Mutagatifu Mariya Fawustina

Biturutse ku cyemezo cya Nyirubutungane Papa Fransisko, izina rya Mutagatifu Mariya Fawustina Kowalisika, Umubikira, ryashyizwe kuri Kalendari ya Litujiya ya Kiliziya Gatolika ya Roma, akazajya yibukwa kuwa 5 Ukwakira buri mwaka

primary sexual partner early in the therapeutic process. cialis online e.g. by walking on.

. Ibyo byatangajwe n’Ibiro bya Papa bishinzwe Liturujiya Ntagatifu n’imihimbarize y’Amasakaramentu kuwa 18 Gicurasi 2020, mu Iteka ryatangajwe rifite interuro ishingiye ku magambo ya Bikira Mariya: “Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose” (Lk 1, 50).

Ibyo byahuriranye n’umunsi Kiliziya yahimbajeho Isabukuru y’imyaka 100 Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 amaze avutse. Mu gutangaza iryo yibukwa rya Mutagatifu Mama Fawustina kuri uwo munsi w’amateka, ni uburyo bwo kugaragaza isano abo batagatifu bombi bafitanye, ubu bakaba bari kumwe mu ihirwe ry’ijuru. Mutagatifu Mariya Fawustina, wakunze kwitwa “Intumwa y’impuhwe z’Imana”, ni Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 watangaje ko ari Umutagatifu kuwa 30 Mata 2000.

Ni Iteka ryasinyweho n’abashinzwe ibiro bya Papa byita kuri Liturujiya Ntagatifu n’imihimbarize y’Amasakaramentu, bisabwe na Papa Fransisko. Mu ngingo zirisoza rigira riti: “Niyo mpamvu Nyirubutungane Papa Fransisko, ashingiye ku byo bamusabye no ku byifuzo by’Abashumba, Abihayimana batandukanye, ndetse no ku byifuzo by’amashyirahamwe n’Abakristu, amaze kandi kubona imbaraga zagaragajwe n’abafite ubuyoboke ku muco w’ubukristu mu kwiyambaza Impuhwe z’Imana bishingiye ku butumwa bwa Mutagatifu Mariya Fawustina mu bice bitandukanye by’isi, ategetse ko izina rya Mutagatifu Mariya Fawustina (Helena) Kowalisika, Umubikira, ryandikwa muri Kalendari rusange ya Roma kandi iyibukwa rye, ridategetswe (Mémoire facultative), rikajya rihimbazwa na bose kuwa 5 Ukwakira.

Uwo munsi mushya wibukwa ugomba kwandikwa muri Kalendari zose no mu bitabo bya Liturujiya, kugira ngo uhimbazwe mu Misa no mu Masengesho ya Liturujiya aherekeza umunsi, mu kubahiriza inyandiko za liturujiya zijyanye n’iri Teka zigomba guhindurwa mu ndimi, zikemezwa, kandi, nyuma y’uko zemejwe n’uru rwego, zikazatangazwa n’Inama z’Abepiskopi”.

1. Icyubahiro cyo gushyirwa kuri Kalendari rusange ya Liturujiya ya Roma

Kalendari rusange ya Liturujiya ya Roma (Calendarium romanum generale) igaragaza amatariki y’iminsi mikuru ikomeye ya Liturujiya (Solennités), iminsi mikuru isanzwe (Fêtes), iminsi yibukwa ku buryo butegetswe (Mémoires obligatoires) n’iminsi ishobora kwibukwa (Mémoires facultatives) mu mihango ya Liturujiya. Iyo mihango ya Liturujiya ishobora kuba ishingiye ku itariki runaka idahinduka, cyangwa ikaba ishingiye ku munsi wihariye w’iminsi y’imibyizi, cyangwa na none bitewe n’itariki y’umunsi mukuru wa Pasika. Kalendari rusange ya Liturujiya ya Roma iba irimo gusa imihimbazo ya Liturujiya, igomba kubahirizwa muri Liturujiya ya Kiliziya mu bihugu byose by’isi.

Kalendari rusange nshya ya Liturujiya ya Roma yatangajwe n’inyandiko yitwa “Iyobera rya Pasika” (Motu proprio Mysterii Paschalis), yatangajwe na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6, kuwa 14 Gashyantare 1969, bitewe n’impinduka zari zaragiwe ziterwa n’abandi batagatifu bari baragiye biyongera muri mu Gitabo cya Misa.

Umunsi wibukwa, muri Kalendari ya Liturujiya uza nyuma y’iminsi mikuru ikomeye n’iminsi mikuru isanzwe. Ni umunsi uhimbazwa bikurikije umutagatifu wibukwa nk’uko igitabo cy’ihimbazwa ry’abatagatifu kibigaragaza, mu minsi ya Liturujiya igenewe abatagatifu ku matariki adahinduka ari muri Kalendari ya Liturujiya. Liturujiya ibaha umwanya mu Gitambo cya Misa ndetse no mu Masengesho aherekeza umunsi. Bavuga umunsi wibukwa ku buryo butegetswe, kugira ngo bawutandukanye n’umunsi ushobora wibukwa, bivuga ko uwo mutagatifu ashobora kwibukwa mu masengesho cyangwa mu Misa bitewe n’uko byafasha ikoraniro ry’abakristu. Uyu munsi mukuru wa Mutagatifu Mariya Fawustina rero ni umunsi uzajya wibukwa kuwa 5 Ukwakira.

Umubare w’Abatagatifu bafata umwanya muri Kalendari rusange ya Roma, ikurikizwa na Kiliziya yose, ugenwa na Kiliziya, maze abandi bose bagahimbazwa ku munsi mukuru w’abatagatifu bose uba kuwa 1 Ugushyingo . Abatagatifu bahabwa urubuga muri Karendari ya Liturujiya ni abo mu bihe byose, mu bihugu byose, mu ndimi zose no mu nzego zose, bitewe n’akamaro Kilkiziya ibona ko byagirira umuryango w’Imana. Ibyo bikagaragaza ihame ry’uko Kiliziya ari Gatolika (Universelle). Abatagatifu ba Kiliziya si ko bose bari ku rutonde rwa Kalendari rusange ya Liturujiya; bamwe bari muri Kalendari bwite ya za Diyosezi, muri za Kiliziya za buri gihugu, uturere cyangwa imiryango y’Abihayimana, bitewe n’agaciro uwo Mutagatifu afite muri ako gace.

2. Ubuzima bwa Mutagatifu Mariya Fawustina Kowalisika

Mutagatifu Mariya Fawusitina Kowalisika, Intumwa y’impuhwe z’Imana, niwe Nyagasani Yezu Kristu yanyujijeho ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana, ngo abugeze ku batuye isi bose, ndetse anababere urugero rw’uguhinduka nyako, mu kwemera Imana ndetse no mu kwiyambaza Impuhwe zayo no kuzigirira n’abandi.

Mama Fawusitina yavutse ku wa 25 Kanama 1905 mu gihugu cya Polonye i Gologowici (Glogowiec), atabaruka kuwa 5 Ukwakira 1938, afite imyaka 33. Mama Fawustina, wari ufite amazina ya Helena Kowalisika, yari umwana wa gatatu wa Mariyana na Sitanisilasi bari abahinzi-borozi, bo mu cyaro cy’ahitwa Głogowici muri Polonye.

Helena Kowalisika wabatijwe nyuma y’iminsi 2 gusa avutse. Kuva mu bwana bwe, yaranzwe no gukunda gusenga, kwihangana, kubaha no kugirira impuhwe abababaye bose.
Ku myaka icyenda, yahawe Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, yiyumvamo ko yakiriye Nyagasani mu buzima bwe. Mu mashuri yize, ntiyarengeje imyaka itatu. Amaze kuba umwangavu, yavuye mu muryango we, ajya gushaka akazi kugira ngo afashe iwabo kubaho.

Ku myaka irindwi gusa, yari yaratangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ariko ababyeyi be ntibabimukundira. Mu kuzirikana ububabare Yezu Kristu yagize, yafashe icyemezo cyo kujya i Varisoviya, n’ubwo ababyeyi be batabyemeraga, mu gushakashaka uko yakwiyegurira Imana.

Amaze kugerageza kwinjira mu miryango y’Abihayimana, itabimwemerera, yaje kwinjira, kuwa 1 Kanama 1925, mu muryango w’Ababikira bisunze Umwamikazi w’impuhwe (Congrégation des Sœurs de Notre Dame de la Miséricorde), afite imyaka 20; maze akora amasezerano yo kwiyegurira Imana kuwa 30 Mata 1926.

Amaze kuba umubikira, yahawe izina rya Mama Fawusitina, aho yamaze mu kigo cy’abo Babikira imyaka 13, akora akazi kerekeranye no gutunganya ibiribwa, gutunganya ubusitani ndetse yakira kandi akita ku bashyitsi bagendereraga urugo rwabo.

Ubuzima bwe bwa gikristu bwari bushingiye ku Mpuhwe z’Imana, aho yahimbazaga kandi akazirikana Ijambo ry’Imana buri munsi. Uko kumenya no kwiyambaza ibitangaza by’Impuhwe z’Imana, byamufashije kurushaho kumva ari umwana w’Imana ukunzwe kandi yiyemeza kugirira abandi impuhwe.

Mama Fawusitina yaranzwe no kuba indahemuka, akunda Kiliziya cyane nk’umubyeyi we ndetse nk’umubiri utangaje wa Kristu. Mu nshingano zitoroshye yari afite muri Kiliziya, yiyambaje cyane impuhwe z’Imana kugira ngo roho zazimiye zigaruke. Mu byifuzo bye kandi akurikije urugero rwa Kristu, na we yitanzeho igitambo. Mu buzima bwe bwa gikristu, yaranzwe no gukunda Ukarisitiya cyane ndetse n’umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’impuhwe.

Igihe cyose yamaze muri uwo muryango w’Abihayimana, yagaragaje ingabire zidasanzwe yari afite : kuvugana n’Imana, kumenya ibizaba, kugira igihe yumva ububabare bwa Kristu, kuba yamenya ibintu birimo kubera ahantu habiri hatandukanye icyarimwe, kumenya ibyo abandi batekereza, guhanura, no kwirundurira burundu muri Nyagasani. Yasabanaga mu buryo bwimbitse na Nyagasani, Bikira Mariya,.. Ibintu bidasanzwe. Ubuzima yabayemo, abo babanaga ntabwo babwumvaga kuko bwari budasanzwe.

Mu 1968, i Roma, niho hatangijwe urubanza rwo kumugira umuhire, rusozwa mu kuboza 1992, maze Mama Fawusitina Kowalska ashyirwa mu rwego rw’Abahire kuwa 18 Mata 1993, ku rubuga rwa Mutagatifu Petero Intumwa. Mama Fawustina Kowalisika ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu ku wa 30 Mata 2000 na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, mu Gitambo cya Misa cyatuwe ku Cyumweru cya 2 cya Pasika, aho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yahise atangaza ko icyo Cyumweru kizajya kizihizwa nk’Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana.

3. Ubutumwa Yezu Kristu yahaye Mama Mariya Fawustina

Yezu Kristu yahishuriye Mama Fawusitina ubutumwa yifuza ko asohoza, kandi agatangariza isi, kugira ngo abantu bamenye kandi biyambaze Impuhwe z’Imana. Ubwo butumwa bukubiye mu ngingo eshatu :

  • Kumenyesha abantu no kagaragariza isi Impuhwe z’Imana, ashingiye ku Ijambo ry’Imana no ku rukundo rw’Imana.
  • Kwiyambaza Impuhwe z’Imana asabira isi yose, cyane cyane abanyabyaha, yifashishije uburyo bworoshye aribwo :
    – Kubaha Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe yanditseho “Yezu ndakwizera”,
    – Kwizihiza Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana, Yezu yasabye ko uba ku cyumweru cya 2 cya Pasika,
    – Kuvuga Ishapule y’Impuhwe z’Imana n’isengesho ryo ku isaha ya cyenda, isaha y’Impuhwe z’Imana.
  • Gukora ibikorwa by’Impuhwe z’Imana no kugaragariza abandi urukundo n’Impuhwe by’Imana.

Ubundi butumwa, Yezu Kristu yamuhaye, ni ubwo gushinga umuryango wiyambaza impuhwe z’Imana, ugomba gukwira hirya no hino ku isi, ndetse ugatoza abantu kwiyambaza no kwiringira impuhwe z’Imana, nk’uko Mama Fawusitina abivuga mu Kanyamakuru (Petit Journal de Sainte Faustine). Iyo nzira ni iyo kwizera no kwiringira Nyagasani, nk’uko umwana yizera umubyeyi we, mu gukora ugushaka kw’Imana, kandi no kugirira impuhwe abandi. Ubu ku isi, uwo “MURYANGO W’IMPUHWE Z’IMANA”, umaze kugira abantu benshi bawurimo : Abihayimana, abalayiki mu ngeri zitandukanye z’abantu, abana, urubyiruko n’abakuru…

Ubutumwa bwe bukubiye mu “Kanyamakuru ka Mama Fawusitina” (Petit Journal de Sainte Faustine), gakusanyirijwemo ibiri mu dukaye tw’ibyo Yezu Kristu yagiye amuhishurira, udukaye yari yaragiye yandikamo ibyifuzo bya Yezu Kristu, amabanga yamuhishuriye ku mpuhwe ze, ndetse n’ubumwe afitanye na Nyagasani Yezu Kristu.

Ako kanyamakuru katumye abantu babasha kumenya imvo n’imvano yo kwiyambaza Impuhwe z’Imana. Ni Akanyamakuru kahinduwe mu ndimi zitandukanye: igifaransa, icyongereza, ikidage, igitaliyani, icyesipanyoli, igiporututgali, ikirusiya, igihongiriya, igiceke n’igisolovaki, ndetse kahinduwe no mu kinyarwanda.

Mutagatifu Mariya Fawustina udusabire !

Ibyifashijwe:

  • Urubuga rwa Vatikani: www.vatican.va
  • Ibinyamakuru bya Kiliziya: www.vaticannews.va ; www.zenit.org
  • Inyandiko za Kiliziya: Iteka ry’urugaga rwa Papa rushinzwe Liturujiya Ntagatifu n’imihimbarize y’Amasakaramentu ryasohotse kuwa 18 Gicurasi 2020

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed