Myr Antoni KAMBANDA mu
Gitambo cya Misa ya Pasika

Kuri icyi Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2020, Kiliziya y’isi yose irahimbaza Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu. Ni umunsi Mukuru ukomeye cyane muri Kiliziya Gatolika kuko ari wo soko n’ishingiro ry’ibyiza byose Imana itungisha abana bayo harimo Amasakaramentu n’ibyiza byose Imana itanga bishingiye ku kwigira umuntu kwa Yezu Kristu, Jambo w’Imana.

Mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA, cyanyuze kuri Televiziyo ya Kiliziya Gatolika “Pacis TV”, yagarutse ku Ibanga rya Pasika, yibutsa ko “Pasika ari umunsi w’Urumuri. Urumuri rukaba ari ikimenyetso cy’ubuzima, Urumuri rwatsinze umwijima ushushanya icyaha n’urupfu”

AMASOMO MATAGATIFU YA MISA

  • Isomo rya mbere: Intu 10, 34a. 37-43
  • Zaburi iherekeza Isomo: Zab 118 (117) , 1.4. 16-17, 22-23
  • Isomo rya kabiri: Kol 3, 1-4 cyangwa 1 Kor 5, 6b-8
  • Ivanjili Ntagatifu: Yh 20, 1-9

INYIGISHO IRAMBUYE YA MUSENYERI KU CYUMWERU CYA PASIKA.

Bavandimwe, kimwe mu bimenyetso n’ ingingo igenda igarukwaho kenshi kuri Pasika ni Urumuri. Pasika ni umunsi mukuru w’ urumuri. Urumuri ni ikimenyetso cy’ ubuzima, urumuri ni Ubuzima naho urupfu ni umwijima. Kuri Pasika rero, urumuri rwatsinze umwijima. Iyo twugarijwe n’ urupfu tuba turi mu mwijima. Muri iyi minsi turi mu bihe bikomeye byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94, bigakubitiraho n’iki cyorezo cya Koronavirusi, isi yacu irimo iragenda mu mwijima w’ urupfu. Muri genocide twari mu mwijima w’icuraburindi, abantu bategereje ko bucya, bakabona urumuri rw’ ubuzima

population that might possibly benefit from androgen cialis sales combinations of these factors..

.

Ubu turi mu mwijima w’urupfu rwa Koronavirusi, ntawe usohoka mu rugo, dutegereje ko Imana yatwereka uruhanga rwayo, yatumurikira n’uruhanga rwayo, tukabona urumuri w’ ubuzima, tukagira ikizere cy’Ubuzima. Iyo umuntu ateye Imana umugongo, aba yerekeje mu mwijima w’icyaha, n’umwijima w’urupfu; akaba yagirira nabi abandi, nawe atiretse, akigirira nabi kuko aba ari mu mwijima, umwijima w’ urwango, umwijima w’ubugome, umwijima w’ urupfu. Nijoro mu gitaramo cya Pasika, nk’uko bisanzwe bigenda, twinjira mu Kiliziya, turangajwe imbere n’Urumuri rwa Kristu, Kristu wazutse. Uko abantu bagenda bakongeza ku rumuri rwa Kristu, ni nako bagenda bakongereza abandi, noneho kiliziya yose, yari iri mu mwijima, ikaza kwaka urumuri rwa Kristu wazutse. Kristu akadukura mu mwijima akatwinjiza mu Rumuri rwe, urumuri rw’ukuzuka kwe. Kristu yemeye gupfa, arahambwa, amanuka Ikuzimu mu mwijima, noneho azamukana urumuri rubengerana, amurikira abo urupfu rwari rwaraboheye mu mwijima, ikuzimu, abaha ubuzima, barazuka. Iri joro rya Pasika, indirimbo y’Itara rya Pasika irabivuga: “ni ijoro rihire ryo ryamenye isaha Yezu yazukiyeho, ni rya joro ryahanuwe ko rizamurika nk’amanywa, rigahashya ubugizi bwa nabi”.

Abigishwa ba Yezu bari barabonye Yezu uwo ari we n’ibikorwa bye, nibyo Petero Mutagatifu, aduhaho ubuhamya, mu Isomo rya mbere agira ati: “Yezu yagendaga agira neza aho anyuze hose, agakiza abarwayi, akagaburira abashonje, akirukana roho mbi” ariko baje kumugirira ishyari baramwica, bamubambye ku giti. Bavandimwe muri iyi si yacu, intambara y’ikibi n’ikiza ihoraho, intambara y’ urumuri n’ umwijima ihoraho. Icyaha, ubugizi bwa nabi n’ingeso mbi ni ibikorwa by’umwijima. Umwicanyi yitwikira umwijima, umurozi agenda mu mwijima, umujura yiba mu mwijima, umusambanyi yihishira mu mwijima, ntabwo yishimira urumuri. Iyo umurozi bumukereyeho, cyangwa iyo umujura bumukereyeho, umugambi we urapfuba, kuko ni ibikorwa ashobora kubikorera mu rumuri. Yezu rero ni icyo ngibyo yazize, ni ukugira neza kuko urumuri ntabwo rubangikana n’umuwijima. Muri iyi si hari abantu b’abakristu, aba aba Kristu, abakurikira Kristu, abakora neza nka Kristu, bakabizira, kubera ko isi y’umwijima itishimira icyiza, ni nk’uko batishimiye ineza ya Kristu. Urumuri ntabwo rubangikana n’umwijima, ntabwo umwijima wishimira urumuri, ntabwo wishimira Imana. Abigishwa ba Yezu, nyuma yo kubona akaga yagiriwe, bari bihebye bazi ko umwijima watsinze urumuri, bazi ko urupfu rwatsinze ubuzima, bagira ngo ineza yatsinzwe n’ikibi, bagira ngo urwango rwatsinze urukundo, bagira ngo icyaha cyatsinze inema y’Imana, babonye urw’ agashinyaguro Yezu yishwe.

Ivanjili rero itubwira ko abagore bazindukiye ku mva, ni ba bagore bari bakomeje gukurikira Yezu kugera ku musaraba, no mu ihambwa rye, baraye badasinziriye, bategereje ko Isabato irangira, butaracya ubukiri mu kabwibwi, bazindukira ku mva. Bari bagitekerereza mu mwijima w’urupfu, bumva ko Yezu akiri mu mwijima w’urupfu, bumva icyo bamukorera ari ukuza kumushyingura neza, mu cyubahiro. Urwo rukundo rwabo, n’ineza, cyari icyezezi, urukundo n’ineza, n’igikorwa cy’ urukundo; no muri uwo mwijima, aba ari icyezezi, ni nk’uru rukerera bajemo. No muri iyi Vanjili twumvishe ko Mariya Madalena yaje kare butaracya, nabwo hari hakiri mu kabwibwi, ariko ayobowe n’icyezezi cy’ urukundo, n’ineza, ageze kumva yitegereje, abona mu guhunyeza muri uwo mwijima wenda gucya, abona imva irarangaye, ariko atabona neza icyabaye, kuko nta yari atarabona urumuri. Nuko Mariya ajya gutabaza Petero na Yohani, ati ba bantu ni abagome, bagire kumwica, none n’imva ye bayimennye, ntabwo nzi aho bashyize umurambo, bawujyanye no kumushinyagurira. Petero na Yohani, baza biruka, noneho Petero arinjira na Yohani aramukurikira, nabo kwari nko guhunyeza, bataragira urumuri ruhagije, bakiri mu mwijima w’urupfu, binjira muri iyo mva ngo bareba ibyabaye. Ivanjili iravuga ngo Yohani yararebye, areba umwenda n’igitambaro bari bapfukishije Yezu bamushyingura, areba uko birambitse iruhande, maze aremera. Mu kwemera Yohani yabonye urumuri rwa Kristu, asobanukirwa ibyo aribyo. Kwemera ko Kristu yazutse, guhura na Kristu wazutse ni ukwakira urumuri,ni ukubona urumuri rwa Kristu wazutse. Na ba bagore ivanjili itubwira, igihe bahura na Yezu wazutse, babonye urumuri nabo, bajya kubwira n’ abandi ko Kristu yazutse, bajya kumurikira n’abandi, no kubakongereza ku rumuri rwabo, urumuri rwa Kristu wazutse..

Bavandimwe natwe tuve mu mwijima w’icyaha n’ urupfu, twakire urumuri rwa Kristu wazutse. Pasika ni icyo ngicyo bivuga. Tube abana b’ urumuri, tugendere mu rumuri, dukore ibikorwa by’urumuri. Muribuka iyo tubatizwa, ubatizwa ahabwa itara; iyo ari umwana urwo rumuri rukaragizwa ababyeyi, umusaseridoti agira ati: “Babyeyi namwe Babyeyi ba Batisimu, uru Rumuri ni mwebwe ruragijwe, mukazafasha uyu mwana mukamurera, kugira ngo azahore ari umwana w’urumuri, Kristu naza azasange urumuri rwe rucyaka, ajye kumusanganira.” Bavandimwe isi yacu yuzuyemo umwijima n’ ibikorwa by’umwijima. Twarabibonye muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, umwijima w’icuraburindi n’ ibikorwa biteye isoni. Tumaze imyaka 26, nyuma ya Jenoside, tugenda tuva muri uwo mwijima, ariko ntitwabura kuvuga ko umwijima utarashira, kuko mu gihe hakiri ibikorwa n’amagambo ahembera urwango, n’amacakubiri. Mu gihe hakigaragara akarengane, ubuhemu, ubugambanyi n’uburiganya mu bantu; mu gihe tukibona inda nini na ruswa; mu gihe hakigaragara ubuhabara n’ubwomanzi, kubahuka ubuzima; mu gihe hakiri kugomera Imana no kutubaha amategeko y’Imana, umwijima uba ugihari, urumuri rugikenewe kugira ngo rucyahe ububi bwose, tugire umuryango umurikiwe na Kristu. Nk’abemera Kristu wazutse, dutumwa kuba abana b’urumuri. Iyo abantu bari mu mwijima n’akabuji gatoya, ukabonera kure kandi kakamurikira abandi, n’akabiriti ucanye mu mwijima w’icuraburindi, kaba urumuri rufasha benshi, ukarubonera kure.
Mu mwijima wa Jenocide, abantu bagiye bagira neza, hari abantu bagiye bagira neza bakitangira abandi, baba urumuri rukomeye rwagiye rumurika muri uwo mwijima w’icuraburindi, uyu munsi tukaba tubibashimira. Mu ntambara mu buhunzi, abantu bagiye bagirira neza abandi, baba urumuri, rumurikira benshi. Mu bihe nk’ ibi bikomeye, isi yugarijwe na Koronavirusi, abantu bagaragaza ineza n’ubwitange, bagatabara abandi, nka bariya baganga, n’abita ku buzima, ba bantu bamenya abaturanyi, abarwayi, bamenya abato n’imbabare bari bonyine, bakaba hafi bakabagoboka, ababuraye bakabatabara cyangwa bakabatabariza, abo nibo ejo bazaba bafite ijambo mu bantu, kuko ari abantu babaya abana b’urumuri..

Nibyo rero, Pawulo mutagatifu atubwira, mu isomo rya 2, ati “Muzukane na Kristu, muve mu mwijima, muharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, muharanire iby’urumuri aho Kristu aganje, aho Kristu abarizwa, aba ari urumuri. Abari mu rumuri, nta mwanya w’igikorwa cy’umwijima uhari, ati rero “muzukane na Kristu” .

Bavandimwe mwese, Urumuri rwa Kristu rubagereho, rubamurikire, kandi namwe mumurikire abandi; aho muri Urumuri rwa Kristu rugende rukwira.

Mugire Pasika Nziza.

+ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed