umunyu w’isi. Hari Isengesho rya Mutagatifu Faransisko wa Asizi, twakwifashisha kugira ngo twumve ibikorwa byaturanga, ngo tube umunyu w’isi. “Nyagasani ngira umugabuzi w’amahoro yawe; ahari urwango, mpashyire urukundo; ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana; ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe; ahari ukuyoba mpashyire ukuri; ahari ukujijinganya mpashyire ukwemera, ahari ukwiheba mpashyire ukwizera; ahari icuraburindi, mpashyire urumuri; ahari agahinda mpashyire ibyishimo
  • Namwe rero nimuharanire kuba umunyu w’isi, muryohereze abantu mutyo kuko umunyu utakirimo uburyohe nta kamaro uba ugifite; uba wataye agaciro, nta kandi kamaro kawo, uretse kuwujugunya ugakandagirwa n’abantu.
2. Muri urumuri rw’isi:
  • Urumuri tuzi icyo rutumariye mu buzima bwacu. Tubyumva iyo tugeze mu mwijima, aho umuntu aba atabona iyo ajya, atabona icyerekezo, agenda agwira ibintu n’abantu ndetse akaba yanakomereka. Akamaro k’urumuri nta wakwirirwa agatindaho, kuko ubuzima bwacu bwa buri munsi bugizwe n’urumuri ku buryo tuzi neza akamaro karwo. Nta rumuri ruhari, hari byinshi abantu batashobora gukora, cyangwa se byakononekara.
  • Kuba urumuri ni ugufasha abantu kubona icyerekezo cy’ubuzima, kubaha umuyoboro mwiza watuma abantu bagana aheza, gukora ibikorwa byiza abantu bareberaho maze bikagirira akamaro benshi. Ibikorwa byiza umuntu akora nibyo bituma aba urumuri rw’abandi, Umuhanuzi izayi aduha ingero z’ibikorwa byadufasha kuba urumuri, «Kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make gukuraho ibyashikamiraga muntu byose. Ikindi ni ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! Bityo uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara, avuge ati: “Ndi hano”. Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe gikire bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe! Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu. Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama. Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga  yari iriho mbere, bazakwite ‘Umuzibabyuho’, usibura amayira ngo abe nyabagendwa » (Iz 58, 6b-12)
  • Nguko uko dukwiye kuba urumuri. Kuba urumuri ni ugukora neza. Ni ugukora ibikorwa by’intangarugero, abandi bareberaho, kuko “ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi ntikihishira, kandi ntawe ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose” Mt 5, 14-15.
3. Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.

Mu Isomo rya mbere, twakomeje inkuru y’umuhanuzi Eliya. Uyu munsi turabona asanga umugore w’umupfakazi, utari ufite epfo na ruguru, nyamara mu bukene bwe aramubera urumuri.

  • Biratangaje ukuntu uriya mukene yitwaye imbere y’uriya muhanuzi, atari azi! Ku bijyanye n’ibintu ni umukene kuko yari asigaje ijoro rimwe ngo yipfire, yibazaga uko ejo azabigenza, kuko agafu ko ku rushyi yari asigaranye mu kebo, n’utuvuta twari mu keso, we n’umwana we kari kubarenza ijoro rimwe, ubundi bakipfira, uko abivuga. Ariko kubera ubukungu bw’ukwemera afite, kandi akaba yiringiye Imana, yizeye amagambo umuhanuzi amubwiye; ntayahinyuye kuko yemera ko ari “umuntu w’Imana”. Eliya ati: “Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe, kuko Uhoraho avuze atya: ‘Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka”. Iki gikorwa cy’uyu mupfakazi kiragaragaza urukundo yifitemo, kuko ntiyrebye we n’umwana we, ahubwo yemeye kubanza guha uriya muhanuzi. N’ubwo uyu mupfakazi yari umukene, ariko yari akize ku mutima wuje impuhwe n’urukundo, umutima ukomeye ku Mana, kandi wiyibagirwa kubera urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi we, umutima w’ukwemera guhamye no kwiringira Uhoraho, kandi niko kuba urumuri. Natwe turangwe n’uwo mutima w’impuhwe n’urukundo, umutima wegukiye Imana, uyikunda kandi ukunda abandi, umutima wibuka abandi mbere yo kwireba, umutima wo kutiheba no guhora twiringiye Nyagasani.
  • Imana yaramugororeye kandi yuzuza ibyo umuhanuzi yamubwiye. Ibyo umuhanuzi yamubwiye, Imana yarabikoze, ndetse imukubira karijana. Agace k’Ijambo ry’Imana twumvise gasoreza ku murongo wa 16 w’umutwe wa 17. Mu gice gikurikiraho, abafite Bibiliya mwasoma, ni uko Igitabo cy’Abami kidutekerereza igitangaza Imana yakoresheje uwo muhanuzi ikamuzurira umwana we waje gupfa: «Nyuma y’ibyo dore icyabaye: umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye, indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye. Umugore abwira Eliya, ati “Mpfa iki nawe muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye?” Eliya aramusubiza ati “Mpa umwana wawe! Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe. Hanyuma atakambira Uhoraho agira ati: “Uhoraho, Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana? Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho agira ati: “Uhoraho Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo!” Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka umugarukamo asubirana ubuzima. Eliya afata umwana amusubiza nyina (…), agira ati: Dore umwana wawe ni muzima”. Umugore abwira Eliya ati Yego noneho menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri» (1 Bami 17, 17-24)
4. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru

Ibikorwa by’impuhwe n’urukundo dukora nibyo bigaragaza ko turi urumuri koko, kandi Nyagasani azabitwitura. Mu Ivanjili ya Matayo, Yezu atubwira ingororano y’ukoze igikorwa cyiza nka kiriya cy’urumuri, agaragariza Intumwa ze ko uzazakira bizamuha umugisha: “Ubakiriye neza ni Jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi, kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi, n’uwakiriye neza intungane kuko ari intungane azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: Ntazabura ingororano ye” (Mt 10, 40-42) Ibikorwa byiza dukora bimurikira abandi kandi bigatuma abantu basingiza Imana, kuko ariyo Soko y’Urumuri, kandi ikaba ituye mu rumuri rudahangarwa, ni “Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa (…), Niharirirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo“(1 Tim 6, 16).

Igihe kigeze yadusangije ku Rumuri rwayo, maze itwoherereza Umwana wayo, Jambo wayo, Jambo w’Imana: “Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu“(Yh 1, 4). “Nuko Urumuri rumurikira mu mwijima, arikoko umwijima wanga kurwakira (…). Jambo ni We wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si (…) Abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera izina rye” (Yh 1, 5. 9. 12). Yezu Kristu ubwe, agira ati: “Naje mu isi ndi Urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima” (Yh 12, 46)

Kugira ngo tube urumuri, dusabwa kwakira Yezu Kristu, kugira ngo aduhe kuba abana b’Imana no gusa na We. Tumwakire, tumwemere, tugenze nka We.

Dusabe Nyagasani aduhe umutima urangwa n’impuhwe n’urukundo kugira ngo ibikorwa byiza dukora, bimurikire abantu maze bakurizeho gusingiza Imana.

Umutima Mutagatifu wa Yezu utumurikire!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed