Yezu Kristu ngwino iwanjye twibanire.

Muri iki gihe isi yose iri mu gihe cy’amage, kubera icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19) cyugarije isi, abakristu bakaba badashobora guhura ngo basengere hamwe, ndetse bakaba badashobora guhazwa Yezu Kristu ku buryo bw’Isakaramentu, Kiliziya irasaba abana bayo guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho, mu mitima yabo.

Iyi mvugo: “Guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho” (Communion spirituelle) ikoreshwa kugira ngo bitandukanywe no “Guhabwa Yezu Kristu ku buryo bw’Isakaramentu” (Communion sacramentelle), ariko byose bihuriye ku kuba bidufasha kunga ubumwe na Yezu Kristu tumuhabwa mu Isakaramentu ry’Ukaristiya.

1. Imiterere y’Ukaristiya duhabwa

Gatigisimu ya Kiliziya itubwira ko Ukaristiya ari “Isakaramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, n’umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana”

Mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika twemera ko igihe cyose duhawe Ukaristiya, tuba duhawe Yezu Kristu ubwe rwose, kandi ni byo koko, kuko Yezu ubwe yabidusezeranyije, agira ati: “Ni jyewe Mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho“(Yh 6, 35). Muri iyo Ukaristiya adusezeranya kuduha ubugingo bw’iteka, ati “Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka” (Yh 6, 47)…; Nijye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umgati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo” (Yh6, 51 ).

Hari ibintu bibiri Yezu adusezeranya ko bizatuma tudapfa! Urupfu avuga aha si urwo kuva kuri iyi si, kuko urwo na We, yararwigabije kugira ngo adukize kandi arutsinde, arutsiratsize mu Izuka rye; bityo natwe atwereke ko amaherezo yacu ari izuka, no kuzabaho ubuziraherezo niba tumwemera.

Ibyo bintu 2 bizatuma tudapfa ni Ijambo rye n’Ukaristiya

  • Ijambo ry’Imana: Yezu Kristu, mu Ivanjili uko yanditswe na Yohani (Yh 8, 51), aratubwira ati: “Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho.”
  • Ukaristiya Ntagatifu: Yezu Kristu, avuga kuri uwo mugati utanga ubugingo, yagize ati: “Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa”

Iryo banga rya Yezu Kristu mu Ijambo rye no muri Ukaristiya ntabwo abayahudi babashije kurishyikira, kuko yabivugaga bagatangira kwijujuta, bibaza ukuntu ibyo bintu byashoboka! Bagombaga gutegereza Pasika ye kugirango babashe kubyumva. N’abigishwa be, yabwira byose biherereye, iyo bo bibwiraga ko babyumvise, yababuzaga kubivuga, “akabihanangiriza kutagira uwo babibwira (Mt 16, 20; Lk, 9, 21; Mk 8, 30). N’igihe abahishuriye iryo banga, “yihindura ukundi mu maso yabo” ku musozi mutagatifu (Mt 17, 1-9; Mk 9, 2-10; Lk 9, 28-36), yababujije kubivuga agira ati “Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.” (Mt17, 9). N’uko nabo “baryumaho ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye” (Lk 9, 36); kuko batari basobanukiwe, “bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati ‘Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?’ “(Mk 9, 10).

Ku birebana n’Ukaristiya, Yezu yatanze igisubizo, abonye ko noneho abigishwa be batangiye kwijujutira amagambo ye (Yh 6, 61), kuko bumvaga ari amagambo ahambaye, ko batashobora kuyatega amatwi (Yh 6, 60). Bituma Yezu aberurira arababwira ati “Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo” (Yh 6, 63). Benshi bamaze kuvanamo akabo karenge, byatumye “abwira ba Cumi na babiri ati ‘Namwe se murashaka kwigendera’? Maze Petero asubiza asubiza mu mwanya wa bose, agira ati “Nyagasani , twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana” (Yh 6, 68-69)

Icyo gisubizo cya Petero ni cyo gisubizo cya mbere cya Kiliziya kuko Petero ni we Papa wa mbere, kandi ni we Yezu yahishuriye ibanga rya Kiliziya ye, ko yubakiye ku rutare; agira ati “Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye munsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.”(Mt 16, 18-19)

Ukaristiya duhabwa ni Yezu Kristu ubwe rwose. Kiliziya ishingira kuri iryo sezerano rya Yezu Kristu ubwe, ikatwizeza ko igihe cyose twemera Yezu Kristu mu Ukaristiya, tumuhabwa rwose, haba ku buryo bw’Isakaramentu rye, cyangwa ku buryo bwa roho yiteguye kumwakira kuko ari Imana idusanga kandi ikadukiza.

Yezu Kristu, amaze kuzuka yagiraga atya akaza asanga abamwemeye, abigishwa be, kandi akabahumuriza, bakongera kumwishimira na We akabakomeza mu kwemera kwabo kugeza igihe, bazaherwa Roho Mutagatifu, noneho bakajya kuba abahamya be. Urugero twafata, ni ba bigishwa bajyaga Emawusi (Lk 24, 13-34)

) and bleeding time prolongation was seen in rabbits (129% increase for a dose of 1 mg/kg i. tadalafil for sale Intermediate.

. Igihe Yezu akoranye urugendo nabo bagishidikanya, babuze amajyo n’icyerekezo, yarabaganirije ahugura ubwenge bwabo akoresheje Ibyanditswe bitagatifu bimwerekeyeho, byavugaga ko yagombaga gupfa akazuka. Bamaze kumva banyuzwe bamusabye kugumana na We, “Nuko arinjira, kugira ngo agumane nabo

Laboratory Studiesrecommended (e.g. buy cialis online.

. Igihe rero yari ku meza hamwe nabo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya” (Lk 24, 29b-31a). Bamaze kumumenya bahise bibuka ibinezaneza bari bafite igihe yabaganirizaga abasobanurira ibyanditswe, maze barahindukira bajya kubwira bagenzi babo ko ari muzima. Ikigaragara muri iyo Vanjili ni uko yabasanze iwabo mu rugo agasangira nabo; niho bamumenye. Natwe rero agendana natwe mu maganya yacu, no mu bibazo byacu; iyo tumwemereye adusobanurira Ijambo rye kandi akadusanga iwacu maze akongera kudusendereza ibyishimo. Ni Imana rero idusanga ku buryo nta gushidikanya iyo twumvise Ijambo rye kandi tukamutumira mu mutima wacu, nta kabuza araza akatwiha wese.

2. Uburyo bwo guhabwa Ukaristiya

  • Ubusanzwe Kiliziya Gatolika iteganya ko umukristu watuye Igitambo cy’Ukaristiya, yiteguye neza, akazirikana neza Ijambo ry’Imana ashobora kujya guhazwa, agahabwa Yezu Kristu muri Ukaristiya ku buryo bw’Isakaramentu.
  • Kiliziya iteganya kandi ko umukristu utabashije kujya gutura Igitambo cy’Ukaristiya, kubera impamvu yumvikana, nk’uburwayi cyangwa izabukuru, ashobora kugemurirwa Ukaristiya agategurwa yanga ibyaha bye kandi agafashwa kuzirikana Ijambo ry’Imana mbere yo kwakira Yezu mu mutima we.
  • Kiliziya, umubyeyi wacu, kandi yagennye uburyo abakristu bahabwa Yezu mu gihe batabashije kugera mu kiliziya ngo bature Igitambo cy’Ukaristiya, bahazwe, cyangwa batabashije kugemurirwa iryo Sakaramentu; ibyo nibyo twita “Guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho”.

By’umwihariko, ubwo buryo bwarushijeho kumvikana muri ibi bihe bidasanzwe, aho abakristu badashobora guhura ngo baturire hamwe Igitambo cya Misa kandi bahabwe Yezu ku buryo bw’Isakaramentu, ariko mu by’ukuri ni uburyo bwo guhabwa Yezu mu Ukaristiya bwahozeho muri Kiliziya.

3. Ese “guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho” bisobanura iki?

Kugira ngo tubisobanukirwe turifashisha abahanga bagiye bagira ibisobanuro batanga kuri iriya mvugo ubundi ikomoka mu zindi ndimi igifaransa (Communion spirituelle) cyangwa icyongereza (Spiritual communion). Nk’uko tubibona muri Nkoranya (Dictionnaire) DTC

“Guhazwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho” ni ukunga ubumwe na Yezu kristu mu kwakira ingabire ze, tutamuhawe ku buryo bw’Isakaramentu, ahubwo mu cyifuzo cy’umutima urangwa n’ukwemera kandi wuje urukundo.

Reba DTC, art. “”Communion spirituelle”, col 572-573

Ikindi gisobanuro twakwifashisha ni icya Musenyeri Rougé, mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo ya Kiliziya Gatolika yitwa KTO kuwa 29/03/2020, yavuze icyo, “uko guhabwa Yezu ku buryo bwa roho”, bisobanura. Musenyeri Rougé yagize ati:

“Guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho ni uburyo bwo kwakira ingabire y’Ukaristiya mu gihe umuntu yagize impamvu ituma adatura Igitambo cya Misa ahibereye n’umubiri.” Uwo Mwepiskopi wa Nantere aratwereka ukuntu, atari uguha agaciro gake iryo Sakaramentu, ahubwo ko ubwo buryo bwo guhabwa Yezu Kristu bwabeshejeho abatagatifu bakomeye. Araduha imfunguzo zo kubaho muri ibi bihe abantu bifungiranye iwabo.

Reba Monseigneur Rougé: “Qu’est-ce que la communion spirituelle?” Mu kiganiro kinyura kuri TV KTO kitwa “Émission MESSAGES D’EVEQUES”, www.ktotv.com

Naho Musenyeri Ludoviko wa BAZERELI avuga ko “guhazwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho bikoranywe umutima ufite inyota y’Imana kandi witeguye neza, bishobora kwera imbuto byinshi kurusha guhabwa Yezu Kristu ku buryo bw’Isakaramentu bikoranywe umutima ukonje” (Reba COMMUNION SPIRITUELLE par Mgr Louis de BAZELAIRE, paru le 27 juin 2019 in Dictionnaire de spiritualité).

4. Icyo Kiliziya ivuga ku buryo bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho.

Uburyo bwo “Guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho” bwemejwe na Kiliziya (approuvée par l’Eglise), kuko izi neza ko mu guhabwa Ukaristiya kuri roho bitanga imbuto z’Isakaramentu ry’Alitari. Ntabwo ari uburyo bwahimbwe n’ubuhanga bw’abantu mu by’iyobokamana bwa vuba aha (spiritualité moderne).

Icyo Abahanga ba Kiliziya bavuze kuri ubwo buryo:

Inyandiko za Mutagatifu Agustini zigaragaza ibimenyetso byabwo, nk’uko byizweho kandi bigacukumburwa n’abahanga mu bya tewolojiya bamukurikiye, bagakomeza gucukumbura iryo hame ry’uko umukristu utabonye uko yitabira Misa ashobora guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho.

Na Mutagatifu Tomasi wa Akwini, yagize icyo avuga kuri ubwo buryo bwo kwakira Yezu Kristu ku buryo bwa roho. Tomasi wa Akwini, mu nyandiko ze, agaragaza itandukaniro hagati y’uburyo bwo guhabwa Ukaristiya ku buryo bw’Isakaramentu no kuyihabwa ku buryo bwa roho, ndetse n’uko ubwo buryo bwombi bwuzuzanya (Saint Thomas d’Aquin, Somme théologique, IIIa, q. 80, a. 1, ad 2). Kuri Mutagatifu Tomasi wa Akwini, uburyo bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho bufite ibisobanuro 2; kandi ubwo buryo, uko byagenda kose, ntibukuraho ko uhabwa Yezu agomba kuba adafite imiziro cyangwa impamvu ikomeye yamubuza guhabwa Ukaristiya.

Aha umuntu yakwibaza ku bakristu baba bafite impamvu zishobora kuba zatuma badahazwa kandi wenda batanashobora kubona uko bahabwa Penetensiya, mu by’ukuri badashobora gutura Igatambo cya Misa! Hashobora kubaho impamvu nyinshi: izabukuru, uburwayi, akazi gatuma bitagushobokera urugero nk’umusirikare uri ku rugamba kandi adashobora kugera ku musaseridoti, umubyeyi urwaje umwana we ari ahantu adashobora kugera aho yabasha gutura Igitambo cya Misa…cyangwa by’umwihariko nko mu bihe by’amage nk’ibi turimo, aho abakristu badashobora guhura bature Igitambo cya Misa.

Igisubizo ni uko abo bantu bakwifashisha ubwo buryo bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho. Hari ibisobanuro bibiri bihabwa iyo mvugo ya “Guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho”

“Igisobanuro cya mbere ni ikigaragaza umukristu wabatijwe, uhora yitwararika mu bukristu bwe bwa buri munsi akaba ari mu bihe bitamwemerera guhabwa Ukaristiya; uwo birumvikana guhabwa Yezu Kristu mu buryo bwa roho biramworoheye.
Igisobanuro cya kabiri ni icy’umukristu wabatijwe akaba ari umunyabyaha cyangwa umutimanama we ukaba umwereka ko hari icyaha gikomeye yaguyemo akaba n’iyo yaba yagize uruhare mu gutura Igitambo cya Misa atahazwa; uwo nawe agomba kwikuzamo icyifuzo cyo kuba yahabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya, ariko agomba kubanza kwitandukanya n’icyaha, akicuza mu mutima we, kandi akigira inama yo kutazabisubira, kugira ngo abashe gusabana na Yezu Kristu utwiha mu Ukaristiya.

Reba Fr. Benoît-Dominique DE LA SOUJEOLE, OP, Communion Sacramentelle et Communion spirituelle, www.novaetvetera/articles

● Inama Nkuru ya Kiliziya, Konsili ya Trente (soma Taranti):

Ubwo buryo bwo guhabwa Ukaristiya bwemejwe ku buryo budakuka muri Konsili ya Trente. Iyo Konsili ya Trente niyo yemeje ku buryo bweruye ihame ry’uko umuntu utashoboye guhabwa Ukaristiya yahabwa Yezu ku buryo bwa roho.

“Abadashobora guhazwa Ukaristiya Ntagatifu, bashobora kuyihabwa gusa ku buryo bwa roho mu kwifuza uwo mugati w’ijuru bahabwa mu kwemera gushyitse gushyigikiwe n’urukundo; icyo gihe bumva imbuto zayo n’akamaro kayo”

Reba le Concile de Trente, Décret sur la Sainte Eucharistie, F. C. no 743

Iyo Konsili ya Trente (1545-1563) yavuze kandi ku birebana n’imikoreshereze y’uburyo bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya.

“Ku bireba n’imikoreshereze y’ubwo buryo, Abari muri Konsili bagaragaje ibyiciro bitatu by’abantu bahabwa iryo Sakaramentu ry’Ukaristiya:
● Abahabwa Ukaristiya ku buryo bw’Isakaramentu gusa, nk’ikimenyetso, abo ni abayihabwa bari mu byaha batiteguye neza
● Abahabwa Ukaristiya ku buryo bwa roho gusa, abo ni abakira uwo Mugati w’ijuru ku buryo bw’icyifuzo biturutse ku kwemera kwabo kugurumana, kandi kugasemburwa n’urukundo (Ga 5, 6), kandi bakabironkeramo imbuto ndetse bikabagirira akamaro.
● Abahabwa iryo Sakaramentu ry’Ukaristiya icyarimwe ku buryo bw’Isakaramentu ndetse no ku buryo bwa roho, abo ni ababanza kwisuzuma kandi bakitegura neza, maze bakagera kuri ayo meza matagatifu Imana ibararikira bambaye umwambaro w’abakwe ba Kristu (Mt 22, 11-14)

Le Concile de Trente, Session XIII, c. VIII

Aba Papa bavuze kuri ubwo buryo bwo guhabwa Ukaristiya ku buryo bwa roho:

Papa Piyo wa 10 muri Gatigisimu ye (Pie X Dans son Catéchisme III, ch. 5 &2), avuga uburyo bwo guhabwa Ukaristiya. (Reba Catéchisme de Saint Pie X 632, & 2. L’institution et les effets du Saint Sacrement de l’Eucharistie. No 632 – 745. La manière de communier et le Précepte de la communion)

Nyaguhirwa Papa Piyo wa 12 mu nyandiko ye kuri Lurujiya, aho agira ati: “ubwo buryo bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya busaba ukwemera n’urukundo, bityo umuntu akaba ari mu busabane bwuzuye n’Imana (Le Vénérable Pie XII, Dans l’Encyclique sur la Liturgie Mediator Dei 2eme partie, III)

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu Nyandiko ye kuri Ukaristiya yitwa “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya” (Saint Jean Paul II, Encyclique sur l’Eucharistie: Ecclesia de Eucharistia no 34) aho akomoza kuri Mutagatifu Tereza wa Avila agaragaza akamaro ko guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho

“Niyo mpamvu ari ngombwa kubiba mu mutima inyota ihoraho y’Isakaramentu ry’Ukaristiya…Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni we wagize mu nyandiko ye ati ‘Igihe mutasangiye Isakaramentu ry’Ukararistiya mu Misa mwumvise, byibura nimusangire mu mutima ku buryo bwa roho, ni na bwo buryo buboneye (…) bityo muzaba munigwijemo urukundo ruhebuje rw’Umwami wacu”

Saint Jean Paul II, Encyclique sur l’Eucharistie: Ecclesia de Eucharistia, 17 avril 2003, no 34

Papa Benedigito wa 16 mu Rwandiko rwe rwa Gishumba rwitwa “Isakaramentu ry’urukundo” (Exhortation post-Synodale Sacramentum Caritatis) muri numero yarwo ya 55, aho agira ati:

“Igihe umuntu atabashije guhabwa Yezu Kristu ku buryo bw’Isakaramentu… Ni byiza, muri ibyo bihe, kwihatira guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho nk’uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yabyibukije”

Pape Bénoît XVI, Exhortation post-Synodale Sacramentum Caritatis, 22 Février 2007

Guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho mu buzima bw’Abatagatifu:

Iryo banga rya Kiliziya ryagiye ryifashishwa n’abakristu batandukanye mu buyoboke bwabo, harimo n’Abatagatifu bakomeye tuzi.

-Reba inyandiko yitwa “Kwigana Yezu Kristu” (“Imitation de Jésus-Christ” Livre IV, ch.10, n°6) aho igira iti « Buri mukristu wese ashobora guhabwa Yezu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho iminsi yose, ku isaha yose, kandi akaronga imbuto nyinshi. Agaburirwa mu buryo butagaragara na Yezu Krist, uwiyemeje kuzirikana, n’umutima w’ubuyoboke, amabanga y’ukwigira umuntu kwa Yezu n’ay’ububabare bwe, agakongeza ubuzima bwe ku rukundo rwe »
Mutagatifu Tereza wa Avila, mu gitabo cye cyitwa « Inzira y’ubutagatifu »,mu mutwe wa 37 (Le chemin de la Perfection, ch.35, 1), aho ashishikaza ababikira be batashoboraga kumva Misa buri munsi, kandi bigasaba uruhushya rwihariye rwo kujya gushaka umusaseridoti ubaha Panetensiya, agira ati « Igihe mutashoboye guhazwa mu Misa mwumvise, mujye muhabwa Yezu ku buryo bwa roho, nibwo buryo bwa bagirira akamaro. Bituma murushaho kwicengezamo urukundo rushyitse rwa Nyagasani »
Mutagatifu Faransisko wa Salezi mu gitabo cye cyitwa INTANGIRIRO Y’UBUZIMA NSABANIRAMANA (Saint François de Sales, Introduction à la vie dévote, 2ème partie chapitre 21)

“Niba bitagushobokeye ko uhagirizwa mu Misa, uhazwe buroho mu mutima wawe wifashishije icyifuzo gikomeye cyo kunga ubumwe n’umubiri w’uwo Mukiza ubeshaho”

Reba Mutagatifu FRANSISKO wa Salezi, IBANGA RY’UBUSABANIRAMANA. Intangiriro y’ubuzima nsabaniramana, Igitabo cyahinduwe mu kinyarwanda n’abafaratiri bo mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA kigashyirwaho Icyemezo cya Imprimatur ya Musenyeri Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare kuwa 25 Ugushyingo 2008

Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, Padiri Mukuru wa Arisi

“Niba tudashobora guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bw’Isakaramentu, twabisimbuza byibura, mu buryo bwashoboka, guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho. Ni bwo buryo twashobora kwitabaza muri ako kanya; kugira ngo buri gihe tugomba guhorana icyifuzo kigurumana cyo kwakira Ubwiza bw’Imana muri twe. Uburyo bwo guhabwa Yezu Kristu ku buryo bwa roho butuma umutima wacu uhuha ku muriro w’urukundo ruba rutangiye kuzima muri twe, ariko ahakiri agashirira kanyenyereza, umuntu arahuha uwo muriro ukongera kwaka”

Inyigisho ya Mutagatifu Yohani Mariya Viyani: Sermons de Saint Jean Marie Vianney (1786-1859), Sermons- Homéle- Méditations

Mutagatifu Alufunsi wa Ligori (Saint Alphonse de Liguori) nawe yagize icyo avuga kuri ubwo buryo bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ndetse hari n’Isengesho ryo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho:

Yezu wanjye, ndemera rwose ko uri mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Alitari. Ndagukunda kuruta byose kandi ndakwifuza muri roho yanjye. Ubwo ntashobora ku guhabwa ku buryo bw’Isakaramentu muri uyu mwanya, ngwino byibura ku buryo bwa mu mutima wanjye. Kandi ubwo wamaze kuza, ndakwakiriye n’umutima wanjye wose kandi ndakwiyeguriye wese. Undinde kuba nakwitandukanya nawe. Amina

Ni Isengesho naryo Papa Faransisko yifashishije nyuma y’Igitambo cya Misa kuwa 2 Mata 2020, maze akomoza no ku Kateshezi ya Papa Benedidito wa 16 yatanze kuri Mutagatifu Alufonsi wa Ligueri

5. Imyifatire ikwiriye yafasha umuntu “guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho” neza.

Kugira ngo umuntu ahabwe Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho bimusaba mbere na mbere kuba yifitemo icyifuzo gikomeye cyo kunga ubumwe na Yezu Kristu Kristu mu Isakaramentu rye. Icyo cyifuzo gisaba ko aba afite ukwemera guhamye muri Ukaristiya kandi kikaba giherekejwe n’urukundo rushyitse.

Hari ibikorwa 3 by’ingenzi byafasha umukristu guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho.

  1. Kuba umuntu afite ukwemera guhamye, yemera ko Yezu Kristu ari rwose mu Isakaramentu ry’Alitari, kandi yiteguye kumuhabwa, ibyo bikabimburirwa no gusukura “taberinakulo” y’umutima we.
  2. Kuba umuntu yifitemo icyifuzo cyo gutuza Yezu Kristu Umukiza mu mutima we ; ubwo nibwo buryo bukwiye mu gutekereza ko wegereye Ameza matagatifu kandi uhawe Ukaristiya nk’aho waba uyihawe mu biganza by’Umusaseridoti.
  3. Kuba umuntu afite umutima ushimira Imana kandi uyisingiza, nk’umaze kwakira by’ukuri Kristu mu Ukaristiya mu mutima we.

Iyo myifatire ya roho ku buryo butatu irushaho kugira imbaraga iyo iherekejwe, ku mukristu, n’umutima wo kwicisha bugufi no kumva ko utari ubikwiye ahubwo ko ari ukubera ubuntu bw’Imana butagira urugero.

Ubwo buryo bwo kwakira Yezu Kristu mu Ukaristiya bushobora kubaho igihe cyose n’ahantu hose, ariko ni ngombwa kumuhabwa mu Ijambo rye, mu kurizirikana; no muri Ukarastiya, mu kuvuga Isengesho ryo kumuhabwa.

Yezu Kristu atwiha ku meza y’Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya


Ariko uburyo bwiza bwo guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ni ukuba wakurikiye Misa, muri iki gihe turimo kuri Radiyo, Televiziyo cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho; kuba wazirikanye Ijambo ry’Imana kuko Yezu Kristu atwiha ku meza yombi: ay’Ijambo ry’Imana n’ay’Ukaristiya no kuba witeguye neza wicujije ibyaha byawe, mbese wumva witeguye kwakira ingabire z’Imana (En état de grâce). Dore ibintu 3 bisabwa kugira ngo uhabwe neza Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho.

  1. Mbere yo kwakira Yezu Kristu ku buryo bwa roho ugomba kuba wazirikanye neza Ijambo ry’Imana riteganywa na Liturujiya y’uwo munsi, ndetse wazirikanye ku masengesho (Oraisons) avugwa n’Umusaseridoti igihe atura igitambo cy’Ukaristiya
  2. Mbere yo kwakira Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho ugomba kuba wavuze Isengesho ryo kwanga ibyaha riteganywa n’igitabo cya Misa (Confiteor) cyangwa wavuze Isengesho ryo kwicuza ibyaha, ukihana ubikuye ku mutima.
  3. Kuvuga Isengesho rifasha umukristu guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho (la prière pour la communion spirituelle):

6. Isengesho ryifashishijwe na Papa Fransisko mu kurarikira abakristu guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho:

“Mpfukamye imbere y’ibirenge byawe, Yezu wanjye; kandi ngutuye ukwicuza k’umutima wanjye washegeshwe kandi wihana, ukaburira mu busabusa bwawo kandi ukiranguriza muri Wowe kuko Umpora iruhande.
 
Ndakuramya mu Isakramentu Ritagatifu ry’urukundo rwawe, ry’Ukaristiya
 
Ndifuza kuguhabwa nkagutuza iwanjye mu bukene bw’umutima wajye kandi ndawugutuye; mu gihe ntegereje ihirwe ryo guhazwa iryo Sakramentu, ndashaka kugutuza muri roho yanjye.
 
Ngwino muri jye, Yezu wanjye, kugira ngo nanjye nze ngusanga.
 
Urukundo rwawe nirugurumane mu kubaho kwanjye  kose, mu buzima n’urupfu byanjye.
 
Ndakwemera, ndakwizera, ndagukunda.
 
Binyuzurizweho”

Amina

Iri sengesho, Papa Fransisko yifashishije kugira ngo afashe abakristu guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho, ni irya Karidinali Rafayire Meri Deli Vali wo mu gihugu cya Esipanye (Cardinal Espagnol Rafael Del Val :1865-1930)

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Muri Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Bisabwe na Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed