1. Amasomo y’Igitambo cya Misa:

  • Isomo rya mbere: Intu 6, 1-7;
  • Zaburi iherekeza Isomo: Zab 33(32), 1.2b-3a, 4-5, 18-19
  • Isomo rya kabiri: 1 Pet 2, 4-9
  • Ivanjili Ntagatifu: Yh 14, 1-12

2. Inyigisho  ya Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Bavandimwe, mu ntangiriro, ukwemera kwa gikristu cyari ikintu gishya, bwari ubuzima bushya. Ibi rero byatumaga abantu babakeka, bakishisha abakristu, bakabakekera ibitari byo: ngo bagomera Imana, n’amategeko ya Musa ntibayubahiriza, bagakurikiza Yezu bishe, bo bakavuga ko yazutse. Bakavuga bati: “bagira imihango y’ubwiru, mu nzu zabo, bavuga ko ngo baba barya n’ abantu”; ni ibintu ukwemera gushya, abantu batazi, bakekaga ku bakristu. Abakristu bageragezaga kubaho mu kuri, ubumwe n’urukundo, bakaba abaturage ntangarugero, bitangira ibikorwa by’inyungu rusange, bakaba abantu b’amahoro n’inyangamugayo.

  • Iyo yabaga ari umwarimu yigishaga abanyeshuri, ku buryo ababyeyi bose bifuzaga ko aba ari we ubarerera.
  • Yaba ari umuganga akakira abarwayi n’urukundo n’ineza n’impuhwe, ku buryo bose bamuganaga ngo abavure.
  • Yaba ari umucamanza akagira ubutabera, ntarye ruswa, cyangwa ngo arebe igihagararo n’icyenewabo, bose akabaha ubutabera, akabarenganura.
  • Yaba ari umucuruzi ntiyice umunzani, akunguka ibikwiye, kandi agatanga serivisi nziza.

Noneho rero abantu bakavuga bati: “Nyamara abakristu, n’ubwo babavugaho cyangwa babakekaho ibintu bibi, ni abantu beza, ni abenegihugu beza; bityo abantu bakagenda nabo bakira ukwemera kwa gikristu, kubera ubuhamya bw’urukundo babonaga mu bakristu, babanye mu rukundo n’ubuvandimwe.

Mu isomo rya mbere twumvise umuryango w’abakristu uko wari ubayeho mu rukundo, ubumwe n’ubuvandimwe. Haza kuvuka ikibazo, barasenga, bajya inama, bashaka igisubizo, babikorana urukundo. Bari bafite umuco w’urukundo n’impuhwe. Iyo bateranaga gusenga batangaga amaturo ku byo batunze, kugira ngo bashobore kugira icyo bafashisha abakene n’abashonji. Umukristu iyo amaze kumva ko ntacyo atunze atahawe, kandi yahawe ku buntu n’Imana, bituma yumva ko afite inshingano yo gusangiza n’abadafite ikibatunga; yumva ko ari umucungamutungo w’Imana, mubyo atunze, akabikoresha guhesha Imana ikuzo, kandi akagirira n’abandi akamaro. Iyo bateranaga rero mu gusenga, bazanaga amaturo yo gufashisha abakene, iyi niyo nkomoko y’amaturo mu Kiliziya, yabaga agenewe gufashisha abakene. Iyi niyo nkomoko ya Caritas, Caritas yatangiranye na Kiliziya: Ni ugushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, gushyira mu bikorwa urukundo. Mutagatifu Yakobo aravuga ati: “Ukwemera kutagira ibikorwa kuba ari ukwemera kwapfuye”. Ukwemera kugaragaza n’ibikorwa by’urukundo.

Mu gihe rero hari ukwijujuta, muri uyu muryango, ku buryo ibintu byasaranganywaga, hatangiye kuzamo ivangura n’icyenewabo, Intumwa zishyiraho abadiyakoni, bazajya bazifasha muri ubu butumwa, kugira ngo zo zibande ku kwigisha Ijambo ry’Imana; kuko Ijambo ry’Imana niryo rifasha abantu, bagakura mu rukundo, bagatsinda ibibatandukanya, bagatsinda inabi hagati yabo, bagafatana urunana, kugira ngo bashobore kubaka umuryango wunze ubumwe. Umuririmbyi wa Zaburi y’icyi cyumweru agira ati: “Isi yose yuzuye ineza ya Nyagasani, Nyagasani abeshaho abashonji, mu gihe cy’inzara”. Ibi rero Nyagasani abikora yifashishije abantu b’ineza bamubera amaboko. Hari isengesho rya kera, isengesho rivuga ngo: “Kristu, nyuma yo gupfa no kuzuka agasubira mu ijuru, nta maboko agifite yo kugaburira abashonji no gukiza abarwayi; nta maguru agifite yo kugenda ku isi yose ngo abagezeho inkuru nziza y’umukiro; nta rurimi agifite rwo kwamamaza Ijambo ry’ Imana, Ijambo ritanga ubuzima; ubu ngubu ni twebwe, Bakristu, ni twebwe maboko ye akoresha, mu kugaburira abashonji no gukiza abarwayi.

Muri iki gihe kidukomereye, cya koronavirusi (Covid-19), noneho hiyongereyeho n’ibiza, abavandimwe bacu basenyewe ndetse bamwe imivu ikabahitana, ni igihe cyo kumenya kubera Kristu amaboko, tukamenya abababaye. Turashimira abakristu n’ abandi bose b’urukundo n’ineza, bakomeje kugoboka abashonji n’ababaye; ni mwebwe maboko ya Kristu, akoresha ubu ngubu. Imana itabara abantu, ikoresha abandi, Imana ifasha abantu ikoresheje abantu. Ubu ni twebwe maguru ye akoresha, kugera ku isi yose no kuri bose, kugira ngo bagire ubuzima. Ubu ni twebwe rurimi rwe akoresha kugeza ku bantu ihumure ry’Ijambo ry’Imana.

Twumvise mu ivanjili, Yezu agira ati: “Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho”; kuko njyewe ndagiye, ni mwebwe nsize munsi, ngo mukomeze ubutumwa natangiye; ni mwebwe nsize, kugira ngo muhambere. Bavandimwe rero, ngubwo ubutumwa n’inshingano dufite, nk’abakristu, nka Kiliziya. Ibi bihe bibi, bya koronavirusi, byatugaragarijeko aho tugana hakomeye, kuko iyo urebye n’ubukungu bw’isi ukuntu burimo guhungabana; bizasaba rero gushyira hamwe no gufatanya, abantu bakareka ukwikunda no kwireba, ukamenya mugenzi wawe ubabaye, mugafatana urunana. Ibi nibyo Pawulo Mutagatifu atubwira, mu Isomo rya kabiri tumaze kumva, aho agereranya Umuryango w’ Imana agereranya n’inyubako, na Kiliziya, Ingoro y’imana, yubakiye ku Ibuye fatizo, Ibuye nyabuzima, Ibuye nsanganyarukuta, ariryo Yezu Kristu; twebwe tukaba andi mabuye, afatiraho, afatira kuri Kristu, Ibuye nsanganyarukuta. “Sima” ihuza ayo mabuye, akaba ari urukundo; sima iduhuza ni urukundo, kugira ngo twubake Ingoro y’Imana, twubake Umuryango w’abakristu, Umuryango w’abemera. Kiliziya ni Umubiri wa Kristu, ni Ingoro nzima, twebwe tubereye ingingo nzima, amabuye mazima yubatse iyo ngoro. Turi ingingo ze, turi amaboko ye, turi amaguru ye, turi amaso ye, turi amatwi ye, turi ururimi rwe, turi ingingo ze. Umubiri kugira ngo ubashe kubaho, no gukora neza, ugasohoza inshingano zawo, ni uko ingingo zawe zose ziba zishyize hamwe kandi zikuzuzanya, mu budasa bwazo. Ingingo ziba zitandukanye, amaboko atandukanye n’amaguru, amaso atandukanye n’amatwi, amazuru atandukanye n’ururimi. Izi ngingo, mu budasa bwazo, ziruzuzanya; aho kugira ngo ubudasa bwazo bube ikibazo, bukaba igisubizo, kuko ni mu budasa zishobora gukora inshingano zinyuranye zifite, mu mubiri umwe, zigasohoza ubutumwa bwazo.

Urukundo rero nirwo mutima w’ubumwe n’ubudasa. Dusabe kugira ngo urukundo rwogere hose; abe ari rwo ruyobora isi, abe arirwo ruyobora abantu, Ingoma y’Imana yogere hose.

Nyagasani Yezu, Umwami w’amahoro n’ urukundo nabane namwe!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed