

Nyuma y’Igitambo cya Misa ya Pasika cyaturiwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, nta Bakristu bahari, Nyirubutungane Papa Fransisko yatanze umugisha wa Gishumba “Urbi et Orbi”, awuha abatuye umugi wa Roma n’abatuye isi yose, imbere y’Alitari y’ubuhamya ya Petero.
Muri uyu mwaka aho isi yose yashegeshwe n’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), Papa Fransisko yasabye umuryango w’Imana n’Abantu bose b’umutima mwiza kwirinda kwigira ba ntibindeba, kwirinda ubwikunde bwo kutita ku bandi no kubibagirwa, “usanga byiganza, iyo ubwoba n’urupfu byahawe intebe muri twe”. Nyirubutungane Papa Fransisko arifuza ka buri wese muri twe “Nyagasani yatsinda muri we, kandi akatwinjiza muri uyu munsi w’Ikuzo rye utagira ikiwuziga”

Papa Fransisko, mu butumwa bwe yagejije ku Bakristu, yagize ati: “Bavandimwe, uyu munsi harumvikana ku isi yose ijwi rya Kiliziya ritangaza ko: “Yezu Kristu yazutse”-Ni ukuri koko Yezu Kristu yazutse!”.
Nk’umuriro mushya, iyi Nkuru Nziza yamuritse muri iji joro: ijoro ry’iyi si iri mu bigeragezo by’iki gihe aho isi itsikamiwe n’icyorezo cya Koronavirusi, ikigeragezo kiremereye umuryango mugari w’abantu. Mu ijoro rya Pasika, ijwi rya Kiliziya ryumvikanye rigira riti: ‘Kristu, Amizero yacu, yazutse'(Igisingizo cya Pasika).”
Papa yagarutse cyane ku “Kwizera” n’uburyo kuduhuza n’Inkuru Nziza y’Izuka rya Yezu Kristu: “Kristu , Amizero yacu, yazutse!”. Papa ati ntabwo ari amagambo twihangishaho ngo ducubye ubukana bw’ibibazo byocu. Oya , Izuka rya Kristu si uko rimeze. Ahubwo mu by’ukuri, ni umutsindo w’urukundo ku muzi w’ikibi, umutsindo ku bubabare n’urupfu, uhindura ikibi mo ikiza.” Uwazutse ni We wabambwe, ntabwo ari undi. Mu mubiri we w’ikuzo, agaragaza ibikomere: byahindutse inkovu z’amizero”.
Papa ati: Uyu munsi ndatekereza cyane ku barwayi bibasiwe n’icyorezo cya Koronavirusi, ku bapfuye no ku miryango ibabajwe n’abayo yabuze, imiryango itaranashoboye byibura gusezera bwa nyuma ku bayo. Nyagasani yakire mu Bwami bwe abo batabarutse, kandi akomereze amizero abakiri mu bubabare abahumurize, by’umwihariko abakuze n’abumva bari bonyine. Ihumure rye ntibakaribure, kimwe n’ubufasha bukenewe ku bari mu bibazo bikeneye ubufasha, ku bari mu nzu zita ku barwayi, n’ahandi hari abantu bakeneye ubufasha.
Kuri benshi iyi Pasika bayizihije bigunze, bari mu cyunamo ndetse abandi bugarijwe n’ibibazo byatejwe n’icyorezo cya Koronavirusi, kuva ku mibabaro y’umubiri kugeza ku bibazo by’ubukungu. Ubu burwayi ntibwakuyeho urukundo ruhuza abantu gusa, ahubwo bwabujije n’abantu guhabwa ibyiza by’Imana, by’umwihariko Ukaristiya ndetse n’Isakaramentu rya Penetensiya . Mu bihugu byinshi, ntibyashobokeye Abakristu kugera kuri ibyo byiza, ariko Nyagasani ntabwo yigeze adusiga twenyine! Mu bumwe bw’Isengesho, twizeye ko yadushyizeho ibiganza bye (Reba Zab 138, 5), adusubiriramo aya magambo yuje imbaraga, ati: witinya “Narazutse kandi ndi kumwe nawe” (Reba Igitabo cy’Imihango ya Misa)
Yezu Kristu, Pasika yacu, ahe imbaraga n’amizero abaganga n’abaforomo, ubu bitangira abandi batanga ubuhamya bw’urukundo no kwita ku bandi mu gutanga imbaraga zabo zose kugeza ku gutanga ubuzima bwabo. Abo, ndetse n’abitanga ubutaretsa ngo batange ubufasha bwabo butume abantu babana neza, abashinzwe umutekano n’abasirikare mu bihugu byinshi bitanga ngo boroshye ibibazo n’ibibabaza abantu, abo bose tubafitiye impuhwe kandi turabashimira.
Muri ibi byumweru bishishize, ubuzima bwa za miliyoni z’abantu bwahindutse bitunguranye. Kuri benshi kuguma mu rugo byababereye umwanya wo gutekereza, kugira ngo bahagarike gahunda y’mihangayiko y’ubuzima, babashe kuba hafi y’imiryango yabo kandi bishimire kuyifasha. Kuri benshi ni igihe cyo guhangayikishwa n’ejo haza hadatanga ikizere, kubera akazi bamwe bashobora kubura, no ku bandi ingaruka zizaterwa n’ibibazo bizakurikira icyi cyorezo. Papa akomeza agira ati, Ndashishikariza abafite inshingano z’ubuyobozi bwa politiki guharanira ibyiza by’abo bashinzwe kuyobora, bakabafasha kubona uburyo n’ibyangombwa bakeneye kugira ngo bose bagire ubuzima bububahisha kandi buboneye, mu buryo bizabashobokera, kugeza igihe imirimo y’ubuzima busanzwe bwa buri munsi izongera gushoboka.
Mu gusoza ubutumwa bwe Papa Fransisko yagize ati: Bavandimwe, kwigira ntibindeba, ubwikunde, amacakubiri, kwibagirwa abandi ntabwo, mu by’ukuri, ari amagambo twifuza kuba twakumva muri iki gihe! Asa n’aho ari amagambo tutifuza kumva muri iki gihe
selectivemedical therapy for ED. Injection therapy with cialis online.
Papa ati “Mpereye kuri ibyo bitekerezo, mbifurije mwese Umunsi Mukuru mwiza wa Pasika”
Nyirubutungane Papa Fransisko
Ibyifashishijwe:
- Urubuga rwa Vatikani: www.vatican.va, Mu makuru agezweho
- Inkuru y’Ikinyamakuru cya Kiliziya Vatican News, www.vaticannews.va, (12 Avril 2020, 12:07)
- Eglise Catholique en France, Message du Saint-Père Bénédiction Urbi et Orbi pour Pâques 2020 publié 12 Avril 2020
Byashyizwe mu kinyarwanda, kuri icyi cyumweru cyo kuwa 12 Mata 2020
na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Muri Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo







Comments are closed