Kuri icyi cyumweru cyo kuwa 29 Werurwe 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yaturarikiye gusaba “ingabire yo kurira” , tukarirana na Yezu, tukarirana n’abababara bose ubu babitewe n’icyorezo cy’urupfu cyugarije isi: “Iyaba icyi cyumweru cyatuberaga Icyumweru cy’amarira”
Igitambo cya Misa, Papa Fransisko yaturiye muri Kiliziya, yitiriwe Mutagatifu Marita, kuri icyi cyumweru cyo kuwa 29 werurwe 2020, yagituriye by’umwihariko abantu barira kubera icyorezo cya Koronavirusi n’ingaruka zacyo
This acts to increase levels of cGMP in the corpus cavernosum smooth muscle which is responsible for the vascular events leading to erection.on the level 3-4 tadalafil online.
Papa yaturarikiye guherekeza abo bose barira twifashishije Isengesho ariko kandi n’amarira: “Natwe rero, n’umutima wacu wose, twifatanyije nabo cause ED. Lack of sexual knowledge and anxiety about cialis without prescription Pathological or accidental cell death is regarded as necrotic and could result from extrinsic insults to the cell as osmotic thermal, toxic and traumatic effect (Farber et al, 1981)..
Mu by’ukuri, Ivanjili yo kuri icyi cyumweru cya 5 cy’igisibo, iradutangariza izuka rya Lazaro n’ukuntu Yezu, yashengutse umutima akaririra urupfu rw’inshuti ye.
Mu nyigisho ye, Nyirubutungane Papa yagarutse kuri Yezu washengutse umutima akarira igihe asanze umuryango wa Mariya na Marita bari mu marira n’imiborogo kubera musaza wabo Lazaro.
Yezu ni Imana rwose, ariko akaba n’muntu ku buryo bwuzuye, yararize. Hari ahandi mu Ivanjili, aho batubwira Yezu arira: nk’igihe yaririraga Yeruzalemu. Yezu yariraga kubera urukundo ayifitiye! Yezu arira kubera umutima we w’impuhwe, kubera urukundo rwe…Amarira ya Yezu yagiye anagaragara mu bindi bihe by’ubuzima bwe, nko mu murima w’imizeti, buri gihe Yezu aba ashaka kutugaragarize urukundo. Yezu ntiyabona abantu bababaye ngo abure kumva bimugeze ku mutima; Yezu ntabwo arebesha amaso y’umubiri gusa ahubwo n’amaso y’umutima.
Papa amaze kwibaza niba umuntu yashobora kurira nka Yezu, niba umutima wacu washobora kumera nk’uwa Yezu, ubabazwa n’akaga ka muntu, yavuze iri sengesho agira ati: “Nyagasani, iyaba nashoboraga kurirana nawe , nkarirana n’umuryango wawe urimo kubabara muri aka kanya”. Papa yakomeje kubitindaho agira ati “uyu munsi benshi bararira”.
Papa watuye Igitambo cya Misa wenyine agiturira abarizwa n’icyorezo cy’urupfu cyugarije isi, ati: “Natwe , kuri iyi Alitali y’igitambo cya Yezu, Yezu utaragize isoni zo kurira, dusabe ingabire yo kurira”.
Papa Fransisko araturarikira kujya dusaba rimwe na rimwe “ingabire yo kurira”, yari yiganje mu mpera z’ubuzima bwa Mutagatifu Inyasi wa Loyola (1492-1556), washinze umuryango w’Abayezuwiti, igitabo cy’ubuzima bwe kibihamya. Mu mwaka wa 2013, Papa yari yarabigaragaje n’ubundi, ko “rimwe na rimwe mu buzima bwacu, amarira ashobora guhinduka nk’amataratara (lunettes) adufasha kubona Yezu”. Aho Papa yatanze inyigisho ngufi asobanura Ivanjili y’igihe Yezu wazutse abonekera Mariya Madalena (Yh 20, 11-18), “umugore wari wihebye arimo arira”. Muri iyo nyigisho kandi Papa yavuze ku “mpano y’amarira” yari yarahawe Mutagatifu Inyansi w’i Loyola. Papa icyo gihe yagaragaje impamvu ari ngombwa kurira agira ati: “Ni impano nziza yo kurira iyo hari impamvu ibiteye: kubera ibibazo, kubera ibyaha byacu, ariko rimwe na rimwe kubera icyiza, kubera ibyishimo (…) amarira adutegurira kubona Yezu”
Reba inyigisho yatanzwe na Papa Fransisko kuwa kabiri tariki ya 02 Mata 2013, mu Gitambo cya Misa Papa Fransisko yaturiye i Vatikani muri Kiliziya y’aho atuye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Marita (Chapelle de la Maison Sainte-Marthe )
Inkuru yasohotse mu kinyamakuru ZENIT_LE MONDE VU DE ROME, Les larmes peuvent devenir les lunettes, pour voir Jésus. Messe quotidienne du Pape François, le 2 avril 2013 00:00
Ibyifashishijwe:
- Inkuru ya ZENIT_LE MONDE VU DE ROME, Le Pape offre la Messe pour ceux qui pleurent du fait de la pandémie- ZENIT-Français 29 mars 2020 08:16
- Inkuru ya ZENIT_LE MONDE VU DE ROME, Sainte-Marthe “Que ce soit le dimanche des larmes” (traduction complète)-ZENIT-Français, 29 Mars 2020 08:42
- Inkuru ya VATICAN NEWS, La prière du Pape François pour ceux qui pleurent, le 29 mars 2020, 10:45
- Inkuru ya ZENIT_LE MONDE VU DE ROME, Les larmes peuvent devenir des lunettes, pour voir Jésus- ZENIT-Français , le 2 avril 2013 00:00
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco,
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Comments are closed