1. Amasomo y’Igitambo cya Misa:

  • Isomo rya mbere: Intu 2, 14. 22b-33
  • Zaburi iherekeza Isomo: Zab 16 (15), 1-2a.5, 7-8, 9-10, 2b.11
  • Isomo rya kabiri: 1 Pet 1, 17-21
  • Ivanjili Ntagatifu: Lk 24, 13-35

2. Inyigisho ya Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Bakristu Bavandimwe, hari igihe umuntu ahura n’ibyago bikomeye mu buzima akiheba, akagera aho yibaza niba Imana ihari cyangwa niba Imana ibaho. Hari abantu bagiye bata ukwemera, bavuga bati “niba Imana ibaho, niba Imana ihari, ntabwo yakwemera ko ibintu nk’ibi ngibi bibi bibaho, bigatuma batakaza ukwemera, bakaba abahakanyi kubera ibikomere bafite, batewe n’ibyago baba bahuye nabyo. Hari benshi tubona, na hano iwacu, kandi no mu mateka abantu benshi bagiye batakaza ukwemera, kwemera Imana, kubera ibikomere by’ubuzima bagiye bahura nabyo. Koko kandi hari ibyago n’amakuba n’ibibazo, tudashobora kubonera igisubizo, Imana yonyine izi. Niyo mpamvu imbere y’ibyago n’ibibazo by’iyi si, nk’iki ngiki cya Koronavirusi turimo, icyo tugomba kumenya ni uko Imana irahari, Imana iradukunda kandi itwitaho, bityo rero tuyizere, ni Yo izi neza ibirimo kuba, kandi natwe dukore ibiri mu bushobozi bwacu, cyane cyane dukurikiza amabwiriza duhabwa yo kwirinda tukarinda n’abandi, ubundi Imana irahari, izabidufashamo.

Mu Ivanjili twumvise aba bigishwa ba Emawusi, bari barasize byose, bakurikira Yezu bazi ko azabageza ku mukiro uruta ibyo bari barimo, uruta imirimo yabo, babagamo; Yezu, amaze gufatwa, akicwa nabi ku musaraba, agasuzugurwa, agateshwa agaciro, bari bihebye bavuga bati “uwo twari twariringiye, ko ariwe uzadukiza, bamwishe ntaho dusigaye”. Niko kuva mu murwa w’Imana, i Yeruzalemu, bata ukwemera, bava mu muryango w’abemera i Yeruzalemu; ni ukuvuga no ni kwa guta ukwemera, umuntu akava mu Ikoraniro ry’abemera mu Kiliziya, akajya gushakisha ahandi ubuzima, agira ati “umukiro w’Imana nashakaga, ndawubuze, amizero yanjye arayoyotse, ngiye kwirwariza. Ni wa mukristu wiheba, akagwa. Nibyo tubona kuri aba bigishwa ba Emawusi. Yezu ariko ni Umushumba mwiza usiga intama 99, akajya gushaka iyazimiye, 99 akazerekeza mu mucyamo, akajya mu mikoki gushaka imwe yazimiye. Aba bigishwa ba Emawusi nibo ba mbere uwo mugoroba, Yezu wazutse yagiye gushaka, akorana nabo urugendo.

Bavandimwe ubuzima bwacu ni urugendo, kandi Yezu wazutse agendana natwe, ari mu bantu. Mu rugendo rw’ubuzima bwacu, yagiye atwigaragariza: ari mu bantu bagiye bagufasha, mu bantu bagiye baguhumuriza wihebye, wigunze, bakakurwanaho mu ishuri uri imfubyi, ugashobora kwiga ukarangiza, ukigirira akamaro ukakagirira n’abandi, ari muri ba bantu bagiye bagutega amatwi, wahungabanye, bakaguhumuriza, uri umupfakazi; ari muri ba bantu, bagiye bakuvuganira bakakurengera, abagiye bakurengera uri incike, muri abo bose ni Yezu wazutse, muhura ntumumenye, nk’uku kw’aba bigishwa ba Emawusi, ukagira ngo ni umugiraneza uhuye nawe mu buzima, ariko ni Yezu duhura na We muri abo bose, bagiye badutabara batugoboka mu rugendo rw’ubuzima bwacu. Yezu yabanje kubatega amatwi, yumva ububabare bwabo, yumva agahinda kabo.yumva ibikomere byabo. Iyo uteze amatwi umuntu, ukumva agahinda ke, ukumva akababaro ke, ubwabyo uba umuruhuye, yumva aruhutse, yumva abonye ihumure. Niyo mpamvu gutega abandi amatwi, ari ikintu cy’ingenzi ukumva ububare bwabo, bakagusangiza ububabare bwabo. Yezu arakomeza abaganiriza. Ijambo rye ryomora ibikomere, Ijambo rye rirakiza, Ijambo rye rirahumuriza, ritanga imbaraga, ritanga ubuzima, nibyo tubona aba bigishwa ba Emawusi bavuga bati “Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira!” (Lk 24, 32) Ni rya Jambo rikiza, rihumuriza, ryubaka umuntu. Bakunze ijambo rye, ku buryo bageze iwabo, we asa n’ugikomeje urugendo, baramwinginga bati “Gumana natwe, dukomeze tugutege amatwi, twumve n’ ijambo ryawe kuko, turumva riduhumuriza, ridukomeza, ritwubaka”. Ageze mu rugo afata umugati na divayi, atura Igitambo cy’Ukaristiya, noneho ngo amaso yabo arahumuka, babona ari Yezu ubwe, babona ari Yezu ubwe wazutse mu bapfuye. Mbere yaho, bumvaga Ijambo rye bakagenda bagira icyezezi cy’urumuri rw’ukwemera, bava mu gihu cy’umwijima w’urupfu, batangiye kubona icyezezi cy’urumuri rwa Kristu wazutse, icyezezi cy’ukwemera. Ariko noneho atuye Igitambo cy’Ukaristiya, atuye umugati akawugira umubiri we, divayi akayihindura amaraso ye, noneho bahura na We byuzuye muri Ukaristiya.

Bavandimwe Ukaristiya ni Yo ndunduro y’ukwemera dufitiye Kristu wazutse. Mu Ukaristiya niho duhurira na Kristu wazutse mu buryo bwuzuye. Niyo mpamvu Ukaritsiya ari umurage ukomeye dufite Yezu yadusigiye, ukubiyemo umukire wose n’ukurokorwa kwacu. Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 igira iti “Ukaristiya ni Yo ndunduro y’ibikorwa n’ ubuzima bwa Kiliziya, umuryango w’abemera. Niyo ndunduro y’ibyo dukora byose n’ubuzima bwacu, ni nayo soko y’imbaraga, ubumenyi n’ubutwari bw’ukwemera Kristu wazutse”. Muri iki gihe, bavandimwe, turimo mu kwitegura Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, ubundi ryari kuba uyu mwaka mu kwezi kwa 9, muri Nzeri, ariko kubera icyago cya Koronavirusi cyugarije isi, byabaye ngombwa ko ryimurirwa umwaka utaha wa 2021, rikazakomeza nk’uko byari biteganyijwe mu gihugu cya Hongariya. Ni igihe rero cyo gukomeza kuzirikana, by’umwihariko, uyu murage w’urukundo, umurage ukomeye, kandi no kwiyambaza Yezu Kristu muri Ukaristiya, cyane cyane muri ibi bihe, kugira ngo adukize. N’ubwo abenshi, Bakristu, mudashobora kumuhabwa, nk’uko bisanzwe twateraniye hamwe mu kiliziya, ariko mu kwemera Yezu muri Ukaristiya ashobora kubageraho, mukamuhabwa ku mutima kandi akabakiza. Icy’ingenzi ni ukwemera, nk’uko Yezu avuga ati “ukwemera kwawe kuragukijije”. Na Yezu twakirana ukwemera mu mutima wacu, muri Ukaristiya, nk’abadukurikira muri iki Gitambo cy’Ukaristiya, aradukiza, kubera ukwemera kwacu.

Aba bigishwa bamaze guhabwa Yezu muri Ukaristiya bari bafite imbaraga, ubutwari, bari bafite ishyaka n’ishyushyu ryo kujya kubwira abandi bati “nimuve mu gahinda, nimuve mu cyunamo, tubazaniye Inkuru nziza Yezu yazutse!” Iryo joro bahise basubira i Yeruzalemu, mu muryango w’abemera hamwe n’abandi, bati “Yezu yazutse, twamubonye, twamumenyeye mu imanyura ry’ umugati, tumumenyeye muri Ukaristiya. Abandi nabo bari barumvise inkuru y’abagore bari bazindukiye ku mva ariko ntibabyemera. Aho Simoni Petero nawe abonekewe agahura na We, niho nabo batangiye kwemera bityo bose basingiza Imana, bayishimira ko Kristu yazutse kandi yabatsindiye urupfu.

Bavandimwe ngiyo Inkuru Nziza y’ umukiro twumvishe mu isomo rya mbere, Petero atangaza nta bwoba, nta pfunwe, ati “Yezu mwishe yazutse, ahubwo nimwicuze, mwakire umukiro w’Imana“; ati “Twacunguwe n’ubwitange bwe, urupfu rwe rwaraducnguye“. No mu Isomo rya 2 akagira ati “amahirwe yacu ni Kristu, kandi mumenye ko mwarokowe ku giciro gikomeye cy’ amaraso ya Kristu. Kristu ni We mahoro yacu, ni We mahirwe yacu”. Bavandimwe rero, natwe dutumwe kuba abahamya b’umukiro w’Imana muri Kristu, cyane cyane muri iki gihe cyo kuguma mu ru rugo, muri iki gihe, twugarijwe n’urupfu, abantu benshi bakaba bahangayitse, tubagezeho amizero ko Kristu ahari, ko Kristu ari kumwe natwe, kandi adukiza.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed