“Igihe mugifite urumuri, nimwemere urumuri, kugira ngo mube abana b’urumuri.” (Yh 12, 36a)
Ku mugoroba w’uwa Gatandatu Mutagatifu, ubanziriza Icyumweru cya Pasika, Kiliziya ihimbaza Igitaramo cy’Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu.
Kuva kera cyane, iri joro ni iryo gutegereza Nyagasani nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Iyimuka-Misiri (Iyim 12, 42); maze abakristu bakagenza uko Luka mutagatifu abitubwira mu Ivanjili (Lk 12, 35): bagafata amatara yaka, bakamera nk’abategereje ihindukira rya Shebuja, kugira ngo naza agasanga bari maso, abakirire ku meza ye (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, P 299 N 1)
Igitaramo cya Pasika nicyo gihatse ibanga rya Pasika, ryizihizwa mu gihe cy’iminsi 50 yose, rikaba ryariteguwe mu gihe cy’iminsi 40. Muri icyo Gitaramo nibwo Kiliziya itarama itegereje Izuka rya Kristu, maze uko Liturujiya igenda itwinjiza muri iryo Banga rya Pasika tugahura koko na Yezu Kristu wazutse. Ni rya “Joro rihire Nyagasani Yezu Kristu yazutsemo” (Reba indirimbo y’Igisingizo cy’Itara rya Pasika). Niryo rihimbazwamo “Ibirori bya Pasika, bitambirwamo ya Ntama nyakuri”, Yezu Kristu wapfuye akazuka (Reba indirimbo y’Igisingizo cy’Itara rya Pasika).
Niyo mpamvu nta washidikanya kuvuga ko Igitaramo cya Pasika ari wo munsi mukuru ukomeye kuruta iyindi yose muri Kiliziya. Bigaragazwa n’ubwinshi ndetse n’ubwiza bw’imihango ikorerwa muri icyo gitaramo udashobora gusanga ahandi muri liturijiya. Dore muri make ibikorerwa muri icyo Gitaramo cya Pasika: Imihango y’urumuri rwa Pasika, imihango yo guhimbaza Ijambo ry’Imana, imihango y’Isakaramentu rya Batisimu, imihango y’igitambo cy’Ukaristiya.
1.LITURUJIYA Y’URUMURI RWA PASIKA
Itara rya Pasika, ricanwa mu minsi 50 ihimbazwamo Pasika, ni ikimenyetso gifatika cya Yezu Kristu wazutse, We ugira uti: “Naje mu nsi ndi Urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima” (Yh 12, 46).
Liturijiya y’Igitaramo cya Pasika itangira amatara yose azimije. Muri make, Kiliziya iba ikiri mu cyunamo cy’urupfu rwa Kristu, umwijima uba ugikwiriye hose, ariko icyezezi cy’urumuri rw’Izuka kiba gitangiye kugaragara, ku buryo buhoro buhoro urumuri rugenda rwiyongera, byageraho rukisesura hose: nibyo bishushanywa n’urumuri rw’itara rya Pasika. Ni Yezu Kristu, ushushanywa n’urwo rumuri rw’Itara rya Pasika, ugenda yeyura umwijima ushushanya icyaha n’urupfu.
Ibyo bigaragazwa n’ibimenyetso biranga Itara rya Pasika: Ikimenyetso cy’umusaraba [ ┼ ], gikikijwe n’inyuguti zigize umwaka Pasika ihimbarijwemo (uyu mwaka ni 2020), ku karongo gahagaze k’umusaraba hariho inyuguti 2 za Alufabe y’ikigereki ” Α ” na ” Ω “. Ibyo bigasobanura ko Kristu kuva kera na n’ubu, ari We Ntangiriro n’Iherezo, ni We Alfa na Omega. Ibihe byose ni We ubigenga, hamwe n’imyaka yose. Ni We Nyir’ikuzo na Nyir’ingoma, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen
Iyo Umusaseridoti amaze gukora imihango igaragaza agaciro k’Itara rya Pasika n’icyo risobanura, mu kugenda yandika muri ibyo bimenyetso avuga n’icyo bisobanura, akurikizaho gushinga mu Itara rya Pasika udusoro dutanu tw’ububani, ashushanya umusaraba agira ati: “Kristu Nyagasani, nagirire inguma ze ntagatifu, zahawe ikuzo, maze aturagire kandi atubesheho. Amen“. Maze agakongeza Itara rya Pasika agira ati: “Urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo niruvane umwijima mu mitima no mu bwenge!” Umusaseridoti, cyangwa umudiyakoni, azamura Itara rya Pasika asubiramo inshuro 3 ati: “Urumuri rwa Kristu”, ikoraniro rigasubiza riti: “Dushimiye Imana”
2. LITURUJIYA Y’IJAMBO RY’IMANA
Liturujiya y’Ijambo ry’Imana ifata umwanya urambuye! Igaragaza incamake y’amateka y’ugucungurwa kwacu. Koko rero, muri icyo Gitaramo gihatse ibindi, “hateganyijwe amasomo icyenda: arindwi yo mu Isezerano rya kera, n’abiri yo mu Isezerano rishya (Ibaruwa n’Ivanjili).”(Reba Igitabo cya Misa, urup. 310, no 20). N’ubwo, ku mpamvu ibonereye ikoraniro ry’abakristu, amasomo yo mu Isezerano rya kera ashobora kugabanywa, liturujiya y’uwo munsi itegeka ko “muri iryo gabanya, birinda gukabya, kuko igice cy’ingenzi cy’iki Gitaramo cya Pasika ari ukwibanda ku gusoma Ijambo ry’Imana.” (Igitabo cya Misa, urup. 310, no 21). Mu masomo yo mu Isezerano rya kera akoreshwa uwo munsi, iry’ingenzi cyane ridashobora kubura, ni iryo mu Gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 14, 15-15, 1). Mu by’ukuri, iryo somo niryo risobanura Pasika icyo ari cyo: “Pasika” byavuye ku ijambo ry’igihebureyi “pesah” risobanura “kwambuka”. Nk’uko Abayisiraheli bambutse Inyanja itukura, bakava mu gihugu cy’ubucakara (Misiri) bagana mu gihugu cyiza basezeranyijwe (Kanahani); ni nako Izuka rya Kristu (se Pasika ye) ritwambutsa rituvana mu mwijima w’icyaha rikatujyana mu rumuri rw’abana b’Imana, rituvana mu rupfu (nk’uko Kristu na We yarutsinze: reba Ivanjili iteganyijwe) rikatujyana mu Bugingo bw’iteka.
Ibyishimo bya Pasika bigenda byisesura uko amasomo agenda yegera Ivanjili y’Izuka: bitangirana n’indirimbo y’igisingizo cy’Imana : “Imana nisingizwe mu Ijuru” (“Gloria”) iririmbwa nyuma y’isomo rya nyuma ryo mu Isezerano rya kera. Icyo gihe nibwo inzogera n’ingoma byongera kuvuga mu kiliziya, ndetse bagacuranga inanga iherekejwe n’amashyi y’ibyishimo (Twibutse ko biba biheruka kuwa Kane Mutagatifu n’ubundi mu gihe cyo kuririmba iyo ndirimbo isingiza Imana). Ibyo byishimo bisakara nyuma yo gusoma Ibaruwa (Rom 6, 3-11): icyo gihe baririmba “Alleluya” ya Pasika, ari nayo ibanziriza Ivanjili y’Izuka rya Kristu. “Alleluya” ni ijambo ry’igihebureyi risobanura ngo “Dusingize Imana!”
3. LITURUJIYA YA BATISIMU
Iyi Liturujiya ya Batisimu ni ingenzi mu guhimbaza Igitaramo cy’Izuka rya Nyagasani, kuko muri Batisimu natwe tuzukana na Yezu Kristu. Igitaramo cya Pasika gifitanye isano yihariye n’Isakramentu rya Batisimu: koko rero, Batisimu n’Ukaristiya umuntu yavuga ko ari yo masakaramentu ya Pasika ku buryo bw’umwihariko. Ku bijyanye na Batisimu, Pawulo mutagatifu abitwibutsa agira ati: “Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa Batisimu twahambanywe na We mu rupfu rwe, kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya ( Rm 6, 3-4). Batisimu itwunga n’urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu Kristu maze tugahinduka ibiremwa bishya (2 Kor 5, 17)
Iyi Liturujiya yo guhimbaza Batisimu ntishobora kubura mu Mihango y’Igitaramo cya Pasika, kuko abakristu bose basabwa gusubira mu masezerano ya Batisimu nk’ikimenyetso cy’uko bazukanye na Kristu. N’iyo nta Batisimu nyirizina iteganyijwe mu Gitaramo cya Pasika, nk’ubu turi mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi, habaho imihango yibutsa abakristu Batisimu bahawe, irimo guha amazi ya Batisimu umugisha no gusubira mu masezerano ya Batisimu. Mu gihe cyose cya Pasika, Batisimu itangwa hakoreshejwe amazi yahawe umugisha mu Gitaramo cya Pasika.
4. LITURUJIYA Y’IGITAMBO CY’UKARISTIYA
Liturujiya y’Igitambo cy’Ukaristiya ikorwa uko bisanzwe, mu byishimo by’Izuka rya Nyagasani. Iyo Misa y’Igitaramo cya Pasika iturwa mu byishimo by’Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu, maze koko Yezu Kristu akaduha kuba bashya nka We: “Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi” (Kol 3, 1-2). Koko rero, igihe cyose n’ahantu hose, iyo haturwa Igitambo cy’Ukaristiya, ni Pasika ya Nyagasani iba yamamazwa. Ibyo byishimo bikomoka muri ririya joro ry’Izuka rya Kristu.
Muri make, Igitaramo cya Pasika kitwinjiza mu byishimo by’izuka rya Nyagasani Yezu Kristu, aho tumara iminsi 50 yose duhimbaza iryo banga rya Pasika; Itara rya Pasika rigacanwa muri icyo gihe cyose, nk’ikimenyetso cya Kristu Yezu wazutse ukomeza kumurika mu mitima yacu
45active coronary heart disease or other significant6 times, respectively, the effective dose on corpus cavernosum pressure in anaesthetised dogs. cialis online.
Kwakira Urumuri rwa Yezu Kristu mu Rugo:
Muri iki gihe abakristu bari mu rugo badashobora gutura Igitambo cya Misa y’Igitaramo cya Pasika hamwe n’Abandi, ni ukwifashisha wa Muhimbazo w’Ijambo ry’Imana mu Rugo:
“Reba Isengesho ryo mu rugo mu bihe tudashoboragusengerahamwe n’abandi mu Kiliziya, Liturujiya y’imuhira. Mu nyandiko yatanzwe Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo”.Mu rugo abakristu bakwifashisha IJambo ry’Imana, maze bagagasubira mu masezerano yabo ya Batisimu bifashishije urumuri bahawe muri Batisimu (Bakoresha buji), maze bakifashisha n’Isengesho ryo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho.
Ni Igitaramo cyubakiye ku Ijambo ry’Imana no kuvugurura amasezerano ya Batisimu. Dore Amasomo ateganyijwe muri iyo Liturujiya:
→Gusoma Ijambo ry’Imana no kurizirikana
- 1) Intg 1, 1-31, 2, 1-2 (Cyangwa Int 1, 1. 26-31a); Zab 104 (103), 1-2a, 5-6, 10.12, 13-14b,24.35c
- 2) Intg 22, 1-13 . 15-18 (Cyangwa Intg 22, 1-2.9a.10-13.q5-18); Zab16(15),5.8, 9-10, 1b.11
sensory experience. This may lead to inability in initiating buy tadalafil • “When did your erection problems begin?” “Please.
- 3) Iyim 14, 15-31; 15,1a; Zab 136(135), 1.11-12, 13-15, 16.21-22,23-24.26
- 4) Iz 54, 5-14; Zab 30(29), 3-4, 5-6ab, 6cd. 12, 13
- 5) Iz 55, 1-11; Indirimbo Iz12, 2, 4b-e,5-6
- 6) Bar 3, 9-15.32-38; 4, 1-4; Zab 19(18),8,9,10,11
- 7) Ezk 36, 16-17a. 18-28; Zab 51 (50), 12-13, 14-15, 18-19
→Igisingizo : Imana nisingizwe muijuru
Isomo ry’Ibaruwa: Rm 6, 3-11; Zab 118(117), 1.4, 16-17, 22-23
Indirimbo irimo Alleluya.
Ivanjili Ntagatifu: Mt 28, 1-10
→Gusubira mu Masezerano ya Batisimu (Guhamya Ukwemera)
→ Kuvuga Isengesho ryo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho:
“Yezu wanjye,
Ndemera by’ukuri ko uri mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.
Ndagukunda kuruta byose kandi ndifuza cyane kukwakira ugatura muri roho yanjye.
Ubwo muri uyu mwanya ntashobora kuguhabwa ku buryo bw’Isakaramentu mu mutima wajye, ngwino byibura mu mutima wanjye ku buryo bwa roho.
Kandi ubwo wamaze kuza, ndakwakiriye n’umutima wanjye wose, kandi ndakwiyeguriye wese ngo nunge ubumwe nawe.
Ntuzatume ngira ibyago byo kwitandukanya nawe bibaho.
Binyuzurizweho
Amina”
Tubifurije Pasika Nziza!
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo
Comments are closed