Ku cyumweru cya mbere nyuma ya Pentekosti, Kiliziya Gatolika Ntagatifu ihimbaza Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu. Ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ya Nyagasani iba mu gihe gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya.
Kuba Kiliziya, ubwabyo ihimbaza iryo Banga ry’Imana, uko yatwihishuriye nyuma ya Pentekosti, ni uko, igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku bemeye Yezu Kristu, nk’uko yari yarabibasezeranyije, aribwo Imana yari ishoje Umugambi wayo wo kwimenyesha no gukiza abantu; maze Kiliziya nayo itangira ubutumwa bwayo, bwo guhamya iyo Nkuru Nziza ku isi yose.
Interuro y’indirimbo y’intangiriro y’Igitambo cya Misa igira iti: “Nihasingizwe Imana Data, n’Umwana w’ikinege w’Imana, kimwe na Roho Mutagatifu, kubere impuhwe yatugiriye“.
Aya magambo abumbatiye Ibanga ry’Imana yatwihishuriye, ikinjira mu mateka y’ubuzima bwacu
16In the corpus cavernosum, a gaseous neurotransmitter, nitric cialis without prescription individual patient’s selection of therapy. As previously.
Kubera impuhwe yatugiriye, Imana Data yatwoherereje Umwana wayo w’ikinege, kandi iduhishurira Roho Mutagatifu, “Uturuka kuri Data na Mwana, usengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana”[1]
[1] Reba Indangakwemera ya Kiliziya Gatolika Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro rwa 476
Mu nyigisho ze, Yezu Kristu yaduhishuriye ubwo Bumwe, afitanye na Data, ndetse na Roho Mutagatifu.
- Ku Bumwe afitanye na Data, Yezu Kristu ati: “Unyemera, si Jye aba yemeye, ahubwo abayemeye Uwantumye“(Yh 12, 44), akongera ati: “Uwambonye aba yabonye na Data” (Yh 14, 9b); “Ndi muri Data na Data akaba muri Jye” (14, 10a.11a); “Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi, none mvuye mu nsi nsanga Data.” (Yh 16, 28) .
In repeated dose studies in rat and dog, doses were limited by isolated deaths at 200 mg/kg in rats and by gastric intolerance in dogs at 80 mg/kg. cialis without prescription There were marked atrophic and degenerative changes around the hepatocytes and lysed red blood cell containing dilated central vein (Mag..
- Ku bumwe Data, wunze ubumwe n’Umwana We Yezu Kristu, afitanye na Roho Mutagatifu, Yezu abuhishura agira ati: “Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni We uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose” (Yh 14, 26); akongera ati: “Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo” (Yh 15, 26)
- Izi ngingo zombi zigaragaza ubumwe budatana Data afitanye na Mwana, na Roho Mutagatifu uko yabihishuye, bakaba Imana Imwe iteka ryose.
- Interuro y’Isengesho rikuru ry’Ukaristiya, ikoreshwa ku Munsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ihamya Iyobera ry’Ubutatu Butagatifu, igira iti:
“Dawe Nyir’ubutagatifu, Mana ishobora byose, ugahoraho iteka: Hamwe n’Umwana wawe w’ikinege na Roho Mutagatifu, uri Imana imwe rukumbi, ukaba na Nyagasani umwe gusa. Na none si mu bwiharire bw’imimerere yawe bwite, ahubwo ni mu Butatu buhujwe na Kamere imwe rukumbi“[1]
[1] Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro rwa 452
Ngiryo Ibanga ry’Imana uko yatwihishuriye, kubera urukundo idukunda, kugira ngo uyemera wese agire ubugingo bw’iteka, uwanze kuyemera, abe yikururiye ubucibwe: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka (…) Uwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana“.
DUSABE:
“Nyagasani Mubyeyi wacu, ni Wowe wohereje mu nsi Jambo wawe Soko y’ukuri kose, na Roho Mutagatifu wawe Soko y’ubutungane, maze uhishurira utyo abantu iyobera ry’agatangaza; duhe kurata ikuzo ry’Ubutatu Butagatifu buhoraho iteka twamamaza ukwemera nyakuri, uduhe no gusenga ubumwe bwanyu bwuje ububasha n’ishema. Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka”[1]
[1] Reba Isengesho ry’Ikoraniro ry’Igitambo cya Misa yo ku Munsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro rwa 451
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed