Papa arimo gutanga umugisha “Urbi et Orbi”

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 27 werurwe 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yatuye Isengesho asabira isi yose kugira ngo Imana iyikize icyorezo kiyugarije cya Koronavirusi. Papa Fransisko yatakambiye Imana ngo ikize isi yakomerekejwe kandi ibabajwe n’iki cyorezo kiyugarije. Ni Isengesho ryaranzwe no kuzirikana Ijambo ry’Imana ryakurikiwe n’inyigisho ya Papa Fransisko, Ishengerera ry’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya ryatuwemo amasengesho yo gusbira ibyiciro bitandukanye by’abantu, n’umugisha wa Gishumba wa Papa wihariye witwa “Urbi et Orbi”.

Uyu mugisha wa Gishumba wa Papa witwa “ Urbi et Orbi” ni umugisha wihariye utangwa na Nyirubutungane Papa mu minsi mikuru ikomeye cyane mu buzima bw’Abakristu ba Kiliziya Gatolika, cyane cyane ku minsi mikuru ya Noheli na Pasika, ndetse n’igihe hatowe Umupapa mushya. Uwo mugisha ukunze kubanzirizwa n’ubutumwa bwe kandi ugaherekezwa no guhabwa indulgensiya ishyitse ku bantu bafite umutima witeguye neza. Igisobanuro cy’aya magambo y’ikiratini, Urbi et Orbi, tugenekereje mu kinyarwanda, “yerekana neza ubumwe bw’abana ba Kiliziya. Kiliziya ni imwe nk’uko tubyemera mu Ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika. Iyi mvugo “Urbi et Orbi” isobanura ko uyu Mugisha wa Gishumba uhabwa Abakristu bo mu mujyi wa Roma (Urbs), mu bihe bisanzwe, bashobora kuwuhabwa ako kanya bahibereye cyangwa bakawuhabwa badahari nk’ubu mu gihe cy’amage, ndetse ukanahabwa Abakristu b’isi yose (Orbis) bifatanyije na Papa. Ijambo “Urbi” ritangiwe n’inyuguti nkuru ryerekana Roma nk’umugi by’umwihariko Papa abereye Umushumba (Evêque de Rome). Naho ijambo “Orbi” rikerekana isi yose, bigendeye ku ishusho yayo imeze nk’iy’igi (forme circulaire, dans le sens des orbites), nayo Papa akaba ayishinzwe kuko ari Umushumba wa Kiliziya y’Isi yose (Pasteur universel de l’Eglise)” (Reba inyigisho ya Padiri Jérôme NIYONGABO, SAC)

Ni umuhango wabaye ku buryo budasanzwe kandi bwihariye, wakozwe nta bakristu bahari, kuko wabaye mu bihe bidasanzwe aho, mu minota mike mbere yawo, hatangazwaga hafi abantu 1000 bo mu Butaliyani gusa bari bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Koronavirusi muri uwo munsi wonyine, ni umubare ukanganye kuva aho icyo cyorezo gitangiye muri icyo gihugu ndetse no mu bihugu hafi ya byose by’isi; byabaye mu mvura yari irimo kugwa n’ubukonje bwumvikana ku mbuga ya Mutagatifu Petero itagira umukristu namba.

Nyuma yo gutangaza agace k’Ivanjili uko yanditswe na Mariko mu mutwe wayo wa 4 (Mk 4, 35-41), Nyirubutungane Papa Fransisko, atwikiriwe ku buryo bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kwakira Abakristu (audiences générales) cyangwa Misa zibera hanze (Messes en extérieur), yatanze inyigisho ifasha kuzirikana iryo Jambo ry’Imana, aho yagaragaje ingingo zihuriweho n’umuhengeri wari wugarije abigishwa ba Yezu muri iyo nkuru y’Ivanjili n’icyorezo cyugarije ubu ngubu igice kinini cy’abaturage b’isi, bugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi ubu gifite uburemere butabonerwa imvugo mu mateka ya vuba y’isi, n’ingaruka zacyo mu mibanire n’abantu no mu bukungu zikaba zikangaranya!

Nyirubutungane Papa ati: “Kuva mu byumweru bishize, ijoro risa n’aho ryaguye. Icuraburindi ryugarije isi yacu, imihanda, imigi…”. Papa akomeza agaragaza ko gitewe ubwoba kandi gikangaranije ati: “nk’abigishwa ba Yezu tubona mu Ivanjili, twugarijwe n’umuhengeri tutari twiteze kandi uteye ubwoba. Turareba tugasaga turi mu bwato bumwe, twese nk’abanyantege nke babuze amajyo (tous fragiles et désorientés), ariko na none twese turi ab’agaciro kandi b’ingenzi (tous importants et nécessaires), twese duhamagariwe gutabariza rimwe, twese dukeneye guhumurizanya bamwe ku bandi”.

Nka bariya bigishwa ba Yezu, dushobora kumva twabuze icyerekezo kandi dutangajwe n’imyitwarire ya Yezu dusanga muri iyi Ivanjili : “Nibwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego”(Mk 4, 37-38a). “N’ubwo hari urusaku, arasinziye atuje, kuko afite icyizere cyuzuye mu Mana Data- niyo nshuro tubona mu Ivanjili Yezu asinziriye- Hanyuma igihe akangukiye amaze gutuma umuhengeri utuza no gucecekesha imivumba y’amazi, abaza abigishwa icyabateye ubwoba abatonganya ati: “Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?” (Mk 4, 40). Abigishwa nabo bamutabaje bamugaragariza ko yabatereranye; “Mwigisha nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?” (Mk 4, 38). Baratekereza ko Yezu atabitayeho, ko adahangayikishijwe n’ibibabaho.

Natwe muri twe, mu miryango yacu mu ngo, kimwe mu bintu bitubabaza kurusha ibindi, ni iyo twumvise umuntu avuga ati: “Ese ko utanyitayeho?“. Ni interuro ikomeretsa kandi igahungabanya umutima. Ibyo rero byababaza na Yezu, kuko We, kurusha undi uwo ari we wese, atwitaho. Bityo, iyo tumutabaje, akiza abayoboke be bihebye.”

  • Isengesho ryo gutakambira Nyagasani ngo akize inyokomuntu yakomeretse: Papa yakurikijeho gutura Isengesho atakambira Imana asabira isi yose kugira ngo Nyagasani adutabare. Papa yagaragaje ko “Umuhengeri ushushanya intege nke zacu kandi ugahishura uburyo dushakira umutekano mu bintu bitari byo kandi bihita, ibyo bintu tukabyubakiraho gahunda z’ubuzima bwacu, imishinga yacu, akamenyero kacu, ibyihutirwa by’ubuzima bwacu (…) twitwaje akamenyero kacu twibeshya ko ariko shingiro ry’umukiro wacu, tudashobora kwibuka inkomoko yacu ngo twubakire ku batubanjirije, bityo tukibuza ubudahangarwa bukenewe kugira ngo duhangare ibituzitira”

Maze arangamira Nyagasani mu isengesho yatuye atakambira Imana ku buryo bukomeye, ari wenyine imbere y’urubaraza rwa Bazirika ya Mutagatifu Petero, mu mvura n’umwijima, Papa akomoza ku byaha by’inyokomuntu. “Muri iyi si yacu, ukunda kuturusha, twagiye dutera imbere ku muvuduko, twibwira ko turi ibihangange kandi dushoboye byose. Tugatwarwa n’irari ry’ibintu, twaremeye ibintu ibintu biratwigarurira kandi twiroha mu bikorwa bitwangiza. Ntitwigeze dutinda ku buryo ukoresha utuburira, ntitwigeze dukangurwa n’intambara n’akarengane byugarije iyi si yacu, ntitwigeze twumva ijwi ry’abakene n’iyi si yacu yazahajwe bikomeye n’uburwayi. Twakomeje urugendo rwacu, tudahungabanye, dutekereza ko twaba bazima mu isi irwaye! Ubu, noneho duhungabanyijwe n’umuhengeri utwugarije, turagutakambiye : ‘Kanguka Nyagasani!’ “

  • Iki gisibo ni amahirwe dufite yo guhinduka no guha icyerekezo gishya ubuzima bwacu: Iki gihe cy’igisibo ni uburyo tubonye bwo “guhindura icyerekezo cy’ubuzima tukabwerekeza kuri Wowe, Nyagasani, kandi tukabwerekeza kuri bagenzi bacu. Kandi Dushobora kubona abo dufatanya urugendo b’intangarugero badufasha muri ubwo bwoba, kubera uko babyitwaramo batanga ubuzima bwabo. Ni imbaraga zigaragara za Roho wabasakayemo kandi wabahinduye akabaha ubwitange budacogora kandi bwuje ineza. Ni ubuzima bwa Roho ushobora gukiza, guha agaciro no kugaragaza ukuntu ubuzima bwacu bwubatswe kandi bushyigikiwe n’abantu basanzwe , rimwe na rimwe b’intamenyekana, batagaragara mu binyamakuri cyangwa mu bitabo, batanagaragara mu bihangange by’iyi si, ariko, nta shiti, barimo kwandikisha ubu ibikorwa amateka atazigera yibagirwa: abo ni abaganga, abaforomo n’abaforomokazi, abakora mu mazu agurisha ibiribwa, abantu bose bita ku bandi, abashyira abantu ibiribwa mu ngo zabo, abatwara abantu, abashinzwe umutekano, abapadiri, abihayimana, n’abandi bantu bose b’umutima mwiza bumvise ko umuntu atakwikiza ari wenyine”.
  • Kubona uburyo bushya bwo kongera kubaka umubano wacu: Ashingiye ku isano y’ibisekuruza byacu, Papa Fransisko yishimiye kubona ubufatanye bw’imiryango yacu yongeye kubakwa n’uku kudasohoka: ” Ni bangahe mu Babyeyi, aba papa, aba mama, ba sogokuru na ba nyogokuru, ni bangahe mu barezi, bagaragarizaga abana babo, mu dukorwa duto twa buri munsi, ukuntu bahangara kandi banyura mu bibazo bahindura akamenyero kabo, bahanze amaso kandi bashishikariye Isengesho! Ni bangahe bibukaga gusenga, bagatura kandi bagatakambira Imana mu masengesho yabo bashakisha ineza ya bose. Isengesho n’ ubwitange butagaragarira abantu: ni intwaro zadufasha gutsinda!”

Papa yasoje iryo sengesho abwira abamwumva, n’ubwo batari aho ku mubiri, ahubwo binyuze kuri radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru, ati: “Bavandimwe mpereye aha hantu, hatugaragariza ukwemera, gukomeye kandi kubatse ku rutare, kwa Petero, ndifuza uyu mugoroba mwese kubaragiza Nyagasani, nifashishije ubuvugizi bwa Bikira Mariya, we mukiro w’umuryango, inyenyeri yo mu nyanja yugarijwe n’umuhengeri . Bihereye kuri izi nkingi zikikije uyu murwa wa Roma kugera kw’isi yose, umugisha w’Imana nubamanukireho mwese, ubahundagareho mwese kandi ubahoze.

Nyirubutungane Papa yasoje agira ati:

Nyagasani ha umugisha isi, uhe abantu ubuzima bwuzuye bw’umubiri n’ihumure imitima yabo. Udusaba kutagira ubwoba. Ariko ukwemera kwacu ntigushyitse, kandi turi abanyabwoba. Ariko wowe, Nyagasani, ntutume tuganzwa n’umuhengeri. Ongera uvuge uti : “MWIGIRA UBWOBA” (Mt 28, 5). Natwe, hamwe na Petero, tugutuye imiruho yacu, kuko twizeye ko utwitaho” (Reba 1Pet 5, 7).

  • Ishengerera Ritagatifu n’umugisha wa Gishumba Urbi et Orbi yifashishije Isakaramentu- Ritagatifu:

Mbere yo kwimika Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, Nyirubutungane Papa Fransisko yabanje kujya imbere y’ishusho yitwa “Salus Populi Romani” bisobanura “Tabara abaturage ba Roma”.

Ishusho yitwa “Salus Populi Romani”

iyi shusho yitwa “Salus Populi Romani” (sauvegarde du peuple romain) yitiriwe Bikira Mariya utabara abaturage b’i Roma ( Bikira Mariya utabara abantu/ abakristu), ibiyiranga ni: Bikira Mariya ufashe umwana Yezu, Umwana Yezu ufashe Igitabo mu kiganza kimwe ikindi gitanga umugisha. Kuri iyi Shusho Bikira Mariya arimo kwiitegereza abantu. Mu mateka, bivugwa ko yavanywe i Yerusalemu na Mt Helena mama w’umwami Konstantini

  • 593: Papa Gregorio wa I, ayikoresha umutambagiro mu mugi wa Roma asabira abantu gukira icyorezo cya Peste
  • 1571: Papa Piyo wa V, yayifashishije asabira isi gukizwa intambara yaberaga ahitwa Lepanto mu butariyani imbere y’iyi Shusho
  • 1837: Papa Geregori wa XVI yayifashishije asabira isi gukira icyorezo cya Cholera(macinya) imbere y’iyi Shusho
  • None mu mwaka wa 2020, Papa Fransisko ayifashishije asabira isi gukira icyorezo cya Koronavirusi avugira bucece isengesho imbere y’iyi shusho! (Ubu bushakashatsi bwegeranyijwe na Padiri Honoré BAHIRE, Imupadiri w’umupalotini)

Papa yagiye kandi imbere y’umusaraba witiriwe Mutagatifu Mariseli:

Umusaraba wa Kristu ukora ibitangaza wa Mutagatifu Mariseli

Uyu musaraba, witwa Umusaraba wa Kristu ukora ibitangaza wa Mutagatifu Mariseli (Le crucifix du Christ miraculeux de San Marcelo), ufite amateka maremare. Mu mwaka wa 1519, mu ijoro ryo kuwa 22-23 Gicurasi, Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mariseli (Marcelo) yasenyutse yose bitewe n’inkongi y’umuriro harokoka uyu musaraba wonyine wari umanitse hejuru ya alitari n’itara ryawumurikiraga. Abantu babibonamo igitangaza gikomeye maze abakristu batangira kuza gusengera imbere yawo buri wa gatanu biza no kubyara “Umuryango w’umusaraba” ukiriho na n’ubu. Mu mwaka 1522 umugi wa Roma uza guhura n’icyorezo cya “Peste” (mumbabarire sinashoboye kubona ijambo Peste mu Kinyarwanda). Abaturage babura icyo bakora. Abafurere b’abagaragu ba Mariya baza gutwara uyu musaraba bawukoresha umutambagiro bagana muri Basilika nkuru ya Mutagatifu Petero basabira iki cyorezo

(SBP > 180mmHg)One recent important survey was conducted by the Market cialis.

. Abayobozi b’igihugu kubera ubwoba bw’uko bashoboraga kwanduzanya bagerageza kubuza uyu mutambagiro ariko uranga uraba. Uwo mutambagiro wazengurutse imihanda yose ya Roma. Uwo musaraba umaze kuzenguruka Roma yose icyorezo kirakira burundu. Mu mwaka 1650 bemeza ko uwo musaraba uzajya ujyanwa muri Basilika Nkuru ya Mutagatifu Petero buri Mwaka Mutagatifu.

Ashingiye kuri ibi bitangaza bibiri byavuzwe haruguru, ku wa 15 Werurwe 2020, Papa Fransisko yasuye iyi Kiliziya ya Mutagatifu Mariseli (Marcelo), maze asabira isi yose gukira icyorezo cya Koronavirusi imbere y’uyu musaraba. Kuri iyi tariki ya 27 werurwe ku kibuga cya Basilika ya Mutagatifu Petero, Papa Fransisko yasabiye isi imbere y’uyu musaraba wa Yezu ukora ibitangaza (Ubu bushakashati bwegeranyijwe na Padiri Honoré BAHIRE wo mu Bapalotini)

Mu gihe cy’Isengesho ryo gushengerera, Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya ryimitse kuri Alitari, n’impumuro y’ububane itama muri Bazirika ya Mutagatifu Petero, hakurikiyeho amasengesho yo gutakambira Nyagasani kugira ngo akize inyokomuntu.

Nyuma y’ayo masengesho yo gutakamba, hakurikiyeho umuhango wo gutanga umugisha “Urbi et Orbi”, Papa yifashishije Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya maze aha umugisha wa Gishumba abaturage b’umujyi wa Roma n’abaturage b’isi yose. Ni Karidinali Angelo Comastri, (Cardinal Angelo Comastri Archiprêtre de la Basilique Saint-Pierre), watangaje amagambo ya Papa atanga indulgensiya ishyitse.

Papa agiye gutanga umugisha
Papa atanga umugisha

Twibutse ko Indulgensiya ishyitse “ari ingabire zihabwa umuntu wicujije waronse imbabazi z’ibyaha mu Isakaramentu rya Penetensiya.” Indulgensiya ni ingabire zidukiza ibikomere n’inkovu z’ibyaha twakoze nk’ingaruka z’ibyaha. Imbabazi turonka muri Penetensiya zunganirwa na n’indulgensiya zishyitse kugira ngo umuntu akire byuzuye! Indulgensiya zitangwa na Kiliziya hujujwe ibintu 3:

  • Guhabwa Isakaramentu rya Penetensiya
  • Guhabwa Ukaristiya bitarenze iminsi 15
  • Gusabira ibyifuzo bya Papa

Ibyo bikajyana no gushyira umutima wawe wose mu byo ukora kandi ukabikorana ukwemera gushyitse.

Kubera icyi gihe turimo kidasanzwe , aho abakristu badashobora guhabwa Penetensiya cyangwa guhazwa Ukaristiya, Papa yashyizeho uburyo bwihariye bwo kugira ngo abiteguye neza baronke izo ngabire za indulgensiya zishyitse:

  • Gukurikirana Misa ku bitangazamakuru nka Radiyo, Televisiyo cyangwa iyakure (You Tube)
  • Gukora inzira y’umusaraba
  • Kuvuga ishapule
  • Ibindi bikorwa by’ubusabaniramana nko kuvuga indangakwemera , kuvuga Dawe uri mu ijuru, no kwiyambaza Bikira Mariya

Iki gihe abakristu bari mu rugo kuberera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, abakristu bazironkera mu rugo ariko bagasaba kugira umutima urangwa n’ukwemera n’ubuyoboke. Hari uburyo Papa yagiye atangaza bwo kwakira Yezu mu Ukaristiya kuryo bw’isengesho ryo kwakira Yezu ku muntu utabashije guhazwa ndetse no kwakira imbabazi z’Imana ku muntu utabashije guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi. Twibutseko hari “itandukaniro hagati y’imbabazi z’ibyaha n’induljensiya zishyitse ” (Soma inkuru ya Padiri Jean Damascène MANIRAHO yo kuwa 28/3/2020 mu “INYIGISHO GATOLIKA “, www.gatolika.ga

Ababashije gukurikira Isengesho rya Papa ryo kuwa 27 Werurwe 2020, bifashishije ikoranabuhanga nka Televiziyo, Radiyo cyangwa Isakure (Internet ) ndetse n’abifatanyije na Papa bari mu ngo zabo n’Abasaseridoti cyangwa Abihayimana, bakabikorana umutima urangwa n’ubuyoboke kandi wuje ukwemera, bose baronse izo ngabire za indulgensiya zishyitse kandi bakira umugisha wa Papa wagenewe isi yose.

Ibyifashishijwe mu gukora inkuru:

  • Inkuru y’ikinyamakuru cya Kiliziya cya “Vatican News “, inkuru yo kuwa 27 mars 2020 19:34
  • Inyigisho ya Papa (Homélie dans les Parvis de la Basilique-Pierre ) yo kuwa 27 mars 2020
  • Inyigisho ya Padiri Jérome NIYONGABO, SAC yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga
  • Inkuru ya Padiri Jean Damascène MANIRAHO mu “NYIGISHO GATOLIKA ” www.gatolika.ga
  • Ubushakashatsi bwa Padiri Honoré BAHIRE, bwasohotse ku mbuga nkoranyambaga

Uwakoze iyi nkuru ni Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed