Amasomo y’Igitambo cya Misa yo kuwa mbere w’Icyumweru cya 10 Gisanzwe, umwaka wa A Imbangikane:

  • Isomo rya mbere: 1 Bami 17, 1-6
  • Zaburi iherekeza Isomo: Zab 121 (120), 1-2, 3-4, 5-6, 7-8
  • Ivanjili Ntagatifu: Mt 5, 1-12

INYIGISHO KU MASOMO YA MISA:

Uyu munsi turatangira kumva Ijambo ry’Imana dusoma mu Gitabo cya mbere cy’Abami, mu Isomo rya mbere, no mu Ivanjili ya Matayo, umutwe wa 5. Uko iminsi ikurikirana tuzajya twumva inkuru zitandukanye zikubiyemo IJAMBO RY”IMANA, Kiliziya igenda idutegurira buri mu munsi mu minsi ya Liturujiya uko igenda ikurikirana.

Mbere yo gutanga inyigisho y’uyu munsi nifuje kubanza kuvuga gato kuri ibyo Bitabo Bitagatifu, kugira ngo ibyo tuzagenda dusoma muri iyi minsi, tuzagerageze kubihuza n’izo ngingo z’ingenzi, kugira ngo tubashe gukuramo Ifunguro rya roho, Imana itugenera mu Ijambo ryayo twumva buri munsi.

1. Igitabo cya mbere cy’Abami, ni Igitabo gikurikira Igitabo cya 2 cya Samweli, kikaba ari kimwe mu BITABO BY’AMATEKA YA ISIRAHELI, Igice dutangiye uyu munsi, tuzasangamo. Inkuru zinyuranye zivuga ku buzima bw’Umuhanuzi Eliya n’uko yasimbuwe na Elisha:

  • Eliya n’icyorezo cy’amapfa
  • Eliya ku musozi wa Horebu
  • Elisha asimbura Eliya
  • Umuzabibu wa Naboti
  • N’ibindi byerekeye umuryango wa Isiraheli

2. Umutwe wa 5 w’Ivanjili ya Matayo, dusangamo Inyigisho Yezu yatangiye ku musozi. Ni inyigisho isa n’aho ari gahunda y’ubutumwa bwe, ikubiyemo uburyo aje kuzuza ibyo abahanuzi bavuze, ko ataje gukuraho Amategeko, ahubwo ko aje kuyanononsora no kuyuzuza (Mt 5, 17-48) Kuzamuka umusozi mu Byanditswe Bitagatifu bifite icyo bivuze gikomeye:

  • Musa iyo yajyaga guhura n’Imana yazamukaga umusozi, ndetse n’Amategeko y’Imana yayaherewe ku musozi
  • Yezu Kristu iyo yajyaga gukora ibintu bikomeye yazamukaga umusozi: Agiye gusenga, igihe yari agiye kwihinduraga ukundi akiyereka intumwa ze ari kumwe na Musa na Eliya, ndetse n’ubu ngubu agiye gutanga inyigisho, isa n’aho ari Gahunda y’ubutumwa bwe ageza ku mbaga y’abantu baje bamugana, akikijwe n’abigishwa be (Mt 5, 1)
  • Umusozi ni ikimenyetso cyo kwitarura ubuzima busanzwe, kujya ahirengeye, kugira ngo usabane n’Imana. Ntitwumve umusozi nk’iyi tuzi itatse isi yacu, ahubwo twumve ko kuzamuka umusozi ari ukwitarura, kwiherera, kugira ngo dusabane n’Imana nta nkomyi.

Insanganyamatsiko y’inyigisho ku masomo ya Misa twazirikanye uyu munsi: “Imana itwitaho, ndetse no mu bihe by’amage, kandi ni Yo iduha amahirwe nyakuri mu buzima bwacu”

  • Imana iradukunda kandi itwitaho, kugeza no mu bihe by’amage:

Hari igihe tugera mu makuba, tukibwira ko Imana yadutereranye, cyangwa itatwitaho! Ndetse ibibazo dufite bikatwibagiza ko hari ibyiza Imana irimo kudukorera, ndetse inyuze mu nzira tutakeka.

Mu Isomo rya mbere twumvise ukuntu umuhanuzi Eliya ahanurira Akabu akamumenyesha icyorezo cy’amapfa kigiye kugariza igihugu cye, ko hagiye kuza icyago cy’amapfa, ko bazabura imvura mu gihe cy’imyaka, mu Ivanjili ya Luka, Yezu avuga ingano y’iyo myaka: “Mu gihe cya Eliya ubwo imvura yamaze imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose” (Lk 4, 25). Imana yaburiye Eliya imuha igisubizo kigaragaza ko inzira z’Imana ari inshobera bantu, ku buryo byatuma natwe tuzirikana mu buzima bwacu. Uhoraho abwira Eliya ati: “Uzanywa amazi y’umugezi, kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya” (1 Bami 17, 4). Imana ishobora no gukoresha uburyo twebwe abantu tutakeka.

Natwe ubu turi mu gihe cy’icyorezo, hari igihe dushobora kureba ibibazo kiduteza, tukaba twakwibwira ko Imana ntacyo itumariye, tukibaza impamvu Imana yemera ko bibaho, nyamara ibyo byago ni natwe tubyikururira. Abahanga mu by’ubumenyi bw’isi bagaragaza ko, kugira ngo imvura itagwa, bituruka ku kirere cyangizwa n’ibikorwa byacu (Ubu turi mu gihe tuzirikana ku Rwandiko rwa Papa “Laudato Si”, aho Papa adusaba kubungabunga ibidukikije, no kwirinda kubyonona). Ibibazo byinshi biba kuri iyi si usanga muntu ari we nyirabayazana, ari we ubyikururira mu kwibwira ko afite ubwenge bwihagije ku buryo yahinyuza n’Imana.

Nyamara n’iyo turi mu bibazo twikururiye, Imana ikomeza kutwitaho. Nk’ubu iki cyorezo cya koronavirusi, abahanga batubwira ko nta muti nta n’urukingo, kandi nibyo kuko abashakashatsi ntabyo baradutangariza ngo abantu kibafasha kwikingira. Nyamara buri munsi iyo batangaje imibare y’abahitanywe n’icyo cyorezo, bagatangaza n’abagikize, usanga abakize bakubye inshuro nyinshi abahitanywe nacyo. Nyamara akenshi twibagirwa gushimira Imana ko abakira, Imana hari n’uruhare yabigizemo, kandi nta muti wizewe; iyo ubajije abaganga bita kuri abo barwayi, bavuga ko bavura ibimenyetso, ubundi umubiri kubera ubwirinzi ukarwanya iyo virusi.

Uruhare rwacu twebwe abantu rwunganirwa n’Imana, twabishaka tutabishaka. Hari igihe tutitonze twagwa mu gishuko cyo kumva ko twihagije, turi ibihangange, ndetse n’umubiri wacu ufite ubudahangarwa, tukanibagirwa ko Imana ariyo yaremye uwo mubiri ikawuha ubwo bushobozi bwo kwirinda!

Indirimbo ya Zaburi iherekeza Isomo rya mbere, umuririmbyi wa Zaburi, aragaragaza ko Imana ari Yo itabara abantu, kubera ubuvunyi bwayo, aho agira ati: “Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho waremye ijuru n’isi. Ntazareka, intambwe zawe zidandabirana, umurinzi wawe ntasinziriye (…). Uhoraho ni we murinzi wawe w’ubwikingo bwawe, ahora akurengera.. . Uhoraho azakurinda ikibi cyose… Ni koko Uhoraho azakurinda

Muri Zaburi 127(126), uwo muririmbyi wa Zaburi akomeza agaragaza ko Imana itagize uruhare mu bikorwa byacu, twagokera ubusa: “Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari We urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa“: Za 127 (126), 1

Natwe dukwiye kumenya ko Imana ari Yo idutabara muri byose. Abashakashatsi, bashaka umuti wadukiza iki cyorezo, badafashijwe n’Imana bagokera ubusa, kuko ubwenge bakoresha babuhawe n’Imana. Abaganga bafasha abarembye, nabo ni uko ubwenge bakoresha n’umutimanama witanga, babikesha Imana. Niyo mpamvu bakora ibishoboka byose, maze barwanya bya bimenyetso bizahaza umurwayi w’icyo cyorezo, Imana nayo igashyiraho akayo ku by’amahrwe hagakira benshi.

Inyigisho: Dukwiye kujya tubona uruhare rw’Imana mu buzima bwacu. N’iyo twaba turi mu mage, ntabwo idutererana…

  • Imana ni Yo iduha amahirwe nyakuri mu buzima bwacu

Mu buzima bwa muntu, ibyo muntu akora byose, aba ashaka icyatuma ahirwa. Impamvu nyamukuru y’ibyo abantu bakora mu buzima baba bashaka amahirwe: umunyeshuri yiga ashaka guhirwa, umucuruzi acuruza ashaka guhirwa, buri wese icyo akora aba ashaka guhirwa; yewe n’ukora nabi, aba yibeshya ko bizatuma ahirwa, umujura aramutse amenye ko bitazamuhira ntiyajya kwiba. Muri make, umuntu aramutse azi ko, icyo agiye gukora, nta mahirwe kimuha ntiyagikora.

Yezu Kristu mu nyigisho ye, aratwereka ishingiro ry’amahirwe yacu, muri za ngingo ntera hirwe, ati:

  • Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Abakene ku mutima ni ba bandi batumva ko bihagije, ngo birengagize uruhare rw’Imana mu buzima bwabo, ahubwo bagahora bumva ko bakeneye Imana.
  • Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. Abo ni abafite umutima usa n’uwa Yezu, birinda kwikuza bakamenya ko hari ibyo badashoboye, bakwiye guca bugufi imbere y’Imana n’abantu.
  • Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa. Abo ni abaharanira gutunganira Imana, bayishakashaka amanywa n’ijoro, abafite inyota y’iby’Imana.
  • Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. Abo ni abitangira abandi, bafite umutima w’urukundo, bagaharanira kugirira neza abantu bose.
  • Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. Abo ni abaharanira kwirinda ikibi, bagahora bafite isuku y’umutima, birinda icyaha cyose, abari mu nzira yo gutunganira Imana.
  • Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. Abo ni abahora barinda abantu icyatuma bashyamirana, cyangwa bagira ikibatandukanya, bagashaka ibyakunga abantu, n’ibibanisha neza abantu. Mbese abarangwa n’urukndo bakabiba amahoro mu bandi.
  • Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Abo ni ba bandi bagaragaza ukwemera kwabo ndetse no mu bihe bikomeye, bakaba bakwemera guhara ubuzima bwabo aho guhemuka ku Mana.

Muri make Yezu Kristu aratwereka ko ikizatuma tugera ku mahirwe nyakuri atangwa n’Imana, ari uguha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwacu, tukumva ko tuyikeneye, tukiyoroshya, tugasonzera ubutungane buyiturukaho, tukagira impuhwe, tugasukura umutima wacu, dutera amahoro muri bagenzi bacu, ndetse tukemera no guhara ubuzima bwacu kubera Ingoma y’Imana…

Nyagasani nta Mahirwe yandi twagira atari Wowe!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed