Yezu Kristu ati “uwambonye aba
yabonye na Data” (Yh 14, 7-14)

Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu aza kubana natwe, kubera urukundo Imana yadukunze, kugira ngo tugire ubugingo bw’iteka, tubikesha ukwemera (Yh 3, 16). Kiliziya Gatolika Ntagatifu, ni Yezu Kristu ubwe wayishinze, maze ayishingira ku Ntumwa yatoye akazituma gukomeza ubutumwa bwe, agira ati: “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashiririra” (Mt 28, 18-20). Mu ruhererekane rw’izo ntumwa, Yezu Kristu akomeza kubana n’iyo Kiliziya Imwe, Ntagatifu, Gatolika kandi ishingiye ku Ntumwa, kuko yayihaye iby’ingenzi ishingiraho mu gusohoza ubwo butumwa bwayo kugeza igihe isi izashirira.

Ukwemera kwa Kiliziya Gatolika gushingiye ku kuba Imana yaratwihishuriye, ikatumenyesha ibyayo byose n’icyo itwifuzaho. Iyo Mana yaduhishuriye ko ari Imana Imwe mu Butatu Butagatifu: Data, Mwana na Roho Mutagatifu.

DORE BIMWE MU BYO UMUKIRISTU GATOLIKA YAGOMBYE KUMENYA BIRANGA UKWEMERA KWA KILIZIYA GATOLIKA

I. Kiliziya Gatolika:

  • Kiliziya ni Imwe: Ubumwe bwa Kiliziya (Yh 17, 20-23)
  • Kiliziya ni Ntagatifu: Yezu Kristu arayitagatifuza (Yh 17, 11b-17)
  • Kiliziya ni Gatolika: itumwe kwigisha amahanga yose (Mt 28, 19)
  • Kiliziya ishingiye ku ntumwa (Mt 16, 13-19)

II. Amasakaramentu arindwi

  1. Batisimu
  2. Ugukomezwa
  3. Ukarisitiya
  4. Penetensiya (Isakaramentu ry’imbabazi)
  5. Ugusigwa kw’abarwayi
  6. Ubusaseridoti ( mu nzego zabwo)
  7. Ugushyingirwa

III. Ibikorwa birindwi by’impuhwe byita ku mubiri :

  1. Gufungurira abashonji
  2. Guha icyo kunywa abafite inyota
  3. Kwambika abambaye ubusa
  4. Gucumbikira abagenzi
  5. Gusura abarwayi
  6. Gusura imfungwa,
  7. Gushyingura abapfuye

IV. Ibikorwa birindwi by’impuhwe byita kuri roho:

  1. Kugira inama abashidikanya
  2. Kwigisha abajijinganya
  3. Gucyamura abanyabyaha
  4. Guhoza abababaye
  5. Kubabarira abanyabyaha
  6. Kwihanganira abantu barushya
  7. Gusabira abazima n’abapfuye

V

citrate,easy-to-administer therapies, a huge population of tadalafil generic.

. Ibikorwa bitatu by’imena:

  1. Isengesho
  2. Gusiba
  3. Ituro

VI. Ingabire ndwi za Roho Mutagatifu :

  1. Ubuhanga
  2. Ubwenge
  3. Ubujyanama
  4. Ubudacogora
  5. Ubumenyi
  6. Ubusabaniramana
  7. Icyubahiro cya Nyagasani

VII. Izindi mpano za Roho Mutagatifu zunganira Ingabire za Roho Mutagatifu

  1. Impano yo kuvuga amagambo yuje ubushishozi
  2. Impano yo kuvugana ubumenyi
  3. Impano y’ukwemera guhebuje
  4. Impano yo gukiza abarwayi
  5. Impano yo gukora ibitangaza
  6. Impano yo guhanura
  7. Impano yo kumenya ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye
  8. Impano yo kuvuga mu ndimi
  9. Impano yo gusobanura

VIII. Imbuto 12 zikomoka kuri Roho Mutagatifu

  1. Urukundo
  2. Ibyishimo
  3. Amahoro
  4. Kwihangana
  5. Ubugwaneza
  6. Ubuntu
  7. Kutarambirwa kwihangana
  8. Urugwiro
  9. Ukwemera
  10. Kwiramira
  11. Kumenya kwifata
  12. Ubumanzi

IX. Imigenzo itatu nyobokamana

  1. Ukwemera
  2. Ukwizera
  3. Urukundo

X. Imigenzo ine mbonezabupfura :

  1. Ubwitonzi
  2. Ubutabera
  3. Ubutwari
  4. Ubwizige

XI. Imizi irindwi y’ibyaha :

  1. Ukwikuza
  2. Ubugugu
  3. Ubusambanyi
  4. ishyari
  5. Uburakari
  6. Inda nini
  7. Ubunebwe

XII. Ibyaha bitandatu bikorerwa Roho Mutagatifu:

  1. Kwiyemera
  2. Kwiheba
  3. Kurwanya ukuri
  4. Irari
  5. Kuzikama mu cyaha ubutagisohokamo
  6. Kwanga kwihana kugeza ku munota wa nyuma

XIII. Ibyaha bine bitabaza ijuru

  1. Kwica wabigambiriye
  2. Icyaha cy’ubutinganyi/ ubukubanyi (cyaniwe Sodoma)
  3. Gukandamiza umukene
  4. Kudaha umukozi igihembo kiberanye n’umurimo yakoze

XIV. Icyaha kijyana mu rupfu kirangwa n’ibi bintu bitatu:

  1. Kurenga ku itegeko ry’Imana ubizi kandi ubishaka
  2. Kuzikama muri icyo kandi ubizi neza
  3. Gufata umugambi wo kugikora no kunangira

XV. Uburyo icyenda dufashamo bagenzi bacu gukora ibyaha:

  1. Kubagira inama mbi
  2. Kubibategeka
  3. Kubibemerera
  4. Kukibagushamo
  5. Kubashimagiza igihe bakirimo
  6. Kubafasha kugihisha
  7. Kubafasha kugikora
  8. Guceceka igihe kirimo gukorwa cyangwa biri mu mugambi
  9. Kumva ko kugikora byari ngombwa (kukirwanirira)

XVI. Amategeko 10 y’Imana:

  1. Urajye usenga Imana Imwe gusa azabe ari yo ukunda gusa
  2. Ntuzarahire izina ry’Imana mu busa cyangwa mu binyoma
  3. Urajye wubaha umunsi w’Imana
  4. Urajye wubaha ababyeyi bawe
  5. Ntuzice
  6. Ntuzasambane
  7. Ntuzibe
  8. Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi
  9. Ntuzifuze umugore w’undi
  10. Ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi

XVII . Itegeko rikuru rikubiye muri abiri :

  1. Gukunda Nyagasani Imana n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zoze
  2. Gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe

XVIII. Imigezo itatu Ivanjili itwigisha dufatiye urugero rw’uko Yezu yayibayemo:

  1. Guhitamo kubaho mu bukene ku bushake
  2. Guhitamo kubaho mu bumanzi
  3. Kwiyemeza kubaho mu kumvira

XIX. Amategeko ya Kiliziya

  1. Urajye utunganya umunsi w’Imana n’iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  2. Urajye ujya mu Misa ku cyumweru no muri iyo minsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  3. Urajye uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya nibura uko umwaka utashye.
  4. Urajye uhabwa Ukarisitiya nibura mu gihe cya Pasika
  5. Urajye usiba ku minsi yategetswe.
  6. Urajye wibabaza nk’uko Kiliziya ibitubwiriza
  7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya

XX. Uwoko butatu bw’imbaraga zishingiye kuri roho

  1. Ubushobozi bwo kwibuka
  2. Inyurabwenge
  3. Ubushake

XXI. Inkingi 4 zibumbatiye Ukwemera Gatolika dusanga mu Byanditswe Bitagtifu:

  1. Indangakwemera y’intumwa
  2. Amasakaramentu arindwi
  3. Amategeko Icumi y’Imana
  4. Isengesho rya Dawe uri mu Ijuru

XXII. Inkingi eshatu zibumbye Inyigisho za Kiliziya:

  1. Ibyanditswe Bitagatifu
  2. Inyigisho z’uruhererekane rwa Kiliziya
  3. Ibyo ubuyobozi bwa Kiliziya butwigisha mu bihe tugezemo bushingiye ku Ijambo ry’Imana

XXIII. Inshingano eshatu za Gisaseridoti (Ubusaseridoti bwa cyami n’ubusaseridoti nyobozi)

  1. Kwigisha (Ubutumwa bwa Gihanuzi nka Kristu Umuhanuzi)
  2. Gutagatifuza (Ubutumwa bwa Gisaseridoti nka Kristu Umusaseridoti)
  3. Kuyobora (Ubutumwa Cyami nka Kristu Umwami wazanywe no kwitanga kuba incungu ya bose)

XXIV. Ibyiciro bitatu bigize Kiliziya imwe

  1. Kiliziya ikiri mu rugendo (Kiliziya y’abakiri hano ku isi)
  2. Kiliziya iri mu busukuriro (Kiliziya y’abari muri Purugatori)
  3. Kiliziya y’abatsinze (Kiliziya y’abakiristu batashye ijuru)

XXV. Ibiranga Kiliziya uko tubihamya mu ndangakwemera

  1. Ubumwe
  2. Ubutungane
  3. Kwagura amarembo kuri bose
  4. Gushingira ku Ntumwa

XXVI. Abahungu 12 ba Yakobo bahagarariye Imiryano 12 y’Abayisiraheli

  1. Rubeni
  2. Simewoni
  3. Levi
  4. Yuda
  5. Zabuloni
  6. Isakari
  7. Dani
  8. Gadi
  9. Asheri
  10. Nefutali
  11. Yozefu (Manase na Efurahimu)
  12. Benyamini

XXVII. Ingingo nterahirwe umunani

  1. Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
  2. Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.
  3. Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.
  4. Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa.
  5. Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa.
  6. Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.
  7. Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.
  8. Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo

XXVIII. Intera cumi n’enye z’inzira y’umusaraba:

  1. Yezu acirwa urubanza rwo gupfa
  2. Yezu aheka umusaraba
  3. Yezu agwa ubwa mbere
  4. Yezu ahura na Nyina
  5. Simoni umunyasireni afatanya na Yezu gutwara umusaraba
  6. Umugore ahanagura Yezu mu maso
  7. Yezu agwa ugwa ubwa kabiri
  8. Yezu ahoza abagore bamuririraga
  9. Yezu agwa ubwa gatatu
  10. Yezu bamwambura
  11. Yezu abambwa ku musaraba
  12. Yezu apfira ku musaraba
  13. Umurambo wa Yezu bawururutsa
  14. Ihambwa rya Yezu

XXIX. AMIBUKIRO 20 YA ROZARI NTAGATIFU

A. AMIBUKIRO YO KWISHIMA


  1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana: Dusabe inema yo koroshya
  2. Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:
    Dusabe inema yo gukundana
  3. Yezu avukira i Betelehemu:
    Dusabe inema yo kutita ku by ‘isi
  4. Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu:
    Dusabe inema yo kumvira abadutegeka
  5. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro
    Ntagatifu: Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.

B. AMIBUKIRO Y’URUMURI


  1. Yezu abatirizwa muri Yorudani:
    Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu
  2. Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana:
    Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka
  3. Yezu atangaza Ingoma y’Imana:
    Dusabe inema yo kugarukira Imana
  4. Yezu yihindura ukundi:
    Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira
  5. Yezu arema Ukaristiya:
    Dusabe inema yo kumuhahwa neza

C. AMIBUKIRO Y’ISHAVU


  1. Yezu asambira mu murima w’i Getsemani:
    Dusabe inema yo kwanga ibyaha
  2. Yezu bamukubita:
    Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi
  3. Yezu bamutamiriza ikizingo cy’amahwa:
    Dusabe inema yo kutinubira ibyago
  4. Yezu aheka umusaraba:
    Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka
  5. Yezu apfira ku musaraba:
    Dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya

D. AMIBUKIRO Y’IKUZO


  1. Yezu azuka:
    Dusabe inema yo gutunganira Imana
  2. Yezu asubira mu Ijuru:
    Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru
  3. Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa:
    Dusabe inema yo gukomera mu by’Imana
  4. Bikira Mariya apfa akajyanwa mu Ijuru:
    Dusabe inema yo gupfa neza
  5. Bikira Mariya yimakazwa:
    Dusabe inema yo kumwizera

Ku wa mbere: ayo kwishima
Ku wa kabiri: ay’ishavu
Ku wa gatatu: ay’ikuzo
Ku wa kane : ay’urumuri
Ku wa gatanu: ay’ishavu
Ku wa gatandatu: ay’ikuzo
Ku cyumweru ay’urumuri

XXX. Imitwe 9 y’abamalayika: uhereye ku Bato uzamuka ujya ku bakuru ↑

  1. Abamalayika
  2. Abamalayika bakuru
  3. Ibikomangoma
  4. Ibinyabutegetsi
  5. Ibihangange
  6. Inganji
  7. Ibinyabubasha
  8. Abakerubimu
  9. Abaserafimu

XXXI. Intera eshatu twubahamo Imana n’abatagatifu bayo kuva ku cyubahiro gihabwa abatagatifu kuzamuka kugeza ku guramya Imana

  1. Duliya (Dulia/ Dulie) : Icyubahiro duha abatagatifu
  2. Iperiduliya (Hyperdulia/ Hyperdulie) : Icyubahiro duha Mariya, Nyina w’Imana akaba asumba abandi mu butagatifu
  3. Latriya (Latriria/ Lâtrie) : Icyubahiro, ikuzo no kuramya bihariwe Imana yonyine Rudasumbwa.

XXXII. Abatagatifu 14 biyambazwa mu buryo bwihariye (14 Saints Serviteurs ou 14 Saints Auxiliaires)

  1. Mutagatifu Joriji (George), uwahowe Imana, 23 Mata
  2. Blezi (Blaise), Umwepisikopi wahowe Imana, 3 Gashyantare
  3. Pantalewoni (Pantaléon), Uwahowe Imana, 27 Nyakanga
  4. Viti (Vite), Uwahowe Imana, 15 Kamena
  5. Erasimi (Erasme), Uwahowe Imana, 2 Kamena
  6. Kirisitofori (Christophe), Umudiyakoni wahowe Imana, 25 Nyakanga
  7. Jile (Giles), Uwihayimana, 1 Nzeri
  8. Siriyaki (Cyriaque), Uwahowe Imana, 8 Kanama
  9. Ashatiyo (Achatius/ Acace), Uwahowe Imana, 8 Gicurasi
  10. Ewusitaki (Eustache), Uwahowe Imana, kuwa 20 Nzeri
  11. Diyoniziyo (Denis), Umwepisikopi n’uwahowe Imana, 9 Ukwakira
  12. Gatalina w’Alegizandiriya, Umubikira wahowe Imana, 25 Ugushyingo
  13. Marigarita w’Antiyokiya, Umubikira n’Uwahowe Imana, 20 Nyakanga
  14. Barbara (Barbe), Umubikira n’uwahowe Imana, 4 Ukuboza

XXXIII. Amagambo arindwi ya nyuma ya Yezu ku musaraba

  1. Dawe bababarire, kuko batazi icyo bakora (Lk 23,34)
  2. Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry”Imana (Lk 23, 43)
  3. Mubyeyi, dore umwana wawe, … Dore Nyoko (Yh 19,26-27)
  4. Eli, Eli, Lama Sabaktani (Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki? (Mt 27, 46)
  5. Mfite inyota (Yh 19,28)
  6. Birujujwe (Yh 19, 30)
  7. Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe (Lk 23, 46)

XXXIV. Ibintu biranga amaherezo ya muntu:

  1. Urupfu
  2. Urubanza
  3. Ijuru
  4. Umuriro w’iteka

Dukomeze guharanira kuba Abakristu beza, dukomere mu kwemera, kandi twamamaze ukwemera twabatirijwemo.

Imana ikomeze kubaha Umugisha wayo utagabanyije.

Ibyifashishijwe:

  • Bibiliya Ntagatifu
  • Igitabo cya Gatigisimu ya Kiliziya (Catéchisme de l’Eglise Catholique)
  • Inyandiko yateguwe na Bulunda Francis, Paruwasi Katedrali ya Mityana (Organisé et préparé par Bulunda Francis Cathédrale Paroisse Mityana, Communauté Bilenge ya Mwinda du Monde)

Byegeranyijwe kandi bishyirwa mu Kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed