Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa
Diyosezi ya Kibungo

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2020, Kiliziya irahimbaza Icyumweru cy’Amashami n’Ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu, aho Yezu yashagawe n’abantu yinjira i Yeruzalemu, baririmba Hozana, maze yagera i Yeruzalemu agatangira inzira y’ububabare n’umusaraba. Nicyo kitwinjiza mu Cyumweru Gitagatifu, kidasanzwe twibukamo Ububabare n’Urupfu rwa Kristu ndetse n’Izuka rye mu bapfuye kuri Pasika, ari yo isoza iki cyumweru tugiye gutangira.

Mu nyigisho ye, Arikiyepisikopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Antoni KAMBANDA, mu Gitambo cya Misa cyo kuri iki cyumweru cy’Amashami yibukije ko muri iyi minsi 40 turimo y’igisibo aho dusabwa kwihana, kwisuzuma kandi tukigomwa, dukwiye no kwibuka gusangira n’abandi.

Dore Incamake y’Inyigisho ya Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA

Icyumweru Gitagatifu dutangiye kitwibutsa Ibabara, Urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu.

Yezu atangira Pasika ye yayihuje n’iyari isanzwe iba, yizihizwaga n’abayisiraheli.
Mu Isezerano rya kera, Imana ikura abayisiraheli mu bucakara mu Misiri ibajyana mu gihugu cy’isezerano, abayisiraheli bizihizaga Pasika, bakabaga intama, amaraso yayo bakayashyira ku nkomanirizo z’umuryango ngo Malayika aze kumenya aho abayisiraheli batuye. Barasangiraga!

Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Koronavirusi, ntitubasha guterana mu Kiliziya ngo dusenge, iminsi ya Pasika tuzayizihiriza mu ngo zacu, natwe rero turasabwa kuzasangira n’abakene ibyo tuzaba dufite mu ngo zacu (intama ya Pasika ivugwa mu isezerano rya kera).

Pasika itwibutsa Yezu wadukunze, akitanga kugira ngo aducungure. Akababara, agapfa ariko kuri Pasika agatsinda urupfu akazuka mu bapfuye. Iki gihe natwe, dukurikire Yezu Kristu mu nzira ye y’ububabare yanyuzemo kugira ngo adukize.

Kubabarana na Yezu no kwitangira abandi bidusaba kudatwarwa n’iby’isi, kwirinda inda nini n’irari ry’ibintu, amafaranga n’ibindi byose bigusha abantu ahubwo tukarushaho kwicisha bugufi.

Yezu yaburiye Yuda amucira amarenga ko agiye kumugambanira, ariko yica amatwi. Yuda yahawe ibiceli 30 aho yari aziko Yezu afite ububasha, batazamufata, abonye bibaye asubiza bya biceli ajya kwiyahura.
Natwe uyu munsi, dutsinde igishuko cyo gushaka kungukira ku magorwa y’abandi ahubwo turengere abanyantege nke, turengere ubuzima bw’abababaye.

Uyu munsi natwe dushobora kuganzwa n’ishyari, urwango, irari, inda nini, ukwiyemera, ukwirata n’ibindi; turasabwa kwicuza tukagarukira Imana.

Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho yaje atwibutsa agira ati “nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze, isi imeze nabi”, tumwumvire.

Yezu yaje mu isi aratwitangira kugira ngo:
• aduhishurire urukundo rukomeye adukunda ngo adukize, yemera gupfira ku musaraba, yigarurira imitima ya benshi,
• aduhe urugero rw’urukundo nyakuri kugira ngo natwe twitangire abandi cyane cyane muri ibi bihe bikomeye duhanganye n’icyorezo cya Koronavirusi, dusabwa kwitanga kuko ari byo bigaragaza urukundo nyakuri.

Muri iyi minsi tugiye kwinjira mu gihe cy’icyunamo twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzazirikane abo bose bitanze ngo abandi babeho, ni urukundo nyakuri. Isi yacu icungira kuri abo bose bitanga kugira ngo ikomeze kubaho.

Dusabe ngo ibihugu bikomeye bive mu guhangana mu buhanga, intwaro za kirimbuzi n’ibindi, dore ko ntacyo byabamariye muri ibi bihe duhanganye n’iki cyorezo, maze bishyire hamwe mu gushakira ibisubizo ibi bihe bikomeye turimo kuko imbere y’urupfu turareshya. Dushyire hamwe rero dufatanyirize hamwe, tuzabitsinda.

Uyu munsi, turazirikana Yezu yinjira i Yeruzalemu ashagawe nk’umwami. N’ubwo yari azi ko azababara, ariko urupfu yarutsindishije urukundo aho yagaragaje urukundo muri iyo nzira yose y’ububabare bwe.

Imana ni urukundo, Yezu atugatagariza urukundo ruhebuje, ruzatsinda urupfu . Tuzirikane urukundo Imana yadukunze.

Umurage w’urukundo uzahore uturanga

intraurethral therapy and the use of vacuum devices.survey, ED was defined as mild (occasional), moderate buy cialis.

.

Mugire Icyumweru Gitagatifu cyiza, kandi muzagire na Pasika Nziza.

+ Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

Iyi Ncamake y’inyigisho yegeranyijwe na Ange Placide NDWANYI

Itunganywa kandi ishyirwa ku rubuga na

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ya Kibungo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed