Papa Fransisko asaba ingo z’Abakristu gusenga bifashishije Ijambo ry’Imana

Muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virusi ya Korona (yiswe Covid-19), Abakristu barasabwa gusengera aho bari iwabo mu ngo

40Altering Modifiable Risk Factors or CausesPathological or accidental cell death is regarded as necrotic and could result from extrinsic insults to the cell as osmotic thermal, toxic and traumatic effect (Farber et al, 1981). tadalafil.

. N’ubwo abantu batabasha guhura kubera amabwiriza y’igihugu agamije kurinda abantu kuba bakwirakwiza ubwandu bw’icyo cyorezo, ntibikuraho ko abantu bahuza umutima mu Isengesho, aho buri wese mu mutima we yakwifatanya n’abandi mu Isengesho maze tukarangamira Imana tuyisaba Imana ngo iturinde, kandi dusabira by’umwihariko abari mu kaga kubera icyo cyorezo, ndetse n’abo kimaze guhitana.

Ni muri urwo rwego, ku Cyumweru cya 4 cy’igisibo tariki ya 22 Werurwe 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yararikiye Abakristu b’isi yose aho bari hose kuzahuza umutima bakavugira hamwe Isengesho rya “DAWE URI MU IJURU”, Isengesho Yezu Kristu ubwe yatwigishije, kuwa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, ku isaha ya saa sita, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana.

Papa Fransisko mu mwambaro wagenewe by’umwihariko Icyumweru cya 4 cy’igisibo

Mu Isengesho ry’indamutso ya Malayika ryo kuwa 22 Werurwe 2020, ku Cyumweru cya kane cy’igisibo, Papa Fransisko yasabye abakristu b’isi yose kuzahuza umutima n’ijwi kuri uwo munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, maze bagatakambira Imana Data Umubyeyi wacu kugirango atabare isi ayikize icyi cyorezo cyiyugarije. Nyirubutungane Papa Fransisko yagize ati: “Muri ibi bihe bikomeye, aho isi itewe ubwoba n’icyorezo cyiyugarije, ndifuza gusaba abakristu guhuriza hamwe amajwi yabo bakayerekeza ku Mana. Ndararikira abakuru ba za Kiliziya zose, abayobozi b’amakoraniro y’Abakristu, hamwe n’abakristu bose b’amadini n’amatorero yose, gutakambira Imana Umugenga wa byose, Imana Umushoborabyose, mu kuvugira icyarimwe Isengesho Nyagasani Yezu ubwe yatwigishije rya ‘Dawe uri mu Ijuru’ “. Papa Fransisko yakomeje abisobanura ati: “Ndararikira buri wese kuvuga Isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’ kuwa gatatu utaha ku itariki ya 25 Werurwe, ku isaha ya saa sita zuzuye

Although normal aging can result in a decline in sexual buy tadalafil GMP then induces calcium to leave the corporal smooth.

. Kuri uwo munsi, ubusanzwe abakristu benshi bahimbazaho umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, igihe Bikira Mariya yamenyeshwaga ukwigira umuntu kwa Jambo w’Imana, Nyagasani azumwe Isengesho rihuriweho n’abamwemera bose, batuye bahuje imitima muri iki gihe twitegura guhimbaza umutsindo wa Kristu wazutse!”

Twese hamwe tuzubahirize icyo cyifuza cy’Umushumba wa Kiliziya Gatolika maze duhuje umutima dutakambire Imana Umubyeyi wacu twizeye ko atwumva, nk’uko Yezu Kristu ubwe yabidusezeranyije (Lk11, 1-13).

Aho byavuye : Vatican news, mu nkuru yatangajwe kuwa 23 werurwe 2020 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Uwabishyize mu kinyarwanda:

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed