Amasomo y’Igitambo cya Misa yo kuwa Gatandatu w’Icyumweru cya 9 Gisanzwe, umwaka A Imbangikane

  • Isomo rya mbere: 2 Tim 4, 1-8
  • Zaburi: Zab 71 (70), 8-9, 14-15ab, 16-17, 22
  • Ivanjili Ntagatifu: Mk 12, 38-44

“Kwigisha Ijambo ry’Imana no kogeza Inkuru Nziza y’umukiro ni umuhamagaro n’ubutumwa bw’umukristu”

Bakristu Bavandimwe iyi niyo nsanganyamatsiko idufasha kuzirikana Amasomo Matagatifu, Kiliziya yaduteguriye uyu munsi. Mu Isomo rya mbere, Pawulo Mutagatifu aragaragaza ko ari ngombwa kwigisha Ijambo ry’Imana tutadohoka, naho mu Ivanjili Yezu Kristu turamubona yigisha kandi akatugaragariza imyitwarire ikwiye kuturanga.

1. Duhamagariwe kwigisha Ijambo ry’Imana no kogeza Inkuru nziza

Pawulo Mutagatifu ati “Nkoramutima yanjye (…), Amamaza Ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura” (2 Tim 4, 2).

  • Aya magambo aragaragaza umuhamagaro dufite twebwe twese imbere y’ImanaTuri inkoramutima z’Imana kubera Batisimu twahawe. Kwigisha Ijambo ry’Imana ni impuruza Imana iduha twese, kuko duhamagariwe kwamamaza Ijambo ry’Imana ubutaretsa.
  • Igisha, wumvishe ingingo, utote: Ijambo ry’Imana dusabwa kurisobanukirwa no kuryinjiza mu buzima bwacu. Roho Mutagatifu twahawe aduha kuryumva no kuricengera, kugira ngo tubashe no kuryamamaza. Ibyo tukabikora mu mvugo, ariko no mu ngiro, kuko “Kora ndebe iruta vuga numve“.
  • Igisha igihe n’imburagihe, ushishikaze mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura: aha biradusaba kutarambirwa no guhozaho. Hari igihe turambirwa, cyangwa se tukumva nta nyota tukirifitiye.
  • Mu Ijambo ry’Imana Yezu aba ari kumwe natwe. Aha abakristu bari mu rugo, ni ngombwa gufata akanya buri munsi ko kuzirikana Ijambo ry’Imana, ndetse no kuryigisha. Mwakwibaza muti gute kandi gusohoka bibujijwe! Umubyeyi yahera kuwo babana, ku mufasha we, ku bana be. Umwana yahera ku muvandimwe we, kuri mukuru we, murumuna wawe, ndetse n’umubyeyi yamwigisha. Baca umugani mu kinyarwanda ngo “kwibyara bitera ababyeyi ineza”. Ushobora kwitinya ukaba wagira uti “nigishije umubyeyi, naba mwubahutse”! Nyamara ahubwo yashimishwa n’uko yareze neza.
  • Yezu kristu araduha urugero rwo kwigisha Ijambo ry’Imana no kurigaragariza mu ngiro yacu. Ivanjili iratangira itubwira iti: “Mu nyigisho ze Yezu akavuga ati…”. Iyi nteruro ubwayo iragaragaza igikorwa cyari gishishikaje Yezu, ari ukwigisha no kwamamaza Ijambo ry’Imana. Niyo inkingi ya mbere muri ya mirimo nyabutatu yaranze Yezu Kristu kandi akayiraga Kiliziya, ndtse na buri mukristu wese: “Kwigisha, Gutagatifuza no Kuyobora”. Kugira ngo uwo murimo tuwusohoze neza bidusaba kwirinda uburyarya.

2. Kuba intaryarya no kwirinda inyigisho z’ubuyobe.

Kugira ngo tubashe kwigisha Ijambo ry’Imana bidusaba kwirinda uburyarya, no kwirinda inyigisho z’ubuyobe, cyangwa gukurikira irari ry’ibitubangukiye, tukaba twakwirengagiza icyo Imana idusaba.

Mu Ivanjili Yezu Kristu ati: Murajye mwirinda abigishamategeko kuko ari indyarya.

  • Bakunda gutembera bambaye neza gusa, ariko badakora neza!
  • Bakunda kuramukirizwa ku karubanda no guhabwa ibyubahiro ariko badatanga urugero rwiza.
  • Bakunda guhabwa ibyubahiro, ariko batubaha Imana cyangwa nta rukundo.
  • Icyabo no ukurya ingo z’abandi, ubundi bakavuga amasengesho atagera ku mutima, amasengesho y’urudaca, atagira icyo abahinduraho.

Aha ngaha Yezu aratubwira ibyo tugomba kwirinda, kugira ngo twakire Ijambo ry’Imana kandi turyigishe. “Umwigishamategeko” cyangwa “umufarizayi” arashushanya umukristu wese usoma kandi akazirikana Ijambo ry’Imana, ariko ntirimucengere, cyangwa ngo rimuhindu. icyo gihe ibyo avuga ntaho biba bihuriye nawe. Mbese biriya bikorwa Yezu yatubwiye by’uburyarya usanga aribyo bimuranga.

Pawulo Mutagatifu nawe aratubuza gukurikira inyigisho z’ubuyobe kuko nabyo ni uburyarya, no kudashaka gusobanukirwa, ati: “Hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha”.

  • Turasabwa kwirinda ubuyobe! Kandi muri iki gihe buruzuye. Kenshi abantu baba bashaka kumva ibiborohera mu irari ry’umubiri wabo, n’ingingo zabo. Aho gukurikiza Ijambo ry’Imana n’ubwo byaba bitoroshye, ahubwo usanga abantu bishakira ibiborohereza bituma birekura ntibakore icyiza.
  • Pawulo Mutagatifu ati: “Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe. Ngicyo icyo dusabwa kugira ngo twirinde ubuyobe n’uburyarya.
  • Icyo nicyo kizatuma ituro ryacu rishimwa, nk’uko Yezu yashimye uriya mupfakazi watuye umutima we, maze n’icyo atanze n’ubwo cyari gito akaruta abatanze byinshi bafite umutima uryarya Imana. Yezu Kristu yamushimye kubera ko yatuye ibye byose, kandi yiringiye Imana, atayiryarya, “we yashyizemo ibyari bimutunze byose.

3. Kwigisha Ijambo ry’Imana no kuba indahemuka bizatugeza mu bugingo bw’iteka.

Pawulo Mutagatifu, ati: “amagingo y’ukwigendera kwanjye arageze. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije. Ukwemera nagukomeyeho”. Aya magambo ya Pawulo aragaragaza ishema umuntu agira iyo yakiriye Ijambo ry’Imana, agakomera mu kwemera, akitwara neza mu rugamba rw’ubukristu.

Duharanire gukomera mu kwemera no ku Ijambo ry’Imana, turyamamaze kandi turangwe n’ibikorwa byiza, maze igihe nikigera natwe tuzishimire ko urugamba rw’ubukristu twarutsinze, kandi tutatezutse ku Ijambo ry’Imana, maze tuzashimishwe n’uko Nyagasani atugororera ubugingo bw’iteka, akatwambika ikamba, rimwe rigenewe intungane, n’abandi bose bazaba barakunze ukwigaragaza kwe.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed