Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II Nyirubutungane Papa Fransisko

Yezu Kristu ni We Shusho Nyakuri y’Impuhwe z’Imana: Nyirubutungane Papa Fransisko (Misericordiae Vultus)
Impuhwe z’Imana ni imwe mu nsanganyamatsiko zikomeye zihuza Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II na Nyirubutungane Papa Fransisko. Ibaruwa ya Gishumba, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, yanditse mu myaka ye ya mbere y’ubuyobozi bwa Kiliziya, yise “Imana Ikungahaye mu Mpuhwe” (Encyclique Dives in Misericordia), yo kuwa 30 Kanama 1980, Papa Fransisko ayigarukaho kenshi mu nyigisho ze no mu bikorwa bye
resuming sexual activitysildenafil was without an effect on gastrointestinal propulsive activity or gastric acid secretion. cialis without prescription.
Abapapa bombi, Papa Yohani Pawulo wa II na Papa Fransisko, bagiye bagaragaza umutima wo kwita ku bantu baciye bugufi ndetse n’abari mu kaga bitewe n’ibihe by’amateka Kiliziya yagiye icamo, bakibanda ku guhangayikishwa n’akaga ka muntu, bityo bigatuma barushaho kwibutsa Kiliziya n’isi yose muri rusange kurangamira ububasha bw’Impuhwe z’Imana.
1. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II

- Ibaruwa ye: “Imana Ikungahaye mu Mpuhwe” yo kuwa 30 Ugushyingo 1980 (Encyclique Dives In Misericordia)
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu Ibaruwa ye, “Imana ikungahaye mu Mpuhwe”, agaragaza ko Imana yahishuye Impuhwe zayo muri Yezu Kristu, kuko “Ikungahaye mu Mpuhwe” (Reba iyo Baruwa ya Papa, numero 1). Mu kwigira umuntu kwa Yezu Kristu, “Imana yigaragaje mu Mpuhwe zayo”, maze Yezu ahishura ukuri ku “Mana y’Impuhwe zose” (Reba iyo Baruwa ya Papa, numero ya 2). Igihe atangiye kwigisha no gukora ibikorwa bye, Yezu Kristu yahishuye ko “Imana ari Urukundo” nk’uko Yohani abivuga (1 Yh 4, 16), maze agaragaza ko Imana ari “Umubyeyi w’Impuhwe” (Lk 6, 36); Yezu yabigaragaje mu Nyigisho ze, migani yacaga( urugero: umwana w’ikirara, numero ya 5), no mu Bikorwa bye, mu bitangaza yakoraga (Reba iyo Baruwa ya Papa, numero ya 3). Ku buryo bweruye Yezu Kristu yahishuye Impuhwe z’Imana mu “Ibanga rya Pasika” (Reba Umutwe wa 5 w’iyo Baruwa numero ya 7-9), kuko Impuhwe z’Imana zagaragaye mu Rupfu n’Izuka bya Yezu Kristu (numero 7). Umusaraba wa Kristu ni ikimenyetso nyakuri cy’Impuhwe, ari byo kuvuga urukundo rurandura imizi y’ikibi mu mateka y’abantu, ari yo cyaha n’urupfu (Reba numero ya 8, igika cya 1-2.4). Mu Izuka rye, Umwana w’Imana ku buryo budasubirwaho, ni ho yagaragaje Impuhwe z’Imana, kuko ari ikimeyetso kidakuka ko “Urukundo rurusha imbaraga urupfu” (Reba iyo Baruwa numero ya 8, igika cya nyuma). Imana yagaragaje Impuhwe zayo uko ibisekuru bigenda bisimburana n’ibindi (Reba umutwe wa 6, numero 10-12). Izo mpuhwe z’Imana zigaragarira mu butumwa bwa Kiliziya (Reba umutwe wa VII, numero 13-14 na Numero ya 12 igika cya nyuma); Kiliziya igihe yigisha, iba yamamaza Impuhwe z’Imana mu kuri kuzuye kwazo (numero 13); igihe Kiliziya ikora ibikorwa by’urukundo n’igihe itagatifuza mu Masakaramentu, iba igaragariza abantu Impuhwe z’Imana (numero ya 14). Kililiziya mu Isengesho, iba itakambira Impuhwe z’Imana (Umutwe wa 8, numero ya 15). Kiliziya isenga ni ijwi ritabaza Impuhwe z’Imana imbere y’ikibi ku buryo bwose cyugarije inyoko muntu ndetse kiyiremerera! Muri Yezu Kristu, Umukiza w’abantu, We wahishuye Urukundo nyampuhwe rw’Imana, ni ho dusanga umuti w’ikibi cyugarije isi. Papa asoza Ibaruwa ye agaragaza Kiliziya ifite inshingano ikomeye, nk’uko Inama Nkuru ya Vatikani ya II yabigaragaje, mu gukomeza kwamamaza izo Mpuhwe z’Imana. Impamvu yo kubaho kwayo, ni uguhishurira abantu Imana, ni ukuvuga Imana Data yatwigaragarije muri Yezu Kristu; n’ubwo amateka ya muntu agenda agaragaza kunangira umutima n’ubuhakana Mana, ni ko ibanga ry’uko Imana yiyegereje abantu rigenda rihishurirwa abantu b’ibihe byose.
- Ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu rya Mama Fawustina kuwa 30 Mata 2000
Imyaka 20 nyuma yo kwandika iyo Baruwa ya ya Gishumba ku Mpuhwe z’Imana, icyo gihe Kiliziya yari iri muri Yubile y’imyaka 2000 imaze, Papa Yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu, Mama Fawustina watabarutse kuwa 5 Ukwakira 1938, afite gusa imyaka 33, umubikira Yezu yahishuriye amabanga y’Impuhwe z’Imana.
Nta washobora kwiyumvisha Impuhwe z’imana, ashyize ku ruhande Izuka rya Nyagasani Yezu, nk’uko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabisobanuye, kuko ni ho Impuhwe z’Imana zihishurira ku buryo bwuzuye, ni ho dukingurirwa amarembo y’ubugingo bw’iteka, ni ho impano ihebuje y’Imana muri Yezu Kristu yigaragariza muntu, kandi Yezu yaje ku isi kugira ngo aduhishurire iyo Shusho Nyampuhwe y’Imana. Mu gusoza inyigisho ye kuri uwo munsi w’ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu rya Mama Fawustina, Papa Yohani Pawulo wa II, yavuze ko “Ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana bukomeza kutugeraho mu biganza bibumburirwa abantu bababara. Ni muri ubwo buryo Mama Fawustina yabonye izo mpuhwe z’imana kandi akazitangariza abantu b’imigabane yose y’isi, bityo abantu bakabasha kongera kwifatanya n’uwo mubikira baririmba indirimbo yuje Impuhwe z’Imana igira iti: Nzaririmba Impuhwe z’Imana ubuziraherezo.“
- Isengesho rya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ritakambira Impuhwe z’Imana
Iri sengesho Papa yarivuze mu gusoza Inyigisho ye ya Misa yatanze kuwa 17 Kanama 2002, ku munsi wo guha umugisha Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Karakovi, mu rugendo rwa gitumwa yari arimo muri Polonye kuva kuwa 16 kugeza kuwa 18 Kanama 2002:
Mana, Mubyeyi w’Impuhwe,
Wowe waduhishuriye Urukundo rwawe mu Mwana wawe Yezu Kristu, kandi ukarusakaza kuri twe muri Roho Mutagatifu Umuhoza,
Tugutuye uyu munsi imibereho y’isi n’iya buri muntu.
Itegereze ibicumuro byacu, utabare intege nke zacu, udukize ikibi cyose, ukore ku buryo abatuye isi bose bamenya Impuhwe zawe, kugira ngo muri Wowe, Imana Imwe mu Batatu, babone buri gihe isoko y’amizero.
Dawe Uhoraho, girira Ububabare bukabije n’Izuka rihire by’Umwana wawe, maze utugirire impuhwe, kandi uzigirire n’isi yose!Ni Isengesho dusangamo amagambo asa n’ayo Yezu Kristu yabwiye Mama Fawustina igihe yamwigishaga Ishapule y’ Impuhwe z’Imana.
Amina
2. Nyirubutungane Papa Fransisko

- Intego ye nk’Umushumba wa Kiliziya
Hafi imyaka 13, nyuma y’uko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ashyize mu rwego rw’Abatagatifu Mama Fawustine, akanatangaza Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana nk’uko Yezu Kristu yari yarabisabye, ku cyumweru cyo kuwa 17 Werurwe 2013, nyuma y’iminsi 4 atorewe kuba Papa, niho Papa Fransisko yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya imbere y’imbaga y’abakristu nyuma yo gutorerwa kuba Papa. Mu nyigisho yatanze, Papa Fransisko yahise agaragaza Gahunda y’ubuyobozi bwe ku byerekeranye n’Impuhwe, uhereye ku ntego ye igira iti “Ku bw’Impuhwe no ku bw’Ubutorwe” (“Miserando Atque et eligendo”: “Par Misericorde et par Election” )
“Ku bw’Impuhwe no ku bw’Ubutorwe” Papa Fransisko n’Impuhwe
Muri iyo nyigisho ye yo kuwa 17 Werurwe 2013, Papa Fransisko yagize ati: “Imana ni Umubyeyi urangwa n’urukundo, ubabarira igihe cyose, udufitiye twese uwo mutima w’impuhwe. Natwe rero, tugomba kumwigiraho kuba abanyampuhwe tubigirira abantu bose. Dutakambire ubuvugizi bw’Umubyeyi Bikira Mariya wari ufite mu biganza bye Impuhwe z’Imana zigize umuntu”.
- Umwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana
Nyuma y’imyaka 2 gusa, mu mwaka we wa 3, Papa Fransisko yahise atangaza Umwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana. Kuwa 11 Mata 2015, kuwa gatandatu ubanziriza Icyumweru cya 2 cya Pasika, ari nacyo gihimbazwaho Impuhwe z’Imana, Papa Fransisko niho yasohoye Urwandiko rutangaza Umwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana, urwandiko yise “Ishusho y’Impuhwe z’Imana” (Bulle d’induction: Misericordiae Vultus). Umwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana watangiye kuwa 8 Ukuboza 2015, ku Munsi Mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, usozwa kuwa 20 Ugushyinga 2016, ku Munsi Mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose.
Muri urwo rwandiko Papa Fransisko agaragaza ko ” Yezu Kristu ari We Shusho y’Impuhwe z’Imana Data” (numero ya 1). Papa Fransisko agaragaza ko “Dukeneye iteka kurangamira iyobera ry’Impuhwe. Ni ryo soko y’ibyishimo, umutuzo n’amahoro. Ni ryo shingiro ry’ugucungurwa kwacu. Impuhwe ni ijambo rimenyekanisha iyobera ry’Ubutatu Butagatifu
for the Primaryhistory are the most important elements in the cialis.
Uwo mwaka w’Impuhwe z’Imana wari ugamije kudufasha kubaho tumurikiwe n’urumuri rw’Ijambo ry’Imana aho Yezu atubwira ati : “Nimube abanyampuhwe nk’uko Data ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36). Ni umugambi w’ubuzima udusaba byinshi ariko utugeza ku byishimo no ku mahoro.
Papa Fransisko yadusaba gukora ibi bikurikira :
_ Gukingura umuryango w’Impuhwe z’Imana: Nyirubutungane Papa Fransisko yatangije umwaka w’Impuhwe z’Imana, adukingurira umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma. Ibyo byakozwe muri buri Diyosezi, kuri Katedrali cyangwa indi miryango yateganyijwe n’Umwepiskopi. Uwo muryango w’Impuhwe ni ikimenyetso kugira ngo buri wese yumve kandi yakire urukundo rw’Imana ihoza abayo, ibabarira kandi itanga amizero”
_ Gukora urugendo nyobokamana : urwo rugendo ni ishusho y’inzira buri wese agomba kunyura mu buzima bwe. Ubuzima ni urugendo kandi umuntu wese ni umugenzi. Urwo rugendo rwakozwe rugana ku muryango w’Impuhwe z’Imana ahateganyijwe muri buri Diyosezi. Urwo rugendo ni ikimenyetso ko Impuhwe z’Imana ari intego igomba kugerwaho. kunyura mu muryango w’Impuhwe z’Imana, byasabaga kwemera gucungurwa n’Impuhwe zayo natwe twiyemeza kuba abanyampuhwe bamwe ku bandi, nk’uko Imana ibidusaba
_ Kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe bijyanye n’umubiri n’ibijyanye na roho. Ibikorwa by’impuhwe ku mubiri: gufungurira abashonje, guha icyo kunywa abafite inyota, gucumbikira abagenzi, kwambika abambaye ubusa, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye. Ibikorwa by’impuhwe bya roho: kugira inama abashidikanya, kwigisha injiji, gucyamura abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira abanyabyaha, kwihanganira abantu barushya, gusenga dusabira abazima n’abapfuye
_ Kubahiriza Amasaha 24 yahariwe Nyagasani: kuva ku wa gatanu kugera ku wa gatandatu mbere y’icyumweru cya kane cy’Igisibo, wabaye umwanya wo gusenga no guhabwa isakaramentu rya Penetensiya kuko ari ryo rituma twakira imbabazi z’Imana.
_ Kwakira indurugensiya y’umwaka wa Yubile: Imana, kubera urukundo rwayo, idukuraho icyaha cyose twicujije, mu ntebe ya Penetensiya, tubinyujije ku musaserdoti, ariko mu buzima bwacu dukomeza kumva uburemere bw’icyaha, inkovu zacyo mu myitwarire yacu no mu mitekerereze yacu; izo nkovu nizo zihanagurwa n’indulgensiya. Impuhwe z’Imana ni zo zihinduka “indurugensiya” y’Imana Data ishyikira umunyabyaha wababariwe binyuze kuri Kiliziya Umugeni wa Kristu, ikamukiza ibisigisigi byose bya za ngaruka z’icyaha, ikamuha gukora byose mu rukundo agakurira mu rukundo aho kongera kugwa mu cyaha. Kiliziya igizwe n’ubumwe bw’Abatagatifu. Ubutagatifu bwabo buza kudutabara mu ntege nke zacu, maze Kiliziya nk’Umubyeyi, mu isengesho ryayo n’ubuzima bwayo, igahuza intege nke za bamwe n’ubutagatifu bw’abandi. Kwakira “Indurugensiya” z’Umwaka Mutagatifu ni ukwegera Impuhwe z’Imana, hari icyizere ko imbabazi zayo zisakara ku buzima bw’abemera bose
_ Gutura Igitambo cy’Ukaristiya no gushengerera: Abakristu basabwa gutura Igitambo cy’Ukaristiya nkenshi no gushengera. Ibyo bikabafasha gusanga Yezu Kristu no kwakira Impuhwe ze. Ukaristiya ni Yo Ngoro y’Impuhwe z’Imana. Ni umuti w’intege nke zacu; ni umurage w’ubukungu bukomeye Yezu yaduhaye, kuko ari We witanga ubwe, akamara inyota y’urukundo abayifite.
_ Kubahiriza uwa Gatanu w’Impuhwe z’Imana no kuba abagezabutumwa b’Impuhwe z’Imana. Isaha y’Impuhwe z’Imana: ku wa gatanu wa buri cyumweru, isaha ya saa cyenda ni isaha y’Impuhwe z’Imana. Ni isaha yo kwishyira wese mu Mpuhwe z’Imana, kuzishengerera no kuzisingiza. Ni isaha yo kwisabira, gusabira isi yose cyane cyane abanyabyaha. Abakristu basabwa kwishyira mu Mpuhwe z’Imana, bakazishengerere kandi bakazisingiza. Ibyo bikabafasha kwakira Impuhwe z’Imana no kuba indahemuka ku kiri icyiza cyose.
Mu gusoza uwo mwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana, kuwa 20 Ugushyingo 2016, Papa Fransisko yanditse urwandiko rwa Gishumba yise “Impuhwe z’Imana n’ubutindahare bwa muntu” (Lettre Apostolique “Misericordia et misera”), aho agaragaza ko muntu ahora akeneye Impuhwe z’Imana. Muri rwo rwandiko, Papa Fransisko agaragaza ko duhora dukeneye buri gihe guhimbaza Impuhwe z’Imana.
_ Igihe dutura Igitambo cya Misa: Mu Gitambo cya Misa impuhwe zivugwamo kenshi mu magambo ari masengesho Umusaseridoti abwira Imana, ndetse n’ayo umuryango ugenda usubiza, ariko izo mpuhwe ubwazo zirakirwa kandi zigakomeza kubeshaho umuryango w’Imana (Numero ya 5).
_ Impuhwe z’Imana tuzihabwa ku buryo bw’igisagirane mu Masakaramentu duhabwa, ku buryo bwihariye mu masakaramentu ya Penetensiya n’Ugisigwa kw’abarwayi (Numero ya 5).
_ Kumva Ijambo ry’Imana bifite akamaro ku buryo bwihariye. Buri ku cyumweru, Ijambo ry’Imana ritangarizwa Umuryango w’Imana ku munsi wa Nyagasani. Inyigisho itangwa mu Misa ifite umwanya wihariye, kandi igomba gutegurwa neza, kuko umusaseridoti igihe ayitanga, agomba kumvikanisha mu mutima w’abemera ububasha bw’Impuhwe z’imana, kuko ari Imana ubwayo ibiba mu mitima yacu imbuto z’Impuhwe zayo (Numero 6).
_ Bibiliya idutekereza amabanga n’ibyiza by’impuhwe z’imana. Buri rupapuro rwayo rwuje urukundo rw’Imana Data, Yo, kuva yarema, yashatse gukungahaza ibyo yaremye ubukungu bw’urwo rukundo. Roho Mutagatifu, akoresheje amagambo y’abahanuzi n’ubuhanga bw’inyandiko z’abanditsi batagatifu, yagiye agaragaza mu mateka y’umuryango wa Isiraheli ineza y’Imana no kuba hafi y’umuryango wayo, ititaye ku buhemu bw’uwo muryango. Ubuzima bwa Yezu Kristu n’inyigisho ye bigaragaza, ku buryo budasubirwaho, ko amateka y’umuryango w’abakristu, uhereye ku butumwa wahawe na Yezu Kristu ubwe, ari igikoresho gihoraho cy’impuhwe n’imbabazi by’Imana (Yh 20, 23). Aha Papa yemeje ko azashyiraho Icyumweru cyihariye cy’Ijambo ry’Imana (Numero ya 7). Twibutse ko Papa yashyizeho icyi cyumweru mu nyandiko ye yise “Ahugura ubwenge bwabo” (Motu proprio “Apperuit Illis”), yo kuwa 30 Nzeri 2019, kikazajya kizihizwa ku Cyumweru cya 3 mu Byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya.
_ Guhimbaza Impuhwe z’Imana bigaragarira ku buryo bwihariye mu Isakaramentu rya Penetensiya (Numero ya 8). Muri iryo Sakaramentu ry’imbabazi, Imana itwereka inzira yo kuyigarukira no kuyegera, maze tukongera kubaho mu rukundo rwayo.
_ Igikorwa cy’abagezabutumwa b’Impuhwe z’imana (Missionnaires de la Misericorde), ni igikorwa cyafashije cyane Kiliziya kuba mu mwaka w’Impuhwe z’Imana, Papa Fransisko akaba yifuza cyakomeza na nyuma yo gusoza umwaka wa Yubile y’Imouhwe z’imana (numero ya 9)
_ Papa Fransiskoyongeye gushishikariza Abapadiri kujya bategura neza Isakaramentu rya Penetensiya kuko riranga ubutumwa bwihariye wa gisaseridoti. Abasaba kujya bakirana neza ababagana bose, babagaragariza impuhwe za kibyeyi, biteguye kubafasha kumva ububi bw’icyaha, kubamurikira bakoresheje impanuro za Kiliziya zigenga imyitwarire mbonezamana, biteguye kubaherekeza mu nzira yo kwiyunga n’Imana, bagaragaza ubushishozi mu kubafasha kandi barangwa n’ineza mu kubafasha kwakira imbabazi z’Imana. Mbese nka Yezu Kristu wakiranaga ineza abaza bamugana bose (numero ya 10)
_ Kubahiriza Amasaha 24 yahariwe Nyagasani, kuva ku wa gatanu kugera ku wa gatandatu mbere y’icyumweru cya kane cy’Igisibo, bizakomeza kuko bigaragara ko byafashije abakristu kwigorora n’Imana (Numero 11)
_ Ububasha Papa yari yarahaye abapadiri bwa kwakira no guha Abusolusiyo abakoze icya cyo gukuramo inda, bwari bugenewe gusa igihe cy’umwaka wa Yubile, Papa Fransisko yongeye kububaha no kubuvugurura na nyuma y’iyo Yubile, kugira ngo hatazava aho hagira igitambamira ubwiyunge n’imbabazi duhabwa n’Imana (Numero 12)
_ Impuhwe z’imana kandi zijyana no guhumuriza umuryango w’Imana (Iz 40, 1). Imana iraduhumuriza nk’uko yabivugishije Abahanuzi, ariko by’umwihariko yaduhumurije ikoresheje Izuka rya Yezu Kristu. Ntidukwiye gutuma amazero yacu ahungabana. Natwe kandi dusabwa guhumuriza abandi tubagaragariza Imouhwe z’imana mu kunbaba hafi, mu kubagaragriza urukundo no mu kubafasha.
_ Iya Gatanu y’Impuhwe z’imana (les vendredis de la Misericorde Divine), Papa Fransisko yatangaje ko nayo yakomeza na nyuma ya Yubile ngo bikomeze gufasha abantu kwegera Impuhwe z’Imana (numero ya 17)
Papa Fransisko yagaragaje ko imiryango y’impuhwe yari yarafunguwe ifunzwe mu rwego rwo gusoza umwaka wa Yubile, ariko ko imiryango y’umutima wacu igomba guhora ikinguye. Imana ihora itwiyegereza kandi itugaragariza urukundo rwayo nk’umubyeyi w’impuhwe (Hoz 11, 4). Umwaka wa Yubile wadukinguriye inzira y’urukundo izahora ifunguye (numero ya 16)
Papa Fransisko ati “Dore iminsi y’impuhwe z’imana iraje!” Buri munsi w’ubuzima bwacu ugomba kutwegereza Impuhwe z’Imana, tuyobowe na Roho Mutagatifu. Dore igihe cy’impuhwe z’imana kuri bose no kuri buri wese muri twe! Ni igihe cy’impuhwe z’imana kuri bose, abanyantege nke, abakene, abanyabyaha…; mbese igihe cy’Impuhwe z’Imana kuri buri wese uzikeneye. (Numero 21).
Mu gusoza Papa yatangaje ko hatangira kujya hizihizwa ku isi yose “Umunsi Mukuru mpuzamahanga w’Abakene“, ukajya wizihizwa ku cyumweru cya 33 mu Byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose, wisanishije n’abaciye bugufi n’abakene, kandi uzaducira urubanza ahereye ku bikorwa by’impuhwe tuzaba twabagaragarije (Mt 25, 31-46).
Papa Fransisko yasoje urwandiko rwe rwa Gishumba, aturagiza Bikira Mariya Umwamikazi w’Impuhwe, we udusaba guhora turangamiye Uruhanga rwa Yezu, Uruhanga rubengerana Impuhwe z’Imana (Numero ya 22)
- Isengesho Papa Fransisko yageneye Umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana
Nyagasni Yezu Kristu, Wowe watwigishije ko tugomba kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru, ukanatubwira ko ukubona aba yabonye Data,
Turakwinginze: Twereke uruhanga rwawe maze dukire. Indoro yawe yuzuye urukundo yabohoye Zakewusi na Matayo ku ngoyi y’ubucakara bw’amafarnga; umugore w’ihabara na Madalina ubakiza gushakira ihirwe mu byaremwe gusa; warebanye impuhwe Petero arizwa n’uko yakwihakanye kandi mu mpuhwe zawe wijeje ijuru igisambo cyakwicujijeho.
Dufashe twese kumva ijambo wabwiye Umunyasamariyakazi: “Iyaba wari uzi ingabire y’Imana!” kuryakira nk’aho ari twe ribwiwe.
Uri ishusho igaragara y’Imana Data, uri Ishusho y’Imana igaragaza ububasha bwayo bw’igisagirane ibabarira kandi igira impuhwe: ha Kiliziya kuba ishusho yawe igaragara mu isi yacu, wowe Mugenga wayo wazukanye ikuzo.
Wemeye ko abagaragu bawe bagaragarwaho no kuba abanyantege nke, kugira ngo wumvikanishe impuhwe ugirira abari mu mwijima w’ubujiji no kwibeshya. Ha uzabagana wese kwiyumvamo ko yakiriwe, akunzwe kandi ababariwe n’Imana.
Ohereza Roho wawe maze adutagatifuze twese, kugira ngo iyi Yubile y’Impuhwe ibe koko Umwaka w’ingabire z’Imana, kandi Kiliziya yawe, mu bwitange n’ishyaka ridacogora, igeze ku bakene Inkuru Nziza, imenyeshe imbohe n’abapfukiranwaga ko babohowe n’impumyi ko zihumutse.
Ibyo tubigusabye, twisunze Bikira Mariya, Umubyeyi w’impuhwe.
Wowe ubaho ugategekana n’Imana Data na Roho Mutagatifu, uko ibihe bisimburana iteka.
Amina
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II Nyirubutungane Papa Fransisko
Ibyifashishijwe kugira ngo hakorwe iyi nyandiko:
- Inkuru y’asohotse mu Kinyamakuru cya Kiliziya Vatican News, www.vaticannews.va, inkuru yo kwa 16 Mata 2020, 10h42 (Vatican News, François, Jean Paul II et la Misericorde Divine: à ceux qui souffrent)
- Urubuga rwa Kiliziya Gatolika: www.vatican.va
- Inyandiko z’Abapapa (Ecrits du Magistère)
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo







Comments are closed