Mu Gitambo cya Misa Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yatuye, kuri iki cyumweru cya 5 cy’Igisibo kuri iyi tariki ya 29 Werurwe 2020, kikaba cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, yibukije ko, n’ubwo isi iri mu cyunamo kubera icyorezo cy’urupfu kitwugarije, Yezu Kristu ari kumwe natwe kandi ababazwa n’ibitubaho, ariko atari ukwifatanya gusa ahubwo araduhumuziza kandi akadukiza.
Nyiricyubahiro Musenyeri, mbere yo kugaruka ku masomo ya Misa, Kiliziya iteganya kuri iki cyumweru, yakomoje ku Isengesho ryo kuwa 27 werurwe 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yaturarikiye, aho twari twifatanyije n’abakristu ku isi yose, ndetse n’abandi bemera imbaraga z’isengesho, kugira ngo mu ijwi rimwe dutangambire Imana iturinde iki cyago kirimo gukwira ku isi yose kigahitana ubuzima bw’abantu. Papa yigishije ahereye ku Ivanjili ya Mariko (Mk 4, 35-41), igihe Yezu acubya umuhengeri, mu gihe abigishwa ba Yezu bari kumwe nawe mu bwato bakabona umuhengeri ugiye kubahitana, ariko Yezu asa n’aho asinziriye atitaye ku byago bahuye nabyo, maze baramukangura bataka, Yezu akangutse ategeka umuhengeri gutuza, inyanja iratekana. Yezu amaze gukora icyo gitangaza, arahindukira arababaza ati: Kuki mwagize ubwoba kandi turi kumwe? Ntimuragira Ukwemera? Natwe rero imbere y’iki cyago cy’urupfu cyateye ubwoba abantu ku isi yose, Nyagasani turi kumwe, Imana irahari, Nyagasani aratubwira ati ‘mwigira ubwoba’! Mugire ukwemera, mugire ukwizera turi kumwe, nimuhumure urupfu ndufiteho ububasha nararutsinze. Urupfu ruradukangaranya, imbere y’urupfu tubura uko twifata, iyo umuntu areba abavandimwe bacu, cyane cyane mu Butaliyani aho harimo gupfa abantu benshi, tukabona ko ibyo dukora byose urupfu ruza rukabikuba na zeru, imbere y’urupfu nta muntu ukomeye nta gihangange. Ariko n’ubwo urupfu rudukangaranya imbere yarwo tukabura uko twifata, ntabwo rurusha imbaraga ubuzima. Yezu yararudutsindiye, niyo mpamvu dufite ukwizera, n’iyo rutwugarije tujye tumwizera tumwiyambaze, nk’uko abigishwa bamwiyambaje akabakiza.
Ahereye ku Masomo matagatifu yari ateganyijwe kuri icyi cyumweru cya 5 cy’igisibo (Ezk 37 32-14/ Rom8, 8-11/ Yh 11, 1-45), Nyiricyubahiro Musenyeri yadusabye gushyira amizero yacu mu Mana kuko itadutererana. Nk’uko bamutabarije inshuti ye Lazaro ariko akahagera baramaze gushyingura, bari mu kiriyo, bari baramutumyeho ko Lazaro arwaye ameze nabi, ko atinze ashobora kutamusanga, Yezu yatinze kujyayo kuko nawe bamuhigaga bashaka kumwica, ariko Yezu ariyemeza ajyayo kuko yari azi neza ko urupfu atari rwo rufite ijambo rya nyuma.
Mu Ivanjili turumva Yezu Kristu azura Lazaro. Yezu yatugaragarije ko ari We mugenga w’ubuzima kandi urupfu arufiteho ububasha. Mu gihe bumvaga byose byarangiye ntacyo agishobora gukora, kuko bari mu cyunamo, bari mu marira n’agahinda; Yezu yabonye ayo marira n’agahinda, ikiniga kiramufata nawe ararira. Urupfu rurababaza, n’ubwo Yezu yari afite ububasha bwo kurutsinda, ariko kubera agahinda n’ububabare rutera abantu, nawe yarababaye kubera urukundo n’impuhwe atugirira. Yezu Umwana w’Imana waremye ijuru n’isi yemeye kuza kuba mu bantu, kuba muri twe, agasangira natwe amateka n’umuruho by’abantu; yaduhishuriye ko iyo turi mu kaga, Imana itaba ntibindena. Amagorwa n’umuruho by’abantu bibabaza Imana, kubera ko ari umubyeyi w’Impuhwe. Ibi bigaragazwa n’aya marira Yezu yasutse.
Muri iki gihe, urupfu rwugarije abantu ku isi, abantu bari mu cyunamo cy’urupfu rw’iki cyorezo, nk’uko Lazaro yababaje Yezu, akamuririra, n’ubu araririra abantu bose bari mu kaga, ararirana natwe kubera uru rupfu rwugarije abantu.
- Yezu Kristu yifatanya natwe mu kababaro kacu.
Imana ibabarana n’abarira, irirana n’abarira, natwe tujye tugira umutima w’impuhwe, tubababarane n’abababaye turirane n”abarira; icyaha gikomeye muri iki gihe ni ukwigira ntibindeba.
- Yezu Kristu araduhumuriza kandi akadukiza
Imana ntabwo igarukira ku kubabarana natwe gusa ishaka no kudukiza, niyo mpamvu idusaba kuyizera. Nicyo Yezu adusaba: kumwizera n’imbere y’urupfu kuko arufiteho ububasha. Ntabwo ububasha bwe, bugarukira ku gukiza abarwayi gusa bagihumeka, ashobora no kuzura abapfuye.
Mu Isomo rya mbere, Abayisiraheri igihe bari mu buhungiro bumva barapfuye, basa n’abari mu mva, Imna yabatumyeho umuhanuzi Ezekiyeli kugirango ababwire ati “Ngiye gukingura imva zanyu mbavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagurure ku butaka bwa Isiraheli” (Ezk 37, 12), maze mugire ubuzima. “Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo mumenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora” (Ezk 37, 14).
- Yezu Kristu afite ububasha bwo kuzura uwapfuye
Ibyo uyu muhanuzi Ezekiyeli yavuze byujurijwe muri iki gitangaza Yezu yakoze, aduha gihamya ko ari We mugenga w’ubuzima n’urupfu, ko arufiteho ububasha; kugira ngo tumwemere kandi tumwizera. Mbere yaho yari yateguje abigishwa be ati: “Iyo ndwara ya Lazaro si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kigaragaza ikuzo ry’Imana” (Yh 11, 4) n’ububasha bwayo kugira ngo abantu bemere, kandi bizere Imana. Ni uko Yezu yazuye Lazaro wari umaze iminsi 4 ahambye, benshi mu bayahudi bari aho babibonye baramwemera, n’ubwo harimo abamurwanyaga bahigira kumwica, ariko babonye ububasha bwe, bemera ko ari Imana
penile corpus cavernosum (corporal smooth muscle).The primary efficacy endpoints were responses to Questions 3 and 4 of this IIEF questionnaire, which assessed ‘how often the subject was able to penetrate his partner’ and ‘how often the subject was able to maintain the erection after penetration’. cialis sales.
Bavandimwe rero, imbere y’icyorezo nk’iki ngiki cyateye isi yose, kikayihungabanya, n’ubwo kitubabaje ntabwo twiheba, dufite ukwizera kuko, Imana irahari, Kristu wadutsindiye urupfu arahari kandi araduhumuriza, natwe adusaba guhumuriza abantu.
Ni urugamba ariko tuzarutsinda kuko Yezu Kristu yarudutsindiye adufungurira natwe inzira yo kurutsinda, inzira y’ukwemera n’ukwizera urukundo rwe.
- Turasabwa kwakira uwo mukiro Kristu atuzanira tugengwa na Roho w’Imana.
Nibyo mu Isomo rya 2, Pawulo Mutagatifu atubwira (Rm 8, 8-11), ati “mureke kugengwa n’umubiri ahubwo nimugengwe na Roho”. Kugengwa na Roho ni ukurangwa n’urukudo, ni ukuba umuntu agengwa n’urukundo. Ikiranga umuntu ugengwa na Roho rero ni uko aba ari umuntu w’urukunda; nizo mbuto za Roho Mutagatifu Pawulo Mutagatifu atubwira (Ga 5, 22-23). Ikimuranga ko umuntu ayoborwa na Roho ni uko aba:
- Ari umuntu w’urukundo, aba ari umuntu w’amahoro.
- Aba ari umuntu ufite ukwihangana no kwifata mu bihe bikomeye nk’ibi.
- Agomba kuba ari indahemuka kandi arangwa no kugwa neza
- Agomba guhumuriza no gukomeza abandi cyane cyane abababaye kurushaho.
- Agomba kugira ubuntu no kwitanga
Izo nizo ndangagaciro dukeneye muri iki gihe kugira ngo Imana idukoreshe mu gukiza abandi. Imana nitwe maboko yayo ikoresha mu gukiza abandi, hari ingero nyinshi:
▽ Ubwitange bw’abaganga bacu ngo barwane ku buzima bwacu mu gihe abantu baba babagora barenga ku mabwiriza yo kwirinda, bagakomeza kwandura no kwanduza abandi.
▽ Ibi ni ibihe byo kugira ubuntu ntihagire uwirengagiza mugenzi we, buri wese asabwa kumenya umuturanyi Imana izamubaza; turishimira ko n’ubuyobozi bwa Leta bwatangiye gufasha, ndetse n’abantu ku gito cyabo mu kumenya abaturanyi no kubafasha.
▽ Indamukanyo yacu igaragaza iyo neza kuko igaragaza ko umuntu aba yifuza kumenya uko undi yaramutse cyangwa yiriwe.
Twiyamvaze umubyeyi Bikira Mariya we wahungishije Umwana we akamujyana mu Misiri, akamucira inshuro, akamurera akamukuza. Uwo Mubyeyi atuvuganire ku Mana, idukize nk’uko yavuganiye abantu mu kinyeja cya 16 aho icyorezo cyari kigiye kumara abantu, maze akabatabara (Reba igisobanuro cy’ishusho ya Bikira Mariya yifashishijwe mu Isengesho rya Papa ryo kuwa 27 werurwe 2020, ndetse n’umusaraba wa Yezu batambagije mu mugi maze abantu bakaza gukira).
Ni igitangaza gikomeye nyuma y’imyaka 500, mu izina rya Kiliziya, Nyirubutungane Papa yadutuye uwo mubyeyi Bikira Mariya na Yezu ku musaraba kugira ngo natwe aturinde iki cyago adutsindire urupfu.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
✠ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco, A Dieudonné UWAMAHORO
Comments are closed