Ifoto ya Myr Antoni KAMBANDA (Ububiko)

Ku cyumweru cya mbere, nyuma ya Pentekosti, Kiliziya Gatolika ihimbaza Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu. Muri uyu mwaka, turahimbaza uwo munsi mukuru, kuri icyi cyumweru cyo ku itariki ya 7 Kamena 2020.

Umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu ni umunsi mukuru ukomeye, udufasha guhimbaza Ibanga ry’Imana yatwihishuriye, ikatumenyesha ko ari Data. Mwana na Roho Mutagatifu: «Ubutatu Butagatifu ni Imana Data waturemye, Mwana waducunguye na Roho Mutagatifu utuyobora, udutagarifuza»: Myr Antoni KAMBANDA

Mu Ivanjili twazirikanye kuri icyi cyumweru, Yezu Kristu ati: «Koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka» (Yh 3, 16). Imana yihishuriye Musa, ikamumenyesha ko ari Uhoraho, ni Yo yohereje Umwana wayo kubera urukundo idukunda, kandi ni Yo yohereje Roho Mutagatifu, Umuhozo, Umwigisha n’Umuvugizi: «Yezu Kristu yaje kuduhishurira Kameremana y’Ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu, bugize Imana Imwe Rukumbi»: Myr Antoni KAMBANDA.

«Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe mwese» (2 Kor 13, 13)

DORE INYIGISHO YA MUSENYERI ANTONI KAMBANDA KU MUNSI MUKURU W’UBUTATU BUTAGATIFU, KU CYUMWERU (7 Kamena 2020)

1. Bavandimwe, kimwe mu bintu bigize Kamere y’Imana, n’imiterere yayo, ni ubumwe. Ubutatu Butagatifu twizihiza uyu munsi buduhishurira ubumwe bw’Imana mu Butatu Butagatifu. Imana ni urukundo niyo kamere y’Imana y’ibanze, ibindi byose bigize imiterere y’Imana, n’uburyo ikora, bishingiraho. Urukundo ubwarwo rufitanye isano ikomeye n’ubumwe, ndetse urukundo ni ubumwe, n’ubumwe nyakuri ni urukundo rushyizwe mu bikorwa.

Icyaha cya mbere kidashobora kubangikana n’Imana ni urwango, kandi iyo uvuze urwango, umuntu ahita yumva amacakubiri

efficacy in the treatment of ED, cost and acceptability bywould help lift the stigma associated with the condition buy cialis.

. Amacakubiri nicyo cyaha cya mbere gisenya urukundo. Ishami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko ni amacakubiri. Uko abantu barushaho kwegera Imana no gusa nayo ni nako barushaho kugira ubumwe hagati yabo kuko Imana niyo soko y’ubumwe bw’abantu. Iyo abantu bitandukanyije n’Imana no hagati yabo, bagirana amakimbirane n’amacakubiri.

Abakurambere bacu Adamu na Eva bamaze gucumura ku Mana no kwica amategeko yayo, bacitsemo ibice hagati yabo. Imana ibajije umugabo iti “Adam ni ibiki ko ufite isoni umpunga, ko mbona utinya kuza imbere yange, aho ntiwariye imbuto nakubujije?”. Adamu ati “Naziriyeho, ariko nanjye si jyewe ni uyu mugore wampaye wabinteye, yanshutse ndazirya” (Reba Intangiriro 3, 8-12). Mbere na mbere arashinja Imana ko yamuhaye umugore, none akaba amuteje ibibazo. Umugore ni we nyirabayazana ni we wabiteye. Hejuru yo gucumura, yongeyeho no gushinja Imana ayicira urubanza. Aragenda arushaho kujya kure y’Imana. Umugore nawe ntabwo yishimiye ko umugabo we yakundaga amurega gutyo. Ubwo ngubwo, ubumwe bwabo mu rukundo bujemo igitotsi, ntabwo bashobora gukomeza nka mbere hejuru y’icyo gikomere. Umugore nawe ararega inzoka ko ariyo yamushutse. Nyamara inzoka nacyo ni ikiremwa cy’Imana, ubwo Imana nayo arayishinja kuba yararemye inzoka ikayibashyira hafi, none ikaba ibacumuje ibateje ibibazo. Amakimbirane hagati y’Umuntu n’ibiremwa nayo aba aratangiye. Uko abantu bacumura ku Mana, niko n’ubumwe bwabo bugenda burushaho gusenyuka.

Imana rero kuko muri Kamere yayo ari Ubumwe bw’Urukundo, byatumye itangira umugambi wayo wogusana ubumwe bwasenyutse kubera icyaha. Amateka y’umugambi w’Imana, kurokora abantu no kubageza ku mukiro, ni amateka yo kugira ngo bose babe umwe gutyo ishusho y’Imana mu bantu yuzuzwe mu bumwe bw’urukundo n’ubuvandimwe bafitanye.

2. Abayisiraheli Imana yari yarabatoye kuyibera umuryango, nayo ikababera Imana. Ariko iyo bacumuraga bakitandukanya n’Imana, bakaramya ibigirwamana, Imana bakayitera umugongo, bakarangamira ibigirwamana, bikururiraga amakuba, ibyago n’agahinda. Niyo mpamvu, nk’uko twumvise mu isomo rya mbere, Musa yaje gutakambira Imana ngo ibababarire biyunge nayo ikomeze kubaba hafi, kuko umuryango urimo gutatana no gusenyuka.

Ibi rero, Imana mu rukundo rwayo, nyuma ya Musa, yaje kubishyira mu bikorwa yohereza Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu, kugira ngo yunge Imana n’abantu, bagire ubumwe. Yezu Kristu yaje kuduhishurira iyi Kameremana ikomeye y’Ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu bugize Imana. Yaratwihishuriye ubwe nka Mwana, “Jambo wabanaga n’Imana kandi akaba Imana” Jn 1,1. Ni ukuvuga ko yari Umwe n’Imana; yari Jambo w’Imana, ni We rero waje kumenyekanisha Imana y’Ubutatu Butagatifu. Ibyo Yezu yavugaga, n’Imana yabaga ibivuga kuko ari We Jambo ry’Imana. Ibyo yakoraga byose yabaga abikorana na Se, Imana, kuko ari Umwe na We. Nk’uko abivuga mu Ivanjili ya Yohani ati “Jye na Data turi umwe”. Yh 10,30. “Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, niwe ukora imirimo ye.” Yh 14,10 Igihe asubiza Filipo, wari umubwiye ati ariko watweretse Data uhora utubwira tukamubona na We tukamumenya, yagize ati: “Uwambonye aba yabonye na Data”. Yh 14,9

Yezu Kristu rero ni Imana yigize umuntu, ku buryo ibyo akora n’ibyo avuga ari Imana ubwayo ibikora. Yagiye abigarukaho kenshi, ati “jye na Data turi umwe”, turi kumwe; ariko byari bigoye, n’ubu biragoye kubyumva, ku bantu bazi Imana, ubuhangange bwayo, n’ikuzo ryayo, babona Yezu w’i Nazareti, wavukiye mu bukene, mu kirugu biragoye kubyumva. Keretse abashumba babonye ijuru rikungutse hejuru ya Bethelehemu, abamalayika baririmba hejuru y’Umwana w’Imana, wavutse ku isi, mu ijuru ari ibyishimo, ni bo babihamya. Naho abandi babona Yezu w’i Nazareti ugenda, akananirwa, akagwa agacuho, agasinzira mu bwato bugiye kurohama, akagira inyota agasaba amazi yo kunywa umunyasamariyakazi, ubundi badacana uwaka, ariko inyota imumereye nabi akemera akamusaba amazi, byari bigoye kuvuga ko ari Imana Umuremyi w’Ijuru n’isi. Akarenganywa, akababara, akicwa ku musalaba, byasabaga kumenya ko yazutse, kugira ngo babone ko koko ari kumwe n’Imana, ari Umwe n’Imana, ari Imana nyirizina.

3. Yezu Kristu, mbere yo gusubira mu ijuru yadusezeranyije ko atazadusiga twenyine ko azatwoherereza Roho Mutagatifu akaba ari We uzakomeza ubutumwa bwe. Nyuma yo kuducungura yadusigiye Roho Mutagatifu. Yezu Kristu nyuma yo kuduhishurira ko ari Umwe na Data noneho aravuga Roho Mutagatifu, agiye kohereza. Roho Mutagatifu we ninde? Afitanye sano ki na Yezu? Afitanye sano ki n’Imana Data. Yezu mu gusobanura Roho Mutagatifu avugako ari Umwigisha uzakomeza kutwigisha ibyo Yezu yatangiye, kuko hari byinshi yari agifite yatwigisha, yaduhishurira . Roho Mutagatifu ni Umuhoza n’Umuvugizi, uzajya atuvuganira igihe mu guhamya Kristu, hari ababihakana, banatoteza abayoboke ba Kristu. Kristu, agira ati “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura…kuko ngira umutima ugwa neza kandi woroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu.” Mt 11,28-29 Roho Umuhoza afitanye isano na Yezu, ni Roho wa Yezu umuhoza. Ni Roho w’ukuri. Yezu yagize ati “ni Jye Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ni jye Kuri, ubwo ni ukuvuga ko Roho w’ukuri ari Roho wa Nyagasani Yezu, bafitanye isano, bafitanye ubumwe, muri make ni Roho wa Yezu Kristu uzakomeza kubana natwe kuko agira ati ndagiye ariko mumenyeko ndi kumwe namwe igihe cyose kugeza igihe isi izashirira.

Niba Roho Mutagatifu ari Roho wa Yezu Kristu, na We afitanye sano n’Imana Data; kuba Roho Mutagatifu ari Roho wa Yezu Kristu kandi Yezu akaba ari umwe na Data ubwo rero na Roho Mutagatifu ni Roho wa Se, ni Roho w’Imana Data. Yezu arongera ati “Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo.” (Yh 15,26). Roho azohereza azaza aturutse kuri Data kandi ibyo Yezu akora byose, n’ibyo avuga, ni Data ubikora. Intumwa, mu nyigisho zagiye zitanga, zahamyaga ko Roho Mutagatifu ari Roho wa Kristu. Pawulo Mutagatifu mu Ibaruwa yandikiye abanyafilipi yerekana ko Roho Mutagatifu ari Roho wa Kristu. “Nzi neza ko ibizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu.” (Fil 1, 19). Naho Petero we yerekana ko ibyo abakristu bigishijwe, “babyumvishijwe na Roho wa Kristu, wari ubarimo” (1 Pt 1, 11). Ubutatu Butagatifu rero ni Imana Data waturemye, Mwana waducunguye na Roho Mutagatifu utuyobora, udutagarifuza.

4. Yezu Kristu, Imana yigize umuntu, agasangira natwe kameremuntu, uretse icyaha, natwe akadusangiza Kameremana ye, atwinjiza mu Bumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Kiliziya ni umubiri we, tukaba ingingo zigize umubiri gutyo natwe akatwinjiza mu bumwe bw’urukundo rw’Imana, ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Mu Ivanjili ya Yohani agira ati “Umuntu unkunda, azubaha Ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we.” (Yh 14, 23) Bavandimwe kwemera Yezu Kristu, kwakira no gukurikiza Ijambo rye ry’urukundo, bitwinjiza mu bumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Hari urugero rwiza aduha ati “ndi umuzabibu mwebwe mukaba amashami yanjye”. Kugira ngo mubeho kandi mwere imbuto ni uko muba mukomeye ku muzabibu nk’ishami.

Yezu Kristu mbere yo kudupfira ku musalaba, mu isengesho rye, yagiraga ati Dawe ndagusaba abo wampaye “kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko nabo bunga ubumwe mu twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye”. (Yh 17,21)

Ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu, twizihiza, ni Ubumwe bw’Imana Data na Mwana, Jambo we, Urukundo Data akunda Mwana na Mwana akunda Data rugizwe na Roho Mutagatifu ubahuza, Roho w’urukundo, uturuka kuri Data no kuri Mwana. Uyu Roho, Rukundo rw’Imana, ni We Yezu Kristu yadusigiye, utuyobora, uyobora umuryango w’abemera akabahuriza hamwe mu bumwe n’ubuvandimwe. Nibyo Pawulo Mutagatifu, mu Isomo rya kabiri, atubwira ati «Bavandimwe muhorane ibyishimo, muterane inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe (…) Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe mwese» (2Kor 13,11-12)

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed