ISENGESHO RYA MBERE
Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya
Mubyeyi Bikira Mariya,
Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.
Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na Yezu mu bubabare bwe, kandi ugakomeza kugira ukwemera guhamye.
Wowe Mukiro w’umuryango w’Imana, uzi neza ibyo dukeneye kandi turahamya ko uzakomeza kutuvuganira, nk’uko wabikoze i Kana mu Galileya, kugira ngo twongere kugira ibyishimo no gusingiza Imana nyuma y’ibi bihe by’ibigeragezo.
Dutabare, Mubyeyi w’Imana y’Urukundo, kugira ngo dukore ibihuje n’ugushaka kw’Imana Data kandi dukore icyo Yezu azatubwira, We wigeretseho imibabaro yacu kandi agafata ububabare bwacu, kugira ngo abigirishije umusaraba, azatugeze ku byishimo by’izuka.
Amina
Mubyeyi w’Imana duhungiye ku Buvugizi bwawe. Ntiwirengagize ugutakamba kwacu, twe turi mu bigeragezo, uturinde ibyago byose, Mubikira wahawe ikuzo kandi usingizwa.
ISENGESHO RYA KABIRI
Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya
“Duguhungiyeho, Mubyeyi Mutagatifu w’Imana”
Muri ibi bihe by’amakuba, birimo imibabaro n’agahinda, ku batuye isi yose, tuje tugusanga, Mubyeyi w’Imana n’Uwacu, tuguhungiyeho ngo uturinde.
Mubyeyi Bikira Mariya, turebane impuhwe muri ibi bihe by’icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi, kandi uhoze ababuze ababo bari mu marira n’amaganya, bakaba barashyinguwe mu buryo bwahungabanya imitima yabo. Tabara abari mu gahinda bafite ababo barwaye, badashobora kubarwaza, bitewe no kwirinda kwandura icyo icyorezo. Garurira amizero abahangayikishijwe n’ejo hazaza hadatanga icyizere, kubera ingaruka ku bukungu no ku mirimo yari ibatunze.
Mubyeyi w’Imana n’uwacu, udutakambire ku Mana, Umubyeyi w’Impuhwe, kugira ngo iki kigeragezo kituremereye kirangire, maze hagaruke icyerekezo cy’amizero n’amahoro. Nk’uko wabigize mu bukwe bw’i Kana, dutakambire ku Mwana wawe, Imana yigize umuntu, umudusabire akomeze imiryango y’abarwayi n’iy’abahitanywe n’icyorezo, kandi ayongerere ikizere.
Rinda abaganga, abaforomo n’abaforomokazi, abantu bose bita ku buzima bw’abantu, abakorerabushake bo, muri iki gihe kidasanzwe, bafata iya imbere kandi bakemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo barengere ubuzima bw’abandi
include dizziness, nasal stuffiness and tachycardia. TheseSildenafil cialis prices.
Ba hafi y’abantu bose bakurikirana abarwayi amanywa n’ijoro, ba hafi y’abasaseridoti bakorana ishyaka ubutumwa bwabo, bitangira Ivanjili, bagamije gufasha no kwita kuri buri wese.
Bikira Mariya Mutagatifu, murikira ubwenge bw’ingeri zose z’abashakashatsi, kugira ngo babone umuti wakiza iki cyorezo.
Fasha Abayobozi b’ibihugu, kugira ngo bakorane ubushishozi, umurava n’umutima w’ubuntu, bite ku bo bashinzwe, batabare abadafite ibibabeshaho, babone ibisubizo biboneye by’imibereho n’iby’ubukungu, kandi barangwe n’impumeko yo gushyira hamwe.
Mariya Mutagatifu, reshya imitima y’abantu kugira ngo ubushobozi bafite, aho gukoreshwa mu gukora ibitwaro no kunoza ubushobozi mu by’intambara, ahubwo bukoreshwe mu gutera inkunga inyigo zizarinda abantu ibyorezo bisa nk’iki bishobora kuzabaho.
Mubyeyi wakunzwe n’Imana, ukuze mu batuye isi yose umutima wumva ko bagize umuryango umwe mugari, maze umutimanama w’ubumwe utwunge twese, kugira ngo tubashe kugoboka abantu batabarika bari mu bukene no mu bibazo by’ubutindahare, kandi tubikorane umutima wa kivandimwe no gushyira hamwe . Dukomeze mu kwemera, mu kwizera, kudacika intege mu kwitangira abandi no kutadohoka mu isengesho.
Mubyeyi Mariya, Wowe umara intimba abayifite, uhobere abana bawe bari mu kaga kandi ubaronkere ubuvunyi ku Mana, ibatabaze ikiganza cyayo cyuje ububasha gishobore kudukiza iki cyorezo giteye ubwoba, maze ubuzima bwacu busubirane ituze mu mibereho isanzwe.
Dushyize amizero yacu muri Wowe, wowe umurika mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero, wowe ugira ubuntu, wowe munyampuhwe, wowe utuje, Mubyeyi Bikira Mariya.
Amina
Byashyizwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Bikosorwa na Padiri Vedaste KAYISABE, Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed