Turangamire Umutima Mutagatifu wa
Yezu Kristu

Ukwezi kwa Kamena ni ukwezi kwagenewe kurangamira no kuramya Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu. Mu cyifuzo cya Papa muri uku kwezi kwa Kamena 2020, Papa Fransisko araturarikira gusenga turagiza abababaye Umutima Mutagatifu wa Yezu; aho agira ati: “Muri uku kwezi kwa Kamena: Dusabe kugira ngo abababaye bose babone inzira y’ubuzima n’umukiro mu Mutima Mutagatifu wa Yezu[1]


[1] Reba Urugaga rw’Isengesho rya Papa: Le “Réseau mondial de prière du Pape“, service missionnaire: « En juin 2020, Prions pour que ceux qui souffrent trouvent des chemins de vie en se laissant toucher par le Cœur de Jésus. »)

1. Amateka y’ubuyoboke bwo kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu

Ubuyoboke bwo kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu bufite isoko muri Bibiliya Ntagatifu, aho Yezu kristu asaba abantu kurebera ku Mutima We ugwa neza kandi woroshya, agira ati “Mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya” (Mt 11, 29).

Abakurambere ba Kiliziya, bashingiye ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu, ku kwemera ko iyobera ry’Urukundo rw’Imana ariryo shingiro n’agasongero ko kwigira umuntu kwa Jambo mu gucungura abantu. Ibyo kandi bakabihuza n’umutima Mutagatifu wa Yezu wahinguranyijwe ku musaraba (Yh 19, 31-57), bakemeza ko Umutima Mutagatifu wa Yezu ari Yo soko y’umukiro wacu. Abakurambere ba Kiliziya, baba ab’iburasirazuba cyangwa ab’iburengerazuba (harimo Mutagatifu Yustini, Bazili, Mutagatifu Yohani Kirizostomo, ndetse na Mutagatifu Yohani Damasenti), bagiye bagaruka ku rukundo Yezu Kristu yakunze abantu, kandi urwo rukundo rugaragazwa n’umutima we, bityo amaraso n’amazi byavubutse muri uwo Mutima wa Yezu bishushanya Batisimu n’Ukaristiya kandi bigaha ubuzima Kiliziya. Mutagatifu Abroziyo agira ati: “Nimuze munywe ku mazi ya Yezu, kuko ari We rutare ruvubura isoko y’amazi y’ubuzima…Nimuze abahe amazi y’ubugingo, kuko ari We utanga amahoro, amasoko y’amazi y’ubuzima avubuka mu Mutima we” (Reba inyigisho ya Mutagatifu Ambroziyo).

Mu kinyejana cya 13, nibwo abakristu batangiye imigenzo imwe n’imwe yo kubaha Umutima Mutagatifu wa Yezu, wahinguranyijwe n’icumu ry’umusirikare ugaragaza umutima ukunda wa Yezu. Abatagatifu Bonaventura (Reba “De Contemplando Deo”), Megitilida (“Vitis Mystic”), na Gerituruda (1302), babaye aba mbere mu kwifashisha no kwigisha ubwo buryo bwo kwitagatifuza.

Mutagatifu Bernaridino w’i Siyena, (8 Nzeri 1380-20 Gicurasi 1444), yagize ati: “Tugane Umutima wa Yezu, Umutima wuzuye amabanga, Umutima utagira icyo wibagirwa, Umutima ukunda, Umutima ugurumana urukundo. Urukundo ruhihibikana rwaguye amarembo nimuze twinjire, dukunde nka Yezu, duhishurirwe amabanga y’Imana yahishwe kuva kera, kuko igikomere cyo mu rubavu rwe gituma tubona ingoro ihoraho y’umunezero uhoraho” (Reba “Sancti Bernardini Senensis opera omnia”)

Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke (marguerite Marie Alacoque: 1647 – 1690) ni we Nyagasani Yezu yatoye ngo amenyeshe kandi akundishe cyane abakristu Umutima Mutagatifu we. Marigarita Mariya yavukiye mu Bufaransa, tariki ya 22 Nyakanga 1647, atabaruka kuwa 17 Ukwakira 1690. Mutagatifu Marigarita Mariya yagize amabonekerwa hagati y’imyaka ya 1673 na 1675, aho Yezu yamuhishuriye amabanga y’Umutima we Mutagatifu. Mu ibonekerwa yagize muri Kamena 1675, Yezu yaramubwiye ati: “Reba uwo Mutima wakunze cyane abantu (…) kugeza aho witanga kandi ukababara cyane kugira ngo ugaragaze urwo rukundo. Nyamara ukiturwa ubuhemu na benshi” (Reba Amabonekerwa ya Mutagatifu Marigarita Mariya).

Hari ubwo Yezu yamubonekeye aramubwira ati: «Umutima wanjye ufitiye abantu urukundo rutagereranywa. Nkaba nshaka rero ko urwo rukundo narumenyekanisha mu bantu ku isi mbinyujije kuri wowe». Ubundi amubonekeye yongera kumusaba kumenyesha abakuru ba Kiliziya ko Imana ishaka ko Umutima Mutagatifu wa Yezu uhabwa ikuzo muri Kiliziya yose; ko kandi Imana isezeranyije abazawubaha ingabire zikomeye kandi ikabahagararaho by’umwihariko.

2. Icyo Abayobozi ba Kiliziya bagiye bavuga ku buyoboke bwo kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu

Kuva mu mwaka wa 1760, ibyifuzo byo guhimbaza umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu byagiye byoherezwa i Roma, bimwe byanditswe n’Apepiskopi, ibindi abakuru b’Imiryango y’Abihayimana ndetse n’abayobozi b’ibihugu. Byaje kurangira byemejwe ko, i Roma, uwo munsi uzajya uhimbazwa. Kuwa 6 Gashyantare 1765, niho Papa Kilimenti wa 13 (Pape Clément XIII) yatangaje ku buryo budakuka, ko aho i Roma hizihizwa uwo munsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Imihango y’Igitambo cya Misa n’amasengesho, bigenewe uwo munsi, byemejwe kandi bitangazwa na Kiliziya kuwa 11 Gicurasi muri uwo mwaka[1].


[1] Reba “Iteka” ryo kuwa 6 ryasohowe n’ibiro bya Papa bishinzwe Imihango Mitagatifu kuwa 26 Mutarama 1765, maze ritangazwa byemejwe na Papa Kilimenti wa 13 kuwa 6 Gashyantare uwo mwaka. [Décret “Instantibus” de la Sacrée Congrégation des Rites du 26 Janvier 1765, paru sous l’approbation de Clément XIII le 6 Février 1765]

Kuwa 23 Kanama 1856, bisabwe n’Apepiskopi b’Ubufaransa, niho Papa Piyo wa 9 (Pape Pie IX), yasabye ko uwo munsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu wizihizwa muri Kiliziya y’isi yose. Uwo Papa Piyo wa 9 ni nawe washyize mu rwego rw’Abahire Marigarita Mariya Alakoke kuwa 19 Kanama 1864, aha n’umugisha inyubako ya kiliziya ya Bazilika yaragijwe Umutima Mutagatifu ya Montamiritara (Basilique du Sacré-Coeur de Montmartre). Twibutse ko yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu, kuwa 13 Gicurasi 1920, na Papa Benedigito wa 15.

Kuwa 11 Kamena 1899, Papa wamusimbuye, Papa Lewo wa 13 (Léon XIII) yeguriye inyoko muntu (genre humain) na buri muntu wese Umutima wa Yezu, mu Ibaruwa ya Gishumba yise “Annum Sacrum”, mu kilatini, ibaruwa yo kuwa 25 Gicurasi 1899 (Lettre Encyclique Annum Sacrum du Pape Leon XIII). Muri Iyo baruwa ye Papa Lewo wa 13, ashingiye ku byemezo by’abamubanjirije Papa Inosenti wa 12, Papa Benedigito wa 13, Papa Kilimenti wa 13, Papa Piyo wa 6, Papa Piyo wa 7, Papa Piyo wa 9, yemeje umuco wo kurangamira no kuramya Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu ari ubuyoboke bukwiye guhabwa icyubahiro na bose, nk’uko yari yarabitangaje mu Iteka (Décret ) ryo kuwa 28 Kamena 1889.

Kuwa 29 Mutarama 1929, Papa Piyo wa 11 (Pape Pie XI) yemeje ko hategurwa amasengesho n’imihango ya Misa bishya byakwifashishwa mu guhimbaza Liturujiya y’uwo munsi ku buryo bunoze. Kuwa 29 Kamena 1929, Papa Piyo wa 11, niho yemeje ko uwo munsi wakwizihizwa nk’Umunsi Mukuru ukomeye (Solennité), nyuma ya Pentekosti.

Kuwa 15 Gicurasi 1956, Papa Piyo wa 12 (Pie XII), yagarutse ku buyoboke n’icyubahiro bikwiye guhabwa Umutima Mutagatifu wa Yezu, mu nyandiko ye yise “Muzavoma amazi mu byishimo” (mu kiratini “Haurietis aquas in Gaudio”), aho agaragaza ko abantu bazavoma amazi ku masoko y’Umukiza mu byishimo[1]. Papa Piyo wa 12 ashyira urumuri kuri Tewolojiya ijyanye n’Umutima wa Yezu Mutagatifu, nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana.


[1] Reba Ibaruwa ya Gishumba ua Papa Piyo wa 12 yo kuwa yo kuwa 15 Gicurasi 1956 (Lettre Encyclique de Pie XII sur le Culte et la Dévotion au Sacre Cœur de Jésus  “Haurietis aquas in Gaudio)

Uwo munsi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ni umunsi Mukuru ukomeye cyane, uhimbazwa kuwa 5 ukurikira Icyumweru duhimbazaho Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, ukaba waremejwe muri Kalendari ya Liturujiya ya Kiliziya yemejwe na Konsili ya Vatikani ya 2

Mu mwaka wa 1995, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu uzajya uhuzwa n’umunsi wo gusabira “Ukwitagatifuza kw’Abapadiri” (Journée de Sanctification des prêtres). Mu Ibaruwa yo kuwa 25 Werurwe 1995, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yandikiye Abapadiri igenewe uwa 4 Mutagatifu, niho yemeje ko Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu uzajya uhuza buri n’umunsi wo gusabira ukwitagatifuza kw’Abapadiri . Kuwa 27 Kamena 2003, yongeye kugaruka ku mpamvu n’igisobanuro cyo guhuza uko gusabira ukwitagatifuza kw’abasaseridoti n’uwo munsi mukuru. Maze yibutsa ko Umuryango wose w’Imana uzajya uhuza umutima mu gusabira ukwitagatifuza kwabo.

3. Ese kuki Ukwezi kwa Kamena kwagenewe kuramya Umutima Mutagatifu wa Yezu?

Impamvu yo kugenera, ukwezi kwa kamena, ukwezi kwihariye ko kuramya Umutima Mutagatifu wa Yezu ni uko uwo munsi mukuru ukomeye, ku rwego rumwe n’Icyumweru, uhimbazwa nyuma y’Icyumweru duhimbazaho Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, akenshi uba muri uko kwezi kwa Kamena. Ni gake uba atari muri kamena, bitewe n’igihe Pasika yahimbarijwe.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, mu ijambo yavuze kuwa 20 Kamena 1979 asoza igikorwa cyo kwakira Abakristu, kiba kuwa gatatu, yagize ati:

«Nyuma y’ejo, kuwa 5 utaha, Liturujiya ya Kiliziya iduha kwizihiza Iyobera ry’Umutima Mutagatifu, tubigiranye umutima ushengerera kandi wuje urukundo rwihariye

Introduction Male erectile dysfunction (ED) has been defined as the inability to attain and/or maintain penile erection sufficient for satisfactory sexual performance as part of the overall process of male sexual function (NIH Consensus Conference, 1993).associated with significantly less efficacy than direct cialis no prescriptiion.

. Mu buryo bwo gusogongera kuri kuri uwo munsi mukuru. Ndifuza mu by’ukuri, kuva uyu munsi, kurangamira hamwe namwe iryo banga ry’Umutima wa Kristu. Kuva nkiri muto, kandi n’ubu buri mwaka ngaruka kuri iryo banga, uko Liturujiya ya Kiliziya ibigena. Birazwi ko ukwezi kwa Kamena kwahariwe by’umwihariko uwo Mutima Mana, uwo Mutima Mutagatifu wa Yezu. »[1]

[1 ] Reba Ijambo yavuze kuri uwo wa 3 wo ku itariki ya 20 Kamena 1979

Nyirubutungane Papa Fransisiko yibukije ko Ukwezi kwa Kamena ari ukwezi kwahariwe Umutima Mutagatifu wa Yezu, aho yabikomojeho nawe mu gikorwa nk’icyo cyo kuwa 3 Kamena 2015. Kuri uwo munsi yagarutse ku nyigisho yageneye “Ingo” (Famillle) n’ibibazo bizugarije, maze Papa Fransisko asaba abagize umuryango kurangamira uwo Mutima agira ati:

Ukwezi kwa Kamena kwahariwe ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Uwo Mutima ubigishe, mwebwe rubyiruko, ubwiza bwo gukunda no kumva ko mukunzwe. Ubabere Igihozo, mwebwe murwaye, mu bigeragezo no mu bubabare. Ubakomeze mwebwe bageni, muheruka gushinga ingo, mu rugendo rwanyu nk’abashakanye[1].

[1] Reba Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa “ZENIT” : www.zenit.org, ku itariki ya 3 Kamena 2015, Saa yine n’iminota 21

Ku itariki ya 6 Kamena 2018, na none mu gikorwa cyo kwakira Abakristu, Papa Fransisko, yongeye gusaba abakristu kurangamira, mu kwezi kwa Kamena, Umutima Mutagatifu wa Yezu no gusabira ukwitagatifuza kw’Abapadiri, nk’uko Mutagatifu Papa Pawulo wa 2 yabyifuje ko uwo munsi mukuru wajya uhuzwa n’iryo sengesho. Abwira abumva rurimi rw’Igitaliyani, Papa ya gize ati:

“Kuwa Gatanu, hazaba ari umunsi mukuru ukomeye w’Umutima Mutagatifu wa Yezu bihujwe no gushyigikira Abapadiri banyu mu kubagaragariza ko mubari hafi kandi mubakunda ku buryo bababera ishusho y’uwo Mutima wuje urukundo nyampuhwe”

Reba Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa “ZENIT” : www.zenit.org, ku itariki ya 6 Kamena 2018, Saa sita n’iminota 27

Ku bakristu babishoboye uwo munsi mukuru ubanzirizwa n’Isengesho ry’iminsi icyenda (Noveni). Uyu mwaka uwo munsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu uzahimbazwa kuwa 19 Kamena 2020.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Amashusho atandukanye agaragaza Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed