© Amakuru ya Vatikani
      Liturujiya: 

Amabwiriza arebana n’imihimbarize ya Liturujiya ya Pasika “igihe nta bakristu bahari”

Kuwa 25 Werurwe 2020, Ibiro bya Papa bishinzwe ibijyanye na Liturujiya n’imihimbarize y’Amasakaramentu byashyize ahagaragara Amabwiriza yerekeye imihimbarize ya Pasika azajya yubahirizwa igihe iyo minsi yahimbazwa n’Abasaseridoti nta Bakristu bahari, amabwiriza ntacyo avuga ku gufatanya kw’Abasaseridoti, n’ubwo bitabujijwe kuko na Papa ubwe, buri gihe atura igitambo akikijwe n’abandi basaseridoti 2 cyangwa 3 mu buryo bitabangamira intera isabwa n’amabwiriza yo mu bihe bidasanzwe.

Dore inyandiko itanzwe ku buryo buzwi na Kiliziya binyuze ku Biro bya Papa bishinzwe ibijyanye na Liturujiya n’imihimbarize y’Amasakaramentu, ikaba igaragaza mu buryo burambuye ibizakurikizwa kuri buri munsi mu minsi Nyabutatu ya Pasika (Triduum pascal).

Misa y’amavuta matagatifu ishobora kwimurwa, nk’uko bigaragara mu mabwiriza n’ubundi yatanzwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bibishinzwe, Nyiricyubahiro Karidinali Robert SARAH.

AMABWIRIZA

Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19)

Tumaze kubona ko umuvuduko w’icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi ugenda wiyongera cyane, dushingiye kandi mu mpungenge zagiye zigaragazwa n’Inama z’Abepiskopi Gatolika b’ibihugu, ibi Biro bya Papa birifuza kuvugurura Amabwiriza rusange ndetse n’ibyifuzo byatanzwe n’Abepiskopi mu mabwiriza yasohotse kuwa 19 werurwe 2020.

Tugendeye ku kuba itariki ihimbarizwaho Pasika idashobora guhinduka, mu bihugu byugarije n’uburwayi bw’icyorezo cya Koronavirusi, aho bibujijwe guhuriza abantu hamwe ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu rukaba rutemewe, hateganyijwe ko Abepiskopi n’Abapadiri bazahimbaza imihango y’Icyumweru Gitagatifu nta Bakristu bahari kandi igahimbarizwa ahantu hakwiye, mu kwirinda kwegerana no gukuraho igikorwa cyo guhana amahoro baramukanya.

Abakristu bazamenyeshwa isaha ihimbazwa ry’iyo mihango mitagatifu rizatangiriraho, kugira ngo bashobore kwifatanya mu Isengesho aho bazaba bari buri wese mu rugo atuyemo. Uburyo bw’itumanaho bushingiye ku ikoranabuhanga buzakoreshwa kugira ngo abantu bakurikire iyo mihango mitagayifu ako kanya mu buryo byabagirira akamaro. Uko byagenda kose, igisigaye cy’ingenzi ni ukugenera igihe gihagije isengesho, mu guha agaciro cyane cyane ibihe bya Liturujiya.

Inama z’Abepiskopi Gatolika ndetse na buri Diyosezi ku giti cyayo ntibabura gutanga umurongo ku buryo byarushaho gufasha isengesho ryo mu rugo ndetse na buri wese ku giti cye.

1 Icyumweru cy’Amashami. Kwibuka Isesekara rya Nyagasani muri Yeruzalemu bizakorerwa imbere muri kiliziya ahagenewe imihango mitagatifu; muri kiliziya ya Katedrali hazifashishwa uburyo bwa 2 bugenwa mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma; naho muri za kiliziya za Paruwasi n’ahandi hantu hatagatifu hazakorerwa iyo mihango, hazifashishwa uburyo bwa 3 bugenwa n’icyo gitabo.

2Misa ya Krisma. Dukurikije uko ibihe bimeze ku buryo bufatika mu bihugu bitandukanye, Inama z’Abepiskopi Gatolika muri buri gihugu zizashyiraho umurongo ngenderwaho ku itariki ishoboka kwimurirwaho iyo Misa.

3 – Uwa Kane Mutagatifu. Umuhango wo kozwa ibirenge, n’ubundi usanzwe udategetswe, ntabwo uzakorwa. Mu gusoza Igitambo cya Misa cyibutsa Isangira rya nyuma rya Nyagasani, umutambagiro nawo ntuzakorwa, kandi Isakaramentu Ritagatifu rizaguma muri Tabernakulo. Kuri uwo munsi abapadiri bose bahawe uburenganzira, ku buryo budasanzwe, bwo guturira Igitambo cya Misa ahantu hakwiye, nta mukristu uhari.

4 – Uwa Gatanu Mutagatifu. Mu masengesho yo gusabira abantu bose Abepiskopi bazakora ku buryo hategurwa isengesho ryihariye ryo gusabira by’umwihariko abari mu bihe by’amage, abarwayi, abapfuye (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma)

Sildenafil had no effect on saquinavir pharmacokinetics.disorders may be categorized as neurogenic, vasculogenic, buy cialis online.

. Kuramya Umusaraba Mutagatifu mu buryo bwo kuwusoma bizakorwa gusa n’uwayoboye Imihango yo kwibuka ibababara rya Nyagasani.

5 – Igitaramo cya Pasika. Igitaramo cya Pasika kizakorerwa gusa muri kiziya za Katedrali na Paruwasi. Muri Liturujiya y’Imihango ya Batisimu, ni umuhango wo gusubira mu masezerano ya Batisimu uzakorwa gusa ( Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma ).

Mu ma Seminari, mu macumbi y’Abapadiri, muri za Monasiteri no mu ngo z’imiryango y’Abihayimana, hazakurikizwa umurongo watanzwe n’aya mabwiriza

improve bone mass, muscle mass, strength and frequentlyFurther Specialised Tests include : cialis.

.

Ibindi bikorwa by’ubuyoboke by’Abakristu n’imitambagiro ikorwa muri iyo minsi y’Icyumweru Gitagatifu no mu minsi Nyabutatu ya Pasika bishobora kwimurwa, bitewe n’uko Umwepiskopi wa Diyosezi yabigena, bigashyirwa ku misi ikwiye, urugero nko ku matariki ya 14 na 15 Nzeri.

Bitangiwe uburenganzira na Nyirubutungane Papa kubera gusa uyu mwaka wa 2020 (De mandato Summi Pontificis pro hoc tantum anno 2020).

Ibiro bya Papa bishinzwe ibijyanye na Liturujiya n’imihimbarize y’Amasakaramentu, kuwa 25 werurwe 2020, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umwana w’Imana.

✠ Nyiricyubahiro Karidinali Robert SARAH , Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bishinzwe ibijyanye na Liturujiya n’imihimbarize y’Amasakaramentu.

✠ Nyiricyubahiro Musenyeri Arkiyepiskopi Arthur Roche, Umunyamabanga

Vatikani kuwa 25 Werurwe 2020 15:12

Byahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Ukuriye Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed