Mu cyifuzo cya Papa cy’uku kwezi kwa Kamena 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko aradusaba kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu dusabira abababaye bose, ngo bashakire inzira y’umukiro muri uwo Mutima, kuko ariyo nzira y’umutima urangwa n’impuhwe.
1. Imiyoboro y’Isengesho ryo gusabira ibyifuzo bya Papa
Ubundi buri kwezi haba hari icyifuzo cya Papa, Kiliziya y’isi yose ifatanya na Papa, mu gusabira icyifuzo Papa ateganya buri kwezi. Mu kugihitamo areba ibibazo biba byugarije isi muri icyo gihe, cyangwa ubutumwa bwa Kiliziya bukeneye isengesho, akifashisha imiyoboro y’itumanaho kugira ngo kigere ku isi yose.
Urugaga Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa (“Réseau Mondial de Prière du Pape“)[1], ndetse n’Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya (“Mouvement Eucharistique des Jeunes”: MEJ)[2] niyo miyoboro y’ingenzi ibyo byifuzo bya Papa binyuraho.
[1] Uyu muryango w’Urugaga Mpuzamahanga rw’isengesho rya Papa ni umuryango w’Agisiyo Gatolika uhurirwamo n’Abakristu bakuru babyifuza, kugira ngo mu Isengesho ryabo rihoraho basabire Kiliziya y’isi yose bifatanyije na Papa. Uyu muryango washinzwe mu mwaka wa 1844, bihereye mu Iseminari y’Abayezuwiti yarererwagamo urubyiruko mu Bufaransa. Iryo yogezabutumwa rishingiye ku Isengesho ryaje kuvamo “Urugaga Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa” biturutse kuri Papa Lewo wa 8, aho mu mwaka wa 1886 yaje kumenya uburyo wagiye waguka akifuza ko wakwifatanya nawe mu osengesho. Uwo muryango ukaba warizihije imyaka 175 umwaka ushize wa 2019, ku matariki ya 26 kugeza ku ya 30 Kamena, mu rugendo nyobokamana rwabereye i Roma. Mu Rwanda iyo Yubile yahimbarijwe i Kabgayi n’Inkoramutiza z’Ukaristiya nk’ishami ryawo, gusa uyu muryango nturamenyekana cyane mu Rwanda, ugibwamo n’abantu bakuru, bakuriye mu Nkoramutima z’Ukaristiya.
[2] Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya ni Umuryango wa Agisiyo Gatolika urererwamo urubyiruko Gatolika, wiganjemo abana bahereza amaturo muri Liturujiya, ukaba abafasha kurangamira Yezu Kristu mu Ukaristiya bashingiye ku Ntego 3 : « Ivanjili, Ukaristiya, Ubutumwa », Ubutumwa ku isi yose. Kimwe mu byo abawurimo bashyira imbere ni ugusabira buri munsi icyo Papa yifuza muri uko kwezi. Uwo muryango washinzwe mu mwaka wa 1962, bundi ahandi ni ishami ry’Umuryango w’Urugaga Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa » Mu Rwanda uwo tuzi cyane ni Umuryango w’Inkoramutima ry’Ukaristiya, uw’urugaga rw’Isengesho Mpuzamahanga rw’Isengesho Mpuzamahanga rw’isengesho rya Papa ntabwo uramenyekana cyane. Mu mwaka wa 1920, mu Burundi, Abamisiyoneri batangije itsinda ryitwaga “Impirimbanyi z’Ukaristiya” (Croisade Eucharistique). Uwo muryango wakiraga abana bafite imyaka 7 kugeza kuri 12, bahera ku bana bahereza amaturo kuri Alitari. Uwo wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1953, uzanywe na Musenyeri Lawurenti DEPURIMOZI (Laurent DEPRIMOZ)
30Physical Examination include the following:In contrast to most other medical conditions, the various tadalafil for sale.
Mu butumwa bwa Papa yohereje, kuri Videwo (Vidéo), kuwa 4 Kamena 2020, Papa Fransisko araturarikira « Kurangwa n’impuhwe n’ineza mu kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu ». Muri ubwo butumwa, Nyirubutungane Papa arashyize imbere indangagaciro ebyiri, “Kugira impuhwe” (Compassion), no “kurangwa n’ineza” (Tendresse), nk’indangagaciro dusabwa kugira mu gusabira abari mu kaga n’abababaye, kugira ngo babone inzira y’ubuzima mu Mutima Mutagatifu wa Yezu.
Muri iki gihe, isi yose icyugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19) , mu bice bitandukanye by’isi, Nyirubutungane Papa ntiyibagirwa abarimo kunyura mu bihe bikomeye by’ububabare, mu buryo butandukanye. Muri uku kwezi kwa Kamena, aradusaba gusabira by’umwihariko, abo bababaye kugira ngo “Babone inzira y’ubuzima, mu kwemera gukorwaho n’Umutima Mutagatifu wa Yezu”
commonly, they appear to derive from various cialis prostheses include irreversibility, invasiveness, surgical.
2. Ukwezi kwa Kamena ni ukwezi kwahariwe kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu.
Ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu, bufite amateka maremare. Byaturutse ku “Mutima wa Yezu wahinguranyijwe igihe yari ku musaraba“, nk’uko tubisanga mu Ivanjili uko yanditswe na Yohani (Yh 19, 34). Byagiye bivugwa n’abakurambere ba Kiliziya ndetse n’umuryango w’Imana mu bihe bitandukanye bya’amateka ya Kiliziya. Mu kinyejana cya 17, niho byashimangiwe biturutse ku mabonekerwa ya Mutagatifu Marigarita Mariya alakoke. Umuco wo kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu urushaho gukwira hose mu kinyejana cya 19, kugeza ubwo Yezu ahishuriye Impuhwe z’Imana, zikomoka muri uwo Mutima wa Yezu, Mutagatifu Mariya Fawustina mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Papa Piyo wa 12, mu Ibaruwa ya Gishumba yise, “Bazavoma amazi” (Haurietes Aquas) mu mwaka wa 1956, ruvuga ku buyoboke bw’uwo Mutima Mutagatifu wa Yezu.
Nyirubutungane Papa Fransisko ashimangira ko “Umutima Mutagatifu wa Yezu ariwo sangano ry’Impuhwe z’Imana“. Muri uyu mwaka turazirikana imyaka 100 ishize Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke ashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuko yashyizwe muri urwo rwego kuwa 13 Gicurasi 1920 na Nyirubutungane Papa Benedigito wa 15. Ikindi ni uko kuwa Gatanu w’icyumweru cya 3 cy’ukwezi kwa kamena ariho tuzahimbaza Umunsi mukuru ukomeye w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, uwo munsi ukaba, kuva mu mwaka wa 2002, uhuzwa n’umunsi wo gusabira ukwitagatifuza kw’abapadiri. Muri uyu mwaka uzaba kuwa 19 kamenA 2020.
IMBUGA ZIFASHISHIJWE:
- www.vatican.va, Article du 4 juin 2020, 17:00
- www.mej.fr, Le Mouvement Eucharistique des Jeunes (MEJ)
- www.popesprayer.va, Le Réseau Mondial de Prière du Pape (RMPP)
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO,
Umuyobozi Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed