Myr Antoni KAMBANDA

Mu nyigisho Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA yatanze mu Gitambo cya Misa yatuye kuri uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana (kuwa 25 werurwe 2020), Misa yatambutse kuri Radiyo Mariya Rwanda kuva i saa tanu ku masaha yo mu Rwanda, yibukije uruhare rukomeye abantu bafite mu mugambi w’Imana wo kubakiza.

Nyiricyubahiro Musenyeri ahereye ku masomo matagatifu, yari ateganyijwe kuri uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umukiza: (Iz 7, 10-14; 8, 10/ Heb 10, 4-10/ Lk 1, 26-38), yibukije urukundo Imana ifitiye abantu, Imana iradukunda kandi ikunda abantu kurusha uko bashobora kubyumva! Umuhanuzi Izayi ati: “Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuwe umwana yibyariye? Kabone n’aho we yarengwaho jye sinzigera nkwibagirwa.” (Iz 49,15). Ngurwo urukundo Imana idukunda. Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku buryo abantu biheba iyo bageze mu bihe bibi, mu byago, mu bihe by’ibyorezo nk’iki cya koronavirusi, abantu kenshi bariheba, bakibaza ibibazo byinshi bati: Kuki wadutereranye? Ko ufite ububasha kuki wemera ko ibyago nk’ibi biba ku bantu bawe? Bakumva ko Imana yabatereranye, nyamara Imana ikomeza kubakunda.

N’ubwo natwe twahura n’ibihe bikomeye by’ibyago, ibyorezo, byose ntacyarusha imbaraga Imana kuko igihe cyose irahari kandi Imana iradukunda. Imana rero ntishobora kwibagirwa umuryango wayo, iri kumwe natwe igihe cyose. Imana irahari kandi iradukunda.

Birababaje kuko usanga abantu batabona urwo rukundo Imana ibakunda, abantu batumva ukuntu Imana ibakunda ngo bayizere, bayumvire, bumve inama itugira, kugira ngo ishobore kudukiza itugeze mu nzira y’umukiro. Ahubwo umuntu akarenga agahemukira urukundo rw’Imana!

Kugira ngo Imana ikize abantu ikoresha abandi, kugirango Imana idukize ikoresha abantu:

Mu Ivanjili y’uyu munsi wa anonsiyasiyo twumvise Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, ko azabyara mwene Nyir’Ijuru, Umukiza, bityo ubuhanuzi bwa Izayi bwuzuzwa ko “Umukobwa w’isugi azabyara Umwana w’Imana: Emmanuweli, ari byo kuvuga ngo “Imana turi kumwe” (Iz 7,14. 8, 10); uyu munsi turizihiza ubuhanuzi bwujujwe, Nyagasani Imana atugaragariza urukundo rwe rwahebuje. Ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Imana iri kumwe n’umuryango wayo haba mu makuba cyangwa se mu byishimo ntabwo iteze kuwibagirwa, n’iyo bahabye Imana ijya kubatarura

for management decision buy cialis usa on the level 3-4.

. Ni ikimenyetso cy’urukundo Imana idukunda. Imana iradukunda kuruta uko abantu bashobora kubyumva, kuko yemeye kwinjira mu mateka ya muntu, mu miruho ya muntu. Umwana w’Imana yemeye kwigira umuntu, akaba umwe muri twe avuye mu ikuzo rye, akagira umubiri nk’uwacu, agasonza, akananirwa, kugirango ashobore kuturokora, kuducungura no kutugira abavandimwe be n’abana b’Imana, umubyeyi We!

Kugira ngo rero ibyo bishoboke byasabaga ubufatanye bw’umwari Mariya, wari ufite gahunda ze z’ubuzima, gahunda zisanzwe z’ubuzima bw’umukobwa ukuze, gahunda ze na Yozefu, ariko yumvise ko Imana imusaba guhara gahunda ze, kuzigomwa kugira ngo yinjire mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu, aremera agira : “Ndi umuja wa Nyagasani”, nicyo mbereyeho, nicyo naremewe, ni ugukora ugushaka kwawe, kugira ngo ukize abantu!

Musenyeri ati “ Bavandimwe kugira ngo Imana ikize abantu, ikenera ubufatanye bw’abandi! Ikenera ubufatanye bw’abantu, abantu bitanga, bava mu kwikunda no kwireba, bakibagirwa inyungu zabo kugira ngo bafatanye n’Imana gukiza abantu.

Musenyeri yagarutse ku byiciro bitandukanye by’abantu bagira uruhare mu gufatanya n’Imana mu gukiza abantu:

  • Abiyeguriyimana: Musenyeri ati “uyu munsi ni umunsi twibukaho kandi dusabira Abiyeguriye Imana. Kwiyegurira Imana ni uguhara gahunda zawe, ukava mu byawe, mu by’iwanyu, ukajya mu by’Imana kugira ngo, nk’urugero rw’umubyeyi Bikira Mariya, ushobore gufasha Imana, kwinjira mu mugambi w’Imana, kuba igikoresho cyayo n’amaboko yayo kugira ngo Imana igukoreshe mu gukiza abantu!
  • Muri iki gihe gikomeye by’umwihariko kubera icyorezo kitwugarije cya koronavirusi, Imana ikeneye ubufatanye bw’abantu bitanga kugira ngo idukize, Imana ikoresha abantu mu gukiza abandi:
  • Hari Abaganga bitanga amanywa n’ijoro kugira ngo baramire ubuzima bw’abantu; biyibagirwa bakajya aho rukomeye ngo borokore ubuzima bw’abantu.
  • Hari Abashakashatsi bashakisha umuti n’urukingo kugira ngo babe baramira ubuzima bw’abantu.
  • Hari inzego z’ubuyobozi n’inzego z’umutekano barwana ku bantu bakumira abantu batumva ububi bw’iyi ndwara, bireba, bagashaka gukomera kuri twa gahunda twabo, aho kugirango bafatanye n’abandi mu gukumira no kwirinda, barinda n’abandi iyi ndwara.
  • Abo bose bitanga kugira ngo barengere ubuzima bw’abantu.

Ibyo bisaba ubwitange kandi abo bose nibo Imana ikoresha kugira ngo idukize.

Tubasabire kandi dufatanye nabo kubahiriza amabwiriza duhabwa kugira ngo uru rugamba rwakoronavirusi dushobore kurutsinda.

Nyiricyubahiro Musesenyeri ati “ Bakristu bavandimwe mucyo twiyambaze umubyeyi Bikira Mariya , Imana yatoreye gufatanya nawe, mu gukiza abantu. Ubutumwa bw’umubyeyi Bikira Mariya bwo gufatanya n’Imana mu gukiza abantu yagiye abusohoze kenshi na henshi.

Mbere na mbere yemera kwakira umugambi w’Imana akatubyaririra Umukiza: Igihe Yezu avutse ari uruhinja Herodi agashaka kumwica, umubyeyi Bikira Mariya yaramuhungishije, amujyana mu misiri amucira inshuro mu buhungiro muri Afurika kugirango arengere ubuzima bwe.

Umubyeyi Bikira Mariya rero uko kurengera abantu no kubakiza yagiye abigaragaza kenshi na nyuma n’aho asubiriye mu Ijuru, aho ajyanywe mu ijuru hamwe n’Umwana We Yezu Kristu.

Mu mateka yagiye atabara henshi agatsindira abantu icyago kibugarije; yaduhaye intwaro y’ishapure , intwaro yo gutsinda icyago n’ikibi.”

Musenyeri yagarutse ku butumwa bwa Kibeho aho Bikira Mariya yabonekeye aje kutuburira :

  • Ati: “Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze!”, bityo mumfashe guhashya Sekibi.
  • Ati: “Nimusenge nta buryarya”: gusenga nta buryarya ni uko tuba tubana kivandimwe. Turangwa n’urukundo, nta kwireba cyangwa kwikunda. Muri ibi bihe bikomeye turimo bituma abantu badashobora kuva mu ngo ngo bajye gushaka ikibatunga, ngo bakomeze imirimo yari ibatunze, ni igihe cy’ubuvandimwe bukomeye, ku baturanyi, ku bavandimwe buri wese asangize undi icyo afite, ntihagire uwicwa n’inzara. Imana ikoresha abantu mu gufasha abandi. Icyo gihe wa muntu urangwa n’urukundo, umenya abavandimwe be, ubitaho, ubasangiza icyo afite, n’uko ari, isengesho rye riba rivuye ku mutima utagira uburyarya; wa mutima usangira n’abandi icyo Imana iguhaye, kuko nabo ari abana bayo aho kubarya cyangwa kubungukiraho kuko bari mu byago, ahubwo ukabatabara ukafashisha icyo ufite, ubasumbije.
  • Bikira Mariya i Kibeho ati: “Nimunyiyambaze muvuge ishapure, cyane cyane ishapure y’ububabare 7 , ndi umubyeyi ubakunda” . Kandi uwo mubyeyi yarabitugararije asaba ko twahinduka, ko aje kutuburiro, ko mu Rwanda urwango rugiye kudushora mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi twabonye; aratuburra, adusaba kumvira inama ze zo gusenga no gukundana nta buryarya.
  • Ni umubyeyi rero utwumva, mucyo tumwiyambaze aho turi mu ngo zacu. Dufate ishapure, Ishapure ni Isengesho umuntu ashobora kuvuga igihe cyose, aho ari hose, hamwe n’abandi cyangwa ari wenyine, waba yabuze ibitotsi, uhangayitse, uribwa. Ishapure ni isengesho ry’igihe cyose, ni isengesho ushobora kuvugira hose.

Nyiricyubahiro Musenyeri yasoje inyigisho ye agira ati: “uru rugamba Bikira Mariya azadufashe kurutsinda kuko tumufiteho Umuvuguzi n’Umurinzi”.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

+ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

Inyigisho yose uko yakabaye izabageraho vuba.

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed