Yezu Kristu Umushumba Mwiza

Kuva mu Ntangiriro za Kiliziya, Icyumweru cya 4 cya Pasika cyitwa “ICYUMWERU CY’UMUSHUMBA MWIZA”. Icyo Cyumweru Kiliziya yakigize icyumweru cy’Umushumba mwiza, bitewe n’uko Ivanjili tuzirikana uwo munsi idusaba kuzirikana, ku buryo bw’umwihariko, kuri icyo kigereranyo cy’Umushumba Mwiza, utanga ubuzima bwe kubera intama ze. Yezu kristu, mu Ivanjili, uko yanditswe na Yohani, ni We ubwe ukoresha icyo kigereranyo cy’umushumba mwiza, agira ati: “Ni jye mushumba mwiza” (Yh 10, 11), ashaka kutwereka urukundo adukunda.

Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, wigurana intama ze, akazitangira, yifuza ko, abamwemeye kandi bagahitamo kumwiyegurira, nabo bitoza kuba abantu bitangira abo bashinzwe ku rugero rwe, umushumba mwiza.

Ni muri ubwo buryo, Yezu Kristu abwira abashaka kumukurikira ko, ari ngombwa kwitanga, nka We, agira ati: “Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire” (Lk 9, 23; Mk 8, 34; Mt 16, 24). Kuva mu ntangiriro z’ubutumwa bwe, Yezu Kristu ateguza abamwemera ko akeneye abantu bitangira ubutumwa bwe, kuko yabonaga abantu “bameze nk’intama zitagira umushumba”(Mt 9, 36), maze akararikira abamwumvaga gusaba ko Nyagasani yakomeza gutora abo atuma. Yezu Kristu agira ati: “Imyaka yeze ni myisnhi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye” (Mt 9, 37-38; Lk 10, 2). Nyagasani aturarikira gusaba ubudahwema, tutadohoka, kandi dufite ikizere, twizeye ko Nyagasani yakira isengesho ryacu kuko akeneye abakozi mu murima we, ari wo Kiliziya.

Gushyiraho uwo munsi byaturutse ku gikorwa cyiza cya Kiliziya y’Ubufaransa, yari yaratangije uburyo bwo kwita ku mihamagaro no gusabira Ihamagarwa kuva mu mwaka wa 1959, maze ikageza icyifuzo, kuri Mutagatifu Papa Pawulo wa 6, cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga wo gusabira Ihamagarwa, ku cyumweru cya 4 cya Pasika; yibutsa impamvu yo gusabira ihamagarwa.

Umunsi wo gusabira Ihamagarwa watangiye kwizihizwa mu rwego mpuzamahanga, ku cyumweru cy’Umushumba Mwiza, Icyumweru cya kane cya Pasika, kuva mu mwaka wa 1964; muri uyu mwaka wa 2020, kikaba kizizihizwa ku cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2020, ku nshuro ya 57.

Uwo munsi udusaba kuzirikana ku Ihamagarwa muri Kiliziya: Iyo umuntu avuze ihamagarwa, aba akomoje ku bigize ikiremwa- muntu, mu bumuntu no mu bwigenge bwe. Ni umunsi kandi dusabwa gusenga, dusabira ihamagarwa: Kugira ngo umuntu, mu bwigenge bwe, amenye icyo Imana imuhamagarira mu buzima bwe, akeneye kumurikirwa no gufashwa n’Imana. Nirwo ruhare rwa Roho Mutagatifu, mu muhamagaro.

Kuva mu mwaka wa 1964, buri mwaka, Nyirubutungane Papa, amurikiwe na Roho Mutagatifu, ategura ubutumwa bwihariye bugenewe uwo munsi mpuzamahanga wo gusabira Ihamagarwa. Ni muri urwo rwego, kuri iyi nshuro ya 57, Nyirubutungane Papa Fransisko yateguye ubutumwa bwo gusabira ihamagarwa, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Amagambo y’umuhamagaro” (Les paroles de la vocation)

Muri ubwo butumwa, Papa Fransisko yagarutse ku Ibaruwa yandikiye abapadiri bose umwaka ushize, ubwo twibukaga Isabukuru y’imyaka 160, Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, urugero rw’Abasaseridoti, amaze avutse mu ijuru; aho yabibutsaga ko buri munsi basabwa gusubiza Nyagasani ubahamagarira kwitangira umuryango w’Imana .

Muri iyo Baruwa, Papa Fransisko, yanditse kuwa 4 Kanama 2019, agaruka magambo ane yifashishije ashimira abasaseridoti, kandi abakomeza mu butumwa bakora:

  • Kwiyumanganya mu bubabare
  • Gushimirwa ubwitange
  • Guhorana ubudacogora
  • Guhora basingiza Imana

Papa Fransisko ahereye ku Ivanjili ya Matayo, aho Yezu yasanganiye abigishwa be agenda hejuru y’inyanja (Mt 14, 22-33), yagarutse kuri ayo magambo ayerekeza ku muryango wose w’Imana. Muri iyo Vanjili, Yezu yari amaze gukora igitangaza cyo gutubura imigati, batarasobanukirwa, maze igihe agisezerera rubanda, ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya y’inyanja, maze abasanganira agenda hejuru y’amazi; igihe bamubonye bagira ubwoba , bakuka umutima, bakeka ko ari baringa; ariko we akabahumuriza agira ati: “Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!” (Mt 14, 27).

Papa Fransisko, muri ubwo butumwa, agaragaza ko natwe mu mihamagaro yacu duhura n’ibituzitira, bisa na baringa, bituma tugira ubwoba bwo gusanga Yezu; ariko dusabwa kugira ubutwari bwo kumukurikira, twitumanganya ibitubabaza, tukagira ubwitange, mu budacogora, tudafite ubwoba kandi dusingiza Imana nka Bikira Mariya.

Papa Fransisko asoza ubutumwa bwe, agira ati: “By’umwihariko kuri uyu munsi, ariko kandi mu bikorwa by’Iyogezabutumwa risanzwe mu makoraniro yacu, ndifuza ko Kiliziya yakomeza iyo nzira yo kwita ku ‘mihamagaro’, mu gufungurira imiryango umutima wa buri mukrisru, kugira ngo buri wese ashobore kumva ko yashimira Imana umuhamagaro imugezaho, maze akagira ubutwari bwo kuvuga “yego”, agatsinda umunaniro mu kwemera Yezu Kristu, maze agatura ubuzima bwe nk’indirimbo y’igisingizo cy’Imana, kubera bagenzi be, no kubera isi yose

Sildenafil has no platelet antiaggregatory effect per se at the usual doses.flow into the lacuna spaces (sponge-like penile tissue). cialis sales.

. Umubyeyi Bikira Mariya aduherekeze kandi adusabire“.

Nyirubutungane Papa Fransisko , Ibaruwa yanditse kuwa 8 Werurwe 2020, ari ku cyumweru cya 2 cy’Igisibo, i Roma

Ibyifashishijwe:

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed