Myr Antoni KAMBANDA atura
Igitambo cya Misa

Uyu munsi, tariki ya 17 Gicurasi 2020, ni Icyumweru cya 6 cya Pasika . Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku buryo “Guma mu rugo” yafashije Abakristu.

Nyiricyubahiro Musenyeri ati: ” ‘Guma mu rugo’ yatumye ababyeyi bashobora kubona umwanya wo kuganira no kujya inama ngo bubake urugo; bashobora gusengera hamwe nk’umuryango. Mutagatifu Tereza w’i Karikuta aravuga ngo urugo rw’abantu basenga, basengera hamwe, ruzahora rwunze ubumwe. Isengesho ryo mu rugo ryagiye ryubaka umuryango; ababyeyi bakabonera abana umwanya, bakabatega amatwi, bakumva ibibazo bafite n’ibibahangayikisha; bakabagira inama, bakabahumuriza, bakabakomeza, bakabaremamo icyizere; bakabafasha gukunda Imana, kuyizera no kuyiringira, babatoza isengesho, kandi barebera no ku rugero rwo mu rugo, rusengera hamwe.

Amasomo y’Igitambo cya Misa:

  • Isomo rya 1: Intu 8, 5-8. 14-17
  • Isomo rya 2: 1 Pet 3, 15-18
  • Ivanjili: Yh 14, 15-21

Inyigisho irambuye ya Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA :

Bavandimwe, mu mateka yacu Imana ifite ukuntu igenda isana, ikagorora ibibi abantu bakora, umuruho, n’ububabare bya muntu, ikabibyaza ibyiza n’umukiro.

Ububabare n’urupfu rwa Kristu ku musaraba nibyo byaducunguye. Imana igenda yandika ibintu bigororotse mu mirongo y’abantu igoramye.

Umuryango w’abakristu, mu ntangiriro, waje kugira amakimbirane n’ivangura, akarengane n’ubwikunde mu gutanga imfashanyo, biba ngombwa ko intumwa zishyiraho abalayiki bahaye ubudiyakoni, ngo bajye babafasha mu gutanga imfashanyo z’abakene. Abo badiyakoni 7, barimo sitefano na Filipo, baje ahubwo kuba n’abafasha bakomeye mu Iyogezabutumwa no guhamya urukundo rw’Imana mu bantu. Stefano, umumaritiri wa mbere, wemeye kumena amaraso ye kubera urukundo n’ukwizera afitiye Kristu. None twumvise na Filipo wahinduye abanyasamariya, Abakristu batangiye gutotezwa, bagahunga, bagakwira imishwaro, bagahungira hanze ya Yudeya na Yeruzalemu. Ni uko nguko na Filipo byabaye ngombwa ko ajya muri Samariya. Muribuka ko yabanje guhura n’umunyamahanga w’umu nya Etiyopiya aramubatiza. Niwe munyafurika wa mbere, umukristu wa mbere wa Afurika wabatijwe na Filipo. Muri uko gutotezwa rero no guhunga, byatumye Ivanjili igera mu Samariya, Samariya ubundi yari yaranangiye ari abanzi ba Isiraheli, irakomeza igera no mu banyamahanga batari bazi Imana, kubera uko gutotezwa no guhunga.

Natwe muri iki gihe, cya Koronavirusi (Covid-19), yaduhejeje mu ngo, byatumye ingo zacu zirushaho kunga ubumwe.

“Guma mu rugo” yatumye ababyeyi bashobora kubona umwanya wo kuganira no kujya inama ngo bubake urugo; bashobora gusengera hamwe nk’umuryango. Mutagatifu Tereza w’i Karikuta aravuga ngo urugo rw’abantu basenga, basengera hamwe, ruzahora rwunze ubumwe. Isengesho ryo mu rugo ryagiye ryubaka umuryango; ababyeyi bakabonera abana umwanya, bakabatega amatwi, bakumva ibibazo bafite n’ibibahangayikisha; bakabagira inama, bakabahumuriza, bakabakomeza, bakabaremamo icyizere; bakabafasha gukunda Imana, kuyizera no kuyiringira, babatoza isengesho, kandi barebera no ku rugero rwo mu rugo, rusengera hamwe.

Hari ubutumwa, bwa butumwa bugufi bwa “watsapp”, ku mbuga nkoranyambaga, bumaze iminsi buhererekanywa, aho shitani ahiga Imana, avuga ati “ko nakoresheje Covid-19 nkafunga za kiliziya n’insengero zose, ubu noneho uzajya hehe?” Noneho Imana isubiza shitani iti “ahubwo ubu ngubu ingo zose nazigize kiliziya, aho basengera”. Koko rero umuryango niyo Kiliziya y’ibanze.Guma mu rugo rero yatumye twumva ko urugo ariyo Kiliziya y’ibanze.

Ububasha Imana ikoresha, ukuboko kwayo, kugenda kugorora amakosa n’ibibi by’abantu, bukabibyaza ibyiza ni Roho Mutagatifu ubikora. Yezu igihe asezera ku ntumwa, agiye gusubira mu ijuru, abigishwa be barababaye, bati tubaye abande? Ko udusize, udusize hehe, muri iyi si yuzuye ubugome, idutoteza, itaduha amahoro? Tuzabyifatamo gute turi twenyine! Yezu ati ahubwo ni byiza ko ngenda kugira ngo Data aboherereze Roho Mutagatifu, Umuvugizi, Umuhoza, Umwigisha, Roho w’ukuri n’urukundo, ni We uzakomeza ubutumwa bwanjye bw’umukiro.

Byaragaragaye ko abantu ari abanyantege nke, imigambi n’ingamba baba bafashe n’ibyangombwa by’uburinzi baba bateganyije, icyorezo nk’iki cya Koronavirusi kiraza byose kikabigira ubusa, kikabikuba na zeru, umuntu agakenera ubundi bufasha burenze ubushobozi bwe, ubufasha bw’Imana.

Umuntu agahungabana, nk’uku tumeze ku isi yose muri iki gihe, agakenera umuhumuriza, agakenera umuhoza. Kugira ngo Roho Mutagatifu aduhoze, ni uko tumwakira, tumwiringira, tukamwizera, tugakurikiza inama aduha. Yezu ati “nimukurikiza amategeko yanjye, Roho Mutagatifu, Data azabaha, azaza abavuganire, abahumurize. Ayo mategeko Yezu atubwira yose akubiye mu itegeko rimwe ryo:

  • “Gukunda Imana n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose n’amagara yawe yose”. Amategeko y’Imana atatu abanza: Urajye usenga Imana imwe gusa, ntuzarahire izina ry’Imana mu busa cyangwa mu binyoma, urajye wubaha umunsi w’Imana; yose ni urukundo rw’Imana.
  • “Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”. Urajye wubaha ababyeyi, ntuzice , ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi, ntuzifuze umugore w’abandi cyangwa ibintu by’abandi; bikubiye mu itegeko ryo gukunda mugenzi wawe nk’uko nawe wikunda.
  • Ayo mategeko rero akubiye muri iryo rimwe ry’urukundo, niyo atuma tworohera Roho Mutagatifu ngo atuyobore. Rya jwi rikubwira mu mutima wawe riti iki nicyo cyiza n’ubwo kikuvuna, n’ubwo kigusaba kwigomwa ariko nicyo cyiza gikore. Iki kibi n’ubwo kikureshya, n’ubwo aricyo kibangukiye cyangwa kikuryoheye, ni kibi, kirinde; ni Roho Mutagatifu uba ukubwiriza. Uyu Roho Mutagatifu ni We wayoboraga Intumwa, ni We utobora Kiliziya. Uyu Filipo twumvise, ayobowe na Roho Mutagatifu yigishije abanyasamariya, abanyasamariya bari baranangiye, ariko ku bwa Roho Mutagatifu bamutega amatwi, kandi yari avuye mu banzi, yari umwanzi, bamutega amatwi barahinduka, baricuza, bakira umukiro. Abari abanzi baba abavandimwe. Intumwa, i Yeruzalemu, ubundi zatinyaga kwinjira muri Samariya, zibyumvise zohereza Petero na Yohani ngo baze kubaramburiraho ibiganza, babone Roho Mutagatifu, bakomezwe. Muribuka ko ubundi muri Samariya hari ahantu batinya, muribuka ukuntu Yezu ahanyura, ari kumwe n’abigishwa be, bakanga kumwakira bakamwamamaza, ukuntu Yohani na Yakobo babwiye Yezu bati wahamagaye inkuba ikaza ikabatwika bose! Ikitugaragaza umubano bari bafitanye n’abanyasamariya. Ariko bemera mwakira Filipo, kandi bamutega amatwi, Ijambo ry’Imana rirabahindura, baba abavandimwe. Igikorwa Filipo yatangiye gisozwa bahabwa Roho Mutagatifu, baba umwe, basingiza Imana hamwe, urukundo ruganza urwango.

Bavandimwe rero, Roho w’urukundo yakomeje kutuba hafi. Iyo turebye mu mateka yacu hano iwacu, turacyari mu minsi 100 yo kwibuka ababyeyi, inshuti n’ abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho urwango n’ubugome byaranze iyi minsi 100 tukirimo. Ariko muri iyi myaka y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, uwishe n’uwiciwe bakabana, aho isi yose yibazaga ukuntu uwiciwe n’uwishe bazabana mu Rwanda, none tukaba tumaze kugenda twubaka umuryango wiyunze, wunze ubumwe n’ubuvandimwe, dukesha intambwe tugenda dutera mu kwiyubaka.

Roho w’Imana wagiye atuyobora, akomeze atuyobore mu rukundo n’ubuvandimwe, akoresheje ubuyobozi bwacu, akoresheje na buri muntu muri twe, kuko buri muntu aba agomba gushyiraho ake, mu gutanga umusanzu we.

Umuntu umaze kwakira Roho Mutagatifu, akayoborwa na We, aba afite impagarike, niwe Petero atubwira mu isomo rya 2 uhora yiteguye kuha yasubiza uwamubaza iby’umwemera kwe, kuba yakwerekana impamvu ababarira uwamuhemukiye bikomeye, bakiyunga bakabana kivandimwe, kuko mu kwemera kwe atandukanya umuntu n’ikibi yakoze; agakunda umuntu, akanga ikibi, akifuza gukiza umuntu wakoze ikibi kuko ikibi ni nk’uburwayi. Iyo dufite umuvandimwe urwaye, twanga uburwayi, tukaburwanya, ariko tugakunda umuntu, tugaharanira kumukiza. Gukunda umuntu tukanga ikibi, niko kwemera kwacu n’umurage wa Yezu Kristu, tuyoborwamo na Roho Mutagatifu

Ati kandi ibyo byose mujye mubikorana ubugwaneza n’urukundo, mutaryarya

A sexual history is needed to accurately define the patient’s tadalafil online assessment prior to the treatment of ED and regular.

. Iyo umuntu ayoborwa na Roho Mutagatifu arangwa n’urukundo, arangwa n’amahoro, arangwa n’ibyishimo, arangwa no kwihangana, arangwa n’ubuntu, arangwa n’ubugwaneza, akagira imico myiza no kumenya kwifata. Ngaba rero abantu sosiyete ikeneye, abantu umuryango, igihugu n’isi yose bikeneye kubakiraho.

Dusabe Roho Mutagatifu, kugira ngo abe ari We uyobora abantu, abe ari We uyobora isi, abe ari We utuyobora twese mu rukundo, ubumwe n’ubuvandimwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed