Ku mugoroba w’uwa Kane Mutagatifu, mu Misa y’Isangira ritagatifu, aho tuzirikana iremwa ry’Ukaristiya n’iry’Ubusaseridoti, ndetse Yezu Kristu akaturaga urukundo, niho twinjira mu Ibanga rya Pasika muri ya Minsi Nyabutatu ya Pasika, itwinjiza mu guhimbaza Ibabara, Urupfu n’Izuka bya Nyagasani Yezu Kristu.
Misa yo kuwa Kane Mutagatifu nimugoroba, niyo bita Misa y’Isangira rya nyuma rya Nyagasani, ubwo mu rukundo rwe rwinshi yakunze abe, araye ari budupfire, “uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo” (Yh 13, 1).
Nibwo yatanze umubiri we ho ikiribwa agira ati: “Nimwakire murye, iki ni umubiri wanjye“(Mt 26, 26) n’amaraso ye ayatangaho ikinyobwa agira ati: “Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika” (Mk 14, 24), bityo aba aremye Isakaramentu ry’Ukaristiya; arangije abwira Abigishwa be ati: “Mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye” (Lk 22, 19), bityo aba aremye Isakaramentu ry’Ubusaserdoti.
Muri make, iyo misa y’Isangira rya nyuma itwibutsa iremwa ry’ayo masakaramentu yombi, ashingiye ku rukundo, kuko Yezu Kristu yashatse kugumana natwe igihe cyose, uko ubwe abitubwira: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 20).
Nk’uko tubisanga mu Gitabo cy’Imihango ya liturijiya iyobowe n’Umwepiskopi “Cérémonial des évêques“1:
Liturujiya ya Misa y’uwa Kane Mutagatifu yibutsa ibintu bitatu by’ingenzi: Iremwa ry’Ukaristiya, iremwa ry’Ubusaserdoti bw’Isezerano rishya, ndetse n’Urukundo ruhebuje Yezu yakunze abe kugeza ku ndunduro.
Reba Igitabo cy’Imihango ya liturijiya iyobowe n’Umwepiskopi Cérémonial des évêques, no 297
1. IREMWA RY’UKARISTIYA: Iremwa ry’Ukaristiya rihora ritwibutsa Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu, kugeza igihe azazira mu Ikuzo rye: “Igihe kigeze, ajya ku meza hamwe n’Intumwa ze, maze arazibwira ati ‘Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika, ntarababara. Ndababibabwiye: nta bwo nzongera kuyirya, itaruzurizwa mu Ngoma y’Imana’ ” (Lk 22, 14-16)
Clearance of sildenafil is via 5 principal pathways of oxidative metabolism, the majority of the dose being excreted in the faeces over 48 hours. tadalafil functioning associated with chronic illnesses or with aging..
Abigishwa be, kuwa kane Mutagatifu, Yezu yabasogongeje ku rupfu n’izuka bye, kuko umubiri wa Kristu bahawe, si umubiri We wari ugiye kubatangirwa gusa, ahubwo ni n’Umubiri wa Kristu wazutse. Mu bwenge bwa muntu ntibyumvikana, byakirwa gusa n’umutima wemera, uhamya ko nta kinanira Urukundo rw’Imana
The rational selection of therapy for patients is only cialis There were evidence of dilatations of the central veins, which contained lysed red blood cells and cyto-architectural distortions of the hepatocytes and centrilobular haemorrhagic necrosis..
2. IREMWA RY’UBUSASERIDOTI: Mu misa y’Isangira rya nyuma, Kiliziya isingiza Nyagasani na none kubera Isakramentu ry’Ubusaseridoti yayihangiye, kugira ngo ibanga rya Pasika rizahore rihimbazwa igihe Kiliziya itura Igitambo cy’Ukaristiya mu biganza by’umusaseridoti.
Iryo banga ry’ubusaseridoti rigaragarira mu magambo Yezu yabwiye intumwa ze agira ati “mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye”(Lk 22, 19). Nk’uko Inama nkuru ya Vatikani ya II ibivuga Ukaristiya niyo Ihatse ubukungu bwa Kiliziya, kandi Ukaristiya ikomoka ku Gitambo cy’Ukarastiya cyatuwe n’Umusaseridoti:
Abasaseridoti nibo bashinzwe gutanga Amasakaramentu, by’umwihariko Isakarament ry’Ukaristiya, “kuko Amasakaramentu, n’ibindi byiza byose Kiliziya itanga, bishingiye kuri Ukaristiya kandi niyo biganishaho, kuko Ukaristiya Ntagatifu ibumbye ibyiza byose n’ubukungu bwose mu by’Imana Kiliziya ibitse”
Kimwe mu bitabo 16 by’Inama Nkuru ya Vatikani ya II kivuga ku Butumwa n’ubuzima bw’Abasaseridoti (Presbyterorum Ordinis), numero ya 5
Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, mu Ibaruwa ye ya Gishumba yitwa “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya”, aho agira ati:
“Niba Ukaristiya ari izingiro n’ubushorishori by’ubuzima bwa Kiliziya, ni na ko ari izingiro n’ubushorishori by’umurimo wa Gisaseridoti”. Muri urwo rwandiko kandi akomoza ku gitabo cy’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 kivuga ku Butumwa n’Ubuzima bw’Abasaseridoti aho agira ati: “Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 ibona mu rukundo rw’umurimo wa gisaseridoti ko ari ho hari ipfundo rihuza ubuzima bwabo n’ubutumwa bwabo… kuko urwo rukundo ruturuka ‘mbere na mbere ku Gitambo cy’Ukaristiya, ari nacyo shingiro n’umuzi by’ubuzima bwose bw’umusaseridoti’ “
Ibaruwa ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya (Ecclesia De Eucharistia Vivit) numero ya 31. Igitabo cy’Inama Nkuru ya Vatikani ya II, kivuga ku Butumwa n’ubuzima bw’Abasaseridoti (Presbyterorum Ordinis), numero ya 14
Muri make, nta wavuga Ukaristiya atavuze ubusaseridoti, kimwe n’uko nta wavuga ubusaseridoti atavuze Igitambo cy’Ukaristiya, kuko Umusaseridoti atura Igitambo cy’Ukaristiya mu izina rya Kristu (In Persona Christi).
3. UMURAGE W’URUKUNDO: Urukundo niwo murage Yezu Kristu yahaye abamwemera n’abazamwemera bose. By’umwihariko mu Isangira rya nyuma, uko Yohani Intumwa abitubwira, “uko yagakunze abe bari munsi abakunda byimazeyo…Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be” (Yh 13, 1b.5). Ni ikimenyetso gikomeye abahaye, ariko ni n’urugero, mbese ni umurage ukomeye, ariko kandi ni n’itegeko: “Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.” (Yh 13, 34-35). Ikimenyetso gikomeye cyo kwicisha bugufi Yezu yakoze yoza ibirenge by’abigishwa be (Yoh 13, 5), kigenura iby’urwo rukundo rutagira umupaka Nyagasani yakunze abe, ariko kikanerekana uburyo Nyagasani yifuzaga ko abasaserdoti b’Isezerano rishya bamera: “Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi We. Ubwo rero mumbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu” (Yh 13, 12-14).
Yezu Kristu, mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya , atubera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana:
- Yezu Kristu atubera Igitambo kuko mu gihe dutura igitambo cy’Ukaristiya tuba duhimbaza Pasika ya Nyagasni Yezu. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, abivuga agira ati: “Mu Misa iyo, ku buryo bw’Isakaramentu, kristu yongeye kwitangaho Igitambo cyujujwe n’izuka rye, bivuga ko aba ahibereye ku buryo budasanzwe” (Ibaruwa “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya”, numero ya 15). Arongera akagira ati: “Misa yongera kudusubiza imbere y’igitambo cyo ku musaraba, ntabwo iza ikiyongeraho nta n’ubwo ibigira byinshi…Ni cya Gitambo cy’agakiza twaronkeye muri Kristu, We Gitambo kimwe rukumbi kandi ndasimburwa” ( Ibaruwa “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya”, numero ya 12 )
- Yezu Kristu atubera ifunguro kuko, nk’uko abitubwira ubwe, ati “nimwakire murye”, “nimwakire munywe”. Igihe tumuhabwa muri Ukaristiya aratwiha koko, kugira ngo atubesheho. Na mbere y’uko yinjira muri iyo Minsi Mitagatifu yuzurizamo iryo banga ry’ugucungurwa kwacu, yari yarahishuye ko ari We ubeshaho abamwemera: “Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho” (…) “Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.” (Yh 6, 35.51). Muri uyu mutwe wa 6 w’Ivanjili ya Yohani, Yezu Kristu ahishura ku buryo bweruye iby’iryo banga ry’uko yifuza kutubere ifunguro, no kutubeshaho kugera mu bugingo bw’iteka.
- Yezu Kristu atubera Inshuti tubana. Iyo tumaze gutura Igitambo cy’ukaristiya kandi tugahabwa Yezu mu Ukaristiya, ntabwo birangirira aho, tugomba no kuzirikana ko Yezu ari inshuti tubana, niyo mpamvu Kiliziya idutoza umugenzo mwiza wo Gushengerera Yezu kristu. Ubwe mu Ivanjili aduhishurira ishingiro ry’ubwo bucuti bwacu na We: “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye, kubera incuti ze. Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose” (Yh 15, 13-15)
Iri banga ry’uwa Kane Mutagatifu, uyu mwaka wa 2020 turihimbaje turi mu bihe bidasanzwe, aho isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, ku buryo hari ibihinduka muri Liturujiya isanzwe y’uwa Kane Mutagatifu. By’umwihariko umugenzo wo gushengerera nyuma y’Itambo cya misa.
Yezu Kristu mumwakire mu Ijambo rye mu kurizirikana neza, kandi mumugaragarize ukwemera n’inyota mumufitiye mu kumwifuza no kumuhabwa ku buryo bwa roho! Nta kabuza arabasanga kandi arabiha maze imitima yanyu inezerwe! Mwifatanye na We mu mutima wanyu, musangire mu rugo mufite uko kwemera. Nta kabuza arabasanga maze imitima yanyu inezerwe: “Umuntu unkunda, azubaha Ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane nawe” (Yh 14, 23); “Basigara babwirana bati ‘Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza, igihe yatuganirizaga adusobanurira ibyanditswe! (Lk 24, 32)
Mwemerere Yezu abasange iwanyu, maze musangire na We, iyi Pasika ye, kuko yifuje cyane ko muyisangirira nawe aho iwanyu, muri Kiliziya y’imuhira, Kiliziya y’ibanze:
-“Yezu atuma Petero na Yohani, arababwira ati ‘Nimujye kudutegurira Pasika kugira ngo tuyirye’. Baramubwira bati “Urashaka ko tujya kuyitegurira hehe?’ Arabasubiza ati Mukigera mu murwa, murahasanga umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo, maze mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika…kiri hehe?” (Lk 22, 8-11)
N’ubu Yezu arashaka aho kurira Pasika! Mwemerere kuza iwawe ngo aharire Pasika, musangire Pasika, wishidikanya mwemerere, umutegurire icyumba maze musangire Pasika. Nta kabuza araza!
-“Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateranye mu izina ryanjye mba ndi aho hagati yabo.” (Mt 18, 19-20).
-Gumana natwe natwe Nyagasani kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu. Nuko arinjira, kugira ngo agumane na bo” (Lk 24, 29)
Komisiyo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo
Comments are closed