Nyirubutungane Papa Fransisko arasaba Abakristu bose kuzifatanya nawe mu Isengesho azagirira imbere y’urubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero kuwa 5 tariki ya 27 Werurwe 2020. Ni isengesho rizaba rigizwe no Kuzirikana Ijambo ry’Imana, gutura Imana ibisingizo, gushengerera Isakaramentu ritigatifu ry’Ukaristiya,maze rikazasozwa n’umugisha wihariye wa Papa, umugisha wuje indulgensiya ishyitse ( Umugisha udasanzwe “urbi et Orbi”)
Icyo cyifuzo Papa akaba yaragitangaje ku Cyumweru kuwa 22 Werurwe 2020 mu gihe yasozaga Isengesho ry’Indamutso ya Malayika.
Muri icyo gihe cy’Isengesho, urubuga rwa Bazirika ya Mutagatifu Petero nta bakristu bazaba baruriho, ariko Nyirubutungane Papa Fransisko arararikira buri wese aho azaba ari kwifatanya nawe hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibinyamakuru (Médias), kuko iyo mihango mitagatifu izaba irimo kunyura kuri radiyo na televiziyo ndetse n’iyakure (internet). Papa ubwe abivuga muri aya magambo agira ati: “Tuzumva Ijambo ry’Imana, tuzahanika amajwi dusingiza Imana, tuzashengerera Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, maze mu gusoza iryo sengesho nzatange Umugisha wa Gishumba (bénédiction Urbi et Orbi), umugisha uzaba wuje indulgensiya ishyitse ku bazaba biteguye”.
Icyi cyifuzo ntigisanzwe , kuko ubusanzwe umugisha nk’uwo utangwa mu bihe bidasanzwe bikomeye bya Liturujiya nko mu gihe cya Noheli, mu gihe cya Pasika cyangwa mu gihe hashojwe itorwa rya Papa mushya!
Mbere yo gusoza icyifuzo cye, Nyirubutungane Papa yakomeje agira ati: “Kubera icyorezo cya virusi cyitwugarije turifuza guhangana nacyo twifashishije ubufatanye mu Isengesho, mu kurangwa n’impuhwe n’ubugwaneza. Dukomeze twunge ubumwe. Dukomeze twumve ko turi kumwe bamwe ku bandi, ku bantu bumva ko bari bonyine , cyane cyane ku bari mu kaga. Isengesho ryacu kandi rizatwegereze abaganga, abashinzwe ubuzima bw’abantu, abaforomo n’abaforomokazi, abakorerabushake bose bitanga…Isengesho ryacu rizatwegereze abayobozi basabwa gufata ibyemezo bikarishye kubera ineza yacu twese. Isengesho ryacu rizatwegereze abapolisi, abasirikare n’abandi bose bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bahora bashakashaka ituze n’umutekano wa buri wese haba ku mihanda n’ahandi hose, kugira ngo ibintu bigende neza uko ubuyobozi bubyifuza busaba buri wese kubahiriza anabwiriza ahari agamije ineza yacu twese, Isengesho ryacu kandi rizatwegereze abantu bose”.
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yabiturarikiye by’umwihariko mu Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 tariki ya 24 Werurwe 2020, aho mu ngingo yaryo ya 2 rigira riti: “Kuwa 5 tariki ya 27 werurwe saa moya za nimugoroba hano mu Rwanda, turarikiye nanone abakristu kwifatanya na Papa mu isengesho azagirira imbere ya Bazirika ya Mutagatifu Petero. Rizaba rigizwe no kumva ijambo ry’Imana, gushengerera, rizasozwa n’umugisha wa Papa urimo indulgensiya ishyitse. Iri sengesho azarizavuga anatekereza kandi asabira abaganga, abaforomo, abaporisi, abayobozi bose badufasha kurwanya koronavirusi. Papa aranadushishikariza gukurikiza ibyo abayobozi bacu batubwira kugira ngo batume icyo cyorezo gicika. Turifuza ko iri sengesho tuzahuriramo na Papa ryategurwa no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, tuvuga ishapule y’ububabare kuri uriya munsi udusaba kwigomwa no kwihana
Contrary to popular belief, an active sex life does not tadalafil for sale • Optional: tests of proven value in the evaluation of.
Dore itangazo ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda rigenewe imbaga y’Abakristu muri ibi bihe by’amage:
Ibyifashishijwe:
Inkuru ya “Vatican News ” yo kuwa 23 werurwe 2020 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Itangazo ry’Inama ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda rigenewe imbaga y’Abakristu muri ibi bihe by’amage.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Comments are closed