Uyu ni Umubiri wa Nyagasani Yezu Kristu:
Nimwakire muryeho mwese.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 werurwe 2020, mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Marita (Chapelle de la Maison Sainte-Marthe), Papa Fransisko yongeye gusaba Abakristu bakurikirira Igitambo cya Misa kure, kujya “bakira Yezu Kristu mu mitima yabo” (communion spirituelle)

treatment options for ED. It is reasonable to discuss the generic cialis The possible deduction from these results is that secondary metabolites, which are largely responsible for therapeutic or pharmacological activities of medicinal plants (Perry, 1980), may also account for their toxicity when the dosage is abused..

.

Twibutse ko Igitambo cya Misa giturwa na Papa buri munsi kinyuzwa muri ako kanya ku bitangazamakuru bya Vatikani buri gitondo saa moya (ubwo ni saa mbiri ku isaha yo mu Rwanda).

Nyuma yo kwihaza Ukaristiya, Isakaramentu rikiri kuri Alitari mu kanya ko gushengerera Yezu mu Ukaristiya kashojwe n’umugisha w’Isakaramentu Ritagatifu, Papa Fransisko yagize ati: “Abantu batabasha guhazwa Ukaristiya ku buryo bwo kwakira Isakaramentu bashobora muri aka kanya guhazwa kuri roho, bakira Yezu mu mitima yabo”

Hanyuma avuga iri sengesho:

“Mpfukamye imbere y’ibirenge byawe, Yezu wanjye, kandi ngutuye ukwicuza k’umutima wanjye washegeshwe kandi wihana, ukaburira mu busabusa bwawo kandi ukiranguriza muri Wowe kuko Umpora iruhande.

Ndakuramya mu Isakramentu Ritagatifu ry’urukundo rwawe, ry’Ukaristiya

Ndifuza kuguhabwa nkagutuza iwanjye mu bukene bw’umutima wajye kandi ndawugutuye; mu gihe ntegereje ihirwe ryo guhazwa iryo Sakramentu, ndashaka kugutuza muri roho yanjye.

Ngwino muri jye, Yezu wanjye, kugira ngo nanjye nze ngusanga.

Urukundo rwawe nirugurumane mu kubaho kwanjye  kose, mu buzima n’urupfu byanjye.

Ndakwemera, ndakwizera, ndagukunda.

Binyuzurizweho”

Amina

Twibutse ko iri sengesho yarivuze bwa mbere kuwa 19 werurwe 2020, na none muri iyo Kiliziya yitiriwa Mutagatifu Marita, aho Papa Fransisko yararikiye Abakristu “kwakira Yezu Kristu mu mitima yabo” . Ni irya Karidinali Rafayire Meri Deli Vali wo mu gihugu cya Esipanye (Cardinal Espagnol Rafael Del Dal :1865-1930)

Ibyifashishijwe mu gukora iyi nkuru:

  • Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Kiliziya Gatolika cyitwa ZENIT_LE MONDE VU DE ROME – Français, kuwa 19 Werurwe 2020 11:32, De la Chapelle Sainte Marthe au Vatican
  • Inkuru yasohotse na none muri icyo kinyamakuru cya ZENIT_LE MONDE VU DE ROME – Français kuri uyu wa Gatandatu tarikiri ya 28 Werurwe 2020 15:15, De la Chapelle Sainte-Marthe

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco, Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed