Yezu Kristu apfira ku Musaraba

Kuri uyu wa Kabiri Mutagatifu, tariki ya 7 Mata 2020, Papa Fransisko, mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Kiliziya y’Inzu yitiriwe Mutagatifu Marita, yadusabye muri rusange ko twasabira: “Inzirakarengane zizira imanza zibera” Ni icyifuzo yatanze atangira Igitambo cya Misa, nk’uko amaze iminsi abigenza.

Mu nyigisho ye ya Misa, Papa Fransisko yibukije ko Yezu Kristu yabaye Umugaragu w’Imana udahemuka, ko natwe dusabwa kuba abagaragu b’Imana, turangwa n’urukundo. Inyigisho ye yayishingiye ku Masomo ya Misa y’uyu munsi, Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi (Iz 49, 1-6)-bita “indirimbo ya 2 y’Umugaragu w’Imana” n’Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 13, 21-33.36-38), Ivanjili itubwira ubugambanyi bwa Yuda n’ubuhakanyi bwa Petero., maze adusabira ingabire yo gukomera mu kwitangira abandi, n’ubwo twaba twaguye.

Papa Fransisko, agaruka ku Isomo rya mbere, yagize ati: “Ubuhanuzi bwa Izayi twumvise ni ubuhanuzi bwerekeye kuri Mesiya, ku Mukiza, ariko kandi no ku Muryango w’Imana: ku buryo twavuga ko ari n’ubuhanuzi bwaba bwerekeye kuri buri wese muri twe”. Papa ati: “twinjiye mu ireme ryabwo, ubwo buhanuzi buragaragaza Nyagasani watorewe kuba Umugaragu w’Imana ataranavuka: abivuga inshuro ebyiri.” Ahereye kri Yezu Kristu, ubwo buhanuzi yasobanuye uburyo bwanujurijwe mu Muryango wa Israheli Imana yatoye mbere hose, ndetse no kuri buri wese, kuko mbere y’uko Imana iturema iba idufiteho umugambi: “Buri wese aba afite icyo Imana yamugeneye, ibyo bikajyana n’ubwigenge bwe, ubwigenge bwo gutorwa n’Imana

Papa, ahereye ku Ivanjili, yashimangiye ko Umugaragu w’Uhoraho, Yezu Kristu yatwitangiye kugeza ku rupfu: “ibyo umuntu yakwibeshya ko ari ugutsindwa, ariko ni uburyo bwo kwitanga. Kandi ibyo bigaragaza uburyo bwo kwitanga natwe twagira mu buzima bwacu. Gukorera abandi, ni ukwitanga, kwitangira abandi” . Tugomba kwitangira abandi nta nyungu dutegereje. Ikuzo rya Yezu Kristu ni uko yitanze kugeza aho yihindura ubusabusa, kugeza ku rupfu, atari urupfu rusanzwe ahubwo rwo ku Musaraba.

Papa yagaragaje kandi ko Umuryango w’Imana nawo ari umugaragu w’Imana; iyo uwo muryango ugiye kure yo gukora ugushaka kw’Imana: “icyo gihe uba witandukanyije n’umuhamagaro Imana yawuhaye. Kandi buri wese muri twe akaba yitandukanyije n’uwo muhamagaro w’ubwitange, akaba yitandukanyije n’urukundo rw’imana

More than 90% subjects were Caucasian.the time) Almost usa cialis.

. Kandi icyo gihe umuntu akaba yubakiye ubuzima ku zindi nkundo, zisa rimwe na rimwe n’ibigirwamana.”

Nyagasani yadutoye tutaravuka. Mu buzima bwacu, tugira ibitugusha, buri wese muri twe ni umunyabyaha, buri wese ashobora kugwa. “Uretse Bikira Mariya na Yezu Kristu: abandi twese twaraguye, turi abanyabyaha. Ariko icy’ingenzi, ni imyafatire yacu imbere y’Imana yadutoye, yadutagatifuje nk’abagaragu bayo; imyifatire y’umunyabyaha ushobora gusaba imbabazi, nka Petero, wari wabirahiriye avuga ngo ‘Oya, ntabwo nzigera nkwihakana, Nyagasani, sinabikora, sinabiko, sinabikora”, nyamara, igihe isake ibitse yararize. Yarabyicujije. Niyo nzira y’umugaragu: iyo umuntu anyereye , iyo umuntu aguye, gusaba imbabazi’.

Nyirubutungane Papa, ati “Dutekereze uyu munsi kuri Yezu, umugaragu w’indahemuka mu kwitangira abandi. Umuhamagaro we ni uwo kwitanga, kugeza ku rupfu kandi urupfu rwo ku musaraba. Dutekereze kuri buri wese muri twe, mu bagize umuryango w’Imana: turi abagaragu, umuhamagaro wacu ni ukwitanga, aho kuba twareba inyungu zacu twitwaje umwanya dufite muri Kiliziya.”

Dusabe Imana ingabire yo gukomera mu bwitange. Rimwe na rimwe mu bitunyereza, mu butugusha, ariko dusabe ingabire byibura yo kurira nk’uko Petero yarize.

Nyirubutungane Papa Fransisko

Ibyifashishijwe:

  • Misa yaciye kuri KTO (KTO en Direct, 7h00′),
  • Inkuru ya Vatican News, www.vaticannews.va, 07 avril 2020, 07h55′

Byahinduwe mu Kinyarwanda na:

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya KIBUNGO.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed