«Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze!» (Yh 15, 13)

Kuva kera muri Kiliziya, kuwa Gatanu mutagatifu nta Gitambo cya Misa giturwa ahubwo Kiliziya irangamira cya Gitambo kizima Yezu Kristu yitanzeho ku musaraba. Ni umunsi Nyagasani Yezu yitanzeho igitambo cyuzuye, “yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba” (Fil 2, 8). Ivanjili itubwira ko ibyo byujujwe ahagana ku isaha ya cyenda (Reba Mk 15, 34): niyo mpamvu kuri iyo saha, haba imihango yibutsa ububabare n’urupfu by’Umwami wacu Yezu Kristu.

Imihango ya Liturijiya, irimo imihango Mitagatifu yo kwibuka Ibabara rya Nyagasani, iteganyijwe kuri uwo munsi igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi: Kwamamaza Ijambo ry’Imana, kuramya umusaraba, n’Isangira ritagatifu.

1.Imihango y’Ijambo ry’Imana, iherekejwe n’amasengesho yo gusabira abantu bose. Ijambo ry’Imana ryibanda ku kwerekana ko Kristu wemeye kubabara, ndetse akabambwa ku Musaraba, ari we wari warahanuwe kuva kera nk’Umugaragu w’Imana wemera kumvira, agacishwa bugufi bitavugwa, agashinyagurirwa, bigeza ndetse n’aho yemera gupfira ku musaraba.

Nyamara Kristu uwo wemeye kubabara atyo, ni we Muherezabitambo mukuru utuvuganira imbere y’Imana: “yageragejwe muri byose kimwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha (…) aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.” (Reba Heb 4, 14-16; 5, 7-9). Ivanjili isomwa uyu munsi, ni iy’ibabara rya Nyagasani uko yanditswe na Yohani (Yh 18, 1-19, 42). Iki gice cyo kuzirikana Ijambo ry’imana kidufasha kurangamira Yezu mu bubabare bwe no kumva inzira yanyuze yemera kubabara ngo adukize.

Imihango y’Ijambo ry’Imana ikurikirwa n’Amasengesho yo gusabira abantu bose. Ni amasengesho asabira inzego zose z’abantu: Gusabira Kiliziya Ntagatifu; gusabira Papa; gusabira abandi bayobozi ba Kiliziya uhereye k’Umwepiskopi wa Diyosezi n’abandi Bepiskopi, Abasaseridoti, Abadiyakoni ba Kiliziya n’Imbaga yose y’Abakristu; gusabira Abigishwa; gusabira ubumwe bw’abakristu; gusabira Abayahudi; gusabira abatemera Kristu; gusabira abatemera Imana na gato; gusabira abayobozi b’ibihugu; gusabira abantu bose bari mu kaga; by’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe, muri uyu mwaka wa 2020, Kiliziya yasabye ko Abepiskopi bakora ku buryo hategurwa isengesho ryihariye ryo gusabira abari mu bihe by’amage, abarwayi, abapfuye (Reba Amabwiriza y’Ibiro bya Papa bishinzwe ibijyanye na Liturujiya n’imihimbarize y’Amasakaramentu).

2. Kuramya Umusaraba: Kuramya umusaraba ni umuhango ukorwa mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye icyo giti twaronkeyeho agakiza. Umusaraba niwo Alitali nyakuri y’Igitambo kizima Yezu Kristu yitanzeho ngo adukize. Ni yo mpamvu kuri uyu munsi nta gitambo cy’Ukaristiya dutura, ahubwo turangamira Igitambo cya Kristu, “wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho” (Heb 9, 14); nicyo Gitambo kimwe rukumbi yitanzeho, “kuko Kristu We, aho amariye guhereza igitambo kimwe rukumbi gihongerera ibyaha, yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo.” (Heb 10, 12)

(2) Direct Treatment Interventions for EDselected as a primary option. When properly selected, cialis online.

. Mu by’ukuri, icyo Gitambo cyo ku Musaraba, nicyo Gitambo dutura ku buryo bw’Isakaramentu, mu Gitambo cya Misa.

Umusaraba wari usanzwe ari igiti babambagaho ababaga baciriwe urwo gupfa kubera ibyaha bikomeye babaga barakoze; mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaromani, wari ugenewe abagiranabi bahabwaga igihano cyo kwicwa urukozasoni kubera ibibi babaga bakoze. Urugero tubona mu Byanditswe Bitagatifu ni Barabasi (Lk 23, 19.25). Ivanjili itwereka ko Pilato, washakaga kurekura Yezu kuko yabonaga nta kibi yakoze (Lk 23, 20.22.), yabahitishijemo ngo arekure Yezu, “ariko bo barushaho gusakuza bati ‘Mubambe, mubambe ku musaraba!” (Lk 23, 21)

Kuva Kristu abambwe ku musaraba, Umusaraba wari ikimenyetso cy’umuvumo, wahindutse ikimenyetso cy’umukiro Kuva Kristu awubambweho, Umusaraba ufite agaciro gakomeye cyane mu maso y’abakristu, ku buryo kuva kera cyane bahisemo ko uba ari cyo kimenyetso kibaranga aho bari hose, kugeza n’ubu ngubu: niyo mpamvu uwusanga mu kiliziya n’ahandi abakristu basengera, ndetse no kuri Alitari uba uhari igihe umusaseridoti atura Igitambo cya Misa. Alitari y’Isezerano rishya ni Umusaraba wa Nyagasani, kuri icyo Gitambo cy’umusaraba niho hakomoka amasakaramentu. Mu gitambo cya Misa niho turonkera ingabire z’ugucungurwa kwacu, Yezu Kristu yaturonkeye muri icyo Gitambo yituyeho rimwe rizima (He 9, 28; 10, 4-10). Mu gihe turamya umusaraba dusubira muri aya magambo duti: “DORE IGITI CY’UMUSARABA, ARICYO CYAMANITSWEHO AGAKIZA K’ISI YOSE”….NIMUZE TUWURAMYE.

Umusaraba wa Yezu Kristu, waturonkeye imbuto z’ugucungurwa kwacu:

  • Umusaraba wadukijije ibyaha byacu, waturonkeye ubutungane, uduha amahoro, utwunga n’Imana ndetse na bagenzi bacu (Iz 53, 4-5; Rm 3, 21-26)
  • Ibanga ry’umusaraba ryakirwa n’abafite ukwemera, n’abicisha bugufi ( 1Kor 1, 18.25; Ga 6, 14; Mt 11, 28-29), kuko Umusaraba n’Izuka rya Yezu bigize umutima umwe, ipfundo rimwe ry’igikorwa cy’umukiro twaronkewe na Kristu ( 1kor 15, 3-4)

Muri make, Umusaraba ni ikimenyetso cy’ugucungurwa kwacu Yezu yakoresheje ngo atwiyegereze (Yh 12, 32; 19, 33-37), ikimenyetso cy’umutsindo (Kol 2, 15), ikimenyetso cy’urukundo (Yh 15, 13; Ga 5, 8), ikimenyetso cy’ubwiyunge (Kol 1, 20-21), ikimenyesto cy’ukwemera (Yh 3, 14-15), ikimenyetso cy’amizero, ikimenyetso cy’ubutungane Yezu Kristu yaturonkeye (Ga 5, 9). Kuwubaha no kuwubahiriza biri muri bimwe bigaragaza icyubahiro n’agaciro umukristu aha Umukiza Yezu Kristu.

3. Isangira Ritagatifu ry’Ukaristiya: Nyuma yo kuzirikana Ijambo ry’Imana no kuramya Umusaraba, hakurikiraho kwakira Yezu Kristu mu Ukaristiya, kuko yatwihayeho Igitambo ariko n’Ifunguro. Icyo gihe abakristu bahabwa Yezu Kristu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

Muri iki gihe Abakristu, bari mu rugo, badashobora guhazwa, bavuga Isengesho ryo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho:

“Yezu wanjye,

Ndemera by’ukuri ko uri mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

Ndagukunda kuruta byose kandi ndifuza cyane kukwakira ugatura muri roho yanjye.

Ubwo muri uyu mwanya ntashobora kuguhabwa ku buryo bw’Isakaramentu mu mutima wajye, ngwino byibura mu mutima wanjye ku buryo bwa roho.

Kandi ubwo wamaze kuza, ndakwakiriye n’umutima wanjye wose, kandi ndakwiyeguriye wese ngo nunge ubumwe nawe.

Ntuzatume ngira ibyago byo kwitandukanya nawe bibaho.

Binyuzurizweho

Amina”

Isengesho rikoreshwa na Nyirubutungane Papa Fransisko (Ryahimbwe na Mutagatifu Alufonsi wa Ligori)

Hari benshi bafite akamenyero keza ko gukora Inzira y’umusaraba, mbere y’imihango nyir’izina yo kwibuka ububabare bwa Kristu iteganyijwe muri liturijiya y’uwo munsi. Gukora Inzira y’umusaraba, ni ukugerageza gukurikira Kristu mu nzira yanyuze ajya kudupfira, kugira ngo turusheho kuzirikana urukundo rwinshi yadukunze rwamugejeje aho ngaho .

Muri iki gihe turi mu bihe bidasanzwe, aho abakristu bari mu rugo, buri wese azarangamire uwo Musaraba wa Yezu Kristu, mu kuzirikana ku musaraba wa Yezu Kristu, maze mu gukora inzira y’umusaraba buri wese yifatanye na Yezu ndetse tunasabira abanyuze mu bubabare butagira imivugire nk’ubwe. Tuzasabire kandi abababara bose, ndetse n’abavuye muri ubu buzima biturutse ku cyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi.

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diysezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed