Bamwe mu batagatifu b’imena

«Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari Intungane (Mt 5, 48)»

Umuhamagaro wa muntu ni ukubaho aharanira ubutungane (ubutagatifu), ni ukubaho aharanira gutunganira Imana no kugenza nka Yo: “Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda” (Ef 5, 1). Imana ni umubyeyi wacu, nk’uko Yezu Kristu yabiduhishuriye, agira ati: «Mwebwe rero mujye musenga, muvuga muti “Dawe uri mu ijuru”» (Mt 6, 9). Kuba turi abana b’Imana, kandi ikaba yaraduhaye Roho wayo, natwe biduha ubushobozi bwo kugenza nk’Imana ubwayo, kuko ibiduhamagarira igira iti: «Muzabe intungane, kuko Jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi Intungane» (Lev 19, 2), ikongera iti: «Nimube nk’aba bumvira… Mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane, kuko byanditswe ngo “Nimube intungane, kuko ndi intungane”» (1 Pet 3, 14a. 15)

Mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika, twemera ko ubuzima bwacu butarangirana n’imibereho yacu ya hano ku isi. Iyo dushoje ubuzima bwacu hano ku isi, umubiri wacu urashyingurwa ugasubira aho wavuye (Intangiriro 2, 7); ariko roho yo ntipfa kuko ari ya shusho y’Imana twaremanywe (Intangiriro 1, 27; 2, 7). Kubera ko Yezu Kristu yazutse, amaherezo natwe tuzazuka, tugire umubiri usa n’uwa Yezu Kristu wazutse, kuko “Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose” (1 Kor 15, 20), bityo rero nta gushidikanya ko natwe tuzazuka. Nk’uko Kristu yazutse, “ni nako bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu: uw’ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse”(1 Kor 15, 22b. 23b). Iyo rero, tuvuye mu buzima bw’iyi si, Imana yakira abayitunganiye, bakiri ku isi, mu Ijuru; igasukura abagikeneye guhanagurwaho ibyaha byabo, muri Purugatori; bityo rero abayigomeye nabo bagaherera ahabakwiye.

1. Abatagatifu ni bantu ki?

Abatagatifu ni abantu, baba barabayeho kuri iyi si baharanira ubutungane

Its effect is more potent on PDE5 than on other known phosphodiesterases.Anxiety disorders cialis sales.

. Inzira y’ubutungane, n’ubwo Yezu yatubwiye ko ifunganye, kandi “umuryango ugana mu bugingo ukaba ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa”(Mt 7, 14); nta kabuza ko ari nyabagendwa, kuko Imana itari kudusaba ibitashobokera muntu, kandi “nta kinanira Imana” (Lk 1, 37; 18, 27; Mk 10, 27; Mt 19, 26 ). Bityo rero abavuye mu buzima bw’iyi si baratunganiye Imana, Imana na Yo ibagororera kubana na Yo mu bugingo bw’iteka. Abatagatifu Kiliziya ihimbaza baba barayinyuze mu bihe byose, kandi n’ubu abaharanira kuyigendamo n’umutima wabo wose barahari. Abatagatifu ni “Intwari” z’umuryango w’Imana, ni “Irebero” Kiliziya iduha ngo badusabire, kandi tubakurikize, ni “Abaragwa” b’Ingoma y’Imana mu buzima bw’iteka. Babaye hano ku isi nkatwe twese, mu byishimo n’amagorwa, ariko bagatunganira Imana, “baba baranyuze mu magorwa akaze, barameshe amakanzu yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama” (Hish 7, 14b), maze bava mu buzima bw’iyi si Imana ikabagororera, kuko “Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n’izuba n’icyorezo cyaryo ntibizabageraho ukundi, kuko Ntama uri rwagati y’ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo (Hish 7, 16-17a). Bari mu biganza by’Imana kandi ntibazongera kubabara ukundi: “Roho z’Intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo na kimwe kizongera kubageraho (Buh 3, 1)… Bibereye mu mahoro (3, 3b)… Bahorana amizero yo kutazapfa (3, 4b)… Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo, yarabasukuye nka zahabu mu ruganda, ibakira nk’igitambo kitagira inenge” (Buh 3, 5b-6). Ni abantu bemeye kuyoborwa na Roho Mutagatifu, bemera ko ingabire y’Imana ibakoreramo, maze babaho mu rukundo rw’Imana ndetse n’urwa bagenzi babo, batunganira Imana. Abo nibo batagatifu Kiliziya iduhaho urugero twakurikiza, n’abavugizi twakwiyambaza.

Kiliziya rero idusaba kububaha no kubiyambaza kubera impamvu 2:

  • Ni ingero dukurikiza mu buzima bwacu. Baduha urugero twareberaho, kandi twakurikiza kuko natwe bishoboka ko twabigeraho, kuko hari ababishoboye.
  • Ni abarinzi n’abavugizi bacu imbere y’Imana, kuko bashobora kudusabira. Imana iri kumwe nabo kandi yumva isengesho ryabo kuko bayitakambira amanywa n’ijoro.

2. Abatagatifu baradusabira, bakatuvuganira imbere y’Imana

Abatagatifu baradusabira, kuko bari iruhande rw’Imana. Abatagatifu bari mu ijuru, bahora barangamiye Nyir’ubutagatifu, bakamusingiza bagira bati: “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye” (Iz 6, 3). Imana ni Yo yonyine itunganye. Ubutagatifu bwerekana uko Imana iteye, kuko ari Yo soko y’ubutungane. Imana, kubera urukundo idukunda, idusangiza kuri ubwo butagatifu, niyo mpamvu ababashije kwakira iyo ngabire yayo, yabagororeye guhora barangamiye ubwo butungane bwayo. Niyo mpamvu tubiyambaza, kuko twemera ko bahorana n’Imana, kandi icyo badusabiye ku Mana irakiduha.

Tujye twiyambaza Abatagatifu kenshi, cyane cyane abo twisunze nka bazina bacu

results in peer-reviewed literature, should be consideredactively participate in the choice of therapy (shared decision buy cialis.

. Ni abavugizi bacu, baradukunda kandi baradusabira. Nyagasani Imana yacu arabumva, kuko bamuri iruhande mu ikuzo ry’ijuru.

3. Abatagatifu baduha ingero dukurikiza mu buzima bwacu

Abatagatifu baduha urugero twakwigiraho, kugira ngo tubashe natwe guhora duharanira gutunganira Imana, kuko aricyo Imana iduhamagarira, nk’uko Mutagatifu Pawulo intumwa abitwibutsa agira ati “Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane”( 1 Tes 4, 3); kandi nicyo Imana yadutoreye: “Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge” (Ef 1, 4)

Imana ni Yo Soko y’ubutungane, abo batagatifu bayikesha, kandi Imana ikoresha urugero rw’imibereho yabo kugira ngo idufashe. Mu Nteruro ya 2 y’Isengesho rikuru ry’Ukaristitiya rikoreshwa mu Misa z’Abatagatifu, tugira tuti: “Ni Wowe udatuza gukoresha ubuhamya butangaje bw’Abatagatifu bawe, kugira ngo ukomeze gutera inkunga Kiliziya yawe” (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro rwa 528). Ubumwe bafitanye n’Imana n’urugero rwabo biradukomeza, nk’uko na none tubivuga mu Nteruro ya 1 y’Isengesho rikuru ry’Ukaristitiya rikoreshwa mu Misa z’Abatagatifu: “Ni Wowe uduha urugero rwiza mu mibereho yabo, ubumwe mufitanye bukatwizeza kuzabusangira, maze amasengesho yabo akatubera ikiramiro. Ubwo dufite rero abo bahamya benshi badukomeza, bidufasha guhangara ubutagerura urugamba twahamagariwe, ngo turubemo intaganzwa nka bo” (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro rwa 527).

Imibereho y’Abatagatifu itwigishiriza iyobokamana mu buzima bwabo, mu mibereho yabo. Imana ibatubwiriramo urukundo rwayo, ikanabaduhamo ikimenyetso cy’Ingoma yayo, Ingoma iduhamagarira kwitabira.

Mu by’ukuri kwitegereza no kuzirikana imibereho y’abakristu bakurikiye Kristu mu hudahemuka, ni uburyo Kiliziya iduha bwo kwitagatifuza, kugira ngo natwe tuzatahe muri iyo Kiliziya yo mu ijuru, Yeruzalemu nshya (Hish 21, 1-4). Mu mibereho yabo dusangiye kamere muntu, dusangiye gupfa no gukira, nyamara bakaba barishushanyije byuzuye na Kristu byuzuye (2 Kor 3, 18), Imana ikaba yarabakiriye mu bayo, ikabereka uruhanga rwayo.

Tubiyambaze mu isengesho ryacu, tubarebereho mu buzima bwacu, tubige ingiro n’ingendo, maze natwe duhanire gutunganira Imana.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed