Papa Fransisko

Kuri uyu wa Gatatu Mutagatifu, tariki ya 8 Mata 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko, mu nyigisho yagejeje ku Bakristu, muri Gahunda asanzwe agira buri wa Gatatu mu kwakira Abakristu, yadusabye kurangamira Umusaraba wa Nyagasani Yezu Kristu, kuko ariwo uduhishurira ku byo bwuzuye urukundo rwe n’isura ye nyakuri.

Muri iyi Minsi Mitagatifu, Papa Fransisko aradusaba kuzirikana ku Ivanjili itubwira Ibabara rya Nyagasani Liturujiya idutegurira; niho tuzakura ibisubizo ku bibazo twibaza, aho twibaza kuri icyi cyorezo cyugarije isi kikaba giteje ububabare bukabije ku isi, aho benshi bibaza aho Imana iri n’impamvu ntacyo ikora ngo igihagarike.

Papa araduha ibisubizo 2:

1 . Umusaraba n’Ivanjili dukwiye kwibandaho muri Liturujiya yo mu rugo muri iyi Minsi Mitagatifu.

Dufite akamenyero ko kubwira Imana ibyiza twifuza kugeraho, uburyo twumvamo ubutabera, ndetse n’ibyo tubona bitadushimisha, nk’uko Papa Fransisko abivuga. Nyamara Imana si uko iteye, Ivanjili irabitwigisha. Mu by’ukuri Imana ni Yo itwegera, kandi ku musaraba niho hagaragarira isura nyakuri yayo. Papa arifuza ko twarangamira Umusaraba dutuje, kugira ngo tubashe kumenya Nyagasani, maze adukize ibitekerezo bifutamye dukunda kumugiraho, maze ahasigaye turambure Bibiliya dusome Ivanjili.

2. Urukundo Imana yatugaragarije muri Pasika nirwo rugomba kutuyobora.

Twashoboraga guhitamo Imana igaragaza ububasha, ishobora byose, Imana itagaragaza intege nke, idashobora gupfa. Ariko, nk’uko Papa abivuga, hari igihe twibagirwa ko ububasha bw’iyi si buhita, nyamara Urukundo rugagoraho iteka: “Urukundo rw’Imana rwonyine nirwo ruturinda mu buzima dufite kuri iyi si, kuko arirwo rudutabara mu ntege nke zacu rukazihindura.

DORE UBUTUMWA PAPA YATANZE BUHINDUYE MU KINYARWANDA:

Bavandimwe, muri ibi byumweru bishishize twahuye n’icyorezo cyugarije isi yacu cyaduteje imibabaro myinshi, aho abenshi bibaza aho Imana iri n’impamvu ntacyo ikora ngo igaragaze ububasha bwayo maze ihagarike icyo cyago

The International Index of Erectile Function (IIEF) was developed as a brief, reliable and validated measure of male sexual function, which contains 15 questions allocated to one of five domains of sexual function (erectile function, orgasmic function, sexual desire, intercourse and overall satisfaction); each question could be answered on a 5 or 6-point scale.Sildenafil, by inhibiting PDE5, prevents this breakdown and thus enhances the induced erectile response. cialis no prescriptiion.

. Inkuru y’Ububabare bwa Yezu iduha ubufasha dukeneye kuri iyo ngingo. N’ubundi abo mu gihe cya Yezu bibazaga ibibazo byinshi bimwerekeyeho, bakibaza niba koko ari Umukiza. Biratangaje, ukuntu Umutegeka w’abasirikare b’abaromani, munsi y’umusaraba, yamenye ko Yezu koko yari Umwana w’Imana. Duhamagariwe gushakashaka isura nyakuri y’Imana. Imana yatwihishuriye ku buryo bwuzuye ku musaraba muri Pasika ya Nyagasani. Bityo rero Umusaraba ni Intebe y’Imana. Icyo dusabwa rero ni ukurangamirana umutuzo Umusaraba kandi tukabasha kumenya Nyagasani. Kugira ngo twitandukanye n’ibitekerezo bififite dufite ku Mana, turangamire Umusaraba kandi tuzirikane Ivanjili. Kuko ari mu buhamya bw’umutegeka w’abasirikare hatangarijwe uwo Yezu ari we mu by’ukuri. Ku musaraba, Imana yigaragariza nk’Ushoborabyose mu Rukundo, kuko Imana ari Urukundo. Ububasha bw’iyi si burahita, ariko urukundo ruhoraho iteka. Ni uko ibibazo twibaza, ku gahinda duterwa n’ibibi tubona kuri iyi si, byabonye muri Yezu Kristu Wazutse ibisubizo bihamye, byakagombye gutuma tudahangayika.

Indamukanyo ya Papa:

Bavandimwe, Yezu yahinduye amateka yari yarokamwe n’ikibi, ayahindura amateka y’umukiro. Abigirishije umutima we wagutse w’Uwabambwe, Yezu Kristu asanganira buri wese muri twe muri ibi bihe by’imihangayiko, by’ibibazo kandi by’agahinda. Muri iki Cyumweru Gitagatifu, twizihije turi mu mage no mu bigeragezo bitwugarije, imitima yacu igire ibirindiro muri Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Imana ibahe umugisha.

Nyirubutungane Papa Fransisko

Que Dieu vous bénisse
©Copyright – Libreria Editrice Vaticana
2

Ibyifashishijwe mu gutunganya iyi nyandiko:

  • Urubuga rwa Vatikana: www.vatican.va
  • Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cyitwa “Vatican News, www.vaticannws.va”, 08 Mata 2020 10:43

Byahinduwe mu kinyarwanda kandi bitunganywa na:

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed