Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko, mu Isengesho ry’indamutso ya Malayika, yazirikanye ku buryo bw’umwihariko ku rubyiruko rwagombaga gutera intambwe ishyira iminsi y’Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’isi.
Uyu munsi niho hari hateganyijwe igikorwa cyo guhererekanya Umusaraba wa Forum y’urubyiruko ku rubyiruko rw’i Panama rwagombaga kuwushyikiriza urubyiruko rw’i Lisibone, ahazabera Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’isi muri 2022.
Byari biteganyijwe ko uwo Musaraba hamwe n’ishusho iwuherekeza, bishyikirizwa urwo rubyiruko rwo muri Portigali kuri icyi Cyumweru gitangira Iminsi y’ububabare bwa Nyagasani. Amatariki nyayo y’iryo Huriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’isi i Lisibone muri 2020 ntaratangazwa, ariko itariki ya 5 Mata 2020 yo yari yaramaze kwemezwa (Reba inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Kiliziya Vatican News kuwa 27 Mutarama 2020, 08:45′), ku Cyumweru cy’Amashami, aho ibimenyetso by’iryo huriro, birimo Umusaraba n’ishusho byagombaga guhabwa urubyiruko rwo muri Portugali.
Twibutse ko ibi bimenyetso bifite ibisobanuro mateka yo hambere, kuva mu mwaka wa 1984, aho Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, watangije ayo mahuriro y’urubyiruko, yemeje ko Umusaraba waba ikimenyetso giherekeza urubyiruko nk’ikimenyetso cy’urukundo, ukwizera n’ukwemera. Icyo gihe Umusaraba munini ufite metero 3 zirenga z’uburebure washyizwe iruhande rwa Alitali ya Bazilika ya Roma. Mu mpera z’umwaka wa 1984, Mutagatifu Papa yawuragije urubyiruko rw’isi
ideal persons to raise the subject of ED and proceed on to a what is cialis difficulties, if you have such a problem, I would be.
Mu mwaka wa 1996, uwo Musaraba wa mbere, wari umaze kononekara kubera ingendo nyinshi wifashishwagamo n’urubyiruko, wagumushijwe i Roma mu kigo mpuzamahanga cy’urubyiruko cya Mutagatifu Lorenzo (San Lorenzo) , hakorwa undi usa nawo kugira ngo ukomeze guherekeza urubyiruko rw’imigabane yose y’isi.
Kuva mu mwaka wa 2003, uwo musaraba ugendana n’ishusho ya Bikira Mariya utabara Abakristu. Ishusho yitwa “Salus Populi Romani” (sauvegarde du peuple romain) bivuga mu kinyarwanda Bikira Mariya utabara abaturage b’i Roma ( Bikira Mariya utabara abantu, utabara abakristu). Ibiyiranga: Bikira Mariya ufashe Umwana Yezu, Umwana Yezu ufashe Igitabo mu kiganza kimwe ikindi gitanga umugisha. Kuri iyi Shusho Bikira Mariya niwe urimo yitegereza abantu.
Iyo shusho yifashishijwe kugira ngo bibere urubyiruko ikimenyetso cy’ububyeyi bwa Bikira Mariya buruherekeza, nk’uko byifujwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II
(much lessStatus upon cialis without prescription.
Bitewe n’ibi bihe turimo, aho isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, icyo gikorwa, kivuze byinshi ku rubyiruko kimuriwe kuwa 22 Ugushyingo 2020, ku cyumweru cya Kristu Umwami. Nyirubutungane Papa Fransisko mu butumwa yahaye urubyiruko yagize ati: “ Mu gutegereza icyo gihe, ndabashishikariza kwikungahazamo no guhamya amizero, kurangwa n’ubuntu ndetse n’ubufatanye, abantu bose bakeneye muri ibi bihe bikomeye”.
Papa yakomeje kandi ku munsi mpuzamahanga wa siporo, wari kwizihizwa kuwa mbere itariki ya 6 mata 2020, mu rwego rwo kwimakaza igikorwa cy’amahoro n’iterambere, nk’uko Papa yabyibukije agira ati : “Muri iki gihe, ibikorwa bimwe na bimwe byarahagaritswe, ariko imbuto nziza za siporo ntitwabura kuzizirikanaho: kumenya kwihangana no hutwaza, kumenya gufatanya n’abandi, ubuvandimwe, no gutanga ikiza umuntu yifitemo…Ubwo rero duhe isura nshya siporo yacu duharanira amahoro n’iterambere “.
Mu gusoza Papa Fransisko yararikiye abantu bose n’ingo z’Abakristu batazashobora kwitabira imihango ya Lirujiya kwitabira isengesho ryo mu rugo, by’umwihariko bakafashisha uburyo bw’Itumanaho bushoboka.
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Comments are closed