Urugo rutagatifu rwa Yezu, Mariya na Yozefu rushyigikire ingo zacu.

Muri iki gihe kidasanzwe, aho Abakristu badashobora guhurira hamwe mu Kiliziya ngo bature igitambo cya Misa, Abakristu barasabwa gusengera mu ngo zabo nk’umuryango

Pathological or accidental cell death is regarded as necrotic and could result from extrinsic insults to the cell as osmotic thermal, toxic and traumatic effect (Farber et al, 1981). tadalafil for sale erectile dysfunction should include a comprehensive sexual,.

. Mu ijwi rye bwite Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yabigarutseho mu butumwa bw’ihumure yageneye Abakristu, aho yanasabye Abapadiri gukomeza gutura Igitambo cya Misa bifatanyije n’Abakristu aho bari hose, bakabikora ku isaha izwi n’abakristu kugira ngo babashe kwifatanya n’Umusaseridoti aho bari mu ngo zabo.

Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA arasaba Abakristu gusengera mu ngo zabo bifashishije umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana, mu buryo bwa Liturujiya, uyobowe n’umukuru w’umuryango cyangwa undi wabikora mu cyimbo cye.

Nk’uko tubizi Umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana, Abakristu bawukora bifatanyije n’Umusaseridoti utura Igitambo cy’Ukaristiya, aho Abakristu batashoboye kujya mu Misa, bahimbaza Ijambo ry’Imana, bakabasha kuronka ibyiza byose Yezu Kristu adusendereza mu kumuhabwa mu Ijambo rye no muri Ukaristiya. N’ubwo batabasha guhabwa Ukaristiya ariko Yezu Kristu arabiha kuburyo bwuzuye kuko yabidusezeranyije (Mt18,19-20), kandi Kiliziya idufasha kuzuza iryo sezerano kuko tubikora twunze ubumwe, haba ku musaseridoti utura Igitambo cya Misa azirikana Abakristu haba no ku ngo z’Abakristu zihimbaza Ijambo ry’Imana mubumwe bwa Kiliziya.

Dukomeze kugira uwo mutima wo gusenga nta buryarya dusabira igihugu cyacu n’isi yose muri rusange, maze Nyagasani adutabare adukize icyi cyago cyitwugarije, tuzahingukane na Kristu wazutse mu byishimo cya Pasika twishimye turirimba Alleluya!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Ushinzwe Komisiyo y’Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed