Insanganyamatsiko:
« Dutege amatwi Roho Mutagatifu Nyir’ukuri twasezeranyijwe atubwirize kandi atuyobore mu kuri kose » (Yh 16,13)
Bakristu bavandimwe dusangiye ukwemera muri Roho Mutagatifu, mukomeze kugira Pasika Nziza !
Nimugire Roho Mutagatifu n’Ingabire ze zose! Umunsi Mukuru wa Penekositi, ukaba n’isabukuru ya Kiliziya, uregereje. N’ubwo iyi Penekositi idusanze mu bihe bitoroshye byugarije isi na Kiliziya, ntibyatubuza kwimakaza umuco mwiza dusanganywe wo kuyitegura dukora isengesho rya Noveni rimana iminsi icyenda mu rwego rwo kurushaho kwitegura Umuhoza Roho Mutagatifu mu mitima yacu kuko tumukeneye cyane muri iki gihe. Bavandimwe iki ni igihe cyo kugaragaza ukwemera twakiriye tuyobowe na Roho utubwiriza akanadutera imbaraga. Ndabibutsa kudacogora mu isengesho no mu buhamya bw’ubuzima biranga abayoborwa na Roho Mutagatifu.
Iyi noveni iratangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/5/2020. Muri iyi Noveni turusheho gutakambira Imana tuyisaba kudukiza icyorezo cya Korona virusi -19 cyugarije isi yose. Dusabire Kiliziya n’abayobozi bayo kugirango Roho Mutagatifu arusheho kubwiriza abayirimo, akomeze ukwemera kwacu, anadufashe kubana na Kristu wazutse udatererana abe bari mu bihe by’amage.
Mbifurije Isengesho ryiza.
UKO NOVENI IKORWA
- Ikimenyetso cy’umusaraba
- Indirimbo ya Roho Mutagatifu
- Isengesho ryo kwicuza ibyaha
- Ijambo ry’Imana no kurizirikana
- Ibisingizo bya Roho Mutagatifu
- Isengesho ryo kwiyambaza Roho Mutagatifu (Veni Creator)
- Gusoza n’Isengesho ryo Gusaba Imana kudukiza icyorezo cya Korona Virusi
Umunsi wa mbere ku wa 5 tariki 22/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Roho Mutagatifu : Ngwino Roho Muremyi
Ngwino Roho Muremyi utugenderere
Umurikire abana bawe
Dusendereze Ineza n’Urumuli
Wowe waremye byose mu Rukundo.
Nema twahawe n’Isumbabyose
Wemeye kuturengera
Rukundo, Rumuli, Soko Nyabuzima
Mbaraga n’Ubugwaneza by’Imana.
Duhe ingabire ndwi zawe
Bubasha bw’Izina rya Data
Twagusezeranijweho umurengezi
Wowe utubwiriza kuririmba.
Umucyo wawe utwuzuze umucyo
Twuzuze urukundo rwa Data
Ngwino udukomeze mu ntege nke zacu
Uduhe imbaraga zawe zihoraho.
Udukize umwanzi utwugarije
Tugabire amahoro bwangu
Tugende tuyobowe nawe
Dukire icyaha icyo ari cyo cyose.
Twereke Uruhanga rwa Data
Duhishurire urwa Mwana
Nawe Roho w’Ubuntu ubahuje
Ngwino ubane natwe ubuziraherezo.
Nihubahwe Data mu Ijuru
Hasingizwe Mwana wazutse
Ratwa Roho w’Imbaraga n’Ubuhanga
Uko ibihe bisimburana iteka.
Amen
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Intu 1, 4-14
Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye : ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu nyuma y’iminsi mikeya.» Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati : «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli ?» Arabasubiza ati : « Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»
Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati « Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»
Bava ku musozi witwa uw’Imizeti bagaruka i Yeruzalemu, -Uwo musozi ukaba bugifi ya Yeruzalemu, nk’urugendo bemerewe gukora ku isabato-. Bahageze, bazamuka mu cyumba cyo hejuru aho babaga. Abo ni Petero, Yohani, Yakobo, Andereya, Filipo na Tomasi, Baritolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni umunyeshyaka, na Yuda mwene Yakobo. Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, barimo Mariya Nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.
Kuzirikana: Imana yasezeranyije abayumvira kubasendereza Roho wayo
Imana ntihemuka ku isezerano ryayo. Ibyo yasezeranyije aba kera twarabyiboneye, Roho Mutagatifu yaratanzwe, asenderezwa abemera. Ese wowe ntukeneye kurushaho kumurikirwa na Roho Mutagatifu ? Na n’ubu Imana ntiyigeze ihwema guha Roho wayo abamumusabye. Natwe muri iki gihe dukeneye cyane imbaraga za Roho Mutagatifu, dushyire hamwe dutakambe twizeye tuzamuhabwa.
4. Isengesho rya Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino Roho Mutagatifu
Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde,
wohereze Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka.
Dusabe : Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu
turagusaba kubwirizwa na We; gukunda ibitunganye; no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina
5. Ibisingizo bya Roho Mutagatifu
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utubabarire.
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utwumve.
- Kristu, utwiteho.
Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.
Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.
Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.
Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.
Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.
Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.
V.: Nyagasani, ohereza Roho wawe.
R.: Aze guhinzura isi ibe nshya.
Dusabe
Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.
Cyangwa:
Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose.
Amen
6. ISENGESHO RYO GUSABA INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU (Veni Sancte Spiritus)
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w’abakene
Ngwino Soko y’ibyiza
Ngwino Rumuri rw’imitima.
Uri Umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe buruhukiro bw’abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.
Nta cyo twashobora udahari
Nta n’icyiza twagira
Sukura ibyanduye
Sukira ibyumiranye
Omora ibyakomeretse
Oroshya imitima ikomeye
Susurutsa imitima ikonje
Garura imitima y’abahabye.
Abawe bakwemera, bakwizera
Bahe ingabire zawe uko ari indwi
Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze
Ubabere iherezo mu buhire bwawe
Uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen.
7. ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI
Mana ishobora byose Mubyeyi w’Impuhwe, Wowe ugaragariza urukundo rwawe ibiremwa byose, Gira Impuhwe wumve amasengesho tugutuye, dusabira abantu bose bamaze kugirwa ho ingaruka z’icyorezo cya korona virusi, mu bice bitandukanye by’isi.
Tuje imbere yawe tugusaba kugira ngo udufashe guhagarika umuvuduko w’iki cyorezo, kugira ngo ukize abo bose bamaze kwandura, Wakire mu bwami bwawe abahitanywe na cyo, kandi uhoze imiryango yabo.
Turagusaba kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi. Kugira ngo abayobozi b’ibihugu n’abita ku buzima bw’abantu, bashobore gufata ingamba ziboneye zirengera ubuzima bw’abantu.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami
- Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Umunsi wa 2 ku wa Gatandatu tariki 23/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Ezk 37, 1-10
Icyo tuzirikana: Turusheho gusenga kugira ngo Roho utanga ubuzima abuduhe
Kubaho si ukuba uhagaze gusa! Kubaho nyako ni ukubaho uyobowe na Roho Mutagatifu. Abadafite Roho w’Imana nta buzima bagira. Muri iki gihe hari byinshi bitera abantu kubaho batari ho: Imihihibikano, icyaha, ibyorezo, ubukene, ibiza ubushomeri, ubwoba butera abantu guhangayika, n’ibindi… Hari benshi imitima yumiranye, babuze ukwemera, amahoro, urukundo. Nimucyo dusabe Imana iduhe ubuzima, inadukoreshe kugira ngo abandi bagire ubuzima.
4
Symptoms are buy cialis uncommonly associated with prosthesis infection but.
Ngwino Roho Mutagatifu
Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde,
wohereze Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka.
Dusabe : Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu
turagusaba kubwirizwa na We; gukunda ibitunganye; no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina
5. Ibisingizo bya Roho Mutagatifu
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utubabarire.
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utwumve.
- Kristu, utwiteho.
Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.
Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.
Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.
Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.
Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.
Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.
V.: Nyagasani, ohereza Roho wawe.
R.: Aze guhinzura isi ibe nshya.
Dusabe
Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.
Cyangwa:
Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose.
Amen
6. ISENGESHO RYO GUSABA INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU (Veni Sancte Spiritus)
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w’abakene
Ngwino Soko y’ibyiza
Ngwino Rumuri rw’imitima.
Uri Umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe buruhukiro bw’abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.
Nta cyo twashobora udahari
Nta n’icyiza twagira
Sukura ibyanduye
Sukira ibyumiranye
Omora ibyakomeretse
Oroshya imitima ikomeye
Susurutsa imitima ikonje
Garura imitima y’abahabye.
Abawe bakwemera, bakwizera
Bahe ingabire zawe uko ari indwi
Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze
Ubabere iherezo mu buhire bwawe
Uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen.
7. ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI
Mana ishobora byose Mubyeyi w’Impuhwe, Wowe ugaragariza urukundo rwawe ibiremwa byose, Gira Impuhwe wumve amasengesho tugutuye, dusabira abantu bose bamaze kugirwa ho ingaruka z’icyorezo cya korona virusi, mu bice bitandukanye by’isi.
Tuje imbere yawe tugusaba kugira ngo udufashe guhagarika umuvuduko w’iki cyorezo, kugira ngo ukize abo bose bamaze kwandura, Wakire mu bwami bwawe abahitanywe na cyo, kandi uhoze imiryango yabo.
Turagusaba kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi. Kugira ngo abayobozi b’ibihugu n’abita ku buzima bw’abantu, bashobore gufata ingamba ziboneye zirengera ubuzima bw’abantu.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami
- Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Umunsi wa 3 ku cyumweru tariki 24/5/020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Ezk 36,20-27
Icyo Tuzirikana: Twumvire Roho Mutagatifu, ducike kubidutera kugomera Imana
Twirinde imyifatire idashimisha Imana. Muri iki gihe hari byinshi bituma abantu bajya kure y’Imana. Imana iratwingingira kutandavuza Roho Mutagatifu twahawe, kutandavuriza izina ryayo mu myifatire mibi ituma twitwara nk’abatemera. Buri wese yisuzume arebe uburyo yitwara nk’umukristu. Tugarukire Nyagasani adukize ubwandure bwose ,atugire bashya muri Roho Mutagatifu.

Turagusaba kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi
sexual problems. cialis prices Prevalence and Association with Age.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami
- Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Umunsi wa 4 ku wa mbere tariki 25/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Iz 11,1-9
Icyo tuzirikana : Tugaruke ku isôko dukoreshe ingabire Roho Mutagatifu aduha
Roho Mutagatifu aduha kubaha Imana no kuyigirira igitinyiro. Ese iyi ngabire mubona yitabwaho? Iyo icyaha gihabwa intebe, Imana ntiyubahwa. Nimucyo dusabe izi Ngabire Umuhanuzi Izayi yatwibukije, kugira ngo turusheho kubera Kristu abagabo mu bantu muri ibi bihe turimo.

Umunsi wa 5 ku wa kabiri tariki 26/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Yh 14, 15-21
Icyo tuzirikana : Gukurikiza Amategeko y’Imana bituma dukunda Yezu kandi tukakira Roho Mutagatifu.
Roho Mutagatifu atanga imbaraga ziduha gukunda Yezu, dukurikiza amategeko ye. Ubu natwe dukeneye imbaraga za Roho Mutagatifu mu butumwa bwacu. Tuzisabe tudatezuka ku isengesho maze Nyagasani azazidusendereze, kandi aduhe gukurikiza amategeko y’Imana nta buryarya.

Umunsi wa 6 ku wa gatatu tariki 27/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Mk 16,15-19
Icyo tuzirikana: Mu izina rya Yezu abayoborwa na Roho batsinda sekibi
Kwemera Yezu Kristu biradukiza. Twemere ko Yezu ari kumwe natwe, twemere ko byose bishoboka mu izina rye. Twinginge Imana mu izina rya Yezu, maze dutsinde ibyorezo n’ingaruka zabyo cyane cyane icya Korona Virusi 19. Mu izina rya Yezu dusabe amahoro, dusabire abo sekibi yagize imbata babohoke, dusabire abantu bose kwivugurura aho kwizera imbaraga zabo, ubukungu n’ubwenge bwabo gusa, bibuke intwaro ikomeye ari yo “Izina rya Yezu”.
4. Isengesho rya Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino Roho Mutagatifu
Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde,
wohereze Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka.
Dusabe : Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu
turagusaba kubwirizwa na We; gukunda ibitunganye; no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina
5. Ibisingizo bya Roho Mutagatifu
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utubabarire.
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utwumve.
- Kristu, utwiteho.
Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.
Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.
Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.
Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.
Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.
Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.
V.: Nyagasani, ohereza Roho wawe.
R.: Aze guhinzura isi ibe nshya.
Dusabe
Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.
Cyangwa:
Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose.
Amen
6. ISENGESHO RYO GUSABA INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU (Veni Sancte Spiritus)
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w’abakene
Ngwino Soko y’ibyiza
Ngwino Rumuri rw’imitima.
Uri Umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe buruhukiro bw’abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.
Nta cyo twashobora udahari
Nta n’icyiza twagira
Sukura ibyanduye
Sukira ibyumiranye
Omora ibyakomeretse
Oroshya imitima ikomeye
Susurutsa imitima ikonje
Garura imitima y’abahabye.
Abawe bakwemera, bakwizera
Bahe ingabire zawe uko ari indwi
Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze
Ubabere iherezo mu buhire bwawe
Uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen.
7. ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI
Mana ishobora byose Mubyeyi w’Impuhwe, Wowe ugaragariza urukundo rwawe ibiremwa byose, Gira Impuhwe wumve amasengesho tugutuye, dusabira abantu bose bamaze kugirwa ho ingaruka z’icyorezo cya korona virusi, mu bice bitandukanye by’isi.
Tuje imbere yawe tugusaba kugira ngo udufashe guhagarika umuvuduko w’iki cyorezo, kugira ngo ukize abo bose bamaze kwandura, Wakire mu bwami bwawe abahitanywe na cyo, kandi uhoze imiryango yabo.
Turagusaba kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi. Kugira ngo abayobozi b’ibihugu n’abita ku buzima bw’abantu, bashobore gufata ingamba ziboneye zirengera ubuzima bw’abantu.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami
- Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Umunsi wa 7 ku wa kane tariki 28/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Gal 5,13-25
Icyo tuzirikana: Ukwemera n’isengesho byacu nibyere imbuto za Roho
Bazatumenyera ku mbuto twera! Nk’abiyemeje kuyoborwa na Roho Mutagatifu turangwe n’urukundo Yezu adusaba. Twirinde ibirwanya Roho. Ntitugategekwe n’umubiri n’ibyifuzo byawo. Pawulo Mutagatifu arakuburiye! None uhagaze ute? Isubireho haranira ko imbuto ya roho yigaragaza mu buzima bwawe kuko muri iki gihe ibikorwa bya Roho birakenewe. Ihanganire ibikurushya, utange amahoro, ubabarire, urangwe no kwifata, utsinde ingeso mbi, byose byuzuzwe n’urukundo mu buzima bwawe.
Umunsi wa 8 ku wa gatanu tariki 29/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Yoh 3,1-10
Icyo tuzirikana: Duhinduke tube bashya tuzabone kwinjira mu ngoma y’Imana.
Yezu adusaba kwivugurura mu bukristu bwacu, kandi gusenga bijyana no guhinduka. Ese tubaho nk’abavutse bundi bushya? Muri iki gihe hari ibishuko bishobora kudutera kubaho nk’abandi bose (mu myumvire, mu mikorere, kudasenga,…). Ntutangazwe n’ibyo ubona ngo bikwibagize guhora wivugurura. Isi n’ibyayo birashira ariko Ijambo rya Yezu ntirizashira! Duharanire kuba bashya kugira ngo tuzagere mu ngoma y’Imana. Twemere Roho Mutagatifu atumurikire, tubone aho dukwiriye kwivugurura mu buzima bwacu bwa buri munsi.
4. Isengesho rya Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino Roho Mutagatifu
Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde,
wohereze Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka.
Dusabe : Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu
turagusaba kubwirizwa na We; gukunda ibitunganye; no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina
5. Ibisingizo bya Roho Mutagatifu
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utubabarire.
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utwumve.
- Kristu, utwiteho.
Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.
Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.
Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.
Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.
Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.
Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.
V.: Nyagasani, ohereza Roho wawe.
R.: Aze guhinzura isi ibe nshya.
Dusabe
Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.
Cyangwa:
Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose.
Amen
6. ISENGESHO RYO GUSABA INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU (Veni Sancte Spiritus)
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w’abakene
Ngwino Soko y’ibyiza
Ngwino Rumuri rw’imitima.
Uri Umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe buruhukiro bw’abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.
Nta cyo twashobora udahari
Nta n’icyiza twagira
Sukura ibyanduye
Sukira ibyumiranye
Omora ibyakomeretse
Oroshya imitima ikomeye
Susurutsa imitima ikonje
Garura imitima y’abahabye.
Abawe bakwemera, bakwizera
Bahe ingabire zawe uko ari indwi
Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze
Ubabere iherezo mu buhire bwawe
Uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen.
7. ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI
Mana ishobora byose Mubyeyi w’Impuhwe, Wowe ugaragariza urukundo rwawe ibiremwa byose, Gira Impuhwe wumve amasengesho tugutuye, dusabira abantu bose bamaze kugirwa ho ingaruka z’icyorezo cya korona virusi, mu bice bitandukanye by’isi.
Tuje imbere yawe tugusaba kugira ngo udufashe guhagarika umuvuduko w’iki cyorezo, kugira ngo ukize abo bose bamaze kwandura, Wakire mu bwami bwawe abahitanywe na cyo, kandi uhoze imiryango yabo.
Turagusaba kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi. Kugira ngo abayobozi b’ibihugu n’abita ku buzima bw’abantu, bashobore gufata ingamba ziboneye zirengera ubuzima bw’abantu.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami
- Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Umunsi wa 9 ku wa gatandatu tariki 30/5/2020
🔹 Noveni yo gusaba Ingabire za Roho Mutagatifu, twitegura umunsi mukuru wa Pentekosti
➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
1. 🎼 Indirimbo ya Ngwino Roho
2. Isengesho ryo kwicuza ibyaha
🙏 Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunze ukandengera iteka. Kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
3. 📃 Ijambo ry’Imana : Yh 14, 1-14
Icyo tuzirikana: Ntimugakuke umutima, nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye nzagikora
Yezu ni We Nzira Ukuri n’Ubugingo. Ni we ufite urufunguzo n’igisubizo cy’ibyo dukeneye. Ese nta buhamya bw’ibyo Yezu yagukoreye ufite? Ibyo ahora adukorera bitwemeze ko n’ibyo twasabye Data mu Izina rye azabikora. Yezu ntiyadusize ari kumwe natwe, aratwumva adukorera ibyiza kugira ngo Imana ihabwe ikuzo.
4. Isengesho rya Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino Roho Mutagatifu
Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde,
wohereze Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka.
Dusabe : Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu
turagusaba kubwirizwa na We; gukunda ibitunganye; no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina
5. Ibisingizo bya Roho Mutagatifu
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utubabarire.
- Nyagasani, utubabarire.
- Kristu, utwumve.
- Kristu, utwiteho.
Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.
Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.
Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.
Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.
Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.
Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.
V.: Nyagasani, ohereza Roho wawe.
R.: Aze guhinzura isi ibe nshya.
Dusabe
Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.
Cyangwa:
Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose.
Amen
6. ISENGESHO RYO GUSABA INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU (Veni Sancte Spiritus)
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w’abakene
Ngwino Soko y’ibyiza
Ngwino Rumuri rw’imitima.
Uri Umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe buruhukiro bw’abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.
Nta cyo twashobora udahari
Nta n’icyiza twagira
Sukura ibyanduye
Sukira ibyumiranye
Omora ibyakomeretse
Oroshya imitima ikomeye
Susurutsa imitima ikonje
Garura imitima y’abahabye.
Abawe bakwemera, bakwizera
Bahe ingabire zawe uko ari indwi
Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze
Ubabere iherezo mu buhire bwawe
Uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen.
7. ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI
Mana ishobora byose Mubyeyi w’Impuhwe, Wowe ugaragariza urukundo rwawe ibiremwa byose, Gira Impuhwe wumve amasengesho tugutuye, dusabira abantu bose bamaze kugirwa ho ingaruka z’icyorezo cya korona virusi, mu bice bitandukanye by’isi.
Tuje imbere yawe tugusaba kugira ngo udufashe guhagarika umuvuduko w’iki cyorezo, kugira ngo ukize abo bose bamaze kwandura, Wakire mu bwami bwawe abahitanywe na cyo, kandi uhoze imiryango yabo.
Turagusaba kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi. Kugira ngo abayobozi b’ibihugu n’abita ku buzima bw’abantu, bashobore gufata ingamba ziboneye zirengera ubuzima bw’abantu.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami
- Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Roho Mutagatifu azatumurikire maze turonke ibyo dusaba bihuje n’ugushaka kw’ Imana.
Mbifurije Isengesho ryiza
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed