IGIHE CYA PASIKA kimara iminsi 50.
Kiliziya 16/04/2020
Kuva mu kinyejana cya III (nyuma ya Yezu birumvikana), umunsi mukuru wa Pasika ukomereza mu minsi mirongo itanu, ni ukuvuga kugeza ku munsi mukuru wa Penetekosti, aho duhimbaza ibanga rikomeye ry’uko Roho Mutagatifu yamanukiye ku Ntumwa. Iyo minsi yose igize igihe cya Liturujiya cyitwa IGIHE CYA PASIKA . Iyo minsi mirongo itanu ni nk’aho igize umunsi mukuru umwe w’ibyishimo usa n’icyumweru, nk’uko Mutagatifu Irenewo yabivuze.
Ni igihe cy’ibyumweru umunani (octave de dimanches),“icyumweru ngenga byumweru” (dimanche des dimanches),nk’uko Mutagatifu Bazili yabyanditse, atsindagira kuri Pasika twamamazaho urupfu, izuka n’ihindukira bya Kristu.
Muri ibyo byumweru umunani, icyumweru cya mbere niumunani wa Pasika (octave de Pâques), kikitwa icyumweru cy’umwamabaro wera (semaine in albis ), kuko abigishwa babatijwe mu Gitaramo cya Pasika bawugumanaga kandi bakaza mu nyigisho za nyuma ya Batisimu (catéchèses mystagogiques) bawambaye. Izo nyigisho zabinjizaga neza mu masakramentu bamaze guhabwa. Zatangwaga n’Umwepiskopi ubwe.
Icyumweru gisoza umunani wa Pasika, ni Icyumweru cy’urwererane (Dimanche in albis), ubwo nyine ababatijwe cyangwa abavutse bundi bushya (néophytes), basubizaga uwo mwambaro. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II we yasabye ko icyo cyumweru kiba Icyumweru cy’impuhwe z’Imana.
Ibyumweru bigize Igihe cya Pasika bifatwa nk’icyumweru cya Pasika, aho kwitwa ibyumweru bya nyuma ya Pasika. Itara rya Pasika rigaragaza Kristu wazutse, rikomeza kwaka kandi Alleluia y’umutsindo nticecekwe
There are no data on the interaction of sildenafil with non-specific phosphodiesterase inhibitors such as theophylline or dipyridamole.ED Management buy tadalafil.
Igihe cya Pasika cyitwa kandiIcyumweru cy’amabonekerwa, Icyumweru cy’ubutumwa cyangwa Icyumweru cy’Iyogezabutumwa.
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI, Arkidiyosezi ya Kigali
Isuwe incuro 43
Comments are closed