YEZU NDAKWIZERA

Kuwa 30 Mata 2000, nibwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashyizeho Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Kuri uwo munsi, wari ku Cyumweru cya 2 cya Pasika, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabitangaje igihe yashyiraga Mama Fawustina mu rwego rw’Abatagatifu (Umubikira Mama Fawustina, izina rye ry’umuryango ni Helena Kowalisika, akaba yaravutse kuwa 25/8/1905 agatabaruka kuwa 5/10/1938, ashyirwa mu rwego rw’Abahire kuwa 18/4/1993). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yahise anatangaza ko icyo Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana kizajya kizihizwa buri gihe ku Cyumweru gikurikira Pasika, ni ukuvuga ku cyumweru cya 2 cya Pasika. Kuva ubwo, kwizihiza Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, hagasomwa Misa yihariye, byahise bishyirwa muri Liturujiya ya Kiliziya Gatolika, maze kizihizwa bwa mbere mu mateka ya Kiliziya kuwa 22 Mata 2001

always buy cialis Additionally, individual preferences may direct a patient.

. Ntitwabura kuvuga ko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ari umutagatifu witangiye by’umwihariko Impuhwe z’Imana; hari n’Ibaruwa ubwe yanditse yise “IMANA IKUNGAHAYE KU MPUHWE” (Lettre Encyclique DIVES IN MISERICORDIA), urwandiko yanditswe kuwa 30 ugushyingo 1980, mu mwaka we wa 3 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika y’isi yose. Ndetse ntitwabura no kuvuga ku kuba yaratabarutse kuwa 6 ushyira Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, kuwa 2 Mata 2005; agashyirwa mu rwego rw’Abahire kuwa 1 Gicurasi 2011 ari ku Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana, ndetse akanashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 27 Mata 2014, naho ari ku Cyumweru cy’impuhwe z’Imana.

Mu by’ukuri, icyifuzo cyo kwizihiza Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana cyaturutse kuri Yezu Kristu ubwe, kuko ari We wasabye Mama Fawustina ko yamenyesha isi yose ko yifuza ko hajya hizihizwa umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana:

“Mwana wanjye, bwira isi yose iby’impuhwe zanjye zitagereranywa. Ndifuza ko umunsi mukuru w’Impuhwe uba ikiramiro ku bantu bose, cyane cyane abanyabyaha bikabije. Kuri uwo munsi, umutima w’impuhwe zanjye uba ufunguye, nsuka inyanja y’ingabire ku bantu bazegera isoko y’impuhwe zanjye; umuntu wese uzahabwa Penetensiya kandi agahabwa Ukaristiya azaronka imbabazi zuzuye z’amakosa ye yose n’isonerwa ry’ibihano (indulgensiya ishyitse); kuri uwo munsi, amasoko y’ingabire z’Imana yose aba afunguye; ntihakagire umuntu n’umwe utinya kunyegera, n’ubwo ibyaha bye byaba ari umukara gute. Impuhwe zanjye ni nyinshi, ku buryo mu bihe byose, nta muntu cyangwa umumalayika wamenya ibyazo. Ibiriho byose byavuye mu Mutima w’Impuhwe zanjye. Buri muntu ufitanye umubano nanjye, azazirikana ku rukundo rwanjye no ku mpuhwe zanjye ubuziraherezo. Umunsi mukuru w’impuhwe wavuye mu Mutima wanjye, ndifuza ko uzajya wizihizwa ku mugaragaro ku cyumweru cya mbere gikurikira umunsi mukuru wa Pasika. Abantu ntabwo bazagira amahoro igihe cyose bazaba batari bahindukirira isoko y’impuhwe zanjye.” (Akanyamakuru ka Mama Fawustina numero ya 699)

Akanyamakuru ka Mama Fawustina ( le Petit Journal de Sainte Faustine): Ni igitabo gikubiyemo ibyo Yezu Kristu yahishuriya Mama Fawustina. Icyo gitabo cyahinduwa mu kinyarwanda, mu mwaka wa 2014, n’umuryango w’Iyogezabutumwa Gatolika w’Abapalotini mu Rwanda, bahereye ku gitabo cyanditswe mu gifaransa “Petit Journal, Edition du Dialogue, Paris 2009″ ku burenganzira bahawe n’Ababikira bo mu muryango witwa “Notre Dame de la Misericorde” ndetse n’Abapadikri b’Abapalotini bo mu Bufaransa.

Kuva byemejwe ku buryo budakuka na Kiliziya, kuwa 30 Mata 2000, bikozwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawuko wa II, Icyumweru cya kabiri cya Pasika cyagenewe Kristu Nyirimpuhwe wazutse: Ni umwanya wo kumuha ikuzo no kumushimira inema ubucunguzi bwe bwaturonkeye; ibyo bikaba koko bihuye n’igihe cya Pasika.

Guhitamo Icyumweru gikurikira Pasika kugira ngo hizihizwe umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana, bifite igisobanuro gikomeye mu byerekeranye n’inyigisho z’uruhererekane rwa Kiliziya, kuko hagati y’Iyobere rya Pasika ry’Ugucungurwa kwa muntu n’ibanga ry’impuhwe z’Imana harimo isano ya hafi.

1. Imyiteguro y’Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana

Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana gitangira kwitegurwa kuva kuwa Gatanu Mutagatifu, igihe tuba tuzirikana Ibabara n’Urupfu bya Nyagasani Yezu Kristu. Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi ugaragaza ku buryo bw’umwihariko Impuhwe z’Imana kuko Yezu Kristu ubwe adusaba kwiyambaza impuhwe ze twifashishije ububabare bwe, ibikomere bye n’amaroso yameneye ku Musaraba. Ubwe mbere yo kujya kudupfira ku musaraba, asangira n’Intumwa ze yabahaye Inkongoro agira ati “kuko iki ari amaraso yanjye, ay’isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo bababarirwe ibyaha” (Mt 26, 28).

Yezu Kristu ubwe abonekare bwa mbere Mutagatifu Mama Fawustina, kuwa 22 Gashyantare 1931, yamwiyeretse “Yambaye ikanzu yera, azamuye ikiganza ngo atange umugisha, ikindi kiganza gifashe ku mwenda we mu gatuza(…) hasohokamo imirasire ibiri minini, umwe utukura undi w’umweru” (Akanyamakuru ka Mama Fawustina n⁰ 47), bishushanya amaraso n’amazi byavubutse mu mutima We. Nibyo bigaragara ku Ishusho y’Impuhwe z’Imana, aho “Iyo shusho yerekena Yezu wazutse, ari umusore w’igihangange kandi w’uburanga, nyamara w’igitsure, ubonekera abigishwa be bafite ubwoba, asa n’ubabwira ati ‘Nimugire amahoro’ (Yh 20, 19)” (Reba agatabo kitwa Kwiyambaza Impuhwe z’Imana, kasohotse mu 1992 mu icapiro rya Palotti Presse, urupapuro rwa 18). Yezu Kristu ubwe, mu ibonekerwa twavuze haruguru, yabwiye Mama Fawustina iby’iyo Shusho yamusabye gushushanya agira ati: “Shushanya ishusho ukurikije ishusho ubona, wandikeho ngo: Yezu Ndakwiringiye…” (Akanyamakuru ka Mama Fawustine n⁰ 47). Maze Yezu amaze kuvuga ibyo asezeranya abazayubaha, akomeza agira ati: “Ndifuza ko habaho umunsi mukuru w’Impuhwe. Ndashaka ko iyo shusho uzashushanyisha ikaramu, ihabwa umugisha ku mugaragaro, ku cyumweru cya mbere nyuma ya Pasika; icyo cyumweru kigomba kuba umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana” (Reba Akanyamakuru ka Mama Fawustina n⁰ 49).

Igikorwa gikomeye Yezu Kristu yifuje ko cyafasha abantu kwitegura uwo munnsi mukuru w’Impuhwe z’Imana ni Isengesho ry’iminsi icyenda, tumenyereye kwita Noveni. Iryo sengesho rya Noveni ni iryo gusabira roho z’abantu batandukanye, Yezu yasabye ko yajya amuzanira buri munsi, ndetse natwe, igihe dukora iyo Noveni tuba twubahiriza icyifuzo cya Yezu. Mama Fawustina avuga icyifuzo cya Yezu agira ati: “Yezu yantegetse kwandika no kuvuga ayo masengesho mu minsi icyenda ibanziriza umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana (ku cyumweru cya mbere gikurikira Pasika ). Agomba gutangira ku wa Gatanu mutagatifu. Muri iyo minsi yose uko ari icyenda, nzayitangamo ingabire z’amoko yose. Ndifuza ko muri iyo minsi wayobora roho zose ku isoko y’impuhwe zanjye,(…)” (Reba agatabo kitwa Kwiyambaza Impuhwe z’Imana, twavuze haruguru, urupapuro rwa 22 ). Dore amagambo Yezu Kristu ubwe yabwiye Mama Fawustina:

Ndifuza ko mu gihe cy’iminsi icyenda wageza abantu ku isoko ry’impuhwe zanjye, kugira ngo bahavome imbaraga n’ubuhehere, ndetse n’ingabire zose bakeneye mu ngorane z’ubuzima, ariko cyane cyane igihe cyo gupfa. Buri munsi, uzajya ugeza ku mutima wanjye itsinda ry’abantu banyuranye, maze uzabanyuze mu nyanja y’impuhwe zanjye. Ubwo nanjye nzaboneraho kwinjiza abo bantu mu Nzu ya Data. Ibyo uzabikora muri ubu buzima no mu buzaza. Nta kintu na kimwe nzima abantu uzazana ku isoko y’impuhwe zanjye. Byongeye kandi, buri munsi, ubinyujije ku bubabare bwanjye bukabije, uzajye utakambira Data kugira ngo ahe ingabire abo bantu”

Reba Akanyamakuru ka Mama Fawustina, numero 1209

Mama Fawustina akomeza agaragaza ikiganiro yagiranye na Yezu Kristu igihe amuhishuriye icyo cyifuzo:

“Narasubije nti ‘Yezu, ntabwo nzi ukuntu nakora iyo noveni kandi sinzi abantu nzabanza kuzana nkabashyikiriza Umutima wawe wuje impuhwe. Nuko Yezu ansubiza ko azajya ambwira buri munsi, abantu ngomba gushyikiriza Umutima We’.”

Reba Akanyamakuru ka Mama Fawustina, numero 1209

Buri munsi, muri iyo minzi icyenda, Yezu yagiye amumenyesha roho amuzanira, ndetse akamuha n’amasezngesho yakwifashisha:

  • Umunsi wa mbere: Roho z’abatuye isi bose, ariko cyane cyane abanyabyaha
  • Umunsi wa kabiri: Roho zose z’Abasaseridoti n’Abiyeguriyimana
  • Umunsi wa gatatu: Roho z’indahemuka n’izikunda gusenga
  • Umunsi wa kane: Roho z’abapagani n’abataramenya Imana
  • Umunsi wa gatanu:Roho z’abayobye n’abihakanye Imana
  • Umunsi wa gatandatu: Roho zigwa neza n’iziyoroshya, hamwe n’iza’abana batoya
  • Umunsi wa karindwi: Roho z’abantu bubaha kandi basingiza ku buryo bwihariye Impuhwe z’Imana
  • Umunsi wa munani: Roho z’abantu bari mu Isukuriro (muri Purugatori)
  • Umunsi wa cyenda: Roho z’akazuyazi, abantu badakomeye mu by’Imana

Amagambo Yezu yabwiye Mama Fawustina n’Amasengesho yamuhaye tubisanga mu KANYAMAKURU KA MAMA FAWUSTINA, numero 1210- 1229; no mu Gatabo k’Impuhwe z’Imana navuze kitwa “KWIYAMBAZA IMPUHWE Z”IMANA”, 1992, Kuva ku rupapuro rwa 23 kugeza ku rwa 33.

2. Guhimbaza Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana n’icyo bigomba kutumarira

Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana gihimbazwa ku cyumweru cya kabiri cya Pasika. Ni ku munsi wa 8 muri ya minsi umunani ibumbatiye ibanga rya Pasika, rikomeza guhimbazwa mu minsi 50 yose kugeza ku munsi mukuru wa Penekosti.

Mu Gitambo cy’Ukaristiya cyo kuri icyo Cyumweru tuzirikana Ivanjili uko yanditswe na Yohani (Yh 20, 19-31), aho Yezu Kristu wazutse abonekera Intumwa ze. Iyo Vanjili idutekerereza uko Yezu Kristu yababonekeye inshuro ebyiri, ku kuwa mbere wa Sabato, ku Cyumweru nimugoroba, bikingiranye bafite ubwoba kubera gutinya abayahudi, maze akabahumuriza ababwira ati: ” ‘Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.’ Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati ‘Nimwakire Roho Mutagatifu…’ ” (Yh 20, 21-22). Ubwa mbere Tomasi ntiyari ahari; igihe ababonekeye ubwa kabiri, noneho Tomasi ahari, arongera arababwira ati “Nimugire amahoro. Hanyuma abwira Tomasi ati ‘Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ubebe umwemezi’ ” (Yh 20, 26b-27). Ivanjili itubwira ko babonye Nyagasani ibyishimo byabasaze (Yh 20, 20).

Kristu wazutse, yabonekeye Intumwa ze abereka inkovu zigaragaza ibikomere by’ibabara rye , isoko y’impuhwe ze. Intumwa zasabwe kwitegereza ibyo bikomere, kwakira amahoro n’ibyishimo by’impuhwe z’Imana, maze Yezu abohereza kujya kumubera abahamya, ndetse no kujya gutanga izo mpuhwe: “Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” (Yh 20, 23). Ni muri ubwo buryo natwe dusabwa kubaho mu mpuhwe z’Imana, atari twebwe ubwacu gusa, ahubwo tukaba abahamya bazo no mu bandi.

Guhimbaza Umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana kuri twe biduha natwe kuba abahamya b’Impuhwe z’Imana. Mama Fawustina, Yezu Kristu, yamusabye kubikora no kuba umuhamya w’Impuhwe z’Imana, agira ati: ” Abantu ntibazigera babona amahoro, igihe cyose batazagarukira impuhwe zanjye banyiringiye. Mbega ukuntu ukwemera guke k’umuntu kunkomeretsa! Bene abo bantu bamamaza ko ndi Nyirubutagatifu n’intabera ariko ntibemera ko ndi Nyirimpuhwe, ntibiringira ubugwaneza bwanjye…Umutima wanjye wishimira iyo nyito y’impuhwe. Amamaza ko impuhwe aricyo gikorwa gikomeye kuruta ibindi mu biranga Imana. Ibikorwa by’ibiganza byanjye byose bisozwa n’impuhwe” (Reba Akanyamakuru ka Mama Fawustina, numero 300-301).

Twese dusabwa kuba abahamya b’Impuhwe z’Imana, kandi “Umuhamya wa Kristu aharanira umukiro we n’uwa mugenzi we

and reconsider treatment of cialis for sale as papaverine, phentolamine or more recently alprostadil.

. Ubutumwa bwe, ni ubwo kwihatira kugera ku butungane buranga abakristu nk’uko Nyagasani Yezu yabitanzemo itegeko, agira ati: ‘Mwebwe rero, nimube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari Intungane’ (Mt 5, 48)… Ni ukuvuga ko Imana Data yifuza kugaragaza ingabire zayo mu bayoboke b’Umwana wayo. izo mpano ni: urukundo, ubugwaneza n’impuhwe. Ni ya mpamvu abantu bagomba kwiyambaza Impuhwe z’Imana nk’uko Nyagasani Yezu yabitegetse Mama Fawustina, agira ati: “Mwana wanjye , niba ntegetse ko abantu b’isi yose bakuza impuhwe zanjye nkunyuzeho, nawe ubwawe ugomba kugaragariza abantu ko uziringira. Ngutegetse kugira ibikorwa by’impuhwe bikomoka ku rukundo unkunda. Igihe cyose n’ahantu hose, ugomba kugirira mugenzi wawe impuhwe: reka kwihunza ubwo butumwa, reka gushaka impamvu no kugerageza kwiregura. Dore uburyo butatu bwo gukora ubwo butumwa: mu bikorwa, mu magambo, no mu masengesho. Izo nzego uko ari eshatu ni zo zigaragaza impuhwe zuzuye.” (Reba Agatabo k’Impuhwe z’Imana, Kwiyambaza Impuhwe z’Imana, urupapuro rwa 8 n’urwa 9)

3. Imana yahishuye Impuhwe zayo ku buryo bwuzuye muri Yezu Kristu wazutse, Umukiza w’Impuhwe

Mu Mateka y’ugucungurwa kwacu, Imana ntiyahwemye kutwigaragariza nk’umubyeyi w’Umunyampuhwe. Kuva Imana yarema muntu imukuye mu busa, yamuhaye gusa na Yo, igihe yagiraga iti: “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu,… Nuko Imana irema muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana, ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha irababwira iti nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke.” (Intg 1, 26a-28a). Icyo gikorwa ubwacyo kigaragaza impuhwe Imana yagiriye muntu ikimurema ikamuha gusa na Yo no gufatanya na Yo gutanga ubuzima no kugenga ibindi byose yaremye. Muntu amaze no gucumura ntabwo Imana yamutereranye, “igihe yanze kumvira Imana, akivutsa atyo ubucuti bwayo ntabwo yamutereranye ngo ahere ku ngoyi y’urupfu, ahubwo yagobotse abantu bose ibitewe n’impuhwe zayo, igira ngo abayishakashaka bajye bayibona” (Reba Isengesho rikuru ry’Ukaristiya rya 4, igika cya 3). Mu Isezerano rya kera, Imana yironkeye umuryango yakomoye kuri Aburahamu yari yaritoreye, ngo iwuhereyeho izakize abantu bose. Amateka y’Isezerano rya kera agaragaza uko Imana yagiye iwugoboka, kandi iwugirira Impuhwe, “kenshi yagiye igirana amasezerano n’abantu, maze ibigisha gutegereza Umukiza ikoresheje abahanuzi” (Reba Isengesho rikuru ry’Ukaristiya rya 4, igika cya 4. Reba mu Byanditswe Bitagatifu: Hoz 11, 8-9; Yer 31, 20; Iz 63, 7.15; Zab 103, 13…)

By’umwihariko, Imana yagaragaje Impuhwe zayo muri Yezu Kristu, kuko ari We wujuje umugambi w’Imana wo gukiza abantu. Imana ntiyigeze itererana abantu, “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh 3, 16). Mu Isezerano Rishya, igikorwa cyose Imana yagiye ikora yagikoresheje Umwana wayo, waje ku isi kugira ngo adukize. Nibyo Yezu Kristu ahamya, agaragaza ko yunze ubumwe na Data: “Unyemera si Jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye” (Yh 12, 44); “ntabwo navuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga” (Yh 12, 49); “Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri Jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri Jye, ni We ukora imirimo ye. Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri Jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora.” (Yh 14, 10-11). Buri kintu cyose Yezu akoze na Data aba agikoze (Yh 5, 17; 8, 28-29; 12, 44-50). Mu by’ukuri mu kwigira umuntu kwa Yezu Kristu, Imana yagaragaje Impuhwe zayo, maze mu kwicisha bugufi kwe, Yezu Kristu yisanisha n’abantu kugira ngo abakize (Fil 2, 6-10).

Impuhwe z’Imana ni zo soko y’icungurwa rya muntu, kandi ku buryo buhebuje Yezu Kristu, Umukiza, yazigaragaje muri Pasika Ye, mu Ibabara, Urupfu n’Izuka bye (Ef 2, 3-7; Tito 3, 4-5; 1 Pet 1, 3; Rm 11, 32). Mu Bitabo by’Isezerano rishya byose, tubona uburyo Imana yagaragarije impuhwe zayo muri Yezu kristu wigize umuntu, agapfa akazuka kugira ngo adukize. Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yabigaragaje mu nyandiko ze nyinshi: “Kristu ni We hishurwa n’ukwigira umuntu by’Impuhwe z’Imana (Redemptor missio n⁰ 12 ). Ahandi agira ati: “Umusaraba wa Kristu, ari We usangiye kamera na Se, uhesha Imana ikuzo ukaba n’ikimenyetso nyakuri cy’Impuhwe ari byo kuvuga urukundo rurandura imizi y’ikibi mu mateka y’abantu, ari yo icyaha n’urupfu. Umusaraba ni inzira nyayo Imana inyuramo kugira ngo yegere umuntu ndetse no mu byo umuntu yita amaherezo mabi, cyane cyane mu bihe bikomeye kandi by’ububabare”. (Dives in Misericordia n⁰ 8)

Mpuhwe z’Imana wowe wagaragajwe by’umwihariko n’ibikomere bya Kristu, Turakwiringiye!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Padiri Omoniye w’Umuryango w’Impuhwe z’imana, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Mpuhwe z’Imana, wowe utagira urugero mu Isakaramentu ry’Ubusaseridoti n’Iry’Ukaristiya, Turakwiringiye

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed