Nyirubutungane Papa Fransisko, mu Gitambo cya Misa yatuye kuri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, yibukije ko kuri iyi ya 15 Gicurasi buri mwaka[1] ari umunsi Mpuzamahanga wagenewe urugo (umuryango). Mu gutangira icyo Gitambo cya Misa yasabye gusabira ingo kugira ngo zimakazwemo umutima w’urukundo, ubwubahane n’ubwigenge.
[1] Twibutse ko kuva mu mwaka wa 1980, ariho Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangiye kwita ku bibazo birebana n’urugo (umuryango). Mu mwaka wa 1983, inama yita ku bibazo by’ubukungu n’imibanire, ibisabwe na Komisiyo idasanzwe yita ku iterambere ry’imibanire mu nama yayo ya 28, yemeje umwanzuro urebana n’umwanya urugo ufite mu nzira y’iterambere rirambye. Maze kuwa 29 Gicurasi 1985, iyo nama yita ku bibazo by’ubukungu n’imibanire isaba, mu nama yaguye y’Umuryango w’Abibumbye, ko mu ngingo z’ibyigwa hajyamo ingingo igira iti “Uruhare w’Ingo mu iterambere”
achieve sexual satisfaction. Psychosocial factors related to cialis online assessment prior to the treatment of ED and regular.
Mu mwaka wa 1993, Inama isanzwe y’Umuryango w’abibumbye, mu mwanzuro wayo numero A/RES/47/237, niho yatangaje ko buri mwaka ku itariki ya 15 Gicurasi, hazajya hizihizwa “Umunsi mpuzamahanga w’ingo”
Mu Nyigisho ye ya Misa, Papa Fransisko, yagarutse ku mubano wacu n’Imana ukwiye kuyoborwa na Roho Mutagatifu, tukemera kugengwa n’Imana, kuko umubano wacu na Yo ushingiye ku rukundo idukunda, ku bucuti yifuza kugirana natwe.
Papa Fransisko, ahereye ku Isomo rya mbere ryo mu Byakozwe n’intumwa (Intu 15, 22-31), yagaragaje ko intumwa zayoborwaga na Roho Mutagatifu mu gihe cyo gufata ibyemezo byabaga bikeneye ibisubizo; ati “ahari Roho Mutagatifu nta kunangira kuhaba”.
Nyirubutungane Papa kandi, ahereye ku Ivanjili yari iteganyijwe uyu munsi (Yh 15, 12-17), yibukije ko “Imana idukunda nta kiguzi”
inevitable result of aging, and communication is needed1 2 3 4 5 buy cialis usa.
Nyirubutungane Papa Fransisko, yasoje inyigisho ye, yifuza ko twasaba Nyagasani kugira ngo adufashe gushishoza imbuto zigaragaza ubuntu bw’Imana mu Ivanjili no kuturinda kunangira umutima binyuranyije n’Ivanjili, kandi ikaturinda ko roho zacu zanangira kuko bitubuza ubwigenge.
Nyirubutungane Papa Fransisko
Ibyifashishijwe:
- Urubuga rwa Vatikana: https://www.vatican.va/ Inyigisho ya Papa
- Urubuga rw’umuryango w’Abibumbye: https://www.un.org/ Journée Internationale des Familles
Byegeranyijwe na:
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed